Author: webrwanda

  • Bitunguranye Bizimana Djihad yatandukanye n’… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi ni we wabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025. 

    Yavuze ko azakumbura buri umwe wo muri iyi kipe, abashimira ku bw’ubafasha bwabo n’ibihe byiza bitazibagirana ndetse anifuriza FC Kryvbas Kryvyi Rih gukomeza kugera ku ntsinzi.

    Bizimana Djihad atandukanye n’iyi kipe mu buryo butunguranye dore ko kuva yayigeramo mu mpeshyi ya 2023 yari mu bakinnyi bayifatiye runini ndetse yagiye anegukana ibihembo by’umukinnyi mwiza w’ukwezi mu bihe bitandukanye.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26 ukina mu kibuga hagati yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

    I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

    Asize FC Kryvbas Kryvyi Rih  iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31 aho irushwa na Dynamo Kyiv iri ku mwanya wa mbere amanota 12 mbere y’uko batangira gukina imikino yo kwishyura.

    Bizimana Djihad yatandukanye na FC Kryvbas Kryvyi nyuma y’umwaka umwe n’igice ayigezemo

    Bizimana Djihad yatangaje ko yatandukanye na FC Kryvbas Kryvyi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151956/bitunguranye-bizimana-djihad-yatandukanye-nikipe-yo-muri-ukraine-yakiniraga-151956.html

  • Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye amakuru yo guhidura amakipe ku bakinnyi b'Abanyarwanda bahinduye amakipe bakiniraga.

    Ku isonga Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad yatandukanye na Kyrvbas FC nu kiciro cya mbere muri Ukraine yerekeza muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya.

    Ibyo gutandukana na Kryvbas, Djihad yabihamije anyuze kuri Instagram ye aho yagize ati'Nzabakumbura mwese.'

    Ati 'Ndabashimira cyane ubufasha bwanyu n'ibihe byiza twagiranye. Mbifurije gukomeza gutsinda … byari iby'agaciro gakomeye gukorana namwe, Murakoze cyane.'

    Djihad atandukanye n'iyi kipe yagezemo mu mpeshyi za 2023 aho yageze avuye mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze (KMSK Deinze) yo mu Bubiligi.

    Nyuma y'igihe kitari kinini nibwo ikipe ga Al Ahly Tripoli yo mu gihugu cya Libya ihise itangaza ko Bizima w'imyaka 28 ari umukinnyi wayo.

    Akaba asanze muri iyi kipe kandi undi mu nyarwanda, Manzi Thierry basanzwe bakinana mu ikipe y'igihuhu Amavubi.

    Aba bakinnyi kandi bakaba bazatozwa na Didier Gomes Darosa wigeze gutoza muri Rayon Sport ubwo Djihad yayikiniraga.

    Undi mukinnyi nawe umaze gutangazwa nk'umukinnyi mushya w'umunyarwanda ni Rafael York wari uherutse gutandukana na Gefle IF you muri Suwede.

    Rafael York we yatangajwe n'ikipe ya ZED FC yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.

    Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 14 aho imaze gukina imikino 11 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.

    The post Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bizimana-djihad-yavuye-mu-ikipe-ya-kryvbas-yo-muri-ukraine-ajya-muri-al-ahly-yo-muri-libya-rafael-york-we-yerekeje-muri-zed-fc-yo-mu-misiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bizimana-djihad-yavuye-mu-ikipe-ya-kryvbas-yo-muri-ukraine-ajya-muri-al-ahly-yo-muri-libya-rafael-york-we-yerekeje-muri-zed-fc-yo-mu-misiri

  • Ubalijoro Eugene yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Gashyantare 2025, Banki ya Kigali yashimiye imiyoborere ya Reynolds n'ibyo yakoze byagize uruhare rukomeye mu mikorere n'iterambere ryayo mu myaka yashize.

    Ubalijoro yashyizwe muri uyu mwanya n'icyemezo cy'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group Plc, ibarizwamo Banki ya Kigali Plc. Uyu mugabo kandi yari asanzwe mu Nama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali

    Ubalijoro afite uburambe bw'imyaka irenga 30 mu bijyanye n'inganda z'ibinyobwa aho yabaye umuyobozi mu bijyanye n'ubucuruzi muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Amerika n'u Burayi.

