Author: webrwanda

  • Nyagatare: Arasaba ubutabera nyuma yo gucibwa ukuboko n'imashini y'umukoresha – #rwanda #RwOT

    Niyomurengezi avuga ko iyi mpanuka yamubayeho mu mwaka wa 2025, ubwo yari mu kazi ko gushyira ubwatsi mu mashini itunganya ibiryo by'amatungo, maze imufata ukuboko iraguca.

    Agira ati 'Nakoraga mu ifamu ya Mujyarugamba ndi gushyira ubwatsi mu mashini, imfata akaboko iragaca, banjyana kwa muganga.'

    Avuga ko uwamukoreshaga yamujyanye kwa muganga ndetse akamuvuza, ariko nyuma yo kuva mu bitaro nta bundi bufasha yahawe, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku mibereho ye, kuko ubu atagishoboye gukora imirimo yamubeshagaho.

    Niyomurengezi avuga ko yagerageje kugana inzego zitandukanye z'ubuyobozi asaba ko zamufasha gukemura ikibazo cye, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo kirambye yabonye.

    Ati 'Njya mu buyobozi bakambwira ngo ningende bazamfasha. Nta munsi ntajyayo ariko nta gisubizo, nta kintu bamfasha. Iyo mpamagaye uwankoresheje kugira ngo tuganire, hari igihe ambwira nabi.'

    Avuga ko kuba yaratakaje akaboko byatumye ubushobozi bwo gukora imirimo y'imbaraga bugabanuka cyane, bigatuma ubuzima bwe burushaho kugorana.

    Ati 'Icyo nifuza ni uko ikibazo cyanjye cyakurikiranwa nkabona ubutabera n'ubufasha bwamfasha kongera kugira imibereho myiza.'

    Abaturanyi ba Niyomurengezi bavuga ko ubuzima bwe n'ubw'abavandimwe be babiri babana mu rugo bugoye, bityo ko akwiye gufashwa.

    Mukandahiro Devotha avuga ko Niyomurengezi yari umuntu mukuru mu muryango wafashaga barumuna be, ariko ko nyuma yo gucika ukuboko, ubushobozi bwo kubitaho bwagabanutse.

    Ati 'Uyu mwana yapfushije mama we, papa we na we arabata ajya kwishakira undi mugore. Uyu ni we mukuru wabafashaga mu mibereho, na we yacitse akaboko. Ubu abayeho nabi we na barumuna be. Kurya barya ari uko hari ubahaye.'

    Mukanzirasanaho Immaculée na we avuga ko Niyomurengezi atigeze ahabwa ubufasha buhagije nyuma yo gukomereka.

    Ati 'Akaboko ke kacitse asya ubwatsi aho yakoraga. Nta bufasha bamuha, nta n'agatoki bamuha. Ubufasha tumusabira ni uko yahabwa ubutabera kuko yarirengagijwe bihagije.'

    Mukakigeri Concessa na we yagize ati 'Uriya mwana yabayeho nabi aho yacikiye akaboko. Uwo yakoreraga amwirengagije. Arya ari uko barumuna be hari icyo babonye, kandi ni bato. Ubu barya ari uko hari umuturanyi ugize icyo abaha. Akwiye ubufasha, na we akabasha kubona uko abaho nk'uko yahoze akora akabona ibimutunga.'

    Ndagijimana avuga ko ubuzima bw'uyu muryango bugoye, bityo ko inzego bireba zikwiye kugira icyo zibafasha.

    Ati 'Uyu muhungu we na barumuna be babayeho mu buzima bubi. Kurya kuri bo biragoye, bisaba ko hari ugira icyo abaha. Bityo rero inzego bireba zikwiye kumufasha.'

    Mujyarugamba John wakoreshaga Niyomurengezi avuga ko imashini yari ifite ubwishingizi bityo ko we yamuvuje kugeza akize, ariko ko ibindi bibazo byagombaga gukurikiranwa n'ubwishingizi kuko imashini yamuciye akaboko yari iya kompanyi kandi ifite ubwishingizi.

