Author: webrwanda

  • Dj Sonia yongewe mu birori Amore Valentines… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali  ku wa 14 Gashyantare 2025, ndetse byahujwe no kwizihiza Umunsi w'abakundana uzwi nka Saint- Valentin wizihizwa hirya no hino ku Isi. 

    Dj Sonia yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyatantare 2025, yiyongera kuri Kidum, Alyn Sano ndetse na Ruti Joel bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

    Uyu mukobwa yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo n'ibirori bikomeye, cyane cyane mu mupira w'amaguru wagiye uhuza amakipe akomeye mu Rwanda.

    Ushingiye ku biciro by'amatike byatangajwe byo kwinjira muri ibi birori, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya make ihagaze ibihumbi 50 Frw.

    Ameza y'abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na 'Couple' eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa 'Champagne', 'Heness' imwe ndetse n'ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n'icyo buri umwe ashaka, ndetse n'ifunguro.

    Ameza y'ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho 'Vin Mousse' ndetse na 'Chivas', ndetse n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo kandi bazahabwa n'icyo kurya.

    Abazagura itike y'ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na 'Vin Rouge' ebyiri ku muntu ubyifuza ndetse bazahabwa n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n'amafunguro.

    Ni mu gihe uzagura itike y'ibihumbi 50 Frw, azahabwa 'Biere' esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin ndetse n'amazi cyangwa se Fanta.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n'Ebyiri gisozwe Saa Sita z'ijoro. Kandi hazatangwa 'Cadeux' ushobora guha umukunzi wawe.

    DJ Sonia, amazina ye nyakuri ni Sonia Kayitesi, ni umwe mu ba-DJ b’abagore bakunzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 31 Ukwakira 1998 mu Karere ka Huye, akaba umukobwa wa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.

    Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu mwaka wa 2019, aho yacurangaga muri “Silent Disco” ku Kimironko.

    Dj Sonia yacuranze mu bitaramo bitandukanye bikomeye, birimo Silent Disco, Decent Entertainment, Giants of Africa, The Hill Festival, ndetse no mu mahoteli atandukanye.

    Uyu mukobwa yanacuranze mu mikino ikomeye nka Women’s Afrobasket Rwanda 2023 na FIBA World Cup. Yagaragaye kandi mu birori byo Kwita Izina, aho yatanze umusanzu we mu birori byo kwita amazina abana b’ingagi, acuranga ibihangano binyuranye.

    Mu Gushyingo 2024, DJ Sonia yegukanye igihembo cya “DJ w’umwaka” mu bihembo bya Zikomo Africa Awards byabereye muri Afurika y’Epfo, ahigitse abo bari bahanganye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. 

    Nubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye mu rugendo rwe nk’umwe mu ba-DJ b’abagore bake mu Rwanda, DJ Sonia yakomeje kwitwara neza no kwagura impano ye, akaba ari umwe mu ba-DJ bakunzwe cyane mu gihugu.

    Azwiho kandi kugira umwihariko mu myambarire no mu kumurika imideli, bikaba byaramufashije kwigarurira abakunzi batandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda. 

    Dj Sonia azasusurutsa abazitabira ibirori 'Amore Valentines' Gala' bizaba tariki 14 Gashyantare 2025

    Dj Sonia agiye kongera gucurangira abakunzi be mu birori bizabera muri Camp Kigali 


    Kuva mu myaka itanu ishize, Dj Sonia yacuranze mu bikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda

    Ibi birori bizaririmbamo Kidum, Juno Kizigenza ndetse na Alyn Sano, bizaba bibaye ku nshuro ya mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151921/dj-sonia-yongewe-mu-birori-amore-valentines-gala-bizaririmbamo-kidum-151921.html

  • Umunyamakuru The Cyiza na Audia Intore wamama… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025, umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly [The Cyiza] yizihirije muri M Hotel ibirori by'isabukuru y'umukunzi we Alice Diane Uwimana [Audia Intore] anaboneraho kumusaba ko yazamubera umugore.

    Audia Intore usanzwe ari umuhanzikazi mu njyana gakondo akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka “Sine Ya Mwiza”, ntabwo yazuyaje kwemera kuba umugore wa The Cyiza bamaze igihe bakundana.

    Nyuma y'intambwe ikomeye The Cyiza na Audia Intore bateye, hitezwe ko n'izindi ntambwe zizaterwa mu gihe kiri imbere. Aba bombi bazarushinga mu mpera za 2025.

