Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2020, ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri hasojwe umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.
Mu kwezi kwa 3 uyu mwaka nibwo icyorezo cya covid-19 cyageze mu Rwanda, ibikorwa bimwe biradindira.
Meya Ntazinda yavuze ko abafatanyabikorwa b’akarere bakusanyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 150 ashorwa mu bikorwa byo guhangana na covid-19.
Ati “Ahanini yagiye mu gufasha imiryango yagezweho n’ingaruka zitaziguye muri gahunda ya guma mu rugo, andi yagiye mu kubaka ubukarabiro, gutanga amasabune n’ibikoresho by’isuku ku miryango itishoboye”.
Iki cyorezo cyadindije imishinga y’akarere
Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu murenge wa Cyabakamyi warandidiye. Amashanyarazi yagombaga kuba yagezeyo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ariko kubera iki cyorezo kugeza ubu ntabwo amashanyarazi arageraho kuko ibikoresho byagombaga kuva mu Bushinwa.
Meya Ntazinda ati “Ubu imirimo yongeye gusubukurwa, amapoto yamaze gushingwa mu minsi iri imbere abaturage ba mbere bazaba bacana”.
Icyorezo cya covid-19 cyahagaritswe urugerero ruciye ingando kandi izi ni imbaraga zakoreshwaga mu guhindura imyumvire no kubaka ibikorwaremezo n’amazu y’abatishoboye.
Umushinga wo kubaka agakiriro nawo wadindijwe na covid-19 kuko wari warahagaze kuri ubu wongeye gusubukura mu kwezi kwa 5, agakiriro karuzuye ariko ntabwo kuzuriye igihe.
Indi mishanga yadindijwe na covid-19 harimo kubaka ibyumba birenga 600 by’amashuri, kubaka ubuhunikiro n’ indi mishinga irimo kugura imbagungukira, yabonetse mu mpera za Kamena kandi yaragombaga kuboneka muri Gicurasi.
Ntazinda avuga ko ikintu kitagizweho ingaruka zikomeye na covid-19 ari ubuhinzi http://dlvr.it/RZprDR
Rwanda Biomedical Centre is today launching a #Covid-19 street testing survey in Kigali and at its entry points. The country has so far reported a total of 1042 positive cases.
Candidates will be randomly selected and asked to consent to the testing. This is a 5-minute drive through, where car occupants are not required to vacate their vehicles.
This operation will provide factual information about the Covid status in Kigali & will lead to tactical response activities.
Meanwhile, a request is made to all Kigali residents to cooperate with RBC teams for the sake of successful completion of this important activity.
Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC muri Zambia wifuzwaga na Rayon Sports, Usengimana Faustin yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore wasoje amasezerano ye muri Zambia, yageze mu Rwanda mu kwezi gushize, bivugwa yaje nyuma yo kuvugana na Rayon Sports imusabye ko yaza bakavugana ikaba yamusinyisha.
Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro na Police FC ndetse impande zombi zikaba zamaze kwemeranywa ko uyu muyugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi azakinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.
Uyu musore akaba yahawe amafaranga y’u Rwanda angana miliyoni 12 za recruitment mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.
Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Karangwa Maurice akaba yabwiye ISIMBI ko batarasinyisha uyu musore ariko bakaba bari mu biganiro na we.
Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC na Buildcon FC yo muri Zambia.
Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Yavuze ko iperereza ryarangiye ku wa 30 Kamena 2020, ari nabwo bahise bashyikiriza ikirego Urukiko ngo rutangire akazi karwo ko kuburanisha Dr Munyakazi.
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa.
Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.
Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.
Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.
Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.
Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”
Dr Munyakazi ashobora gufungwa imyaka irindwi
Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke aho umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
2.Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.
3.Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.
4.Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.
5.Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.
6.Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.
7.Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi muri kumwe.