    Agira ati 'Imashini ntabwo ari iyanjye. Nakodesheje imashini kandi yari ifite ubwishingizi. Naramubwiye ngo azagende bamwishyure, sinzi impamvu atagiyeyo. Njye nakoze ubutabazi ndamuvuza.'

    Akomeza avuga ko na kompanyi yashatse kumwishyura, ariko ngo itamubonye.

    Ati 'Sinzi impamvu bahamagara njyewe, kuko nari natanze akazi, ariko imashini si iyanjye. Ifite ubwishingizi. Nyirayo ufite buri kimwe azajye ku cyicaro cya kompanyi bamufashe, kuko njye nari nakodesheje.'

    Niyomurengezi yasubije ko ibya kompanyi Mujyarugamba avuga ko yamwoherejeho ntayo azi, kandi ko iyo amuhamagaye amusaba ubufasha, amubwira nabi.

    Ati 'Iyo muhamagaye ambwira nabi ndetse no mu buyobozi ntacyo bamfasha. Ibyo kujya kuri kompanyi ntabyo nzi kuko imashini yanciye akaboko yari mu rwuri rwa Mujyarugamba.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko ikibazo nk'iki kigomba gukemuka hakurikijwe amategeko agenga umukoresha n'ubwishingizi.

    Agira ati 'Uburyo byagenze hari uwamukoreshaga ndetse n'ubwishingizi. Ibyo byombi bigengwa n'amategeko. Kereka binaniranye akiyambaza ubuyobozi cyangwa inkiko.'

    Niyomurengezi David afite imyaka 20. Ubu abana mu nzu na barumuna be babiri. Abandi batatu bagiye gushaka imibereho ahandi, mu gihe se ubabyara batakibana, naho nyina akaba yarapfuye.

    Imashini isya ubwatsi yaciye Niyomurengezi David ukuboko kw’iburyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-arasaba-ubutabera-nyuma-yo-gucibwa-ukuboko-n-imashini-y-umukoresha

  • Nyagatare: Yamaze iminsi irenga 40 mu bitaro nyuma yo gushimutwa azira kubenga umukobwa – #rwanda #RwOT

    Mayeri w'imyaka 26 y'amavuko yari amaze iminsi irenga 40 arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, aho agenda akoresheje igare ry'abafite ubumuga kuko atabasha kugenda ndetse akaba atabasha no kuvuga neza.

    Avuga ko yashimuswe n'abantu batatu, bakamukubita ndetse bakamutoteza, bamuhatira kurongora umukobwa wabo akamugira umugore.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mayeri yavuze ko yashimuswe n'abantu batatu, bakamutoteza bamubwira ko agomba kurongora umukobwa wabo.

    Yagize ati 'Ndi hano kuko ndwaye. Nagiriwe nabi n'abantu batatu. Uwo namenye ni uwari utwaye, abandi ntababona.'

    Mayeri avuga ko impamvu yashimuswe ari uko atarongoye umukobwa w'umwe mu bamushimuse, kandi ko bari basanzwe bakundana. Avuga kandi ko uwo mugabo yari afite amafaranga yamwishyuzaga.

    Ati 'Icya mbere yavugaga ko namutwaye umugore, ngo nanga umukobwa we. Icya kabiri ngo namuteje abakire bamwishyuzaga amafaranga 9900, kandi nakundanaga n'umukobwa we.'

    Akomeza avuga ko kuba atabasha kuvuga no kugenda ari ingaruka z'ibyo yakorewe, birimo gukubitwa no guterwa inshinge.

    Yagize ati 'Nari mu cyumba giteye irangi ry'umweru. Kutagenda ni inshinge banteye, kutavuga ni uko banyicayeho. Ikindi, nabasabye amazi bampa inzoga.'

    Rukukundo Innocent, mukuru wa Mayeri Jean Claude, avuga ko ubuzima bwa murumuna we butameze neza kuko atarabasha kuvuga neza cyangwa kugenda.