    Mu byo kwitega kuri aba bombi ni uko bashobora no kuzaririmbana gakondo nk’itsinda rya The Cyiza & Audia Intore. The Cyiza yaciye amarenga ko bazaririmbana, ati: “Wabona bigiye gukunda”.

    Mu gihe The Cyiza & Audia Intore batangira kuririmbana, bazaba baciye agahigo mu muziki usanzwe (secular) ko kuba “Couple” ya mbere y’ibyamamare iririmbana, nk’uko bimeze muri Gospel ku matsinda nka Papi Clever na Dorcas ndetse na James na Daniella.

    Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, The Cyiza yavuze ko amaze imyaka ibiri akundana na Audia Intore wamutwaye uruhu n’uruhande. Yatangaje ibyo akundira cyane uyu mwali, ati: “Ni mwiza, abasha kujya inama, arumva, arankunda”.

    The Cyiza ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu myidagaduro y’u Rwanda. Ni umusore umaze imyaka 5 mu itangazamakuru aho yakoze ku binyamakuru nka Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo, ndetse akomeje gutera imbere mu mwuga w'itangazamakuru aho ubu akorera InyaRwanda.


    Umunyamakuru The Cyiza wa InyaRwanda yasabye Audia Intore kuzabana nawe akaramata

    Audia Intore yemeye kuzaba umufasha wa The Cyiza

    The Cyiza na Audia Intore bateye intambwe ibaganisha ku gukora ubukwe

    UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO UBWO THE CYIZA YAMBIKAGA IMPETA UMUKUNZI WE

    REBA INDIRIMBO “SINE YA MWIZA” YA AUDIA INTORE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151922/umunyamakuru-the-cyiza-na-audio-intore-wamamaye-muri-gakondo-bagiye-kurushinga-151922.html

  • Ababitegura baterwa imijugujugu! Ni inde utan… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bituma abahanzi barushanwa gukora indirimbo nziza kandi zifite ireme, kandi ababitsindiye baba bafite icyizere n'ishyaka ryo gukora cyane. 

    Ikusanya bitekerezo rigaragaza ko indirimbo cyangwa Album yatsindiye igihembo iba ifite agaciro kanini mu buryo bw'ubucuruzi no kwamamara.

    Mu bihugu byinshi usanga abatsindiye ibihembo babona amahirwe yo gukorana n'abaterankunga n'abandi bafite aho bahuriye n'inganda z'imyidagaduro.

    Kuva mu myaka 20 ishize, mu Rwanda humvikanye amajwi y'abantu bategura ibihembo, ndetse n'ibihembo byinshi bigira amazina birimo nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards, Groove Awards Rwanda, Kalisimbi Entertainment Awards, Isango na Muzika Awards, Rwanda Entertainment Music Awards, Sifa Rewards n'ibindi.

    N'ubwo ibi bihembo ari iby'imbere mu gihugu, ariko abahanzi bo mu Rwanda bagiye banahatana no mu bihembo byo hanze y'Igihugu birimo nka Afrima Awards ndetse na Trace Awards.

    N'ubwo bimeze gutya ariko ijwi rya benshi rizamuka ryumvikana ko batishimiye uburyo ibi bihembo bitangwa, aho buri umwe agaragaza ko uwatwaye igikombe mu cyiciro atari abikwiriye.

    Ni inde wemerera abantu gutegura ibihembo mu Rwanda?

    Nsengiyumva Alphonse utegura ibihembo birimo 'Rwanda Influencer Awards' yabwiye InyaRwanda ko gutekereza gutanga ibihembo bibanzirizwa cyane no kureba abo ushaka guhemba, ndetse n'uburyo ushaka kuzakurikiza wemeza ko uwo muntu ariwe watsinze.

    Ati: 'Nshobora kuba ngiye gutanga ibihembo ku banyamakuru cyangwa se abakinnyi ba Siporo, nkabanza nkareba nkavuga ni nzashyiraho izihe 'Category' hanyuma se nzashingira kuki? Nkibaza nti umuntu uri buhembwe agomba kuba yujuje iki? Ubundi ibyo n'ibyo bintu by'ingenzi ugomba kuba wujuje mbere.'

    Akomeza agira ati 'Iyo wamaze gushyiraho ibyo bisabwa byose (Criteria) nta muntu n'umwe wakagombye ku gutuka.'

    Yavuze ko mu busanzwe utegura ibihembo aba afite uruhushya (Certificate) ahabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rushamikiye ku myidagaduro 'Arts and Entertainment'.