    Yamaze igihe kinini mu buyobozi bw'uruganda rwa Heineken, aho yabaye mu nama z'ubutegetsi z'ibigo by'ubucuruzi bitandukanye mu bihugu nka Sierra Leone, Panama, Bahamas, St. Lucia, Costa Rica, Jamaica na Suriname.

    Mu 2020 muri Kanama, Ubalijoro yagiye gukora mu ruganda rw'ibinyobya rwa Molson Coors Bevarage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Chicago, aba Visi Perezida ushinzwe Akarere ko Hagati wari ufite icyicaro muri Leta ya Texas.

    Ubalijoro yanabaye Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi muri Revolver Brewery ishami rya Molson Coors Bevarage riherereye i Granbury muri Texas.

    Kuva ku wa 1 Mata 2024, Ubalijoro yagiye mu myanya y'inzego zitari nshingwabikorwa ndetse no mu bikorwa bya siporo mu Rwanda no mu Bufaransa.

    Ubalijoro afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi yakuye muri kaminuza ya Georgetown iri i Washington D.C mu 1986, afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi yakuye muri Canada muri Kaminuza ya Sherbrooke mu 1989.

    Eugene Ubalijoro yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubalijoro-eugene-yagizwe-umuyobozi-w-inama-y-ubutegetsi-ya-banki-ya-kigali

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n'Intumwa ya Loni ku birimo ibitero biherutse kugabwa i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga kuri uyu 06 Gashyantare 2025, ibinyujije kuri X.

    Iyi Minisiteri kandi yavuze ko bombi baganiriye ku bisubizo birambye byafasha mu kugarura amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ibitero byibasiye Akarere ka Rubavu byagabwe ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Ihuriro ry'ingabo za RDC rihitamo kurasa ku butaka bw'u Rwanda, ibyo bisasu bihitana abantu 16 abandi babarirwa mu magana barakomereka.

    Minisitiri Nduhungire kandi ku wa 05 Gashyantare 2024 yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'u Burusiya ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe (iburyo) yakiriye Intumwa Yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Huang Xia baganira ku birimo n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-n-intumwa-ya-loni-ku-birimo-n-ibitero

  • I&M Bank yerekanye amahirwe ya 'Kataza', arimo guhabwa miliyoni 130 Frw nta ngwate – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 05 Gashyantare 2025, aho I&M Bank Rwanda Plc.

    'Kataza' ifasha abagore n'urubyiruko bafite imishinga mito n'iciriritse, bagahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 130 Frw nta ngwate, ikishyurwa ku nyungu ya 9%.

    Ni mu gihe inguzanyo zisanzwe zitangirwa ku nyungu iri hagati 17% na 19% ariko I&M Bank Rwanda Plc ikavuga ko ishaka guteza imbere urwego rw'ababyaza umusaruro impu rugashorwamo imari ifatika.

    Iyi nguzanyo ya Kataza itangwa na I&M Bank Rwanda Plc ku bufatanye na Mastercard Foundation na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD).

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi nguzanyo igamije guteza imbere ubucuruzi bukorera imbere mu gihugu ndetse buhanga imirimo mishya, bugahabwa inguzanyo byihuse.

    Yagize ati 'Ni imishinga yunguka mukava mu cyiciro kimwe mukajya mu kindi. Dukeneye abantu bafite ubushake bwo gukora nta manyanga arimo, niba mutwemereye icyo kintu mukazana imishinga myiza na twe nka I&M Bank turabizeza ko tuzabaha ibikenewe byose kugira ngo mutere imbere.'

    Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe gutera inkunga imishinga mito n'iciriritse muri MasterCard Foundation, Livingstone Nkusi, yavuze ko abantu bajyaga bahura n'imbogamizi zo kutagira igishoro, agahamya ko iyi nguzanyo izaba igisubizo.

    Ati 'Bagabanyije inyungu yabo kugira ngo nibura biriya bibazo byose munyuramo mushaka inguzanyo, gushaka ingwate, n'ibindi bikemurwe, baravuga bati 'reka tugabanye inyungu kugira ngo namwe mwiteze imbere.''

    Umuyobozi w'Ishami ry'Abacuruzi bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yasobanuye ko uyu mushinga wibanda ku bari mu buhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo harimo ubushingiye ku madini no ku mikino, n'abahanga udushya.

