Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashimye ikipe ya Paris Sait Germain ifitanye imikoranire na Visit Rwanda, yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    PSG yabigezeho itsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wa nyuma wakiniwe muri Puskás Aréna y’i Budapest muri Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz, bisaba gutegereza umunota wa 65 ubwo Ousmane Dembélé yishyuriraga PSG kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.

    Iminota 90 isanzwe n’indi 30 y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, hashyirwaho penaliti, Paris Saint-Germain itsinda 4-3 aho iya nyuma ya Arsenal yahushijwe na Gabriel Magalhães.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma y’umukino, Perezida Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye iki gikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025/26.

    Ati ‘Ndashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain ku Gikombe cya UEFA Champions League yari ikwiye no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.’

    Yongeyeho ati ‘Ndashimira kandi Arsenal ku kugera ku mukino wa nyuma no guhatana kugeza ku munota wa nyuma ushoboka. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, PSG igaragaza ko ari ikipe nziza kurushaho.’

    PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kuva mu 2019 mu gihe Arsenal yakoranaga n’u Rwanda kuva mu 2018, amasezerano yayo arangiranye n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yashimye-psg-yegukanye-uefa-champions-league-ya-2025-26/

  • Polisi yavuze ku baturage bagiye ahabaye impanuka aho gutabara abakomeretse bakabiba – #rwanda #RwOT

    Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n’ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.

    Uyu muburo utangajwe nyuma yaho ku wa 28 Gicurasi 20266, mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu ntara y’Amajyaruguru ijya mu mujyi wa Kigali yageze mu Murenge wa Kanyinya mu Kagali ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I, umushoferi ananirwa gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya CHUK.

    Bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n’ubunyangamugayo buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuyigurisha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko bakimenya ayo makuru bahise bajya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.

    Ati ‘Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kigaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10 bakaba bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Kanyinya iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje, abamaze gufatwa barakorerwa amadosiye bashyikirizwe RIB.’

    CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y’Igihugu yihanangiriza abaturage bajya kwiba abakomerekeye mu mpanuka aho gutabara abakomerekeye mu mpanuka kuko ibyo bikorwa bitari ibya kimuntu, kandi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Ati ‘Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga Abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.’

    Abajura batega imodoka zitwara imizigo cyane cyane ahantu hazamuka bagapakurura imifuka bakayiba na bo bihanangirijwe kuko aho bikorwa hose hazwi ndetse n’ababikora bakaba bazwi.

    Ari ‘Ntabwo ubujura bukiza ahubwo burakenya.’

    Abaturage babonye imodoka ikoze impanuka biba sima aho gutabara abakoze impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yavuze-ku-baturage-bagiye-ahabaye-impanuka-aho-gutabara-abakomeretse

  • Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye Champions League #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye bikomeye ikipe ya Paris Saint-Germain nk’umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda kuba yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2026 nibwo habaye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, zombi zamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Uyu mukino waje kurangira, PSG yegukanye igikombe kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Perezida Kagame akaba yashimiye PSG kuba yegukanye iki gikombe aho yavuze ko yari igikwiye.

    Ati “Turashimira umufatabyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain kuba yegukanye igikombe yari ikwiye cya UEFA Champions League no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.”

    “Byiza kuri Arsenal kuba yarageze ku mukino wa nyuma ikarwana kugeza ku iherezo. Amakipe yombi yateye ishema abakunzi bayo, gusa iri joro PSG yagaragaje kuba ikipe nziza.”

    Muri 2019 ni bwo u Rwanda rwasinyanye na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”. Aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari. Yagiye yongerwa mu bihe bitandukanye akabaza azageza muri 2028.

    Congratulations to our #VisitRwanda partner Paris Saint-Germain @PSG_inside on their well-deserved UEFA @ChampionsLeague title and on being crowned champions for the second consecutive year.

    Congratulations as well to @Arsenal on reaching the final and fighting with…

    — Paul Kagame (@PaulKagame) May 30, 2026

    Perezida Kagame yashimiye PSG

    PSG yegukanye Champions League

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yashimiye-psg-yegukanye-champions-league.html

  • Abakora muri Prime International Carriers Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside banagenera icumbi umwe mu bayirokotse – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikorwa byombi byabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026.

