Author: webrwanda

  • Polisi yafashe abantu barandwi bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) ndetse n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), berekanye abantu barindwi bacyekwaho ubujura n'iyangizwa ry'ibikorwaremezo by'amashanyarazi. Aba bafashwe bari hagati y'imyaka 40 na 53 y'amavuko, bafite ibikoresho bikekwa ko byibwe ku miyoboro y'amashanyarazi.

    Ibikoresho bifatanywe aba bantu birimo fusibles 445 n'insinga z'amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 295. Bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo. Muri bo, babiri bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatiwe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko ubujura n'iyangizwa ry'ibikorwaremezo by'amashanyarazi ari icyaha gikomeye kidashobora kwihanganirwa. Yagize ati: 'Abantu nk'aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke, ntabwo tuzabihanganira. Aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane.

    Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, kandi ibikorwa nk'ibi bizakomeza.'

    Yakomeje agira ati: 'Nk'uko twagiye tubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, ahubwo n'ababibagurira bagomba gukurikiranwa.

    Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo, nyuma y'amakuru twari dufite ko hari ibikoresho by'amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.'

    Inzego zifite aho zihuriye n'iki kibazo ziraburira abacuruzi n'abaturage

    Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami rishinzwe abafatanyabikorwa muri REG, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry'igihugu. Yagize ati: 'Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi batambamira gahunda y'igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose.

    Tugomba gufatanya nk'abaturage tukarwanya ibi bikorwa kuko bituma igihugu gisubira inyuma.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi, yashishikarije abacuruza ibikoresho by'amashanyarazi byakoreshejwe gukurikiza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi.

    Yagize ati: 'Ubugenzuzi burakomeje kandi umucuruzi wese ucuruza ibikoresho bidafitiwe ubusobanuro bw'inkomoko azafatwa nk'uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.'

    Yakomeje agira inama abaturage yo kwitondera ibyo bagura. Yagize ati: 'Abaguzi basabwa gusaba inyemezabwishyu no gukurikirana inkomoko y'ibikoresho bagura kugira ngo birinde kugura ibyibwe.'

    Amategeko ahana ibyaha byo kwiba no kwangiza ibikorwaremezo

    Amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, asaba umucuruzi kwemeza ko ubigurisha ari nyirabyo wemewe n'amategeko.

    Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri, cyangwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, cyangwa imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ingingo ya 182 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi ibikorwaremezo by'amashanyarazi, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu, ndetse n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Polisi y'u Rwanda irihanangiriza abacuruza ibikoresho by'amashanyarazi badakurikije amategeko ndetse n'abafatwa bagira uruhare mu kwiba no kwangiza ibikorwaremezo. Inzego z'umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gukumira ubu bujura bizakomeza, kandi abagaragaye muri ibi bikorwa bazakurikiranwa n'amategeko.

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yafashe-abantu-barandwi-bacyekwaho-kwiba-no-kwangiza-ibikorwaremezo-byamashanyarazi/

  • Arsenal yacitse intege ubwo yakurwaga muri League Cup. #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko ikipe ye itagize ituze risanzwe, ubwo yasezererwaga muri ½ cy'irangiza cy'Igikombe cy'Igihugu (League Cup) itsinzwe na Newcastle United ku kinyuranyo cy'ibitego 4-0 ku giteranyo cy'imikino yombi, ku wa Gatatu.

     

    Arteta yavuze ko ikipe ye yageze kuri uyu mukino ifite icyizere cyo kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 mu mukino ubanza, ariko nyuma y'uko Martin Odegaard ananiwe gutsinda igitego cyari cyabazwe, ikipe igatangira kugenda icika intege.

    Nyuma y'iminota ibiri gusa Odegaard ahushije, Jacob Murphy yahise ashyira Arsenal mu kaga atsinda igitego cya mbere, nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari uvuye kuri Alexander Isak wakubise igiti cy'izamu.

    'Twagombaga kugira icyizere cyo guhindura umukino, bityo tugomba kuba twarashakaga uburyo bwo kubona igitego, cyane cyane mu gice cya mbere,' Arteta yabwiye itangazamakuru. 'Twagize amahirwe abiri akomeye kuri Martin ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro. Nyuma y'iminota mike, badutsinze igitego maze umukino uhindura isura.