    Abo barimo nk'abahanzi, abakora ubugeni n'ibindi, Abijuru akavuga ko ari ho hakunda kugaragara ikibazo cyo kubura ubushobozi bw'amafaranga, bakagira n'ubumenyi buke mu byo bakora.

    Yasobanuye ko muri uru rugendo, 'African Management Institute' izajya ifasha guhugura ndetse no kunoza imishinga y'abashaka inguzanyo.

    Inguzanyo ya 'Kataza' itangwa ku mishinga isanzwe ikora kugira ngo bayongerere igishoro izamuke ari na ko itanga akazi ku bandi.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu, Kamayirese Jean d'Amour, yavuze ko ubucuruzi bw'ibikomoka ku mpu butari busanzwe bukorana n'ibigo bikomeye kuko bisaba ingwate abagize ihuriro badafite.

    Ati “Ba bandi bafite inganda ziciriritse, baburaga ahantu bakura amafaranga, yajyaga kwaka amafaranga bakamwaka ingwate, kandi abakora ibikomoka ku mpu abenshi nta bushobozi bafite, babaka ingwate bakabura aho bayikura.'

    Kamayirese yavuze ko umushinga wa I&M Bank ugiye kubafasha kubona inguzanyo nta ngwate kandi ku nyungu nto, arakomeza ati 'urumva ko uwari ufite aho badodera inkweto hagiciriritse agiye kongeramo ubushobozi kugira ngo azamuke, yifashe afashe n'urubyiruko ruba rushaka akazi.'

    Kataza yatangijwe na I&M Bank muri Nzeri 2024 aho iyi Banki yiyemeje ko mu myaka itatu izaba yarafashije imishinga mito n'iciriritse 500 na yo ihange imirimo irenga ibihumbi 15.

    Abagenerwabikorwa ba ‘Kataza’ babajije ibibazo bitandukanye bijyanye n’uko inguzanyo itangwa

    Abakora ibikomoka ku mpu bagaragaje ko bishimiye umushinga wa ‘Kataza’ ushobora kubaha inguzanyo nta ngwate

    Umuyobozi w'Ishami ry'Abacuruzi bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yasobanuye ko ‘Kataza’ yibanda ku bari mu buhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo n’indi mishinga

    Abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu bijejwe ubufasha bwo kubona inguzanyo nta ngwate

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu, Kamayirese Jean d'Amour aganiriza abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura mu bitabiriye igikorwa cyo gusobanurira abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu, ibyiza bya ‘Kataza’

    Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe gutera inkunga imishinga mito n'iciriritse muri MasterCard Foundation, Livingstone Nkusi, yagaragaje abakora ibicuruzwa bitandukanye mu mpu ko batazongera kugira impungenge ku bibazo by’ingwate

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yerekanye-amahirwe-ya-kataza-arimo-guhabwa-miliyoni-130-frw-nta-ngwate

  • U Rwanda mu bihugu birenga 90 byitabiriye Imurikagurisha ry'imboga n'imbuto mu Budage – #rwanda #RwOT

    Iri murikagurisha rizamara iminsi itatu kugeza ku wa 07 Gashyantare 2025, u Rwanda rukunze kuryitabira cyane kuko rwatangiye kurigaragaramo mu 2012.

    Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bari kumurika ibirimo avoka, urusenda, imiteja, amatunda ya maracuja n'ibindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César, yashimiye cyane ibigo bigera 16 byaturutse mu Rwanda bije kumurika imbuto n'imboga mu Budage

    Ati 'Nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja, rwishakamo imbaraga n'ubumenyi buhagije mu kugera ku masoko mpuzamahanga arimo 'Fruit Logistica' ribera i Berlin mu Budage.'

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima yavuze ko bishimiye kongera kwitabira iri murikagurisha kuko ari rimwe mu manini akomeye bavanamo amasoko na cyane ko bahahurira n'abandi baguzi benshi.