    Ati: 'Iyo wamaze kwemeza ko mu myidagaduro igikorwa uzajya ukora ari ugutegura ibihembo cyangwa se gushimira abahanzi nibyo ukora. Rero, nta burenganzira usaba, kuko ubuhabwa n'uko uba ufite 'Certificate' ya RDB ikwemerera gukora imyidagaduro.'

    Arakomeza ati 'Muri serivisi RDB itanga nta cyangombwa cyo gutegura ibihembo kirimo, habaho 'Arts and Entertainment' akaba ari naho hakubiyemo ibikorwa byo gutegura ibihembo, iby'amarushanwa y'ubwiza n'ibindi.'

    Nsengiyumva Alphonse yavuze ko iyo wiyemeje gutegura ibihembo ushyiraho ibyo uzagenderaho utanga ibihembo kuko 'Uba ugiye guhemba abantu bitwaye neza mu bandi.' Ati 'Rero shyiraho icyo uzagenderaho, numara kugishyiraho ugitangaze.'

    Christian Abayisenga uri mu bagira uruhare mu gutegura itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards, yabwiye InyaRwanda ko gutegura ibi bihembo 'Byaturutse ku bafatanyabikorwa bacu ndetse n'abanyamakuru bacu n'abakozi twiyemeza gushimira abahanzi Nyarwanda kubera ko bakora neza, kandi ibintu bakora bibavuna ariko ntibagire umuntu ubashimira.'

    Ati 'Nk'igitangazamakuru rero twaricaye dutegura ibyo bihembo. Hagamijwe nyine gushimira abahanzi, no kongera kubahuriza hamwe, rimwe na rimwe bakanaganira uko uruganda rumeze n'icyakorwa kugirango rutere imbere. Nta hantu rero twigeze twaka uruhushya rwo gutegura ibi bihembo.'

    Kuki baterwa imijugujugu nyuma yo gutanga ibihembo?

    Alphonse Nsengiyumva yavuze ko buri wese utegura ibihembo iyo agaragaje ibyo azashingiraho, ari byo biba imvano yo kuba bamwe bavuga ko batishimiye uburyo byagenze.

    Ati: 'Kuko uba washyizeho uburyo abantu bazabona aho bahera bagira icyo bavuga. Ni nabwo bareba ko wabyujuje. Ugenzura rero ibyo wakoze, ni bya bindi washyizeho uzagenderaho, ndetse n'abafana.'

    Yavuze ko mu kwirinda ruswa, kujya kure y'ibyo wiyemeje no kwirinda amarangamutima utegura ibihembo 'akwiye gushyiraho Akanama Nkemurampaka nk'uko byagendaga mu irushanwa rya Miss Rwanda.'

    Ati 'Bariya bagize Akanama Nkemurampaka bazagufasha gushyira mu bikorwa bya bindi watangaje uzagenderaho kugirango itangwa ry'ibihembo byawe bijye mu mucyo.'

    Nsengiyumva Alphonse avuga ko kenshi guterwa imijugujugu kw'abategura ibihembo mu myidagaduro mu Rwanda, ahanini bishingira mu kuba ababitegura, batagaragaza neza ibyo bazagenderaho batanga ibihembo.

    Ati 'Ubundi iyo umaze gutangaza abahataniye ibihembo, wakabaye ugaragaza ibyo uzagenderaho, kuvuga ngo ni umuhanzi mwiza gusa w'umwaka nabwi bihagije, kuko ukwiye gusobanura uzagendera kuki umugira umuhanzi mwiza?'

    'Icya kabiri rero abafana bashobora kugutera imijugujugu kubera ko babona uwo bari bashyigikiye atabonye igikombe ariko iyo washyizeho ibigenderwaho ukabitangaza bahita babona ko wenda wa muhanzi atari yujuje ibisabwa.'

    Yanavuze ariko ko guterwa imijugujugu binaturuka mu kuba abahanzi ndetse n'abagenerwa bikorwa batarumva akamaro k'ibihembo, kuko bijya bitungurana kubona umuhanzi yikuye mu bihembo mu bihe bitandukanye, ku mpamvu ze bwite.

    Yunganirwa na Abayisenga Christian wa Isibo Radio/TV avuga ko kuba hari abatera imijugugu 'ibihembo ndetse n'ababitegura bitavuze ko Awards iteguye nabi'. Ati 'Harimo abafana b'umuziki badakunda umuziki batazi n'icyo Awards ivuze. Awards rero ni ugushimira ibo bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.'