    Avuga ko ibyabaye byagize ingaruka ku buzima bw'umuryango, kuko akazi Mayeri yakoraga kahagaze, ndetse na we akaba amaze iminsi amurwaje mu bitaro.

    Yagize ati 'Bamutwaye tariki ya 6, agaruka tariki ya 9 Nyakanga ameze nabi, atanavuga. Ngo bamubwiraga ko agomba kurongora umukobwa wabo, kandi hari n'amafaranga bari bamurimo. Uwo munsi bari bagomba kuburana ku Kagari.'

    Yakomeje ati 'Niba umwana yaracuruzaga, akazi ke karahagaze. Ikindi, nanjye ndi umuhinzi n'umworozi. Ubu umuceri wanjye warumye, nagombaga kuba ndi kwita ku muryango wanjye.”

    Rukukundo avuga kandi ko atumva impamvu hafashwe se w'umukobwa gusa kandi murumuna we avuga ko yashimuswe n'abantu batatu.

    Ati 'Ikimbabaza ni uko uyu mwana avuga ko yashimutswe n'abantu batatu, ariko hakaba harafashwe umuntu umwe. Turasaba ubutabera bwimbitse. Agaragaze abo bandi bafatanyije, kuko ngo bari bambaye udupfukamunwa, na bo bakurikiranwe.'

    Ibi abihurizaho n'abaturanyi be na bo bahamya ko yarenganyijwe bagahuriza ku gusaba ubutabera.

    Twisigimana Alexandre yagize ati 'Mayeri yaracuruzaga, yateretaga umukobwa w'uwo mugabo, ariko sinzi uko baje kutumvikana bakaratandukana. Uwo mugabo yategetse Mayeri kurongora uwo mukobwa, arabyanga. Ni bwo bamujyanye ahantu tutazi, agaruka ameze kuriya.'

    Yakomeje ati 'Yamujijije ko yanze kurongora umukobwa we ndetse yanga gutanga icyubahiro, kuko hari amafaranga bamwishyuzaga. Mbona akwiye ubutabera, kuko uburwayi bamuteye busa n'ubutazamworohera gukira. Akwiye kuvuzwa akanahabwa indishyi z'akababaro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko hafashwe se w'umukobwa uri muri batatu bakekwa, mu gihe abandi bagishakishwa.

    Yagize ati 'Yego, yitwa Mayeri, yatanze ikirego. Umwe muri bo ni we yabashije kumenya, yaravuze, yarafashwe kandi ari gukurikiranwa. Abandi baracyashakishwa.'

    Mayeri Jean Claude yashimuswe tariki ya 6 Nyakanga, aboneka tariki ya 9 Nyakanga 2026. Yasezerewe n'ibitaro tariki ya 21 Kanama, ahabwa gahunda yo gusubirayo gufata imiti.

    Mayeri Jean Claude avuga ko yamaze iminsi yarashimuswe n’abantu batatu, bamurekura bamugize intere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-yamaze-iminsi-irenga-40-mu-bitaro-nyuma-yo-gushimutwa-azira-kubenga

  • Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 20 Kanama 2026, abagore bahagarariye abandi mu Tugari, Imirenge n'Akarere, bagaragaje Ukwishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu bukene, bagaragaza bimwe mu byo bamaze kugeraho ariko kandi n'uruhare rwabo mu gutuma haba impinduka nziza ku Iterambere ry'Umuryango muri rusange.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi, Madame Musabyimana Marie Goretti, yabwiye intyoza.com ko bishimira uruhare rwabo mu mpinduka zatumye umugore arushaho kwisobanukirwa akareka kuba nk'Umugore wa cyera.

    Musabyimana Marie Goretti/CNF Kamonyi

    Ati' Hamwe na Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame we wadusubije agaciro, Akadukura mu bwigunge, agatuma Abagore twisobanukirwa byaduteye imbaraga bituma natwe dukora ibikorwa byinshi bituma mu by'ukuri umugore atakiri wa wundi wa cyera, ahubwo aba Umugore wisobanukiwe nawe ajya mu Rugamba rugamije iterambere haba we ubwe, Umuryango we n'Igihugu muri rusange'.