    Ati 'Tukaganira mu kwagura ubumenyi no guhanahana amakuru. Uyu mwaka iri murikagurisha ryitabiriwe n'ibihugu 91, harimo abaje kumurika bagera ku bihumbi 195. Harimo abaza kwerekana ibyo bahinga mu bihugu byabo, n'abaguzi baba baturutse hirya no hino ku Isi. Tunahura n'abandi batubanjirije, tukabigiraho ubumenyi butandukanye, haba mu gutwara imboga n'imbuto mu buryo bw'umwuga n'ibindi.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bagize amahirwe akomeye kuko ibicururuzwa by'u Rwanda bitwarwa na RwandAir mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n'ahandi.

    Bijyanye n'uko imboga n'imbuto bisaba gutwarwa mu buryo bwihariye hirindwa ko byakwangirika mu buryo bworoshye, Basiima yavuze ko RwandAir ibafasha, ibicuruzwa bikagera aho byoherejwe neza.

    Ati 'Mu minsi ishize twagerageje no gucisha avoka mu nzira yo mu mazi zijyanwe i Dubai, nkeka ko ubwo byakunze kuri avoka bizanakunda no ku zindi mboga n'imbuto, na byo bikajya binyura mu mazi.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Ibigo byohereza mu mahanga imboga n'imbuto, HEAR, Rukundo Robert yavuze iri murikagurisha ryabafashije kuganira na bagenzi babo bakorera hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kwagura amasoko basanganywe, ashimira ubuyobozi bw'Igihugu bubafasha kugeza ibyo bakora mu mahanga.

    Ati 'Kuza hano kandi bidufasha kwipima ngo tumenye aho tuvuye n'aho tugana muri aka kazi kacu, mu rwego rwo kongera umusaruro twohereza mu mahanga.'

    Angel Rugema Uwantege uhagarariye ikigo cyitwa BAHAGE Foods, unasanzwe yitabira iri murikagurisha, na we yagize ati 'Ni byiza ko twitabiriye kuri iyi nshuro kuko buri mwaka uba ufite umwihariko. Haba hari ibishya twunguka, navuga nk'ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'imicururize ritandukanye, uburyo bugezweho bwo guhinga n'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.'

    U Rwanda rwohereza imboga n'imbuto mu bihugu bitandukanye, icyakora ibiza imbere ni u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhorandi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga n'imbuto zingana na toni, 97.165 zarwinjirije 75,122,956$ (arenga miliyari 104,5 Frw) bingana na 8,95% by'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byose.

    U Rwanda rukomeje kongera ibyoherezwa mahanga bikomoka ku buhinzi ari na ko rukuramo amafaranga, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu 2023/2024 rwinjije arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) abikomotseho.

    Ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.

    Uretse icyiciro cy'imboga n'imbuto kiri kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyahaye u Rwanda arenga miliyoni 75,12$, ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro n'ibikomoka ku matungo byinjije miliyoni 56,243$ na ho ibireti byinjiza miliyoni 8$.

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020-2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo.

    Muri ibyo harimo ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.

    Byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw), zirimo miliyoni 128,5$ z'imboga, miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo.

    Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima (iburyo) aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César

    Umunyamakuru wa IGIHE aganira n’abaje kumurika imboga n’imbuto biturutse mu Rwanda

    Avoka zituruka mu Rwanda ziri gukundwa ku isoko mpuzamahanga

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César yasobanuriwe imboga n’imbuto u Rwanda rwamuritse

    Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima aganira n’abitabiriye iri murikagurisha

    Ibigo biturutse mu Rwanda byagize umwanya wo gusobanura ibyo biri kumurika

    Byari ibyishimo ku Banyarwanda bagiye kumurika ibyo bahinga mu Budage

    Uyu ni umwanya mwiza wo gushaka amasoko ku bigo bituruka mu Rwanda

    Aho ibigo by’u Rwanda bimurikira imboga n’imbuto hari abantu batandukanye bifuza kumenya ibihingirwa mu Rwanda

    Imiteja, urusenda na avoka ni bimwe mu byo u Rwanda rwamuritse

    Inanasi ziri mu byamuritswe n’u Rwanda

    Avoka zituruka mu Rwanda zirakunzwe ku isoko mpuzamahanga

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-birenga-90-byitabiriye-imurikagurisha-ry-imboga-n-imbuto-mu

  • Ese ubukungu bwu Rwanda ntibuzahungabanywa n… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2020, Guverinoma y'u Rwanda na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihagarariwe n'Ikigo cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), basinye amasezerano y'inkunga ya Miliyoni 48.6 z'amadolari y'Amerika (angana na 67,845,600,000 Frw ni ukuvuga hafi Miliyari 68 z'amafaranga y'u Rwanda).

