Author: webrwanda

  • Ntacyo nicuza muri Rayon Sports – Ndayishimiye Richard #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Richard, yavuze ko imyaka ibiiri amaze akinira Rayon Sports nta kintu yicuza muri iyi kipe kuko yayihaye ibyo yari afite.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byaterwa n’uko babifata ariko yatanze ibyo yari afite byose.

    Ati “Sinzi wenda byagendana n’uko bo babifata ariko njye mu bushobozi bwanjye nakoze ibyo nari nshoboye, ibyo nari mfite narabitanze.”

    Abajijwe niba hari icyo yicuza mu gihe amaze muri Rayon Sports, yagize ati “Oya ntacyo nishinja, nta na kimwe.”

    Kuba yazakomezanya na Rayon Sports umwaka w’imikino utaha, yavuze ko bishoboka.

    Ati “Ibyo bizamenyekana mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira. Amahirwe arahari.”

    Ndayishimiye Richard, ni umukinnyi w’Umurundi ukina mu kibuga hagati wageze muri Rayon Sports muri 2024 avuye muri Muhazi United, akaba asoje amasezerano ye.

    Ndayishimiye Richard yavuze ko bishoboka ko azakomezanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-ndayishimiye-richard.html

  • Hasta La Vista Yaguye Serivisi Zayo, Itangiza Amacumbi ya VIP Agezweho #rwanda #RwOT

    Mu gihe urwego rw’imyidagaduro n’ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje gutera imbere, na serivisi zitangwa ahantu ho gusohokera ziragenda zihinduka hagamijwe guha abakiliya ibyo bakeneye bijyanye n’igihe. Ni muri urwo rwego ahazwi nka Hasta La Vista hasanzwe hamenyerewe nk’ahantu ho kwidagadurira no gusohokera, hageze indi serivisi nshya y’amacumbi ya VIP.

    Aya macumbi mashya aje asubiza ibyifuzo by’abakiliya bifuza ahantu hihariye, hatekanye kandi hatanga ubwisanzure bwo kuruhukira mu gihe gito cyangwa kinini. Iyo gahunda izwi nka ‘short time accommodation’ yamaze kumenyerwa cyane mu bihugu nka Uganda na Kenya, aho abantu bakoresha amacumbi yo kuruhukiramo mu gihe gito  bitewe n’ibyo bakeneye.

    Hasta La Vista ivuga ko yazanye iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza kujyana n’iterambere no gutanga serivisi zigezweho zihura n’ibikenerwa n’abakiliya b’ingeri kandi zitandukanye. Aya macumbi ya VIP afite ibikoresho bigezweho, ubwirinzi buhagije ndetse n’ahantu hatuje hafasha abayagana kwisanzura no kuruhuka neza. Bamwe mu bamaze kuyagerageza bavuga ko ari igitekerezo cyiza kuko gifasha abantu kubona aho baruhukira hatabahenze kandi bafite ubwisanzure busesuye, ibintu byari bisanzwe bimenyerewe cyane mu mijyi ikomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kampala na Nairobi.

    Ubuyobozi bwa Hasta La Vista buvuga ko bugiye gukomeza kwagura no kunoza serivisi zabwo kugira ngo abakiliya babo bakomeze kubona ibyiza kandi bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro mu Rwanda. Hasta La Vista iherereye hafi y’umurenge wa Nyamirambo muri centre ya Miduha kuri kaburimbo niko kabari kambere ugeraho ndetse ushobora no gufata icyumba cyangwa indiri serivise udahari wifashishije umurongo wa telefone  0789800241 cyangwa 0788440627

    Source : https://flash.rw/2026/06/01/hasta-la-vista-yaguye-serivisi-zayo-itangiza-amacumbi-ya-vip-agezweho/

  • 'Ntabwo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bireba abaganga gusa ni inshingano za buri wese mu mwanya we.'- Prof Dusingizemungu #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Seneteri Prof Jean Pierre Dusingizemungu ubwo muri CHUB bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,hanagarukwa ku ruhare rwa bamwe mu baganga bayigizemo uruhare.

    Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanibukwa abari abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abahungiye muri ibi bitaro bakahasiga ubuzima muri Jenoside.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwanyuze mu Mujyi wa Huye rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi n’abakozi ba CHUB bunamiye abaharuhukiye ndetse banashyira indabo ku mva zabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi bayigizemo, batandukira indangagaciro n’amahame y’umwuga wari ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

    Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize amasomo akomeye ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuvuzi basabwa gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubunyamwuga no kubaha ubuzima bwa muntu nta vangura.

    Yagize ati: ‘Ntabwo ari abaganga gusa, ahubwo ni inshingano z’Abanyarwanda bose gukomeza kwimakaza ubumwe n’indangagaciro zubaka igihugu, birinda ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside.’

     

    Prof. Dusingizemungu yasabye kandi abakora mu rwego rw’uburezi n’abigisha amateka gukomeza kuyigisha urubyiruko mu buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye no guhangana n’abagerageza kugoreka amateka.

    Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro biri mu hantu hagaragaza neza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, kuko ari hamwe mu hiciwe abantu benshi bari bahahungiye bizeye kurokoka.

    Yavuze ko bamwe mu bayobozi n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahungiye muri ibi bitaro, ibintu yavuze ko byabaye igisebo ku mwuga ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

    Yagarutse ku mazina ya bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside, barimo Dr Théodore Sindikubwabo wahoze ari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Dr Sosthène Munyemana, Dr Jotham Nshimyumukiza n’abandi bakoze ibikorwa byagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.

    Dr Ngarambe yashimye kandi ubutwari bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagira uruhare mu kurokora abari bakiri muri ibi bitaro n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko abaganga 59 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 25 bakaba barayikoreye Mujyi wa Butare. Iyo mibare kandi igaragaza ko ababyaza n’abaforomo 74 bagize uruhare muri Jenoside, barimo 31 bayikoreye muri uwo mujyi.

    Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubunyamwuga n’ubumuntu, mu rwego rwo gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi mu Rwanda.

     

    Source : https://flash.rw/2026/06/01/ntabwo-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-bireba-abaganga-gusa-ni-inshingano-za-buri-wese-mu-mwanya-we-prof-dusingizemungu/

  • Masisi: Gen Mutayomba wa FDLR yarasiwe mu mirwano yabahuje na AFC/M23 #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, yakomerekeye mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, muri Gurupoma ya Nyamaboko I, Teritwari ya Masisi.

    Amakuru yatangajwe n’abari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko Mutayomba yarashwe amasasu mu gatuza mu mirwano yabaye hagati y’impande zombi. Ni imirwano bivugwa ko yanakomerekeyemo abandi barwanyi benshi, mu gihe hari n’abafashwe mpiri.

    Nk’uko ayo makuru abivuga, Mutayomba yagejejwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Beni kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Aya makuru yanashimangiwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, watangaje ubutumwa burebure bunenga ibikorwa bya Mutayomba, amushinja kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’umutekano muke byabaye mu bice bitandukanye bya Masisi.

    Willy Manzi yavuze ko Mutayomba yari umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bitero byibasiraga abaturage, gusahura imitungo no guteza umutekano muke mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.

    Yavuze kandi ko ibyabaye kuri Mutayomba ari isomo ku bantu bifatanya n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibikorwa by’urugomo, ashimangira ko amaherezo yabyo akenshi aba mabi.

    Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa na FDLR ryemeza cyangwa rihakana amakuru ajyanye n’imimerere ya Gen Mutayomba nyuma y’iyi mirwano. Hagati aho, imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo iracyakomeje mu bice bimwe bya Masisi.

    Source : https://flash.rw/2026/06/01/masisi-gen-mutayomba-wa-fdlr-yarasiwe-mu-mirwano-yabahuje-na-afc-m23/

  • APR HC yatsinze Police HC ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR HC yafashe umwanya wa umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Handball, ni nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 30-26.