    Avuga kuri bimwe mu bikorwa by'ingezi nka CNF bagezeho mu myaka 5 yagize, ati' Bimwe mu byo twagezeho, twavuga nko gukura umugore mu murongo w'Ubukene ku gira ngo abashe kuba Umugore ushoboye, Umugore ukabakaba Ifaranga, Umugore ufasha Umuryango gukemura ibibazo'.

    Abagore bamuritse ibyo bakora mu kwiteza imbere,

    Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rugamije kuzana impinduka nziza ku mugore ubereye Umuryango we n'Igihugu muri rusange, bamushishikarije Gukunda Umurimo, Guhanga Umurimo, Gukorana n'Ibigo by'Imari, Gukangurira abari mu buhinzi kumenya Ibihingwa biberanye n'Ubutaka bw'aho bahinga, Gukoresha Ifumbire, ariko kandi no kumenya ko agomba Gukora Ubuhinzi agamije Kwihaza no Gusagurira amasoko.

    Musabyimana Marie Goretti, avuga kandi nka CNF bagize uruhare mu gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango imwe n'imwe aho bagiye begera abafitanye ayo makimbirane bakabaganiriza ndetse hamwe mu Midugudu hagashyirwa Icyumba cyiswe icy'Ihaniro, aho hahamagazwa Umugore ufitanye amakimbirane n'Umugabo we akabanza akaganirizwa n'Abagore bagenzi be( ba Mutimawurugo), Umugabo we nawe akaganirizwa n'Abagabo bagenzi be( ba Rudasumbwa), nyuma bagahurizwa hamwe bombi hagamijwe gukemura amakimbirane.

    Avuga kandi ko mu Mihigo ya ba Mutimawurugo, Amatsinda ari mu Midugudu ntangarugero yakanguriwe gukoresha Ikoranabuhanga, bakorana cyane n'Amabanki, Ibigo by'Imari, SACCO, MoMo bakamenya Kuzigama, Kubitsa ndetse no Kuguza bagamije gukora biteza imbere.

    Abagore n'Abakobwa bakanguriwe kwiga Imyuga n'Ubumenyingiro, Imiryango yakanguriwe kugira Umuco w'Isuku n'Isukura, Ikangurirwa kandi yigishwa kurwanya no guca Imirire mibi n'Igwingira ry'Abana, Yigishwa kwita ku Burere n'Uburezi bw'Abana, hagamijwe kugira Umuryango ushoboye, Ushobotse kandi Utekanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo atangiza ku mugaragaro inama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF Kamonyi, yabashimiye uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma umugore yumva uruhare rwe mu Iterambere rye bwite, Umuryango ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Yabasabye gukora cyane kurusha uko bakoze mbere, ati' Iyo tuvuze Iterambere, bivuze kuva ku rwego rumwe tujya ku rundi. Imbaraga zakoreshejwe umwaka ushize zibaye arizo zikoze uyu mwaka ntabwo twava ku rwego rumwe ngo tugere ku rundi. Bivuze ko rero tugomba kongeramo imbaraga ndetse n'Ingamba dufata tukagira uburyo bw'imikorere bunoze n'imikorere mishya'.

    Dr Sylvere Nahayo, yasabye abagize CNF kudasubira inyuma ahubwo bakarushaho kongera imbaraga mu byo bakora ariko kandi no guhanga ibishya, byose bigamije kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda. Yabasabye gukorana Umurava bakagaragaza ko koko ari Abesamihigo nk'uko Ikivugo cy'Abanyakamonyi kibivuga.