    Abakora muri iki kigo babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho basuye igice kibitse amateka agaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa barabisobanurirwa.

    Bafashe akanya ko kunamira abayiburiyemo ubuzima barenga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.

    Nyuma yo gusura Urwibutso, abakora muri Prime International Carriers Ltd basuye inzu bageneye umuryango wa Iribagiza Chantal mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

    Uwo mubyeyi bageneye inzu kuri ubu yenda kuzura, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers Ltd Rwanda, Audrey Akimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kandi babiha agaciro ariko ko babifatanya n’ibindi byo gukora ibikorwa bigamije kwiyubaka by’umwihariko ku barokotse kugira ngo badaheranwa n’amateka.

    Ati ‘Dutekereza no ku bantu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo buri mwaka tugerageza kugira uwo turemera kugira ngo tubashe kwifatanya na bo muri uru rugendo tubereka ko imbere ari heza.’

    Akimana kandi yagaragaje ko gusura Urwibutso rwa Jenoside bitanga isomo ryo kwigira ku mateka kuko nk’urubyiruko n’abanyamahanga bakora muri icyo kigo by’umwihariko bakeneye kuyubakiraho ahazaza heza babanje kuyamenya neza.

    Yongeyeho ati ‘Ikintu cy’ingenzi dukwiye gukora ni uguharanira kujya mbere ariko ntitwibagirwe. By’umwihariko aya mateka ya Jenoside tugomba kuyamenya neza tukayatoza n’abakiri bato cyangwa abazavuka kugira ngo atazongera kubaho ukundi.’

    Prime International Carriers Ltd ni ikigo gitanga serivisi zo gutwaza abantu imizigo iva mu Rwanda ijya mu mahanga ndetse n’iturukayo iza mu gihugu, kumenyekanisha ibicuruzwa biva mu Rwanda n’ibihaza no gufasha abacuruzi muri serivisi za gasutamo.

    Uretse mu Rwanda, gikorera no mu bihugu bine bya Afurika ari byo u Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya.

    Abayobozi ba Prime International Carriers bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250

    Abakora muri Prirme International Carriers barimo urubyiruko n’abanyamahanga batazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali basobanuye uko Jenoside yagenze n’isomo itanga

    Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers Ltd Rwanda, Audrey Akimana yavuze ko kwibuka babifatanya no gufasha abarokotse

    Abakora muri PrimeInternational Carriers bashyize indabo ku mva bunamira abaruhukiyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-muri-prime-international-carriers-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

  • Abarwayi benshi ba kanseri y'ibere bashobora kutongera guhabwa chimiothérapie – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwayobowe na University College London, bwakorewe ku barwayi barenga 4000 bari bamaze gusuzumwa kanseri y’ibere, bafite hejuru y’imyaka 40. Aba barwayi bakomokaga mu bihugu birimo u Bwongereza, Norvège, Suède, Autriche, Nouvelle-Zélande na Thailand.

    Abashakashatsi bakoresheje ikizamini cyitwa Prosigna, gipima imikorere y’utunyangingo 50 dufitanye isano n’imikurire ya kanseri y’ibere, kikagaragaza ibyago umurwayi afite byo kuba indwara yakongera kugaruka.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko abarwayi barenga bibiri bya gatatu bashoboraga kutavurwa hakoreshejwe chimiothérapie, ahubwo bakitabwaho binyuze mu buvuzi bukoresha imisemburo. Mu myaka itanu, 93,7% by’abatarahawe chimiothérapie bari bakiriho, ugereranyije na 94,9% by’abayivuwe hakurikijwe uburyo busanzwe.

    Ibi byafashwe nk’intambwe ikomeye mu kuvura kanseri y’ibere hakurikijwe imiterere y’umurwayi, aho kuba gukoresha uburyo bumwe kuri buri wese. Chimiothérapie isanzwe ishobora gutera ingaruka zirimo umunaniro ukabije, iseseme, gupfuka umusatsi, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri n’ibibazo by’uburumbuke.