    Uyu mugabo ariko anavuga ko hari abategura ibihembo bagamije ubucuruzi, ariko kandi n'abandi babitegura bagamije urukundo rw'umuziki. Yavuze ko buri wese akwiye guharanira kumva neza akamaro k'ibihembo no kubishyigikira, kandi ko atari buri wese ukwiye gutwara ibihembo.

    Ati 'Hari abahanzi ushobora gushyira mu bihembo, hanyuma mu kanya akavamo kubera ko abona nta bikorwa by'indashyikirwa afite, cyangwa se akabona ko muri 'Category' arimo hari undi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa. Rero, icyo twakora nk'itangazamakuru, ni ukubanza gusobanurira abantu, ariko kandi ntiduce integer abategura ibihembo.'

    Umuvugizi wa The Choice Awards, Dj Phil Peter asobanura ko itangwa rya Awards ari nk'ibindi bikorwa byose. Ati 'Cyereka iyo ushaka ko hari urwego rwa 'Recognition' igira, ariko ni 'events' nk'izindi wasabira uburenganzira.' 

    Ibihembo birimo nka 'Kiss Summer Awards' byegukanwe n'abarimo Kenny Sol ntibikivugwa muri iki gihe


    Ibihembo bya Salax Awards byafatwaga nk’ibya mbere mu Rwanda byagiye nka Nyombeli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151916/ababitegura-baterwa-imijugujugu-ni-inde-utanga-uburenganzira-bwo-gutegura-awards-mu-rwanda-151916.html

  • Kuba atunze Miliyari ntibimubuza gusabiriza!… – #rwanda #RwOT

     

    Uyu mugabo w'imyaka 55 amaze imyaka igera kuri 41 asabiriza aho yabitangiye afite imyaka 14 gusa, kugeza ubu akaba akibikora ndetse abikunze.

    Bharat Jain akazi ke ko gusabiriza agakora amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi, aho afite ahantu habiri hatandukanye akunda kwicara agasabiriza.

    Umuryango wa Bharat Jain

    Bharat Jain avuka mu muryango wari ukennye cyane ku buryo kubona ibintu nkenerwa by'ibanze nk'ibyo kurya nabyo byagoranaga. Ibi rero byanatumye atagira amahirwe yo kwiga nk'uko bigenda ku bandi bana.

    Yinjiza bingana iki?

    Mu myaka 41 ishize, ubuzima bwa Bharat Jain bwagiye bushingira ku mafaranga yinjizaga binyuze mu gusbiriza. Uyu mugabo asabiriza amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi nk'uko twabigarutseho, ndetse ntajya afata akaruhuko kereka wenda yarwaye.

    Uyu mugabo, ashobora kinjiza ibihumbi biri hagati ya 2000 na 2500 by'ama-Rupees akoreshwa mu Buhinde (hafi ibihumbi 40 Frw) bitewe n'uko umunsi wagenze. 

    Ibi bivuze ko Bharat Jain ashobora kwinjiza asaga Miliyoni y'amanyarwanda avuye mu kwicara ku muhanda agasabiriza.

    Umusabirizi yaje kuvamo umushoramari

    Uko Bharat yagendaga yinjiza amafaranga avuye mu gusabiriza ntabwo yayapfushaga ubusa, ahubwo yayakoresheje neza ku buryo byamufashije gusezera ku bukene.

    Kuri ubu uyu mugabo afite inyubako ebyiri mu mujyi wa Mumbai, zimwinjiriza hafi ibihumbi 500 Frw. Ibi bituma abasha gutunga umuryango we, akanazigamira ahazaza.Umuntungo we ukaba ubarirwa hejuru ya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika.

    Bharat Jain ntagira ubugugu

     Nubwo Bharat Jain yamaze kuba umuherwe, ntabwo amafaranga ayarya wenyine. Uyu mugabo ajya afata akanya agasura ahantu hatandukanye hari abantu bafite byinshi bakeneye nko kwa muganga, akagira icyo afasha abababaye.

    Avuga ko ari umugabo ugira ubuntu n'umutima mwiza, bityo ko adafata ibyo yagezeho nk'impamvu yo kwigwizaho ibntu bitagize icyo bimariye abanda.

    Bharat afite umugore n'abana babiri b'abahungu bize mu bigo bikomeye mu Buhinde, ndetse uyu muryango ukaba unafite iduka ricuruza ibikoresho bitandukanye, ryiyongera ku byo twabonye haruguru.