    Iyi ni inteko rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore. Ifite Insanganyamatsiko igira iti ' Umugore Ushoboye, Imbarutso y'Umuryango Utekanye'.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/21/kamonyi-cnf-abagore-barishimira-uruhare-rwabo-mu-gukura-bagenzi-babo-mu-murongo-wubukene/

  • Ibanga ryakuye Karongi ku kuba rukurikirizindi mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2025/2026, mu mashuri abanza Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa gatanu ku rwego rw'Igihugu kavuye ku mwanya wa 21 umwaka ushize n'umwanya wa 27 mu myaka ibiri ishize. Bivuze ko mu mwaka ushize kazamutseho imyanya 19 mu gihe ugereranyije n'imyaka ibiri ishize kazamutseho imyanya 22.

    Mu bizamini bya Leta bisoza icyiro rusange, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw'igihugu kavuye ku mwanya wa 11 kariho umwaka ushize n'umwanya wa 25 kariho mu myaka ibiri ishize.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bishimiye uyu musaruro avuga ko wakomotse mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w'uburezi bakoze.

    Ati 'Nyuma yo kubona ko Akarere kacu gakomeje kuza inyuma mu bizamini bya Leta twarababaye, bituma dutegura umwiherero uvuga ku burezi gusa, twereka abayobozi b'amashuri ko kuba abana bari gutsindwa mu bizamini bya Leta biri guterwa n'uko batari kuba hafi y'abarimu n'abanyeshuri'.

    Ngarambe avuga ko we ubwe yasuye ibigo by'amashuri agasanga hari abayobozi b'ibigo by'amashuri bageraga ku ishuri Saa Tatu abanyeshuri bahageze Saa Moya za mu gitondo.

    Ahandi biberaga muri gahunda zabo, ugasanga hari abari bafite utubari, abandi ari abapasiteri umwanya wabo munini bawumara mu bikorwa bya korali n'ibindi.

    Umwe mu myanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero ni ugushyiraho isaha mu gitondo yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri (etude).

    Umukozi mu ishami ry'uburezi mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yo gusubiramo amasomo itangira Saa Kumi n'Ebyiri imaze kuba umuco mu mashuri ya Karongi hafi ya yose.

    Ati 'Iyo saha yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri iri mu byatumye tuva mu myanya ya nyuma mu gutsindisha ariko siyo gusa'.

    Mu bindi byafashije Karongi kuza mu turere twa mbere mu gutsindisha harimo no kuziba icyuho cy'abarimu, kuko umwaka ushize aka Karere kaburaga abarimu barenga 200.

    Akarere kandi kakoze impinduka mu buyobozi bw'amashuri abayobozi barenga 100 bakurwa mu bigo bari bamaze imyaka irenga 10 bayobora bimurirwa ku bindi bigo. Ikindi cyakozwe ni uko abayobozi b'amashuri 39 bakuwe muri izo nshingano bagirwa abarimu basanzwe.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

    Urebye umubare w'abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

    NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

    Uyu mubare w'abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku rugero rwa 64%.

    Karongi yakundaga kuza mu myanya y’inyuma yikubise agashyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryakuye-karongi-ku-kuba-rukurikirizindi-mu-bizamini-bya-leta

  • Abasaba ubuhungiro n'impunzi bemerewe kujuririra ibyemezo bafatirwa n'urwego rw'abinjira n'abasohoka – #rwanda #RwOT

    Inama y'Ubujurire ni urwego rusuzuma ibibazo by'abimukira cyangwa impunzi zitanyuzwe n'icyemezo bafatiwe igihe basaba sitati y'ubuhunzi.

    Itangazo ry'Inama y'Ubujurire ryashyizweho umukono ku wa 19 Kanama 2026, rivuga ko abasaba sitati y'ubuhunzi bafite uburenganzira bwo kujuririra bimwe mu byemezo bafatirwa n'urwego rw'abinjira n'abasohoka.

    Abajurira harimo abasaba sitati y'ubuhunzi batanze ubusabe bukangwa, ndetse n'impunzi zakuriweho ubuhunzi n'Urwego Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka ntibanyurwe kandi bakaba bafite impamvu zumvikana zituma bajurira.

