Author: webrwanda

  • Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

    Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bimaze gukorwa na Perezida Macron kuva yajya ku buyobozi bw’u Bufaransa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Mu 2021, yari mu Rwanda yifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho gusaba imbabazi ku ruhare rw’igihugu cye mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi.

    Uyu musangiro wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa. Harimo kandi Yonathan Arfi, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa.

    Perezida Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte ubwo bari bategereje Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bahabwaga ikaze muri Elysée

    Madamu Louise Mushikiwabo ubwo yageraga muri Elysée yitabiriye uyu musangiro

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa, Yonathan Arfi, ubwo yageraga mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa yitabiriye uyu muhango

    Emmanuel Sarkozy n’umugore we Carla Bruni ubwo bari bageze muri Elysée

    Sarkozy ni umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yakiriye-kagame-na-madamu-mu-musangiro-amafoto

  • Kigali: Hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z'amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 210 ku munsi, ariko kuri ubu haboneka meterokibe ibihumbi 145 ku munsi. Bivuze ko hakiri icyuho cya meterokibe ibihumbi 65 ari nacyo gituma hakigaragara isaranganya ry’amazi muri uyu mujyi.

    Ku muturage wa Kanombe, Busanza, Karembure no mu bindi bice iyo bavuze ikibazo cy’isaranganya ry’amazi abyumva vuba bitewe n’uko muri iyi minsi amazi yatangiye kuba ikibazo n’impeshyi itari yatangira neza.

    Hari n’aho amazi agurishwa ku mavomo rusange yatangiye kuba imari ishyushye aho usanga abayagurisha bayakura ku giceri cya 20 Frw asanzweho ku ijerekani, bakayagurisha guhera kuri 300 Frw kuzamura bitewe n’uko aba akenewe n’abantu benshi nyamara.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yabwiye IGIHE ko imwe mu mpamvu zituma abacunga amavomo rusange bagurisha amazi ku giciro kiri hejuru, ari uko hakigaragara isaranganwa ry’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bitewe n’icyuho cy’amazi adahagije.

    Yavuze ko hari imishinga minini bari gukoraho izatuma iki kibazo kiba amateka, abaturage bakabona amazi amasaha 24 kuri 24 nta kongera gusaranganwa.

    Ati ‘Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga ya vuba vuba rwose dushaka kuba twarangije gukora ku buryo igomba kuzura bitarenze ukwezi kwa Cyenda. Hari nk’umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Nzove, turateganya kongeraho meterokibe 20 bitarenze Nzeri, ibyo byo bigeze kure twamaze gusinyana amasezerano na rwiyemezamirimo uzabikora.”

    Dr. Kabaasha yavuze ko hari umushinga munini cyane w’igihe kirekire uzongera amazi angana na meterokibe 400 ku munsi, uzabafasha kongera amazi kugeza mu 2035. Yavuze ko uwo mushinga uzafata amazi ku rugomero rwa Nyabarongo II, hazavamo amazi azatanga amashanyarazi n’amazi bazaha abaturage.

    Ati ‘Hari undi mushinga wo kwagura uruganda rwa Karenge aho rusanzwe rutanga meterokibe ibihumbi 12, ariko turi kurwagura ku buryo ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 48, izigera ku bihumbi 36 zizazanwa muri Kigali, murumva ko rero mu minsi iri imbere isaranganywa ry’amazi rizaba amateka mu Mujyi wa Kigali.”

    Dr. Kabaasha yasabye Abanyarwanda kwirinda gusesagura amazi, kwirinda kwangiza ibikorwaremezo byayo ndetse no kutarebera abayiba, abasezeranya ko bari gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo buri wese abashe kugerwaho n’amazi meza.