    Ibinyamakuru nka India Times bivuga ko umuryango wa Bharat Jain udakunda uyu muco we wo gusabiriza ndetse ngo ntibasiba kumubwira kubireka kuko yamaze gukira, ariko we akababwira ko kwicara ku muhanda agasabiriza ari ibintu bimushimisha cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151925/kuba-atunze-miliyari-ntibimubuza-gusabiriza-niwe-musabirizi-ukize-kurusha-abandi-ku-isi-151925.html

  • Senateri Karen Nyamu akomeje kwerekana ubushizi bw'amanga mu bitekerezo bye #rwanda #RwOT

    Senateri Karen Nyamu wo muri Kenya akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'ubutumwa yashyizeho ahwitura abagabo, avuga ko burya niba ufite umugore utajya agutangaho amafaranga aba atagukunda, kuko abagore bagira amafaranga.

    Uyu mugore amaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa anyuzaho mu bihe bitandukanye, ndetse agakundwa na benshi mu bakiri bato bamukurikira kuko bahuriza ku kuba yirekura mu gutanga ibitekerezo, ibitamenyerewe kuri benshi mu banyapolitike.

    Karen Nyamu ni umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane muri Kenya kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe. Akunze gusangiza abakunzi be ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bigateza impaka nyinshi.

    Mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n'amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by'amafaranga ngo amutererane.

    Ibi byatumye benshi bagira ibyo bavuga, aho bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, bavuga ko koko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumwitesha igihe cyose afite ibibazo. Nyamara, hari n'abatemeranya na we, bavuga ko urukundo rutagomba gushingira ku mafaranga, ahubwo rushingiye ku bumwe, urukundo n'ubwubahane hagati y'abashakanye.

    Senateri Karen Nyamu si ubwa mbere atanze ibitekerezo bitavugwaho rumwe. Muri Kenya, azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'uburyo bwo kugeza ku bantu ibitekerezo bye, byaba ibijyanye n'ubuzima busanzwe, politiki, cyangwa se uburenganzira bw'abagore.

    Kubera ubwo buryo bwe bwo gutanga ibitekerezo atajenjeka, akunze kwibazwaho na benshi, ariko na none akaba afatwa nk'umwe mu bagore bafite ijwi rikomeye mu gihugu cye.

    Mu minsi ishize, Karen Nyamu yagarutsweho cyane nyuma y'amashusho ye yasakaye ari kumwe n'umuririmbyi mugenzi we Samidoh, aho byateje impaka ndende mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Nubwo abantu bagiye bamunenga cyangwa bakamushinja imyitwarire idahwitse ku munyapolitike, we akomeza kwerekana ko nta kibazo abibonamo, akavuga ko ubuzima bwe ari we ubufite kandi ko atagomba gukora ibyo abandi bashaka.

    Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w'umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.

    Uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga bwerekana ko atikanga gutanga ibitekerezo bye ku mugaragaro, ari na byo bikomeza gutuma akunzwe na bamwe, ndetse akanengwa na bamwe.

    Ese koko urukundo rugomba kuba rushingiye ku mafaranga? Iki ni ikibazo gikomeje kugibwaho impaka nyuma y'icyo gitekerezo cya Karen Nyamu. Mu gihe bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, abandi bakomeza kugaragaza ko urukundo nyarwo rudashingira ku mitungo, ahubwo ari ukwizerana, kubahana no gufatanya mu buzima bwa buri munsi.

    Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w'umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.
    Karen Nyamu mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n'amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by'amafaranga ngo amutererane.

     

    Source : https://kasukumedia.com/senateri-karen-nyamu-akomeje-kwerekana-ubushizi-bwamanga-mu-bitekerezo-bye/

  • Nyamasheke: Umugabo bikekwa ko arwaye mu mutwe yatemye abantu babiri barapfa, araswa ashaka gutema umupolisi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025.

    Mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w'imyaka 50 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n'umuturanyi.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yajyaga afatwa n'uburwayi bwo mu mutwe bakamusengera agakira. Uyu munsi ngo byari byongeye bajya kumusengera n'ubundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye aho byabereye n'inzego zirimo Polisi, DASSO ndetse na RIB.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SSP Bonafature Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, yatemye n'inka ye, mu gihe inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zari zitabaye asohoka mu nzu n'umupanga agiye gutema abari aho baramurasa ahita arapfa.