    'Nyuma y'aho, twagombaga gukomeza gutuza no gushaka igitego hakiri kare, ariko ntibyadukundiye, nubwo twongeye kubona andi mahirwe akomeye. Mu gice cya kabiri twatangiye kugorwa, umukino utangira kuducika.'

     

    Arsenal yamaze gusezererwa no muri FA Cup, bityo igiye gukoresha icyumweru cy'akaruhuko kihariye igana i Dubai mu mwiherero w'imyitozo, aho Arteta yizeye ko bizatuma bitegura neza igice cya nyuma cy'ishoramari ry'Igikombe cya Premier League.

    'Ubu ngubu ni ibihe bigoye kuri twe, ariko tuzagenda i Dubai twongere imbaraga, kuko dufite byinshi tugomba guhatanira,' Arteta yavuze.

    Uyu mutoza kandi afite impungenge ku mvune ya Gabriel Martinelli, wavunitse imitsi yo mu itako (hamstring) mu gice cya mbere.

    Arsenal isanzwe ibura Gabriel Jesus na Bukayo Saka kandi ntiyabashije kugura rutahizamu mu isoko riheruka.

    'Yagize ikibazo, yumva adafite ubwisanzure bwo gukomeza gukina, twizeye ko atavunitse cyane, ariko agomba gukorerwa isuzuma (MRI scan) ejo kugira ngo tumenye uburemere bw'iyo mvune,' Arteta yavuze.

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-yacitse-intege-ubwo-yakurwaga-muri-league-cup/

  • Hafashwe barindwi bakekwaho kwangiza no gucuruza ibikorwaremezo by'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Bafatanywe ibikoresho by'amashanyarazi birimo fusibles 445 n'insinga zireshya na metero 295 z'uburebure, mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye aho bakorera ubucuruzi mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ari abiba n'ababatiza umurindi bose barimo n'ababigura bagamije kubicuruza bose bahagurukiwe.

    Ati 'kubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, udakurikiranye n'ababibagurira, kandi ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora. Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo nyuma y'amakuru yari ahari ko hari ibikoresho by'amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.'

    Yakomeje avuga ko 'Babiri muri bo bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatirwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo. Abantu nk'aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke ntabwo tuzabihanganira kuko aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane. Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, icyo twibutsa ni uko tugikomeza n'ubutaha n'abandi bakibirimo bazafatwa.'

    Yatanze umuburo ko uzafatirwa mu iduka acuruza ibidafitiwe ubusobanuro bw'inkomoko wese azafatwa nk'uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.

    Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami riishinzwe abafatanyabikorwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu butumwa yatanze, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo bifatwa nk'ubugizi bwa nabi kuko bibuza iterambere ry'abaturage n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi batambamira gahunda y'igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose. Iyo dufite abantu nk'aba biba bimeze nko kuvomera mu rutete. Tugomba kuba benshi mu kubirwanya tukarusha imbaraga ababyonona, ntitwakwemera ko abantu bacye bahemukira benshi igihugu kigahora gisubiramo ibikorwa bimwe ntitubashe gutera imbere.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi yashishikarije abacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga n'iby'amashanyarazi byakoresheje kwihutira kureba ko bubahiriza amabwiriza kuko ubugenzuzi bukorwa ku bufatanye n'inzego z'umutekano bugikomeje umunsi ku munsi.

    Yasabye n'abaguzi mu gihe bagiye ku iduka cyangwa mu isoko bakeneye bene ibyo bikoresho; gusaba inyemezabwishyu no gukurukirana bakagira amakuru bamenya ku byo bagiye kugura kuko biri mu burenganzira bwabo kumenya inkomoko y'aho byavuye.

    Polisi yafashe abantu barindwi bakekwaho kwangiza no gucuruza ibikorwaremezo by'amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-barindwi-bakekwaho-kwangiza-no-gucuruza-ibikorwaremezo-by

  • Imibereho y'abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Ntibari bazi ko bazakirwa nk'uko bakiriwe. Bakinjira ku mupaka, basabwe kurambika intwaro hasi, bagakura ububiko bw'amasasu ku mbunda zabo, barangiza bakamanika amaboko.