    Ubujurire butangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usaba sitati y'ubuhunzi cyangwa impunzi yamenyesherejwe icyemezo cy'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka.

    Gutanga ubujurire ku rwego rwa mbere bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka Integrated Electronic Case Management System (IECMS), aho usaba agomba gushyikiriza ubujurire bwe akurikije amabwiriza ateganyijwe.

    Ku mpunzi n'abasaba ubuhungiro baba mu nkambi, bakeneye ibisobanuro bazajya begera abakozi ba UNHCR ndetse n'abafatanyabikorwa mu by'amategeko bo muri Prison Fellowship Rwanda bakorera mu nkambi, kugira ngo babafashe kubona amakuru n'ubujyanama mu by'amategeko ku bijyanye n'ubujurire, mu gihe ababa mu mijyi basabwa kugana Gikondo Community Center.

    Inama y'Ubujurire yashyizweho n'Itegeko n° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n'abasaba sitati y'ubuhunzi mu Rwanda

    Abasaba ubuhungiro n’impunzi bamenyeshejwe ko bashobora kujuririra ibyemezo bafatirwa n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaba-ubuhungiro-n-impunzi-bemerewe-kujuririra-ibyemezo-bafatirwa-n-urwego-rw

  • Asaga miliyari 5 Frw agiye kwifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n'iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Kanama 2026, nibwo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yemeje icyiciro cya gatatu cy'uyu mushinga uzafasha guteza imbere imishinga mito n'iciriritse mu Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Kanama rivuga ko ibigo bito n'ibiciriritse bizunguka byinshi birimo kumenya uburyo bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bigire ubuziranenge bwuzuye bibashe no kubona isoko ryagutse ryo kubicururizaho.

    Harimo kandi kugera ku bigo by'imari n'amahirwe y'ishoramari, guhuzwa n'amasoko, kongera ubushobozi no guhuzwa n'amahirwe no kwigishwa uburyo bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Asaga miliyari 5 Frw azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito ni iciriritse mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-5-frw-agiye-kwifashishwa-mu-gushyigikira-imishinga-mito-n

  • Kuki amashuri yigenga yakomeje guhigika aya Leta mu bizamini bisoza abanza? – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye itangazwa ry'amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun].

    Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 277.593 ariko ababyitabiriye ni 276.579.

    Amanota yashyizwe hanze agaragaza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni ukuvuga abagize kuva kuri 50% kuzamura ari 88,21%.

    Gusa urugero abanyeshyuri umunani bose babaye indashyikirwa mu barangije amashuri abanza ni abo mu bigo by'amashuri yigenga gusa, harimo Ecole Internationale La Racine ryo mu Bugesera, Wisdom Center, Kigali Harvest School, APACOPE, Collège Saint André na Ecole Les Rossignols.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere yatangaje ko mu bibazo bituma abana bo mu mashuri ya Leta batagaragara mu babaye indashyikirwa harimo n'ubucucike mu mashuri.

    Ati 'Abahize abandi ubu ni umunani bakaba baturutse mu bigo byigenga, iyo ukomeje n'ahandi mu yindi myanya ikurikira urababona. Ariko nanone umuntu ntabwo yakwirengagiza uburyo [sonditions] abana bigamo rimwe na rimwe buba butandukanye, murabizi dufite ibibazo by'ubucucike, hari abana biga ari benshi ntabwo wabagereranya n'abana biga ari bake. Hari bimwe na bimwe baba badahuje n'abandi gusa ni cyo twese tubereyeho, ni ugukomeza kugira ngo tubafashe na bo bige kandi batsinde neza.'

    Yasobanuye ko abatsinze muri iki cyiciro 88,21% barimo benshi bo mu mashuri ya Leta n'ayigenga.

    Raporo y'ibikorwa bya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko abanyeshuri bicara mu cyumba kimwe bavuye kuri 51 mu 2023/24 bagera kuri 50 mu 2024/25.