    Aya mafaranga ni igice cy'amasezerano y'imyaka itanu, aho USAID yiyemeje gutanga Miliyoni 643.8 z'amadolari y'Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda [898,744,800,000 Fw], kugira ngo ifashe u Rwanda mu bikorwa by'iterambere.

    Ayo masezerano yasinywe mu nyandiko yitwa Development Objective Grant Agreement (DOAG) akaba yarashyizweho umukono na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse na Ms. Leslie Marbury, Umuyobozi wa USAID/Rwanda.

    Mu gihe aya masezerano yaganaga ku musozo, Donald Trump yatangaje umushinga wo guhagarika inkunga zatangwaga muri gahunda ya USAID akaba ari n'umushinga yari yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko ntiwabasha kugerwaho.

    Nk'uko benshi bari bazi akamaro USAID ifite mu Rwanda, Minisitiri Murangwa Yusuf ubwo yasobanuriye Abadepite ko iki cyemezo cyo guhagarika USAID cyatekerejweho ndetse hakorwa ingengo y'imari idashingiye kuri izo nkunga kuko n'ubundi ziza zijya mu mishanga bityo zitashingirwaho mu gukora ingengo y'imari.

    Minisitiri yagize ati 'Icya mbere navuga ni uko nta amafaranga ya USAID anyura mu ngengo y'imari. Amafaranga ya USAID ni amafaranga y'imishinga USAID ikora mu buryo bw'ako kanya n'ibindi bigo byigenga cyangwa bitegamiye kuri leta.

    Ubu nibwo byatangajwe ko USAID ibaye ihagaritswe amezi atatu ariko nyuma y'amezi atatu bazongera batumenyeshe neza uko bazakorana n'ibihugu bitandukanye harimo n'u Rwanda. Navuga ko muri aya mezi atatu turi kubireba neza cyane ngo turebe icyuho byateza baramutse badakomeje.'

    Kuir uyu wa Gatatu kandi Minisitiri Murangwa Yusuf yabwiye abadepite ko ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 izava kuri Miliyari 5690,1 Frw, ikagera kuri Miliyari 5816,4 Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.

    Yashimangiye ko mu kuvugurura umushinga w'ingengo y'imari ya 2024/2025, hashingiwe ku ngamba zo gukomeza kuzahura ubukungu no kwita ku mibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Ati 'Isaranganywa hagati y'ibikorwa n'imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari mu mezi atandatu abanza n'ibizakenerwa mu gice cya kabiri cy'ingengo y'imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.'

    Kugeza aka kanya, ingengo y'imari yateganyijwe ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.


    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko mu ngengo y’imari ikorwa buri mwaka hatagenderwa ku mfashanyo za USAID

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151942/ese-ubukungu-bwu-rwanda-ntibuzahungabanywa-nihagarikwa-rya-usaid-151942.html

  • Gususurutsa abanyamujyi no kuzamura impano: A… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, hagati ya Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ndetse na Fally Merci utegura ibi bitaramo by'urwenya binyuze muri kompanyi yashinze ya CIM (Comedy Is Mine).

    Fally Merci yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano azajya avugururwa buri mwaka, kandi ko bitaye cyane ku kurebera hamwe uko bateza imbere abanyarwenya, kandi n'abanyamujyi bagasusuruka binyuze muri ibi bitaramo.

    Ati: 'Muri rusange aya masezerano agamije kuzamura abanyempano batandukanye cyane cyane abanyarwenya noneho no gutuma abanyamujyi barushaho kwidagadura muri Kigali icyeye, kandi bazi neza ko ibitaramo igihe biri bubere, ku buryo bahura bagamije kwidagadura.'

    Fally Merci yavuze ko buri nyuma y'umwaka umwe, impande zombi zizajya zongera guterana kugirango harebwe niba ibyo bavuganye biri gushyirwa ku murongo. Ati: 'Ni amasezerano y'igihe kirekire, ariko azajya arebwaho buri mwaka kugira ngo turebe niba tubirimo neza twese.'