    Wari umukino w’ishiraniro kuri aya makipe y’amakeba aho buri kipe itashakaga gutakaza, cyane ko Police HC yari imbere inafite icyizere kuko yari yaranayitsinze mu mwaka ushize ku mukino wa nyuma iyitwara igikombe cya Shampiyona.

    Abasore b’umutoza Bagirishya Anaclet, bazanye umujinya ukomeye bashaka kwihorera, kuko ntibari kwemera gusubirwa.

    Igice cya mbere cy’umukino, abasore ba b’umutoza Ntabanganyimana Antoine binjiye mu mukino neza ndetse baza no gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bitanu.

    Gusa APR HC ibifashijwemo n’abarimo Ndayishimiye Jean Pierre wagize umukino mwiza na Julius Chiunda baje gukuramo ibi bitego baza kujya kuruhuka bayoboye n’ibitego 15-14.

    Bagirishya Anaclet wari warahiriye gutsinda uyu mukino, mu gice cya kabiri yashyize igitutu ku basore be maze bashyuhana Police HC aho abakinnyi bayo ngenderwaho nka Kubwimana Emmy, Mbesutunguwe Samuel na Yves umukino wabagowe, byatumye APR HC iwutsinda ku bitego 30-26.

    APR HC ikaba yahise isoza imikino ya Shampiyona isanzwe (regular season) iyoboye n’amanota 26 inganya na Police HC ariko ikayirusha ibitego izigamye aho izigamye 102, Police HC izigamye 64.

    Nyuma y’irushanwa ryo Kwibuka rizaba mu mpera z’iki cyumweru, hazatangira imikino ya Kamarampaka (playoffs) aho APR HC ya mbere ku rutonde izahura na GS Tabagwe ya kane n’aho Police HC ya kabiri ihure na Gicumbi HT ya gatatu.

    APR HC yatsinze Police HC mu mukino utoroshye

    Umukino uhuza APR HC na Police HC ntabwo uba woroshye

    Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine na Bagirishya Anaclet wa APR HC basuhuzanya

    Source : http://isimbi.rw/apr-hc-yatsinze-police-hc-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto.html

  • Umuramyi Divine Muntu ndirimbo ‘Igicaniro’ yanditswe na Antoinette Rehema #rwanda #RwOT

    Umuramyi Divine Nyinawumuntu yasohoye indirimbo nshya ”Igicaniro” ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwegera Imana.

    Ni indirimbo yasohotse ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.

    Aganira n’itangazamakuru, Divine Muntu yavuze ku mvano y’iyi ndirimbo yanditswe na Antoinette Rehema.

    Ati ”Antoinette Rehema yambwiye ko mu minsi yashize mwuka wera yamugendereye amwibutsa ko abantu bakwiye kwegera igicaniro ndetse no kwiyeza(gukaraba)
    Gusa nyuma yo gusenga Imana yaje guhishurirwa ko Divine ariwe ugomba gutambutsa ubu butumwa.”

    Iyi ndirimbo yibutsa abatuye mu Isi yose gukorera uwiteka batinya bahinda umushyitsi kuko Imana idaterana n’ibyanduye kuko Uwiteka ari uwera.

    Inakubiyemo amashimwe aremereye ku Mana ku bw’imirimo ikomeye ikora ku bantu mu bihe bitandukanye aho uyu muhanzi yibutsa abantu gupfukamira Imana bakayigezaho ijwi ry’ishimwe.

    Divine Muntu ni umwe mu baramyi bamaze kugaragaza impano idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ridasanzwe.

    Yanyuze mu makorali atandukanye kuva mu bwana bwe nyuma aza kwinjira mu mwuga wo kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2022 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye. Mu mwaka wa 2023 nibwo yinjiye muri Trinity For Support label yashinzwe na Uwifashije Frodouard(Obededomu).

    Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo; Mbeshejweho, Urugendo, Irembo, Lahayiroyi, Hozana ndetse na Igicaniro yasohotse kuri ubu.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2026 Uyu muramyi yashakanye na Uwitonze Benjamin umuririmbyi wa Holy Nation Choir ADEPR Gatenga akaba umwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

    Uyu muramyi akaba yatangaje ko kuri ubu iki ari igihe cyo kurushaho kwagura umuhamagaro we.

    Divine Muntu yasohoye indirimbo Igicaniro

    Divine Muntu asigiye akora umuziki ku giti cye

    Source : http://isimbi.rw/umuramyi-divine-muntu-ndirimbo-igicaniro-yanditswe-na-antoinette-rehema.html

  • Hasabwe ko kwibuka abana bishwe muri Jenoside ku rwego rw'igihugu byajya bibera i Karongi – #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abana n’abagore ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Bitaro Bikuru bya Kibuye ku wa 31 Gicurasi 2026, gihuzwa no kwibuka abarwayi, abarwaza, abakozi n’abaganga b’Ibitaro Bikuru bya Kibuye bishwe muri Jenoside.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Ngarambe Vedatse yavuze ko Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye, wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi bo ku Kibuye mu minsi irindwi yari umuganga.

    Kayishema ni we wasabye Abatutsi guhungira muri Stade Gatwaro, ababeshya ko ari ho bari bucungirwe umutekano nyamara ari umugambi wo kubicira hamwe. Ni ko byagenze kuko abarenga ibihumbi 15 biciwe muri iyo stade tariki 18 Mata 1994.

    Uwo munsi ababyeyi bahishe abana amasasu yica ababyeyi abana barakomereka, ubwicanyi buhosheje abana basimbuka igipangu cya Stade bagwa mu bitaro.

    Mu minsi yakurikiyeho Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa yiyise iy’Abatabazi yagiye ku Kibuye mu nama y’abavuga rikijyana barenga 180, Umuganga wo mu Bitaro bya Kibuye amubwira ko bafite abana benshi b’inkomere bashonje, amubaza ni ba ntacyo Leta yabafasha mu kwita kuri abo bana. Kambanda yanditse agapapuro ngo icyo kigabo kivuge kivuye aho. Iteka riratangwa uwo munsi inama ikirimo abana barenga 100 bicirwa aho bari bari kwitabwaho.

    Ngarambe ati ‘Aha ni habe ahiciwe abana benshi mu Rwanda, twe kubibuka twibuka n’abarwaza. Tugire umunsi wo kwibuka abagore n’abana tubihe agaciro ku rwego rw’igihugu’.

    Nyinawagaga Clemence wari ufite imyaka 14 uri mu bana barokotse ubwicanyi bwakorewe abana muri ibi bitaro, avuga ko bikwiye ko Karongi ihabwa umwihariko mu kwibuka abana n’abagore ku rwego rw’igihugu kuko ari ho hiciwe abana benshi mu Rwanda.

    Depite Uwamariya Odette yavuze ko icyifuzo cy’uko i Karongi hajya hibukirwa abana ku rwego rw’igihugu yumva inzego zazabiganiraho.

    Ati ‘Natwe twabyumvise, tuzakorana n’ababishinzwe kugira ngo icyo gitekerezo n’icyifuzo mwagize, gikomeze gukorerwa ubuvugizi’.

    Imibare yerekana ko mu Bitaro bya Kibuye hiciwe abana 400 barimo abarenga 100 bishwe umunsi umwe.

    Ubusanzwe kwibuka abana n’abagore ku rwego rw’Akarere ka Karongi byahuzwaga no kwibuka abarwayi, abarwaza, n’abakozi b’Ibitaro bya Kibuye bishwe muri Jenoside, ariko ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko guhera umwaka utaha buri cyiciro kizajya cyibukwa ukwacyo.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette yavuze ko kuba abana n’abagore bagiye kujya bibukwa n’abarwayi n’abakozi b’ibitaro n abo bakibukwa ukwabo bizatuma amateka ya buri cyiciro abona umwanya uhagije wo gusobanurwa neza.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi basabye kwo kwibuka abana ku rwego rw’igihugu byajya bibera muri aka karere