    Ni uko byagenze, hanyuma barasakwa, bamburwa ibyo bari bafite birimo n'ibiyobyabwenge by'urugomi, ubundi bajyanwa mu kigo batuyemo uyu munsi.

    Abo basirikare bose hamwe ubu bacumbikiwe mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu. Aho bari, bafite ibikoresho nkenerwa byose, kuva ku biryamirwa kugera ku byo kwa mbara n'ibiribwa.

    Bose ni 131, umugore ubarimo ni umwe. Bateka ibyo bashaka, bishingiye ku byo bahawe n'u Rwanda. Abafite uburwayi, bafite umuganga uhoraho ubitaho, ibyo byarangira, bakidagadura, bagakina umupira w'amaguru ndetse bakiyibutsa n'akarasisi ka gisirikare.

    Nyuma y'aho kandi bagira umwanya wo gusabana, bakaririmba indirimbo bari basanzwe baririmba bari iwabo mu gisirikare, harimo nk'iyo kwiragiza Imana yitwa 'Nzambe' n'indi yitwa 'Soldat jusqu'à la mort'.

    Bagera mu Rwanda bwa mbere, bavuze ko intambara bashowemo n'ubuyobozi bukuru bwabo itari isobanutse, kuko bari bameze nk'aboherejwe gupfa.

    Umwe muri bo akigera i Rubavu, yabwiye IGIHE ko ubwo M23 yageraga i Goma, bo bari ku Kibuga cy'indege cy'uyu mujyi.

    Ati 'Ni gute twashoboraga koherezwa ku kibuga cy'indege mu gihe ingabo z'umwanzi zari zigose umujyi wose, ziri kurasa buri hantu hose? Ubwo buryo bw'imirwanire ntibwumvikana.'

    Yavuze ko ubwo yabonaga ibisasu biri kugana mu cyerekezo cy'aho bari bari yari yamaze kubona kare ko ibintu bitameze neza, ifata icyemezo cyo kujya muri MONUSCO ariko nayo iramwanga, afata inzira ahungira mu Rwanda.

    Uburyo aba basirikare bitaweho bigaragaza ubumuntu bw'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda, ibintu ushobora kubona ahantu hake.

    Umwe mu basirikare bakuru ba RDC witwa Lt Kasereke Tshombe ati 'Turashimira u Rwanda ku buryo rwatwakiriye neza kandi mu mahoro. Icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukudufasha gusubira iwacu, tugataha mu mahoro. Turasaba kandi guhabwa uburyo bwo kuvugana n'abo mu miryango yacu kugira ngo bamenye ko turi amahoro.'

    Kuva umutwe wa M23 wafata Umujyi wa Goma, abasirikare benshi ba FARDC bashyize intwaro hasi, bamanika amaboko, bemera ko batsinzwe.

    Nyuma M23 yatangaje ko igiye kubaha imyitozo ku buryo bazavamo abasirikare bafite indangagaciro bitandukanye n'uko bari basanzwe bakora.

    Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko yaba abasirikare bamanitse amaboko n'abafatiwe ku rugamba n'abo muri FARDC, bose ari abavandimwe babo.

    Ati 'Ni Abanye-Congo, nk'uko bimeze kuri twe. Bari bafite intego bagomba kugeraho, ariko boherejwe na perezida wabo, waje no kubatererana. Barwanaga mu kurinda ubutegetsi bwe. Yarabaretse kugira ngo bicwe n'inzara, ashyira abana mu gisirikare, abatoza huti huti maze abohereza ku rugamba banyweye ibiyobyabwenge.'

    Nangaa yavuze ko abo bafashe bafite amahitamo y'icyo bakora, cyane ko bari baratakaje ubushake bwo gukomeza kurwana, icyakora akagaragaza ko uko byagenda kose ari abaturage ba Congo, ko batazabatererana.

    Ati 'Bamwe baniteguye kutwiyungaho, bakifatanya natwe mu mpinduramatwara yacu. Turi kubohereza mu bigo bizabigisha uburyo bwo kwiyubaka, imyitwarire myiza n'uburyo impinduramatwara ikora.'

    Nubwo bimeze bityo, hari abandi basirikare barenga 3000 bahungiye mu maboko ya Loni, bafitwe n'Ingabo za MONUSCO. Ntabwo ibyabo birasobanuka kugeza ubu.

    Nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, imirimo y'abaturage yarasubukuwe. Ubu ni umujyi utekanye, serivisi zose zongeye gutangwa.

    Yaba ubucuruzi, ubuvuzi, amashuri byose birakora nta nkomyi. Abaturage basobanura ko batekanye kurusha ikindi gihe kuko nta musirikare ukibahohotera nk'uko byabaga mbere y'uko M23 ifata Umujyi wa Goma.

    Uretse abasirikare bahungiye mu Rwanda, hari n'abaturage basanzwe bahunze ubwo imirwano yabaga, bakiriwe neza, bahabwa ibikoresho by'ibanze, amahoro amaze kugaruka iwabo, basubira i Goma.

    Mu gushimangira umutekano no kurinda abaturage, ubu M23 yamaze no gushyiraho abayobozi b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru aho Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri w'iyo ntara.

    Yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n'amategeko.

    Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere.

    Abafite uburwayi, bafite umuganga ubitaho akabaha ubuvuzi bw’ibanze

    Amacumbi yabo ni uku ateye, ababashisha kubaho neza batekanye

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bahawe imyambaro itandukanye

    Bahawe gaz bifashisha mu guteka ibiryo bashaka

    Aba basirikare bishimira uko babayeho ndetse bagashima Guverinoma y’u Rwanda yabakiriye neza ititayeko bagenzi babo bayihekuye

    Bacumbikiwe mu nzu nziza zifite ibikoresho byose by’ibanze

    Ikigo babamo gihora kirinzwe ijoro n’amanywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibereho-y-abasirikare-ba-rdc-bahungiye-mu-rwanda-bamwe-babayeho-neza-kurusha

  • Rayon Sports yakiriye umukinnyi mushya ukomok… – #rwanda #RwOT

    Ni umukinnyi wageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025. 

    Souleymane Daffe ukina mu kibuga hagati yugarira ndetse akaba akina no mu mutima w’ubwugarizi ariko akaba aho akunda cyane ari mu kibuga hagati, yavuze ko icyatumye ahitamo kwerekeza muri Rayon Sports ari ukubera ko ari ikipe nini ndetse n’abayobozi bayo bakaba baramuvugishije neza.

    Yagize ati: “Rayon Sports ni ikipe nini, narebye uko ikora ndeba uko ibayeho ndeba na buri kimwe, bimpa imbaraga zo kuba ndihano. Icyongeyeho ubuyobozi bwamvugishije neza, ibyo byose byampaye imbaraga zo kuba ndi hano”.

    Yavuze ko mbere yo kuza muri Rayon Sports atigeze avugisha abandi banya-Mali bakiniye Rayon Sports barimo Omar Sidibe, Diarra na Adama Bagayogo uyirimo kugeza uyu munsi.

    Yageneye ubutumwa abafana avuga ko azakora buri kimwe kugira ngo abashimishe. Yagize ati: “Ndabizi ko banyitezeho ibintu bihambaye ariko nababwira ko ndi hano kubera impamvu nziza zo gukina no kunyura abafana. Rero nzakora buri kimwe ngo mbashimishe ndabyizeye”. 

    Uyu mukinnyi yavuze ko Umujyi wa Kigali ari mwiza ugereranyije n’uwa Mali, Bamako ndetse ko umukino Rayon Sports ifite mu mpera z’icyumweru yiteguye gukina dore ko ari byo bimuzanye.

    Souleymane Daffe amasezerano y’umwaka n’igice mu ikipe ya Rayon Sports akaba yarakinags muri Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso. Yanakinnye kandi muri AS Real de Bamako y’iwabo muri Mali. 

    Muri Mutarama Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 4 ari bo Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent umaze igihe akorana n'abandi imyitozo, rutahizamu w'Amavubi, Biramahire Abeddy, Adulai Jaló wo muri Guineé-Bissau ndetse n’uyu munya-Mali ari nawe wari usigaye kuyigeramo.