    Gen-Z Comedy ni urukurikirane rw’ibitaramo by’urwenya byatangijwe na Ndaruhutse Fally Merci mu mwaka wa 2022. Ibi bitaramo byabaye ikimenyabose mu Rwanda, bikaba biba kabiri mu kwezi, bigamije gususurutsa abakunzi b’urwenya no guteza imbere impano z’abanyarwenya b’imbere mu gihugu no mu karere.

    Igitaramo cya mbere cya Gen-Z Comedy cyabaye ku itariki ya 24 Werurwe 2022, kibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center mu Rugando.

    Nyuma yo kubona ko ahaberaga ibitaramo hatakijyanye n’ubwinshi bw’abitabira, abategura Gen-Z Comedy bimuriye ibitaramo muri Camp Kigali kugira ngo bakire abantu benshi kandi neza.

    Gen-Z Comedy yagiye itumira abanyarwenya n’abahanzi batandukanye, harimo: Alex Muhangi: Umunyarwenya ukomeye wo muri Uganda, washyizeho imikoranire na Gen-Z Comedy mu rwego rwo guteza imbere urwenya mu karere.

    Chipukeezy: Umunyarwenya w’icyamamare muri Kenya, witabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 23 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.

    Orchestre Impala na Butera Knowless: Aba bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyo ku wa 26 Ukuboza 2024, cyabereye muri Camp Kigali.

    Fally Merci, washinze Gen-Z Comedy, afite intego yo kugeza ibi bitaramo ku rwego rw’akarere, aho ateganya gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda no guteza imbere impano z’urubyiruko mu bijyanye n’urwenya.

    Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi byitabirwa n’abantu benshi bashaka gususuruka no kwishimira urwenya rw’abanyarwenya batandukanye.    

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagiranye amasezerano na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy    

    Fally Merci yatangaje ko amasezerano bagiranye n'Umujyi wa Kigali akubiyemo guteza imbere impano nshya z'abanyarwenya mu bihe bitandukanye    

    Umujyi wa Kigali washimye imikorere y'ibitaramo bya Gen-Z Comedy, usaba ko bashyigikirwa hagamijwe gususurutsa abanya-Kigali  

    Ubwo Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yashyiraga umukono ku masezerano na Gen-Z Comedy    

    Ubwo Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yashyiraga umukono ku masezerano

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MEYA DUSENGIYUMVA YIGEZE GUTANGA MURI GEN-Z COMEDY UBWO YARI YATUMIWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151941/gususurutsa-abanyamujyi-no-kuzamura-impano-amasezerano-yumujyi-wa-kigali-na-gen-z-comedy-a-151941.html

  • Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki'- Senateri Joe Wilson #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Mutarama 2025, i Dar Es Salaam muri Tanzaniya hateganyijwe inama idasanzwe, y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w'Ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo, SADC.

    Ni inama yifujwe mu rwego rwo gushakira hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo binyuze mu nzira y'ibiganiro, aho gushyira imbere intambara.

    Ibihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri Kongo, bikagaragara nk'aho bishyigikiye ubutegetsi bw'icyo gihugu mu nzira y'imirwano, mu gihe ibyo muri EAC byo bisanga umuti urambye uzava ku meza y'ibiganiro hagati y'impande zihanganye muri Kongo.

    SADC kandi inengwa kuba yaravogereye akarere ka EAC, ubwo yoherezaga ingabo imiryango yombi itabigiyeho inama, zijya gukorana n'abajenosideri ba FDLR, bafatanya n'igisirikari cya Kongo guhohotera Abakongomani bo mu beoko bw'Abatutsi.

    Ibihugu byinshi, birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nabyo bishyigikiye inzira y'imishyikirano, Abanyekongo bagashaka umuti bahereye mu mizi y'ikibazo.

    Ni muri urwo rwego Senateri Joe Wilson unafite ijambo rikomeye muri politiki y'Amerika, yagiriye inama Perezida Tshisekedi kubyaza umusaruro uyu mwanya uzamuhuza na mugenzi we w'uRwanda Paul Kagame, kuko ngo ari andi mahirwe abonye yo kugarura amahoro muri Kongo.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa'X', Senateri Joe Wilson ati: 'Inama ya Dar Es ni andi mahirwe Kongo ibonye yo guhura no gukorana na Perezida Kagame. Uyu ntuzamubere umwanya wo gutunga abandi urutoki, kuko byarushaho kuzambya ibintu. Ibibazo bya Goma biri mu biganza bya Tshisekedi'.