    Ati “Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo dukumire ibyago mbere yuko bibaho.”

    Biteganyijwe ko imirambo ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe harimo hategurwa uburyo bwo kuyishyingura.

    Uyu mugabo n'umugore we basize abana bane, umuto muri bo afite imyaka itanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-bikekwa-ko-arwaye-mu-mutwe-yatemye-abantu-babiri-barapfa

  • UTB yashyizeho uburyo bwo guha 'bourse' abanyeshuri b'abahanga, itangirana n'abagera kuri 46 – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iyo kaminuza yatangije ku wa 5 Gashyantare 2025, ubwo abagera kuri 46 batoranyijwe basinyaga amasezerano yo kwishyurirwa amafaranga y'ishuri mu byiciro bitandukanye.

    Abazishyurirwa ishuri bagabanyijemo ibyiciro bitatu bishingiye ku manota bagize mu bizamini by'amajonjora bakoreshejwe. Abagize ari hejuru ya 85% bazarihirwa imyaka itatu y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

    Ni mu gihe abagize amanota ari hagati ya 70% na 85% bazarihirwa imyaka ibiri, naho abagize ari hagati ya 60% na 70% bazarihirwa umwaka umwe.

    Umuyobozi Mukuru wa UTB, Ntahemuka John yavuze ko igitekerezo cyo gutanga 'bourse' ku banyeshuri bayo cyatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze iyo kaminuza, nyuma yo kubona ko imaze kwiyubaka bigaragara.

    Ati 'Igitekerezo cyaje nyiri kaminuza amaze kubona ko twimukiye mu nyubako yacu. Asanzwe aharanira gufasha urubyiruko haba mu kurushakira amahirwe harimo n'ay'akazi no kwimenyereza umwuga hanze y'u Rwanda.'

    'Yaje gusanga rero ibyo bidahagije ahubwo areba n'abana bafite ubushobozi buke ariko batsinze neza ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ariko batabasha kwiyishyurira kaminuza. Yagize igitekerezo cy'uko bafashwa kwiga kaminuza habaho ipiganwa abatsinze baremererwa'.

    Ntahemuka yongeyeho ko iyo kaminuza yashyize hanze itangazo, abagera kuri 300 batanga ubusabe bwabo bahabwa ikizamini cyanditse n'icyo kuvuga noneho abagize amanota asabwa baratoranywa.

    Iyo gahunda biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka kandi izagenda irushaho gufata abanyeshuri benshi.

    Asiimwe Angel uri mu bahawe 'bourse' yavuze ko yishimiye cyane ayo mahirwe yahawe yo kwiga arihirwa, ndetse ashishikariza urubyiruko rufite imbogamizi y'ubushobozi gutanga ubusabe muri UTB rukagerageza amahirwe.

    Ati 'Ni amahirwe akomeye cyane ndashimira UTB n'Igihugu byaduhaye amahirwe yo kwiga. Abandi baciye muri iyi kaminuza mbona bahagaze neza nanjye nziga nshyizeho umwete kuko iyi kaminuza ni nziza.'

    Kwizera Ignace nawe ugiye kwiga kuri 'bourse' ya UTB yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi bugezweho ku isoko ry'umurimo by'umwihariko ibijyanye n'imyuga.

    Ati 'Byari bigoranye kwiyishyurira kaminuza kuko nari maze umwaka nsoje amashuri yisumbuye nicaye kuko mu rugo nta bushobozi bafite. Nsanzwe ngerageza kwikorera kandi niteze ko ibyo ngiye kwiga bijyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga bizamfasha cyane. Nasaba urubyiruko bagenzi banjye kureba kure bagaha agaciro kwiga imyuga kuko igezweho ku isoko ry'umurimo.'

    Kayigire Célestin ufite umwana wemerewe kurihirwa amasomo umwaka wose yavuze ko ari amahirwe akomeye cyane ku mwana we kubona agiye kurihirwa ishuri, by'umwihariko muri kaminuza ahamya ko UTB ihuje n'icyerekezo cy'Igihugu.