    Murera iratangira imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri iki Cyumweru yakira Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Souleymane Daffe ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe 

    Souleymane Daffe yakiriwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo n’umuyobozi w’abafana, Claude Muhawenimana 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151902/rayon-sports-yakiriye-umukinnyi-mushya-ukomoka-muri-mali-agira-ibyo-yizeza-abafana-amafoto-151902.html

  • Elon Musk yavuze ko azahura n'ingaruka zitazigera zishira niba OpenAI itahagaritswe. Umucamanza wa leta ushinzwe urubanza rwe yavuze ko ibyo ari 'ugukabya.' #rwanda #RwOT

    Umucamanza wa Leta Yvonne Gonzalez Rogers yavuze ko ari ibintu 'bitoroshye' kuri Musk kwemeza ko azahura n'ingaruka zikomeye igihe adafashijwe guhagarika icyemezo cya OpenAI cyo kuva mu rwego rw'ikigo kitari icy'ubucuruzi kikaba ikigo kigamije inyungu.

    Nyamara, uyu mucamanza yanagaragaje impungenge ku mubano wa OpenAI na Microsoft, ndetse yemeza ko atazabuza urubanza gukomeza kugeza rukemuwe n'akanama k'abacamanza umwaka utaha.

    'Birashoboka ko ibyo Bwana Musk avuga ari ukuri. Tuzabimenya. Azatangira ubuhamya mu rukiko,' yagize ati.

    Musk, umwe mu bashinze OpenAI ndetse akanayitangira inkunga, yajyanye uru rubanza mu nkiko umwaka ushize, abanje kurujyana mu rukiko rwa leta hanyuma arusubiza mu rukiko rwa federal. Yashinjaga OpenAI kwica amahame yayo nk'ikigo kigamije inyungu rusange. Avuga ko yatanze agera kuri miliyoni $45 kuva ishyirwaho kugeza mu 2018, nk'uko umunyamategeko we yabivuze ku wa kabiri.

    Musk yagaruye uru rubanza nyuma y'uko OpenAI ikomeje gahunda yo guhinduka ikigo cy'ubucuruzi. Yashyizemo ibirego bishya ndetse anongera urutonde rw'abashinjwa, anasaba urukiko gutanga itegeko ribuza OpenAI gukomeza iyi gahunda. Yongeyeho kandi sosiyete ye y'ubwenge bw'ubukorano yitwa xAI nk'umwe mu barega.

    Muri uru rubanza, Musk yareze n'abandi barimo Microsoft na Reid Hoffman, umwe mu bashinze LinkedIn, wabaye muri komite nyobozi ya OpenAI ndetse akaba ari no muri komite ya Microsoft.

    Gonzalez Rogers yavuze ko asaba ibimenyetso bikomeye kugira ngo yemere icyemezo nka kiriya Musk yifuza, ariko ntiyatangaje umwanzuro. Yavuze ko afite 'impungenge zikomeye' ku bantu babiri bo muri Microsoft bari muri komite nyobozi ya OpenAI: Hoffman na Deanna Templeton, wari umujyanama utagira ijambo mu gutora.

    'None se mushaka kunyumvisha ko uwo muntu yari ahari yumva ibiganiro byose nta kintu na kimwe abwiye abandi? Ubundi icyari kumujyana hariya ni iki, niba atari ukumenya ibihabera akabigeza kuri Microsoft?' uyu mucamanza yibajije.

    Hoffman yinjiye muri komite ya Microsoft nyuma y'uko iyi sosiyete iguze LinkedIn. Yavuye muri OpenAI mu 2023 kugira ngo atagira imbogamizi zijyanye n'indi sosiyete ye y'ubwenge bw'ubukorano yitwa Inflection.

    Templeton, nawe warezwe na Musk, yari umunyamuryango utagira ijambo mu gutora muri OpenAI nyuma y'uko Satya Nadella wa Microsoft asabye kongeramo abantu bashya. Nyamara, yaje gukurwa muri iyo komite nyuma y'uko abashinzwe kurwanya ubucuruzi bw'akarengane muri Amerika bagaragaje impungenge.

    Uyu mucamanza yaciye imanza nyinshi zijyanye n'ikoranabuhanga, zirimo urubanza Apple yaregwagamo na Epic Games. Nyamara, yavuze ko urubanza rwa Musk 'rudasa na rumwe' n'urwa Apple na Epic.

    Gonzalez Rogers yahawe uyu mwanya n'uwahoze ari Perezida Barack Obama mu 2011.