    URwanda rwakokeje kuvuga ko ruzagira uruhare mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze mu nzira y'imishyikirano, ndetse Perezida Kagame akaba yaramaze gutangaza ko azitabira iyo nama ya Dar Es Salaam.

    Perezida Tshisekedi we avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23, we yita igikoresho uRwanda rwifashisha ngo rusahure umutungo wa Kongo.

    Inama ya Dar Es Salaam isanze M23 idahisha ko yariye karungu. Nyuma yo kwigarurira intara yose ya Kivu y'Amajyaruguru, ubu abarwanyi bayo baranasatira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyepfo.

    Uwo muvuduko wa M23 watumye zimwe mu ntagondwa zo mu butegetsi bwa Tshisekedi zitangira kuva ku izima. Dore nk'ubu, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, arasaba Tshisekedi kwemera gushyikirana na M23 'amazi atararenga inkombe'.

    Igitutu kuri Leta ya Tshisekedi kandi kirarushaho gukara kubera bimwe mu bihugu bya SADC byatangiye gahunda yo gucyura abasirikari babyo bari muri Kongo. Urugero ni Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, wahaye itegeko Umugaba Mukuru w'ingabo z'icyo gihugu gutangira gutahura abasirikari ba Malawi barwaniriraga uruhande rwa Leta ya Kongo.

    Hari kandi induru y'abaturage b'Afrika y'Epfo, bababajwe cyane n'urupfu rw'abasirikari benshi b'Afrika y'Epfo, abandi n'ubu bakaba bakiri ingwate z'umutwe wa M23. Abadepite b'icyo gihugu ubu bakaba bamereye nabi Perezida Cyril Ramaphosa, bamusaba gucyura vuba na bwangu ingabo z'Afrika y'Epfo, aho gukomeza gupfa ku bwinshi.

    Abarundi nabo ntibaha amahwemo Perezida Ndayishimiye, bamubaza igituma abana babo yohereje muri Kongo, bakomeza gupfa nk'ibimonyo, ku nyungu ze bwite.

    Ese ko amajwi asaba Tshisekedi kwicarana na M23 ku meza y'ibiganiro akomeza kuba menshi, kandi no ku rugamba akaba akubitwa iz'akabwana,Tshisekedi arava ku izima yemere gushyikirana n'abo yita 'umutwe w'iterabwoba'? Arakomeza yinangire se, kandi n'abari bamushyigikiye batangiye kubona ko amazi atakiri ya yandi? Ngaha rero aho Senateri Joe Wilson ahera avuga ko ibibazo bya Kongo biri mu biganza bya Tshisekedi.

    Abasesenguzi muri politiki y'aka karere bemeza ko nta kabuza inama ya Dar Es Salaam nayo izashimangira ko amahoro ya Kongo adashobora kuva mu rusaku rw'imbunda. Basanga rero uyu ari umwanya mwiza kuri Tshisekedi ngo yumve impanuro, aho gukomeza gutera iyaharurutswe atunga urutoki uRwanda. Ngo uko aseta ibirenge, ni ko ingoma ye irushaho kujya aharindimuka, kuko bigaragara ko igihe kitari ku ruhande rwe.

    The post Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki'- Senateri Joe Wilson appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-ya-dar-es-salaam-ni-andi-mahirwe-tshisekedi-abonye-yo-kurangiza-intambara-ntazayatere-inyoni-atunga-abandi-urutoki-senateri-joe-wilson/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-ya-dar-es-salaam-ni-andi-mahirwe-tshisekedi-abonye-yo-kurangiza-intambara-ntazayatere-inyoni-atunga-abandi-urutoki-senateri-joe-wilson

  • Imvano y'igisubizo cya 'Ntabwo mbizi' Perezida Kagame yahaye CNN – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byagarutsweho cyane ni igisubizo Perezida Kagame yahaye uyu munyamakuru ubwo yamubazaga niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC, aho yamusubije agira ati 'ntabwo mbizi'.