    Umubyeyi witwa Kayigire Célestin yavuze ko UTB itanga uburezi bujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu

    Kwizera Ignace yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi bugezweho ku isoko ry'umurimo by'umwihariko ibijyanye n'imyuga

    Asiimwe Angel uri mu bahawe 'bourse' yavuze ko yishimiye cyane ayo mahirwe yahawe yo kwiga arihirwa

    Umuyobozi Mukuru wa UTB, Ntahemuka John yavuze ko igitekerezo cyo gutanga 'bourse' ku banyeshuri bayo cyatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze iyo kaminuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utb-yashyizeho-uburyo-bwo-guha-bourse-abanyeshuri-b-abahanga-itangirana-n

  • AC Milan yiringiye ko ishobora kugumana João Félix nyuma y'inguzanyo y'igihe gito! #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Milan, Geoffrey Moncada, yagaragaje icyizere ku hazaza ha João Félix muri AC Milan nyuma y'igihe gito cy'inguzanyo avuye muri Chelsea. Yagize ati: 'Dufitanye umubano mwiza na Chelsea, ndetse nta ngingo yo kugura iri mu masezerano, ariko dufite amahirwe yo kubikora muri Kamena.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ko Milan izabanza kureba uko Félix azitwara mu gihe gito cy'inguzanyo azamara muri Ac Milan, ndetse n'uburyo azumva abyifuza. 'Bizaterwa natwe no kuri João, ariko birashoboka.' Ibi bivuze ko ibiganiro bishobora gukomeza hagati y'amakipe yombi kugira ngo Félix abe umukinnyi wa Milan burundu.

    Nubwo nta ngingo yo kugura iri mu masezerano y'inguzanyo, AC Milan ishobora kwinjira mu biganiro bishya na Chelsea mu mpeshyi, hashingiwe ku myitwarire ya Félix no ku bushake bw'impande zombi.

    Ku rundi ruhande, João Félix yamaze kwigaragaza neza muri Milan, aho yatsinze igitego cye cya mbere muri San Siro, igitego cyashimishije abakunzi ba Rossoneri.

    Iki gitego cyongeye gutuma abafana ba Milan bamwiyumvamo cyane, bakaba bifuza ko yagumana n'iyi kipe nyuma y'iyi nguzanyo.

    Bitewe n'imikinire ye n'ubuhanga bwe, Félix ashobora kuba umwe mu bakinnyi Milan izashyiramo imbaraga kugira ngo bamugumeho igihe kirekire. Gusa icyemezo cya nyuma kizaterwa n'uko azitwara muri iyi minsi iri imbere ndetse n'uko Chelsea izabyakira igihe ibiganiro bizaba bitangiye mu mpeshyi.

    Bitewe n'imikinire ye n'ubuhanga bwe, Félix ashobora kuba umwe mu bakinnyi Milan izashyiramo imbaraga kugira ngo bamugumeho igihe kirekire.
    Ku rundi ruhande, João Félix yamaze kwigaragaza neza muri Milan, aho yatsinze igitego cye cya mbere muri San Siro, igitego cyashimishije abakunzi ba Rossoneri.
    Umuyobozi wa Milan, Geoffrey Moncada, yagaragaje icyizere ku hazaza ha João Félix muri AC Milan nyuma y'igihe gito cy'inguzanyo avuye muri Chelsea.

    Source : https://kasukumedia.com/ac-milan-yiringiye-ko-ishobora-kugumana-joao-felix-nyuma-yinguzanyo-yigihe-gito/

  • Ansu Fati: Umuraza mwiza wabuze ubwugamo mu rugo rwa FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Ansu Fati, umwe mu bakinnyi bari bitezweho byinshi muri FC Barcelona, yamaze gukurwa ku rutonde rw'iyi kipe y'i Catalonia. Nyuma yo kumara igihe kinini arwana n'imvune, uyu mukinnyi w'umunya-Esipanye afite inkomoko muri Guinée-Bissau ntiyigeze agira umusaruro ufatika muri uyu mwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Nyuma yo kugerageza kugaruka mu kibuga, Ansu Fati yagarutse mu mukino wa Copa del Rey aho yakinnye iminota 28 gusa ubwo Barcelona yakinaga na Barbastro.

    Nyamara, muri shampiyona ya La Liga ndetse no mu mikino ya UEFA Champions League, ntabwo yigeze abona umwanya n'umwe wo gukina.

    Ibi byatewe ahanini n'ibibazo by'imvune zimaze imyaka zimubangamira, ndetse n'uruhare ruto agaragaza mu ikipe nyuma yo gukira.

    Kuva Ansu Fati yagira imvune ikomeye mu 2020, ntabwo yigeze agaruka ku rwego rwo hejuru nk'uko byari byitezwe. FC Barcelona yari yamuhaye nimero 10 nyuma y'uko Lionel Messi ayivuyemo, igaragaza ko bamufataga nk'umukinnyi uzavamo icyamamare gikomeye.