    Iburanisha ry'uyu wa kabiri ryagombaga kuba muri Mutarama ariko ryarasubitswe nyuma y'uko umunyamategeko wa Musk, Marc Toberoff, atakaje inzu ye mu muriro wibasiye Pacific Palisades.

    Musk ntiyagaragaye mu rukiko. Yashinje OpenAI na Microsoft kumuca inyuma, bakarenga ku masezerano bari bafitanye. Nyamara, umucamanza yavuze ko ari 'inkuru y'abaherwe barwana hagati yabo,' abaza impamvu Musk yatanze akayabo k'amamiliyoni nta masezerano yanditse.

    Umunyamategeko wa Musk yasubije ati: 'Ni uko umubano wa Musk na Altman icyo gihe wari ushingiye ku bwizerane, kandi bari inshuti za hafi.'

    'Ariko ubwo ni amafaranga menshi cyane gutanga ku masezerano ashingiye ku bwizerane gusa,' umucamanza yabyibukije.

    OpenAI yavuze ko icyemezo Musk asaba cyabangamira ibikorwa byayo ndetse kikamufasha we n'ikigo cye xAI kurusha ibindi byose.

    Ikibazo nyamukuru muri uru rubanza ni amakimbirane yo mu 2017, aho Musk yifuzaga kuyobora OpenAI ariko abandi bashinze iyi sosiyete bakamwangira bavuga ko yaba afite imbaraga nyinshi cyane.

    Altman ni we waje gutsinda agirwa CEO wa OpenAI, umwanya yabayeho uretse igihe gito mu 2023 ubwo yirukanwaga hanyuma agasubizwa ku mwanya we nyuma y'icyumweru kimwe.

    OpenAI yashyize ahagaragara ubutumwa bw'ibanga bwerekana ko Musk ubwe yari ashyigikiye ko OpenAI iba ikigo cy'ubucuruzi kugira ngo ibone ubushobozi bwo gushora mu bikoresho bikenerwa mu kubaka ubwenge bw'ubukorano.

    Musk si we wenyine utishimiye iyi mpinduka ya OpenAI. Sosiyete ya Meta nayo yasabye Leta ya California guhagarika iyo mpinduka, mu gihe leta ya Delaware nayo iri gukora iperereza kuri yo.

    Ntabwo byari byamenyekana neza igihe uru rubanza ruzatangira. Abanyamategeko ba Musk bavuze ko biteguye kuburanira muri Kamena 2025, ariko umucamanza yagaragaje ko byashobora gutinda kugeza muri Kamena 2026 cyangwa 2027.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-yavuze-ko-azahura-ningaruka-zitazigera-zishira-niba-openai-itahagaritswe-umucamanza-wa-leta-ushinzwe-urubanza-rwe-yavuze-ko-ibyo-ari-ugukabya/

  • Abasenateri bashimye ubushake bw'u Rwanda mu kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda, yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneve ku wa 28 Nyakanga 195.

    Perezida w'iyo Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yagaragaje ko mu igenzura bakoze, barebye uburyo u Rwanda rufasha impunzi mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, umurimo, ibidukikije ndetse n'ibirebana n'isuku n'isukura.

    Muri izo nzego zose byagaragaye ko u Rwanda rwakira neza abarugana ndetse ko rutanga amahirwe ku bantu bose.

    Nko mu rwego rw'uburezi, Murangwa yagaragaje ko hari amashuri 848 hirya no hino mu gihugu yigamo n'abana b'impunzi bari mu Rwanda, hari amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyi ngiro ndetse kuri ubu hari na kaminuza zifasha abatsinze neza zirimo na Kepler.

    Mu bijyanye n'umurimo ndetse n'iterambere, Leta yatanze hegitare 136,8 zihingwaho n'amatsinda agizwe n'Abanyarwanda ndetse n'impunzi kandi bibafasha kwiteza imbere.

    Hari kandi umushinga Jya Mbere wahinduriye impunzi ubuzima binyuze mu guterwa inkunga y'ishoramari n'indi itandukanye.

    Mu nkingi ijyanye n'ubuzima kuri ubu umubare munini w'impunzi zikoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweLi n'ibindi bitandukanye bigamije kwimakaza ubuzima bwiza bwazo.