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yasabye ko kwibuka abana ku rwego rw’igihugu byajya bibera i Karongi

    Nyinawagaga Clemence warokotse ubwicanyi bwakorewe abana mu Bitaro bya Kibuye asanga bikwiye ko kwibuka abana bikorerwa i Karongi kandi bigahabwa umwihariko ku rwego rw’igihugu

    Abimana Mathias watanze ikiganiro cy’amateka yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette yanenze abaganga batatiriye inshingano yo kuvura bakica Abatutsi muri Jenoside

    Depite Uwamariya Odette yavuze ko icyifuzo cy’uko ku rwego rw’igihugu kwibuka abana byajya kibera i Karongi yumva gikwiye kuganirwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasabwe-ko-kwibuka-abana-bishwe-muri-jenoside-ku-rwego-rw-igihugu-byajya-bibera

  • Mu maso ya Perezida Kagame RSSB Tigers yahigitse Petro de Luanda yegukana BAL 2026 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yanditse amateka muri Basketball Nyafurika nyuma yo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-89 ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru.

    Uyu mukino wari witabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wabereye imbere y’abafana benshi bari buzuye BK Arena bashyigikiye ikipe yabo kugeza ku munota wa nyuma.

    Petro de Luanda yatangiye umukino yihagazeho cyane, ndetse ibasha gushyiramo amanota 17 yikurikiranya RSSB Tigers itarabona inota na rimwe.

    Nyuma y’intangiriro itoroshye, ikipe yari ihagarariye u Rwanda yagarutse mu mukino buhoro buhoro ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Craig Randall II, Axel Mpoyo na Dieudonne Ndayisaba Ndizeye.

    Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye amanota 27-16, ariko RSSB Tigers yagaragaje impinduka zikomeye mu gace ka kabiri, aho yatsindaga cyane amanota atatu. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye iyoboye n’amanota 42 kuri 37.

    Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yakomeje guhangana bikomeye, ariko RSSB Tigers ikomeza kuguma imbere n’amanota 61 kuri 59. Mu gace ka nyuma, Petro de Luanda yongeye gufata umwanya wa mbere mu mukino, gusa RSSB Tigers ntiyacitse intege.

    Mu minota ya nyuma y’umukino, Craig Randall II yongeye kwigaragaza atsinda amanota y’ingenzi yafashije ikipe ye gusubirana ubuyobozi bw’umukino no kuwusoza itsinze ku manota 90 kuri 89, ihita yegukana igikombe cya BAL 2026.

    Craig Randall II yabaye intwari y’uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 33, anatorwa nk’Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa (MVP) rya BAL 2026. Yarushije abandi bari bahatanye harimo mugenzi we Mangok Mathiang ndetse n’abakinnyi ba Petro de Luanda, Childe Dundao na Pedro Gakou.

    Si ibyo gusa kuko umutoza wa RSSB Tigers, Henry Denis Mwinuka, nawe yahembwe nk’Umutoza Mwiza w’Umwaka nyuma yo gufasha iyi kipe kugera kuri aya mateka akomeye.

    RSSB Tigers yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Al Ahly yo mu Misiri muri 1/2, mu gihe Petro de Luanda yari yasezereye Al Ahly yo muri Libya.

    Perezida Kagame yarebye uyu mukino

    Abafana bari benshi

    RSSB Tigers yegukanye Bal

    RSSB Tigers yanditse amateka yegukana BAL

    Source : http://isimbi.rw/mu-maso-ya-perezida-kagame-rssb-tigers-yahigitse-petro-de-luanda-yegukana-bal-amafoto.html

  • Abandi bihangane, n’iyo biba bitanu APR FC twari kubitwara – Gen Mubarakh Muganga #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi b’icyubahiro ba APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko APR FC ari ikipe ihatanira ibikombe rero n’iyo biza bitanu bari kubyegukana.