    I Kigali hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z’amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr. Kabaasha yavuze ko bafite imishinga myinshi yitezweho kongera ingano y’amazi mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hakenewe-meterokibe-ibihumbi-65-z-amazi-ku-munsi-ngo-isaranganya-ribe

  • Jenoside ni icyaha ndengakamere, si politiki- Dr. Biruta – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Dr. Biruta yatangiye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, abari bahungiye i Kabgayi barenga 50.000.

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12.000 yabashije kuboneka.

    Dr. Biruta yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi uretse abayikoresha nk’impamvu zo gupfobya, kuri ubu bidashidikanywaho ko ari umugambi mubisha wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa na Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal wari Perezida.

    Yahinyuzaga abakunze kuvuga ko ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ari ryo ryayiteye, agaragaza ko ibyo ari ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya ndetse ari n’umugambi ugikomeje n’ababinyuza ku mbuga za internet bitwaje ko bari gukora politiki.

    Ati ‘Muzi inyangabirama zihora ku mbuga nkoranyambaga zikahakana zikanapfobya Jenoside ari na ko zikwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ntidukwiriye kudohoka mu guhangana na zo tubahakanira ko ibyo atari uburyo bwo gukora politiki bwemewe. Jenoside ni icyaha ndengakamere si uburyo busanzwe bwo gukora politiki.’

    Yasobanuye ko abapfobya barimo amahanga amwe n’amwe abikora nkana n’abandi bantu babikora atari uko bayobewe amakuru mpamo kuri Jenoside kuko ubu no kuyabona byoroshye, ariko kandi agaragaza ko ari inshingano za buri wese kutabirebera kuko no mu 1994 Abanyarwanda ari bo bafashe iya mbere mu kwishakamo ibisubizo.

    Muri icyo gikorwa cyo kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani irimo ine yakuwe mu Murenge wa Kiyumba yimuwe n’indi yashyinguwe mu cyubahiro bwa mbere yo muri Nyamabuye na Muhanga.

    Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo barimo n’ababyeyi be bombi, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho iyo imibiri y’abe iri.

    Ati ‘Turongera gusaba abantu bose bazi aho abacu bari kuhatubwira nubwo hashize imyaka 32. Njye ntabwo narinzi ko bigishoboka nyuma y’iyo myaka yose ariko byarashobotse kandi no ku bandi bagitegereje nka njye byashoboka kandi babyizere. […]. Turasaba abo bantu bose nk’uko Leta idushishikariza abantu gutanga amakuru, icyo dukeneye ni uko mwatwereka aho abantu bacu bari tukabashyingura mu cyubahiro.’

    Kuri uwo musozi wa Kabgayi Abatutsi bahahungiye bahizeye amakiriro nk’ahantu nyobokamana kuva ku itariki 11 Mata 1994, ariko ntibyabujije abicanyi kubiraramo bakajya bagenda babatoranyamo bamwe, bakajya kubicira ahandi harimo no ku mugezi wa Nyabarongo bakabajugunyamo.

    Ibyo byatumye ubwo Inkotanyi zahageraga ku itariki 2 Kamena 1994 zarabashije kuharokora abari hagati ya 10.000 na 15.000 bari basigaye mu barenga 50.000 bari barahahungiye.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo abarenga 12.000

    Imiryango ifite abayo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, yashyize indabo ku mva

    Abahagarariye Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva

    Imibiri umunani yushyinguwe mu cyubahiro

    Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina ashyira indabo ku mva

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yifatanyije n’abandi mu kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho bari

    Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yagaragaje umwihariko w’ubwicanyi bwakorewe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w’Umutekano, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atari uburyo busanzwe bwo gukora politiki

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-ni-icyaha-ndengakamere-si-politiki-dr-biruta

  • APR FC ni ikipe nziza – Mamadou Sy yakomoje ku myaka ibiri yayimazemo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Mauritania watandukanye na APR FC, Mamadou Sy yavuze ko iyi ari ikipe nziza, ihora ishaka ibikombe ishyira umukinnyi ku gitutu.