    Yakomeje agaragaza ko nubwo hakozwe byinshi byiza, hakiri ibibazo bishingiye ku mubare munini w'abashomeri, inyubako zishaje, kubona inguzanyo ku mpunzi kuko ziba zidafite ingwate, n'ibindi bitandukanye.

    Ati 'Na bo bakwiriye kumenya ko bagomba kuba ibisubizo mu bibazo bafite bakajya bishakamo ibisubizo nk'Abanyarwanda, bagafata umuco wo mu Rwanda.'

    Yakomeje ashimangira ko igihugu gifite umugambi wo kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere na cyane ko ibyo bibazo bimwe bigenda bishakirwa ibisubizo ku bufatanye n'izindi nzego zitandukanye.

    Ati 'Nubwo hari imbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, igihugu gifite ubushake na gahunda yo kurushaho kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterembere ry'igihugu.'

    Senateri Niyomugabo Cyprien yashimye cyane uruhare rw'u Rwanda mu gufata neza impunzi ndetse n'uburyo hari gukorwa gahunda yo kuzigisha indangagaciro nyarwanda zo kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Buriya ibi bintu byose Komisiyo yatugejejeho byiza bikorerwa impunzi ntabwo bipfa kwizana gusa, biva mu ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo gukunda igihugu.'

    Yakomeje ati 'Nashimye cyane ko abana bose bajya mu mashuri bakiga, hakubakwa amashuri bakiga kimwe n'Abanyarwanda, gahunda zigakurikizwa bishamikiye ku ndangagaciro zo kugira urugwiro, ubwuzu no kwita ku bakugana. Ubu buryo bakirwa bishimangira indangagaciro yo kubaha ubuzima.'

    Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko u Rwanda rwagaragaje ubudasa mu gufasha izo mpunzi nubwo hari izo usanga zirota kujya mu mahanga bikaba byazikoma mu nkokora ku gushyira mu bikorwa ingamba zo kwikura mu bukene.

    Ati 'Hari aho usanga ibi byo kuza baterura babiri babajyana muri Arizona, babajyana muri Canada, bituma abantu bapfa mu mutwe ku buryo umuntu wese usanga aryama atekereza kugenda.'

    Ku rundi ruhande Senateri Prof. Penina Uwimbabazi yashimangiye ko uko impunzi zifashwa byerekana ko igihugu giha agaciro abantu bose ndetse n'impunzi zigafatwa nk'abanyagihugu.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 134, zirimo 82.262 zingana na 61% zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impunzi 51.134 zingana na 38% zavuye mu Burundi.

    Zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zirimo Mahama, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa n'ahandi hatandukanye.

    Sena y’u Rwanda yashimye ubushake bw’igihugu mu kwinjiza impunzi mu bikorwa by’iterambere

    Zimwe mu mpunzi zihitamo gukora imishinga yo korora amatungo magufi

    Hari kandi abamenye ubwenge bagakora n’ibikorwa by’ubucuruzi

    Hari abahitamo gukora imishinga y’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bashimye-ubushake-bw-u-rwanda-mu-kwinjiza-impunzi-mu-buzima-bw

  • M23 yashyizeho abayobozi bashya b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo Umuvugizi w'umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka yashyize kuri X kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024.

    Itangazo rigaragaza ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Bahati azungirizwa na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n'amategeko.

    Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 ni bwo M23 yemeje ifatwa ry'Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Ibyo byajyanye no gufata ibice by'ingenzi bigize uyu mujyi, nk'Ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Ikibuga cy'Indege cya Goma n'ibindi bice by'ingenzi.

    M23 yari yamaze gufata indi mijyi nka santere ya Minova yo muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umujyi wa Sake n'ibindi bice byo muri iyi ntara.

    Bahati agizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru nyuma y'urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara.

    Gen Maj yishwe arasiwe na M23 mu gace ka Kasengezi, aho uyu mugabo wamenyekanye mu guhuza imitwe ya Wazalendo na FDLR n'igisirkare cya RDC, yari yaje ku rugamba kureba uko ingabo ze ziri kwitwara mu guhangana na M23.

    Nyuma y'urupfu rwa Gen Maj Cirimwami, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamusimbuje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule.

    Ishyirwaho rya Maj. Gen. Kakule ryabanjirijwe n'iteka rya Perezida wa RDC rimuzamura mu ntera, ava ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, ryatangajwe ku mugoroba w'itariki 28 Mutarama 2025.