    Ariko imvune zagiye zimubera inzitizi, bituma adashobora gukomeza kuzamura urwego rwe nk'uko byari byitezwe.

    Mu mpeshyi ya 2023, Barcelona yamuhaye amahirwe yo kugenda nk'intizanyo muri Brighton & Hove Albion yo mu Bwongereza, ariko ntibyagenze neza kuko na ho yagize imvune ikomeye. Ibi byatumye agaruka muri Barcelona, ariko ntiyabasha kwigarurira umwanya mu ikipe ya Xavi Hernández.

    Kuri ubu, kuba Ansu Fati yakuwe ku rutonde rwa FC Barcelona bishobora gusobanura ko iyi kipe ishaka kumugurisha burundu cyangwa kumutiza indi kipe kugira ngo abone umwanya wo gukina. Ibi bivuze ko ahazaza he muri FC Barcelona hadasobanutse neza, ndetse bishobora kurangira agiye gushaka indi kipe yamuha umwanya uhagije wo gukina no kugaruka ku rwego rwe rwiza.

    Mu mpeshyi ya 2023, Barcelona yamuhaye amahirwe yo kugenda nk'intizanyo muri Brighton & Hove Albion yo mu Bwongereza, ariko ntibyagenze neza kuko na ho yagize imvune ikomeye.

     

    Ansu Fati, umwe mu bakinnyi bari bitezweho byinshi muri FC Barcelona, yamaze gukurwa ku rutonde rw'iyi kipe y'i Catalonia

     

    Kuva Ansu Fati yagira imvune ikomeye mu 2020, ntabwo yigeze agaruka ku rwego rwo hejuru nk'uko byari byitezwe.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ansu-fati-umuraza-mwiza-wabuze-ubwugamo-mu-rugo-rwa-fc-barcelona/

  • Lisandro Martínez wa Manchester United yagize imvune ikomeye ya ACL #rwanda #RwOT

    Manchester United yatangaje ko myugariro wabo, Lisandro Martínez, yagize imvune ikomeye aho yangije ACL (Anterior Cruciate Ligament), imvune ikunze kuba ikibazo gikomeye ku bakinnyi b'umupira w'amaguru.

    Mu itangazo ryasohowe n'ikipe, bavuze bati: 'Isuzuma ry'imvune rirakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo bukwiye bwo kwivuza ndetse n'igihe ntarengwa cyo kumusubiza mu buzima busanzwe.'

    Iyi mvune ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Manchester United, cyane ko Martínez yari umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, cyane cyane mu mutima w'ubwugarizi.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26 amaze igihe agorwa n'imvune zitandukanye, aho no mu mwaka wa 2023 yagize ikibazo cy'imvune cyatumye amara igihe kinini hanze y'ikibuga.

    Lisandro Martínez yagarutse vuba mu kibuga nyuma yo gukira imvune yari yaramuzengereje, ariko n'ubu amahirwe yo kongera gukina muri uyu mwaka w'imikino ashobora kuba macye cyane bitewe n'ukuntu iyi mvune ya ACL isaba igihe kirekire cyo gukira.

    Abenshi mu bakinnyi bahuye n'iyi mvune basaba amezi hagati y'atandatu n'icyenda kugira ngo bongere gusubira mu kibuga.

    Abafana ba Manchester United bagaragaje akababaro kabo nyuma yo kumva aya makuru, bakaba bari gutanga ubutumwa bwo kumuha imbaraga no kumwifuriza gukira vuba. Ni inkuru ibabaje kuri we ndetse no ku ikipe ye, ariko abafana bizeye ko azagaruka ari umukinnyi ukomeye kurusha uko yari ameze mbere.

    Manchester United yatangaje ko myugariro wabo, Lisandro Martínez, yagize imvune ikomeye aho yangije ACL (Anterior Cruciate Ligament), imvune ikunze kuba ikibazo gikomeye ku bakinnyi b'umupira w'amaguru.
    Iyi mvune ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Manchester United, cyane ko Martínez yari umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, cyane cyane mu mutima w'ubwugarizi.
    Uyu mukinnyi w'imyaka 26 amaze igihe agorwa n'imvune zitandukanye, aho no mu mwaka wa 2023 yagize ikibazo cy'imvune cyatumye amara igihe kinini hanze y'ikibuga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/lisandro-martinez-wa-manchester-united-yagize-imvune-ikomeye-ya-acl/