    Mamadou Sy wari umaze imyaka ibiri akinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ejo hashize ni bwo yahawe urupapuro rumwemerera kwerekeza ahandi.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Sy yavuze ko imyaka ibiri amaze muri APR FC yabonye ari ikipe ikomeye.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, ni ikipe nziza mu Rwanda. Ni ikipe itemera gutsindwa, ikipe ihora ishaka intsinzi, ikipe igushyira ku gitutu, kuyikinira ni icyubahiro gikomeye.”

    Yavuze ko atazibagirwa urukundo rw’abafana bamweretse, abakinnyi bagenzi be ko byari icyubahiro kwambara umukara n’unweru.

    Mu myaka ibiri yakiniye APR FC, yayifashije kwegukana ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona, bibiri by’Amahoro, Super Cup na Heroes Cup.

    Mamadou Sy yatandukanye na APR FC, avuga ko ari ikipe nziza

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ni-ikipe-nziza-mamadou-sy-yakomoje-ku-myaka-ibiri-yayimazemo.html

  • Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka w’imikino wa 2025-26 warangiye idatwaye igikombe na kimwe, Rayon Sports irimo gutekereza uburyo yakubaka ikipe ikomeye.

    Kubaka ikipe ikomeye izahangana ku ruhando rwa Afurika kuko yabonye itike iba iya kabiri muri Shampiyona, ni ukongeramo abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Ibi ariko bikagendana no kurekura abo ibona batayihaye umusaruro ikabasimbuza.

    Gusa mbere na mbere irimo gushaka kubanza kongerera amasezerano abakinnyi bayo ibona ko ikeneye barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Ramazani, Ndayishimiye Richard bose barimo kuyibwira ko bafite andi makipe.

    Hari Ganijuru Elie, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Emery Bayisenge na Bigirimana Abedi.

    Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kurekura barimo Abanyezamu babiri Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate, Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.

    Undi mukinnyi itabara ni Mugisha Didier, intizanyo bakuye muri Police FC kuko iyi kipe ishobora kumwisubiza.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-abakinnyi-10.html

  • Sénégal: Ishyaka rya Sonko ryikuye muri Guverinoma nshya nyuma yo kwirukanwa kwe #rwanda #RwOT

    Ishyaka Pastef ryahoze riyobowe na Ousmane Sonko ryatangaje ko ritazagira uruhare muri Guverinoma nshya ya Sénégal nyuma y’aho uyu munyapolitiki yirukaniwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Sonko yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku wa Mbere, ariko ko impande zombi zitabashije kumvikana ku ruhare rw’ishyaka Pastef mu buyobozi bw’igihugu mu minsi iri imbere.

    Sonko yavuze ko kubera ayo makimbirane, Pastef itazohereza abayihagararira muri Guverinoma nshya ndetse ko nta n’umwe mu bayoboke bayo uzaba ari minisitiri. Yongeyeho ko nubwo bimeze gutyo, bifurije abayobozi bashya kuzagera ku nshingano zabo.
    Aya makuru yamenyekanye mbere gato y’uko Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Lo, atangaza abagize Guverinoma nshya. Iyi guverinoma igizwe n’abaminisitiri 30, barimo bamwe bagumye mu myanya yabo, nka Minisitiri w’Imari Cheikh Diba ukomeje kuyobora ibikorwa by’ubukungu bw’igihugu.

    Impinduka zabaye muri Guverinoma ya Sénégal zije mu gihe igihugu kiri guhanganye n’ibibazo by’ubukungu n’umwenda munini, ndetse hakaba hakomeje ibiganiro hagati ya Dakar n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku buryo bushya bwo kubona inkunga n’inguzanyo. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko icyemezo cya Sonko cyo gukura ishyaka rye muri Guverinoma gishobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati ye na Perezida Faye, nyamara bombi bahoze ari abafatanyabikorwa ba hafi bagejeje ku ntsinzi y’amatora yabaye mu 2024.