    Umwaka w'amashuri wa 2025/26 wagize abanyeshuri benshi ahanini kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye abakora ibizamini bya Leta biyongeraho 56.252.

    Amashuri ari mu Rwanda arimo 2.083 afashwa na Leta ku bw'amasezerano, amashuri ya Leta ni 1.576, mu gihe amashuri yigenga ari 1.337.

    Mu 2024/25, abanyeshuri bigaga mu mashuri afashwa na Leta ku bw'amasezerano bari 2,411.376, abigaga mu mashuri 1.879.240, abo mu mashuri yigenga bo bari 475.509.

    Izindi nkuru wasoma:

    Abanyeshuri 88,21% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

    Impinduka nshya enye zigiye gukorwa mu burezi bw'u Rwanda

    Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu mashuri abanza bose ni abo mu mashuri yigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-amashuri-yigenga-yakomeje-guhigika-aya-leta-mu-bizamini-bisoza-abanza

  • Ruhango:Rurageretse hagati y'abaturage n'abacukura umucanga mu mirima yabo – #rwanda #RwOT

    Abagaragaza iki kibazo ni abo mu midugudu ya Cyimana na Kantwari mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

    Bavuga ko bagiye kubona, babona abagize sosiyete icukura umucanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako, DASSO w'Umurenge wa Ntongwe n'ushinzwe ubuhinzi mu murenge batera imbago mu masambu yabo ndetse bucyeye batangira gukuramo umucanga.

    Nyirabarera Josiane yagize ati “Bashyize imbago mu murima wanjye nta nama ngishijwe gusa nakuyemo izo mbago bateye, bambwira ko bamfunga yewe navuga bakambwira ko bamfunga.'

    Bimenyimana Apollinaire na we yavuze ko ubwo yakuraga mu murima we imbago zashyizwemo n'aba bayobozi, bamukangishije ko bamufunga, agira ubwoba, bongera kuziteramo.

    Ati “Nari kumwe n'umugore wanjye tuvomera mbona abacukura umucanga, Gitifu w'Akagari ka Gako, DASSO w'umurenge na agronome w'umurenge mbona batera borne mu murima yanjye ngo baje gushaka umucanga mu butaka bwanjye. Gusa izo borne baraziteye ndazirandura, bambwira ko bamfunga ndagenda bongera gutera izo mbago.'

    Mukaramba Cansilde yashimangiye ko abayobozi bajya gushinga imbago mu mirima yabo, bakanacukuzamo umucanga, batabisabiwe uburenganzira.

    Tariki ya 8 Kanama 2026, abaturage 11 bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, babumenyesheje ko barenganyijwe n'abayobozi bose bagaragaye mu gushinga imbago mu mirima yabo, banacukuzamo umucanga.

    Iyi baruwa ivuga ko batangajwe no kubona ubuyobozi bushyira mu mirima yabo umushoramari witwa Nshimiyimana Timothée ufite sosiyete Zamuka Travel and Supply Company Ltd, babaza n'impamvu bakangishijwe gufungwa.

    Ibaruwa igira iti “Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari, aho kumva ikibazo cyacu akaba ari we uturenganya, afatanyije n'umushoramari mu butaka bwacu.'

    Aba baturage basabye ubuyobozi bw'akarere guhagarika ibikorwa byo gucukura umucanga mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako nk'umwe mu bavugwa muri iki kibazo, yasubije ko ibyo byabazwa Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, akabisubiza.

    Nyiri Zamuka Travel and Supply Company Ltd, Nshimiyimana Timothée, yavuze ko abaturage bahawe ingurane y'amafaranga ahubwo bafite ikibazo cy'imyumvire.

    Nshimiyimana yavuze kuko abaturage bari basanzwe bacukura umucanga mu buryo budakurikije amategeko, bityo ko sosiyete Zamuka yaje gukemura icyo kibazo.

    Yagize ati “Hariya hacukurwaga bidakurukije amategeko. Abavuga ko bitabanyuze ni abantu babiri gusa, ni bo banafite amagambo atari meza. Twe aho dukura umucanga tubanza guha ingurane umuturage.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bisaba kubanza kugishakira amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri.