    Mu mashusho y'iminota 3:55 yagiye hanze, CNN yashatse kugaragaza ko iki gisubizo cya Perezida Kagame gishimangira ko atazi niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC cyangwa zitariyo, kandi ari Umugaba w'Ikirenga wazo.

    Leta y'u Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ibyakozwe na CNN byabaye ku bushake hagamijwe kuyobya abantu, cyangwa kubakurura.

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yagaragaje ko abantu babasha gusobanukirwa neza ibyavuzwe na Perezida Kagame ari uko bahawe ikiganiro cyose.

    Ati 'Wibwira ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yagiranye n'uriya munyamakuru ikiganiro cy'umunota umwe? Bagiranye ikiganiro cy'iminota 46.'

    Mukuralinda yakomeje avuga ko muri iki Kiganiro cy'iminota 46, uyu munyamakuru yabajije inshuro zitabarika Perezida Kagame niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo, biza kurangira Umukuru w'Igihugu amuhaye kiriya gisubizo kuko yumvaga yabisobanuye bihagije.

    Ati 'Uriya rero wabazaga Perezida ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?' Perezida akamusubiza, ubwo ni mu kiganiro muzabyibonera, mu kanya akaba aciye mu idirishya ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?', Perezida akamusubiza, mu kanya agaca munsi y'urugi ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?' bimaze kuba inshuro nyinshi Perezida aramubwira ati 'Simbizi' aramubwira ati 'igihe wahereye ubimbaza se, nibagiwe ibyo nagusubije?''

    Mukuralinda yakomeje avuga ko 'Muri ibyo biganiro bagiranye byamaze iminota 40 hafi 46 yabanje kumusobanurira ibirebana n'umutekano kandi arabanza aramubwira ati 'ntabwo ari bishya, birasanzwe', amusobanurira cya kibazo nanjye nigeze kuvugaho cy'Abanye-Congo babaza Guverinoma yabo, bazira uko bavutse abigarukaho, bajya mu bya Luanda, bajya mu bya Nairobi byose aramusobanurira, ariko akajya acishamo akongera akamubaza, ni bwo yongeye akamubwira ati 'reka nongere'. Kuri iyi saha no kuri uyu munota uravuga iki? ati 'Ntabwo mbizi''.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida Kagame atazi amakuru y'Ingabo z'igihugu.

    Ati 'None se ko tuzi Perezida wacu, hari icyo atamenya ko biri no mu nshingano ze? Ariko Umunyarwanda we arumva nyine ntekereza ko n'Abanyarwanda bumvishe kiriya gisubizo, bumvise ko Perezida yamusubije kuriya kubera impamvu. Ntabwo bumvise ko amusubije kubera ko atabizi.'

    Yongeyeho ati 'Noneho rero kugira ngo abantu bashire impungenge batagira ngo wenda Perezida yarananiwe cyangwa se yararangaye cyangwa se yaracitswe, bazumve ikiganiro cyose iminota 46, nibacyumva, bazumva impamvu.'

    Mukuralinda yashimangiye ko gukata ikiganiro kuriya, CNN yabikoze ku bushake igamije gukurura abantu.

    Ati 'Uzanasanga kiriya kibazo cyaraje nko mu minota 10 cyangwa se 15 ya nyuma bivuze ngo bari bamaze iminota 30 baganira, ntabwo ari byo bahereyeho ariko iyo ubyumvise kuriya babikata nkana kugira ngo bagashyireho, nugashyiraho gakurure abantu ariko sinzi niba no kuri CNN barafashe umwanya wo kuzashyiraho ikiganiro cyose kuko baragifite, ariko twebwe turagifite twaracyumvise ni na yo mpamvu mvuga ibi, nta banga ririmo.'

    Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta Ngabo z'u Rwanda ziri muri RDC, ahubwo asaba ababivuga kwibaza impamvu zajyayo.

    Yagiye agaragaza ko muri iyi minsi ari imvugo ikunze kwifashishwa na Leta ya RDC mu kwihunza inshingano zayo zo kugarura amahoro n'ituze mu burasirazuba bw'iki gihugu.

    Mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru, Larry Madowo, cyagarutse ku ngingo zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-igisubizo-cya-ntabwo-mbizi-perezida-kagame-yahaye-cnn