    Nubwo Pastef ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, kuba itakigaragara muri Guverinoma bishobora guhindura isura ya politiki ya Sénégal no gushyira ubutegetsi bwa Perezida Faye mu bihe bishya by’ibigeragezo, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu igihugu gifite muri iki gihe.

    Source : https://flash.rw/2026/06/02/senegal-ishyaka-rya-sonko-ryikuye-muri-guverinoma-nshya-nyuma-yo-kwirukanwa-kwe/

  • Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hashyirwa ingufu muri gahunda ziteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yahuje Koreya y’Epfo na Afurika ku wa 1 Kamena 2026.

    Muri iyi nama u Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye bwa Koreya y’Epfo na Afurika bushingiye ku nkingi z’iterambere n’ubufatanye bujyana n’icyerekezo 2063 Afurika yihaye.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga iteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika no guhanga ibishya by’umwihariko bigenewe urubyiruko.

    Yanagaragaje ko ubwenge buhangano (AI) bwagira uruhare mu iterambere rya Afurika rishyigikiwe n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi bw’abaturage no guhanga ibishya.

    U Rwanda kandi rwashimye ibiganiro bya Koreya na Afurika ku byerekeye amabuye y’agaciro, rusaba ko habaho uburyo bunoze bwo kuyongerera agaciro bushyigikira ishyirwaho ry’inganda, guhanahana ikoranabuhanga, kongerera agaciro amabuye imbere muri Afurika no guhanga imirimo.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwisumbuye mu buhinzi bugezweho kandi burengera ibidukikije, kwihaza mu biribwa, ubuvuzi n’ibyerekeye gukorera imiti n’inkingo muri Afurika.

    U Rwanda rwashimangiye umuhate waryo mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri Afurika no muri Loni, runashima ubufasha bwa Koreya y’Epfo muri gahunda za Afurika zigamije amahoro n’umutekano.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Koreya y’Epfo ifatanya na Afurika mu bikorwa byinshi bigamije iterambere

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Afurika ikeneye gutezwa imbere mu ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasabye-ko-hashyirwa-ingufu-muri-gahunda-ziteza-imbere

  • Nyagatare: Umugore ukekwaho gusiga amazirantoki ku nzu yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Aba bagore batawe muri yombi kuva mugitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Ruhita mu Kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Umwe muri aba bagore abaturage bavuga ko bamufatanye amazirantoki, ibyatsi, umusaraba ukozwe mu biti ndetse n’ingata. Abaturage bavuga ko aba bagore basanzwe babakekaho kubaroga ariko bakabura gihamya.

    Umwe mu baturage yagize ati ‘ Hamaze iminsi hano habera ibintu bitandukanye by’uburozi tugakeka bariya bagore rero twari twarabuze gihamya. Hari umugore wari utwite wari inshuti y’umwe muri bo, yagiye kwa muganga inda basanga ntayo, hari undi musore ugejeje imyaka 40 atari yashaka, dukeka ko bamuzinze.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko umwe mu batawe muri yombi abaturage batamufashe abikora ariko ko bamufashe muri iryo joro amaze gusiga inzu amazirantoki, undi ahita yiruka na we bamwirukaho bamufatira iwe mu rugo.

    Yakomeje agira ati ‘ Numvise ko abaturage babanje gufata umuturage umwe bakeka ko abaroga, basanze inzu imwe yashyizweho amazirantoki undi ariruka bajya iwe bamusangayo baramufata bose bahita babashyikiriza irondo. Irondo naryo ribajyana ku Kagari uyu munsi Polisi yagiyeyo irabatwara ubu RIB yatangiye iperereza ikizavamo n’icyo kizaduha ukuri nyako.”

    Meya Kakooza yashimiye abaturage kuba batarihaniye kuri abo bantu batumvikanaga na bo ahubwo bakabashyikiriza ubuyobozi, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kandi ko ibizavamo ari byo bizagaragaza ukuri.