    Yagize ati “Birasaba gushaka amakuru tukabanza tukamenya ukuri kwabyo.'

    Ubusanzwe, abaturage bakuraga umucanga mu masambu yabo, bakawukoresha ibyo bashaka. Abaturage bifuza ko Zamuka Travel and Supply Company Ltd yahava, bakawukoresha mu nyungu zabo.

    Aho uyu mucanga ucukurwa hashinzwe imbago

    Umucanga ucukurwa ushyirwa ku muhanda hafi y’aya masambu, ugatwarwa n’amakamyo

    Abaturage basaba gusubizwa amasambu yabo, bakajya bicukuriramo umucanga uko babishaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-urunturuntu-hagati-y-abaturage-n-abari-gucukura-umucanga-mu-mirima-yabo

  • Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda -Musenyeri Sinayobye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo ku rwego rw'igihugu ryabereye muri Cathedrale ya Byumba, mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Iri huriro ryitabiriwe n'urubyiruko ruturutse muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko urubyiruko ko rukwiye kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, kurusha gukururwa n'ibyishimo by'akanya gato bishobora kubagiraho ingaruka.

    Yagize ati 'Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda, mugire inyota yo kumenya Imana…Ibyuma birica, mubyirinde.'

    Ubu butumwa buje mu gihe inzego z'ubuzima mu Rwanda zagaragaje ubukana bw'ingaruka z'inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo iziswe 'ibyuma'.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kujyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko izo nzoga zitangiza ubuzima gusa, ahubwo ko ingaruka zazo zishobora no kugira uruhare mu bibazo bikomeye by'umuryango n'umutekano w'abaturage.

    Guverinoma yafashe ingamba zo guhagarika no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kudakora, kudacuruza no kutanywa izizwi nka 'ibyuma'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyuma-biragatsindwa-n-imana-y-i-rwanda-musenyeri-sinayobye

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu Muhindo wa 2026, ishobora kugera kuri milimetero 1000 – #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda yavuze ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, mu gihe impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 279 na 962.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi yasobanuye ko ubwinshi bw'imvura buteganyijwe buzaterwa n'imiterere y'ubushyuhe bwo mu nyanja ya Pasifique no mu Nyanja y'u Buhinde, bikazongera ubuhehere bw'umwuka ukururwa n'imiyaga igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura izaba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ariko ikagenda yiyongera mu mezi akurikiyeho. Iyi mvura ngo ishobora kugereranywa n'iyabonetse mu bihembwe by'Umuhindo byo mu 1997 na 2023.

    Mu turere duteganyijwemo imvura nyinshi, harimo Nyamasheke, ibice by'uburengerazuba bwa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n'amajyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n'iburasirazuba bwa Rusizi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 800 na 1000.

    Mu bindi bice birimo Musanze na Gakenke, ndetse n'ahandi mu Ntara y'Iburengerazuba, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800. Mu Mujyi wa Kigali n'ahandi henshi mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 600.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura y'Umuhindo izatangira kugwa mu bice bimwe by'igihugu hagati ya tariki ya 15 na 22 Nzeri 2026, cyane cyane mu Karere ka Musanze, Burera, ibice bya Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Mu bindi bice by'igihugu, imvura izatangira kugenda igaragara hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri, naho mu bice bimwe byo mu Ntara y'Amajyepfo, Kigali n'Iburasirazuba ikazatangira hagati ya tariki ya 29 Nzeri na tariki ya 6 Ukwakira 2026.

    Iki kigo cyasabye abaturage n'inzego bireba gufata ingamba zo gukumira ingaruka z'imvura nyinshi, zirimo inkuba, imiyaga ikomeye, amahindu, imyuzure n'inkangu cyane cyane ahantu hahanamye.

    Imvura yitezwe mu Rwanda izarenga milimetero 1000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-muhindo-wa-2026-ishobora-kugera-kuri