    Uretse abayobozi b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, M23 yashyize mu myanya n'abandi bayobozi barimo Meya w'Umujyi wa Goma, ndetse n'abayobozi ba za teritwari zitandukanye z'iyi ntara.

    Abasirikare ba M23 ni bo bari kugenzura umupaka wa Goma

    Nyuma y’uko M23 yigaruriye Goma ibikorwa byarasubukuwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yashyizeho-abayobozi-bashya-b-intara-ya-kivu-y-amajyaruguru

  • Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU ku birimo umutekano muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n'icyo kiganiro byatangajwe na Perezida Kagame abinyujije kuri X.

    Perezida Kagame ati 'Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida w'Inama y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, António Costa. Twaganiriye ku biri kubera muri RDC ndetse twemeranya ko hakenewe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ndetse n'ibisubizo bishingiye ku biganiro bya politiki kugira ngo himakazwe amahoro arambye.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yagaragaje ko mu biganiro bye na Costa hibanzwe no ku kijyanye n'uko impande zose bireba, zigomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    Arakomeza ati 'Twaganiriye kandi ku mubano ukomeye usanzweho hagati ya EU n'u Rwanda, binyuze mu nzego zitandukanye z'ingenzi.'

    Perezida Kagame amaze iminsi agirana ibiganiro n'abandi bayobozi, nk'aho ku wa 29 Mutarama 2025, yaganiriye n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo zirimo n'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu mpera za Mutarama 2025 kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Noël Barrot wari mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mibanire y'ibihugu byombi ndetse n'uburyo bwo gushaka amahoro arambye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Perezida Kagame aherutse kuganira na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa n'abandi.

    Mu Ukwakira 2024 na bwo Intumwa Yihariye y'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, yaganiriye na Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ku bijyanye n' umutekano.

    Mbere yo kugera i Kigali, Ambasaderi Borgstam yari yabanje muri Angola, akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.

    Icyo gihe Ambasade ya EU muri RDC yasobanuye ko Borgstam yagiye i Kinshasa kuganira n'abayobozi bo muri iki gihugu ku ngingo zirimo ibiganiro bya Nairobi bihuza Abanye-Congo n'ibiganiro bya Luanda.

    Had a fruitful conversation with President of the EU Council António Costa @eucopresident, where we discussed the situation in DRC and agreed on the need for effective de-escalation and a resolution to the conflict that prioritizes political dialogue and ensures lasting peace.…

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 5, 2025

    Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-antonio-costa-wa-eu-ku-birimo-umutekano-muri-rdc

  • M23 yashyizeho abayobozi ba Kivu y’Amajyarugu… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Umuvugizi mu bya Politiki wa M23/AFC yashyize ahagaragara, yatangaje ko ubuyobozi bwa M23/AFC bwashyizeho Monsieur Bahati Musanga Joseph nka Guverineri w’Intare ya Kivu y’Amajyaruguru akaba agomba gusimbura Maj. Gen. Somo Kakule Evariste wari umaze iminsi 7 ashyizweho na Perezida Tshisekedi.

    Mu zindi ngingo ziri muri iri tangazo, ni uko Bwana Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo bya politiki, ubuyobozi n'amategeko naho Bwana Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo by’ubukungu, imari n’iterambere.

    Iri tangazo rivuga ko izindi ngingo zose zabanje mbere y’iri tangazo zitagikurikizwa kandi ko abanyamabanga ba M23/AFC bafite inshingano zo gutangira gushyira mu bikorwa iyi myanzuro kuva isaha isinyiweho.

    M23/AFC iherutse gutangaza ko ifashe igihe cy’agahenge mu gihe bari kwita ku baturage by’umwiharuko abatuye mu mujyi wa Goma.

    Maj. Gen. Somo Kakule Evariste waherukaga kugirwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari atarayigeramo kubera ko iyo ntara yose yari yarabohojwe na M23.



    Itangazo rya M23/AFC rishyira mu myanya abayobozi ba Kivu y’amajyaruguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151890/m23-yashyizeho-abayobozi-ba-kivu-yamajyaruguru-ikuraho-abo-tshisekedi-yashyizeho-151890.html