    Kuri ubu aba baturage bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri ibi birego aba baturage bashinja aba baturage.

    Abagore babiri batawe muri yombi bakekwaho amarozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umugore-ukekwaho-gusiga-amazirantoki-ku-nzu-yafunzwe

  • Amatike y'umunsi wa kabiri w'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane ku izina rya King James yashyize hanze amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cye ’20 Years of King James Live Concert’, ni nyuma y’uko ayo kwinjira ku munsi wa mbere yashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

    Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026, ariko kubera ubwitabire bukomeje kwiyongera n’abatabashije kubona amatike, hiyongerewe umunsi wa kabiri uzaba ku wa 2 Kanama 2026.

    Amatike y’uyu munsi wa kabiri yatangiye kugurishwa ku wa 1 Kamena 2026, nyuma y’uko King James n’itsinda bafatanyije gutegura iki gitaramo bemeje ko bumvise ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bari babuze uko babona amatike y’umunsi wa mbere.

    Uhagarariye Intore Entertainment irimo gutegura iki gitaramo, Bruce Intore, yavuze ko nyuma y’uko amatike ya mbere ashize ku isoko, bakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana basabaga andi mahirwe yo kwitabira iki gitaramo.

    Yagize ati: ‘Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere twayashyize hanze aragurwa arashira. Twabonye abafana benshi bifuzaga kwitabira ariko bayabuze, bamwe bifuzaga ko twanacyimurira muri Stade Amahoro ariko turebye dusanga dufite igihe gito cyo kubitegura. Byatumye dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri.’

    King James na we yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe guha amahirwe abakunzi be bose kwifatanya na we muri uyu munsi udasanzwe wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki.

    Ati: ‘Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe gukora umunsi wa kabiri w’igitaramo nk’iki, ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi abafana bakadusaba kubumva, twasanze igisubizo ari ukongeraho undi munsi kugira ngo abatarabonye amatike babone uko bitabira.’

    Ibiciro by’amatike yo ku munsi wa kabiri ni bimwe n’ibyo ku munsi wa mbere, aho itike ihendutse igura ibihumbi 15 Frw, mu gihe ihenze kurusha izindi igura ibihumbi 60 Frw.

    King James yavuze kandi ko kugeza ubu nta gahunda afite yo kongeraho umunsi wa gatatu kabone n’iyo amatike y’umunsi wa kabiri na yo yashira. Yagaragaje ko icyo yakora ari ukongera gutegura ikindi gitaramo mu gihe kiri imbere.

    Uyu muhanzi yanahishuye ko ari gutegura album nshya yo mu njyana ya Jazz, ndetse ko azanakora igitaramo cyo kuyimurika, nubwo ataratangaza igihe izasohokera. Ibi byose bibaye mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kwitegura ibitaramo bibiri bikomeye bya ’20 Years of King James Live Concert’ bizabera muri BK Arena mu ntangiriro za Kanama 2026.

    Kubifuza kugura amatike mwanyura hano: https://www.ticqet.rw/

    Source : https://rushyashya.net/amatike-yumunsi-wa-kabiri-wigitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-20-king-james-amaze-akroa-umuziki-yamaze-kujya-hanze/

  • Spiro yabonye ishoramari rya miliyoni 215$ zo kwagura ibikorwa – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yatanzwe n’abashoramari bakomeye barimo sosiyete yitwa Impact Fund Denmark n’indi yitwa Equitane yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’abandi bashoramari mpuzamahanga bo mu Burayi no muri Afurika.

    Ni amafaranga aya masosiyete yashoye muri Spiro mu buryo bwo kugura imigabane bugiye kuyifasha kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa.

    By’umwihariko azakoreshwa mu gukwirakwiza sitasiyo zongererwamo umuriro muri batiri za moto ndetse no kongera ubushobozi bw’inganda ziteranyirizwamo moto zikoresha amashanyarazi.