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 mu muhango wo gushyikiriza APR FC igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 yegukanye.

    Gen Mubarakh Muganga yavuze ko abakunzi ba APR FC bakwiye kwitegura kwakira ibikombe kuko ubu nibwo bikiza, andi makipe abe yihanganye.

    Ati “Icyo nabwira abafana n’abakunzi ba APR FC ni uko ubu ari bwo ibikombe byajya kuza, abandi bihangane, APR FC ihora iharanira ibikombe.”

    APR FC ikaba muri uyu mwaka ibikombe bitatu byose byakiniwe yarabyegukanye, Shampiyona, icy’Amahoro ndetse na Super Cup.

    Yavuze ko kuba baratwaye bitatu ari uko ari byo bakiniye n’aho n’iyo biba bitanu, bari kubitwara.

    Ati “Nabaraga bitatu ariko mvuga ngo bibaye na bitanu twakabaye tubitwara, ariko kuko ari bitatu ndashimira abasore banjye bakoze ibishoboka byose bakabiduha uko byakabaye, ubwo rero niyo babigira bitatu twabijyana, nibagira bitanu nabyo twabijyana.”

    Abajijwe icyo Al Hilal SC na Al Merrikh SC, amakipe yakinaga nk’abashyitsi yabunguye, yavuze ko yazanye ihangana ariko niba azakomeza gukina mu Rwanda akwiye kujya akinira ku mategeko nk’ay’amakipe ahasanze.

    Ati “Baduhaye ihangana ryiza kuko baduhaye igipimo ariko niba bazakomeza gukina muri Shampiyona yacu bagakwiye kuzubahiriza amategeko atugenga twese noneho bakadupima ku gipimo kimwe, kubera ko dufite abanyamahanga dusabwa gushyira mu kibuga n’abenegihugu baba bagomba gukina.”

    “Mu amakipe y’abashyitsi yo ngira ngo afite abakinnyi 50 babakinishije bose, ngira ngo natwe iyo baza kutwemerera tugakinisha ibyiciro byose, umusaruro wari kuba utandukanye.”

    Iby’inyito y’Igikombe bahawe bise BK Pro League National Champions mu gihe Al Hilal SC yabaye iya mbere yahawe BK Pro League Champions, yavuze ko icyo yishimira ari uko umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusuf na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice baje kubaha igikombe batsindiye kandi igikombe babahaye ni cyo begukanye.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26, Al Hilal SC ni yo yabaye iya mbere n’amanota 75, APR FC iba iya kabiri n’amanota 68.

    Gen Mubarakh Muganga yavuze ko n’iyo ibikombe biba bitanu bari kubyegukana

    Source : http://isimbi.rw/abandi-bihangane-n-iyo-biba-bitanu-apr-fc-twari-kubitwara-gen-mubarakh-muganga.html

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashimye ikipe ya Paris Sait Germain ifitanye imikoranire na Visit Rwanda, yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    PSG yabigezeho itsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wakiniwe muri Puskás Aréna y’i Budapest muri Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz, bisaba gutegereza umunota wa 65 ubwo Ousmane Dembélé yishyuriraga PSG kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.

    Iminota 90 isanzwe n’indi 30 y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, hashyirwaho penaliti, Paris Saint-Germain itsinda 4-3 aho iya nyuma ya Arsenal yahushijwe na Gabriel Magalhães.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma y’umukino, Perezida Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye iki gikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025/26.

    Ati ‘Ndashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain ku Gikombe cya UEFA Champions League yari ikwiye no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.’

    Yongeyeho ati ‘Ndashimira kandi Arsenal ku kugera ku mukino wa nyuma no guhatana kugeza ku munota wa nyuma ushoboka. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, PSG igaragaza ko ari ikipe nziza kurushaho.’

    PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kuva mu 2019 mu gihe Arsenal yakoranaga n’u Rwanda kuva mu 2018, amasezerano yayo arangiranye n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yashimye-psg-yegukanye-uefa-champions-league-ya-2025-26/