    Professor Rob Stein, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ibi bigaragaza ko kuvura kanseri bishobora kurushaho gushingira ku miterere y’ikibyimba aho kwishingikiriza gusa ku bimenyetso bisanzwe by’ubuvuzi.

    Abashakashatsi bavuga ko bitaramenyekana niba ibyavuye muri ubu bushakashatsi byakurikizwa no ku bantu bari munsi y’imyaka 40.

    Chimiothérapie ikoreshwa mu gushiririza kanseri ishobora kudakomeza gutangwa ku bantu bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwayi-benshi-ba-kanseri-y-ibere-bashobora-kutongera-guhabwa-chimiotherapie

  • AS Muhanga na Rutsiro FC murabeho muzakumburwa #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa AS Muhanga na Rutsiro FC muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rubaye rusubitswe uyu munsi, ni nyuma y’uko zimanutse mu cyiciro cya kabiri kwitekerezaho.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 ni bwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘BK Pro-League 2025-26’ yashyizweho akadomo by’umwihariko mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ni umunsi wagiye gukinwa AS Muhanga, Rutsiro FC, AS Kigali ari zo ziri habi cyane zirwana no kutamanuka.

    Byaje kurangira AS Muhanga itsinzwe na Marines FC ibitego 3-2 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Bugesera FC 2-0, AS Kigali yaje gustsinda Musanze FC 2-1.

    Ibi byari bivuze ko AS Muhanga ya 17 n’amanota 31 na Rutsiro FC ya 18 n’amanota 29 ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Zikaba zabisikanye na Sunrise FC na Etoile del’Est z’Iburasirazuba zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri

    Rutsiro FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/as-muhanga-na-rutsiro-fc-murabeho-muzakumburwa.html

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.

    Ati ‘Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.’

    Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu agamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Source : https://rushyashya.net/agapfa-kaburiwe-ni-impongo-abagura-indaya-bahawe-imbuzi/

  • Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino usoza Shampiyona biyifasha gusozere ku mwanya wa kabiri, ikazanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Wari umukino usoza BK Pro-League ya 2025-26, ukaba wari ukomeye ku mpande zombi kuko wagombaga gutanga ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports yari iya kabiri n’amanota 55, Kiyovu yari iya gatatu n’amanota 52, gutsinda bari guhita banganya amanota ariko Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa kabiri (mu makipe yo mu Rwanda kuko Al HilalSC yo muri Sudani yabaye iya mbere, APRFC iba iya kabiri na Al MerrikhSC yo muri Sudani iba iya gatatu).

    Ni umukino watangiranye n’igikorwa cyo guha icyubahiro umusifuzi Nizeyimana Is’aq wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino ndetse akaba ari wo mukino wa nyuma asifuye kuko yasezeye, abakinnyi ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bakoze imirongo ibiri anyuramo bamukomera amashyi.

    Umukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane aho mu minota ine gusa ya mbere Rayon Sports yari imaze kugerageza amahirwe abiri ya Ndikumana Asman harimo umutwe n’ishoti yasigaye arebana n’umunyezamu Desire ariko awukuramo.

    Kiyovu Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 8 ya Moise Sandja Bulaya wateye ishoti ariko rikagarurwa n’igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 11, Ishimwe Rene yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti Kwizera akoraho umupira ugenda ugana mu izamu ariko Nshimiyimana Emmanuel awukuramo.

    Ku munota wa 31, Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Uwimana Yakubu yasimbuye Bukuru Christophe wagize imvune.

    Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Tony Kitoga ku mupira yari ahawe na Mugisha Didier.

    Ku munota wa 45, Rayon Sports yongeye guhusha ku mupira watewe na Ndikumana Asman ariko ugakubita igiti cy’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho Uwimana Yakubu yavuyemo kubera imvune hajyamamo Nsanzimfura Keddy.

    Mu munota 25 y’igice cya kabiri umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika yari yakabanonetse.

    Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka, Gihozo David yavuyemo hajyamo Rukundo Abdulrahman.