    Ayo mafaranga kandi azafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga rishya kuri moto z’amashanyarazi z’urwo ruganda n’uburyo rukoramo muri Afurika ndetse avemo n’ubushobozi bwo kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.

    Ni mu gihe Spiro isanzwe ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Nigeria, Cameroon, Bénin na Togo.

    Nubwo ibyo bihugu byose bikorerwamo moto za Spiro ariko ahari inganda zikorerwamo izo moto ni muri Kenya, mu Rwanda na Uganda.

    Spiro isanzwe ifite moto z’amashanyarazi zisaga 100.000 zikorera mu bihugu bya Afurika, ndetse na sitasiyo zo kongera umuriro muri batiri zazo zigera ku 2.500 ndetse imaze kongera umuriro muri batiri inshuro miliyoni 30 ndetse ikagira n’uruganda rutunganya batiri zishaje muri Nigeria.

    Spiro kandi ifite itsinda ry’abashakashatsi n’abahanga barenga 150 bayifasha kunoza ibyo ikora ndetse n’ibyemezo birenga 30 biyiha uburenganzira bwo gukora mu bihugu ikoreramo.

    Mu nyigo yakozwe ku bikorwa byayo muri Kenya, hagaragajwe ko moto z’amashanyarazi za Spiro zigabanya ingaruka ku bidukikije ku kigero cya 72% ugereranyije na moto zikoresha lisansi, bikaba bihwanye no kuba moto imwe ikumira toni zigera kuri 19 z’umwuka Carbon Dioxide zagombaga guhumanya ikirere.

    Iyo nyigo kandi yagaragaje ko izo moto zigabanya 80% by’ibyago byo kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba ndetse na 20% by’imyuka ihumanya yangiza ubuzima.

    Ibyo byiyongeyeho kuba igiciro cy’ibisabwa ngo moto igende kigabanukamo 40% bitewe no kuzigama amafaranga yagurwaga lisansi bigatuma umumotari akora abona inyungu ifatika.

    Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko iyi gahunda nshya y’ishoramari izafasha Spiro gukomeza intego yayo yo gutanga ubwikorezi buhendutse, burengera ibidukikije kandi burambye ku batuye Afurika, ndetse no guteza imbere inganda zaho.

    Uwashinze uruganda rwa Spiro, Gagan Gupta, yavuze ko mu mwaka ushize iyi sosiyete yagize uruhare mu guhanga imirimo igera ku 6.000 mu bihugu bya Afurika.

    Yongeyeho ati ‘Spiro yabaye umusemburo ukomeye w’iterambere ry’inganda muri Afurika, mu guhanga imirimo. Dufite kandi intego yo kugeza ubwikorezi buhendutse kandi burambye ku baturage babarirwa muri za miliyoni.’

    Umuyobozi Mukuru wa Impact Fund Denmark, Lars Bo Bertram, yavuze ko bashoye imari muri Spiro kubera ko babona hari amahirwe akomeye y’iterambere ifite ndetse n’impinduka nziza ku bidukikije.

    Ati ‘Twashoye muri Spiro kuko tubona itanga icyizere cyo gutera imbere kigaragara ndetse ikanagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri Afurika.’

    Spiro igaragaza ko kwagura ibikorwa byayo uretse kuzamura ubwikorezi burengera ibidukikije biri no mu mujyo wo gukora ubwikorezi bugezweho mu mijyi.

    Uwashinze uruganda rwa Spiro, Gagan Gupta, yavuze ko mu mwaka ushize iyi Spiro yagize uruhare mu guhanga imirimo igera ku 6.000 mu bihugu bya Afurika

    Spiro imaze kugira moto nyinshi z’amashanyarazi muri Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yabonye-ishoramari-rya-miliyoni-215-zo-kwagura-ibikorwa