    Umunyezamu Desire yongeye kurokora Kiyovu Sports ku munota wa 63 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Mugisha Didier.

    Kiyovu Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 71 ubwo Ganijuru Elie yatangaga umupira nabi ugafatwa Moise Sandja Bulaya akaroba umunyeza ariko Emery Bayisenge ariruka, araryama ahita awukuramo.

    Rayon Sports yahise ikora impinduka ebyiri, Tony Kitoga na Mugisha Didier bavamo hajyamo Likau Faustin Kitoko na Aziz Bassane.

    Kiyovu Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 84 na Nsanzimfura Keddy kuri kufura yateye umupira ukunyura Kwizera Olivier mu maguru.

    Ku munota wa 86, Sandja Bulaya yongeye guhusha andi mahirwe asigaranye n’izamu gusa.

    Ndikumana Asman ku munota wa 88 yongeye gusigarana n’umunyezamu wa Kiyovu Sports ariko amuteye awukuramo. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi bivuze ko BK Pro-League ya 2025-26, Al Hilal SC yatwaye Shampiyona, APR FC iba iya kabiri, Al Merrikh SC iya gatatu na Rayon Sports ya kane, Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa 5.

    Kitoga Tony yishimira igitego cye

    Nizeyimana Is’aq yasezeye gukina

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-isoreza-ku-mwanya-wa-kabiri.html

  • FERWAFA yemeye ubusabe bwa Unity FC yanze gukina icyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryamaze kwakira ubusabe bwa Unity FC bwo kutazitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2026/27 kubera ikibazo cy’amikoro n’intego z’iyi kipe zijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Unity FC yo ku wa 27 Gicurasi imenyesha ko itazitabira BK Pro League kubera ubushobozi budahagije.

    FERWAFA yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa, iyo ikipe yanze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu mu irushanwa ry’icyiciro yari irimo.

    Ibyo byatumye hanzurwa ko Etoile de l’Est FC ari yo izakina BK Pro League ya 2026/27 nk’ikipe isimbura Unity FC.

    Uyu muyobozi yavuze ko nta mukinnyi bazabuza kujya mu ikipe ashaka, kuko intego yabo ari ugufasha impano gukura no kubona amahirwe.

    Iki cyemezo kije mu gihe BK Pro League ya 2026/27 iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026 nk’uko Rwanda Premier League yabitangaje ku wa 15 Gicurasi.

    Muri 2017 Isonga FC nabwo yanze kuzamuka, umwanya wayo uhabwa Kiyovu Sports, naho mu 2018 Intare FC nayo yanga kuzamuka bituma hategurwa imikino ya kamarampaka yasize Gicumbi FC ikomeza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

    Unity FC yanze gukina icyiciro cya mbere

    Yasimbujwe Etoile del’Est

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yemeye-ubusabe-bwa-unity-fc-yanze-gukina-icyiciro-cya-mbere.html

  • Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’Abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko gutanga amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ababikora, hatawe muri yombi umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga million na magana arindwi (1,700,000 Rwf).

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo watawe muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali mu gihe amafaranga yafatanywe, Polisi ku bufatanye na RIB bayasubije nyirayo ariko iperereza kuri uyu wafatanywe aya mafaranga rikaba rikomeje.

    Polisi, irashimira Abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza w’Ubufatanye hagati yabo na Polisi bagamije gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba, aho ibi ngo bigaragaza ko ubufatanye ariwo musingi wo gucunga umutekano w’Abaturage n’ibyabo.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko Polisi yibutsa uwo ariwe wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya Umutekano n’Ituze by’Abaturage ko ibyo ari ibikorwa Polisi itazihanganira kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB Amategeko akubahirizwa.

    Polisi, iributsa kandj buri mu baturage ko Ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko ko ntawe ukwiye kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe n’amategeko kuko uzabikinisha wese azafatwa akaburyozwa n’Amategeko.
    Théogène Munyaneza

    The post Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) first appeared on Intyoza.

    The post Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/05/29/ruhango-bweramana-polisi-yataye-muri-yombi-uwari-wibye-asaga-miliyoni-na-magana-arindwi-1700000fr/