Author: webrwanda
-
Will Smith n’umugore we bahishuye ukuntu batandukanye bakaza kongera gusubirana #rwanda #RwOT
Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith batangaje ko bigeze gutandukana mu myaka yashize ndetse umugore we agakundana n’undi musore ariko ubu bakaba barongeye guhuza ubumwe. -
Nyuma ya Wema Sepetu, Zari yavuze ihohoterwa ryo mu rugo yakorerwaga #rwanda #RwOT

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko yajyaga akubitwa.
Zari ni umugore w’abana w’abatanu harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana muri 2017 bari baranashakanye ndetse n’abandi 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana muri 2018.
N’ubwo yavuze ko yakorerwaga ihohoterwa ntabwo yigeze yerura avuge uwamukoreye ihohoterwa hagati y’aba bagabo uko ari 2 cyane ko bose yabanye nabo nk’umugore n’umugabo.
Abinyijije kuri Instagram ye, Zari yavuze ko yahohoterwa ku mubiri ndetse ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo abirenge.
Yavuze kandi ko yumvaga ko naramuka atandukanye n’umugabo nta muntu uzamwemera, agirwa inama yo gukomeza kwishima mu mitungo bafite ko wenda igihe kizagera bigahinduka.
Yagize ati“kenshi nabazwaga impamvu nshaka gusiga imitungo yose nkagenda kandi hari abandi bagore bayikeneye. Niswe igicucu. Ariko ntabwo bari bazi ibirimo kubera inyuma y’amarido. Nkibaza igihe ibi byose bizarangirira, ese ni uwuhe mwanya mwiza wo kuvuga ko bihagije? Nta gihe nyacyo, reka mbabwire byose ni wowe ubitangira.”
Akomeza avuga ko impamvu benshi bahohoterwa bagaceceka ari uko baba bafite ubwoba bw’uko bari bufatwe cyane ko bamwe baba ari ibyamamare.
Yagize ati“bisaba imbaraga nyinshi kuvuga ngo ‘ibi birahagije’. Nari nkwiye gutegereza ntavuze ikintu? Tuba dufite ubwoba by’umwihariko icyo abantu bazavuga, wenda bazancira urubanza ko ari njye wabyizaniye kuko twari dufite umubano mwiza. Icyo imiryango yacu izavuga. Ndi icyamamare bizazana icyasha ku izina ryanjye n’ibindi. ”
Zari avuga ko n’ubwo baceceka bibwira ko bizarangira bidashobora kurangira kandi uko umugore yaba ameze kose yaba ari mwiza cyangwa mubi adakwiye guhohoterwa.
Zari atangaje ibi nyuma y’abandi bakobwa batandukanye baherutse kuvuga ko ihohoterwa bagiye bakorerwa, abo barimo umukunzi w’umuhanzi Davido, Chioma Avril Rowland. Si uyu gusa kuko na Wema Sepetu na we aherutse gutangaza ukuntu yahohoterwaga n’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanaga, uyu muhanzi kandi akaba ari umwe mu babanye na Zari Hassan nk’umugore n’umugabo.
Zari Hassan yavuze ko ari umutangabuhamya w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo -
Mbabazi Milly wo muri Ambassadors of Christ yavuze impamvu abahanzi ba ‘gospel’ badatera imbere nk’abasanzwe #rwanda #RwOT

Uyu muhanzikazi uririmba muri Ambassadors kuva mu 1998, yavuze ko ubusanzwe abahanzi baririmba indirimbo zizwi nk’izi’Imana bakora cyane kubw’umuhamagaro ariko nabo bakenera amafaranga cyangwa ubushobozi bwo gutunganya indirimbo kugira ngo zigere ku bantu zikoze neza.
Avuga ko kubona ubwo bushobozi bikomeza kuba imbogamizi kuko abantu badakunda kumva indirimbo z’aba bahanzi baririmba ‘Gospel’ ngo babashyigikire nabo babpne ubwo bushobozi.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na FINE FM, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe nk’umukristo, umuririmbi ndetse n’ubuzima bwe busanzwe.
Yagize ati “Ibintu by’Imana birasharira, abantu benshi bakunda iby’Isi, uzarebe indirimbo dukora tuzishyira kuri YouTube abantu ntibazirebe ndetse burya n’iyo umuntu ari kumva radio akumvaho indirimbo y’Imana ahita ahindura akigira ahandi.”
Mbabazi avuga ko yavukiye I Masaka muri Uganda, nyuma umuryango we ukaza gutaha mu gihugu kimwe n’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga.
Avuga ko nk’umuntu wavukiye mu muryango w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yakuze aririmba muri korali cyane ko na Se umubyara yari umuririmbyi, nyuma bageze mu Rwanda atangirira muri korali y’I Gikondo ariho yaje kuva mu 1998, yinjira muri Ambassadors.
Mbabazi uretse kuba aririmba muri Ambassadors kuri ubu nawe afite indirimbo ze bwite zirimo iyitwa ‘Nyemerera, COVID19 n’izindi.
Mbabazi avuga ko kugira umugabo we umushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana ari kimwe mu byamusunikiye ku gukora umuziki igihe abona afite umwanya wa nyuma yo kuba muri Korali.
-
niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” #rwanda #RwOT
Umuherwe Bill Gates yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana na cyo ndetse n’urukingo bishobora kuboneka bigahabwa abifite gusa, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.
BBC yanditse ko mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho.
Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, rikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.
Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.
Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.
Ibi byagiye bugaragazwa cyane mu mafirime yagiye akinwa mbere yuko icyorezo gitera sho mu mwaka wa 2015 abanyamerika bakoze iyo bise the last ship Aho barwanaga n’icyorezo neza kimeze nka covid-19.The post niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Gen Maj Alex Kagame yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame, yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso kuko baturanye n’ishyamba rishobora kwihishamo umwanzi. -
U Buholandi: Umugore waciye agahigo ko kubyara afite imyaka 63 yapfuye #rwanda #RwOT
Nyuma y’imyaka icyenda aciye agahigo ko kubyara akuze cyane, umuholandikazi Tineke Geessink yapfuye. -
Gatsibo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bujuje ibiro byatwaye miliyoni 140 Frw #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba batashye ibiro by’uyu muryango byiyubakiwe n’abanyamuryango bifite agaciro ka miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda. -
Norwich City yabaye ikipe ya mbere ya Premier League imanutse mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT
Norwich City yabaye ikipe ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu yakinnye Premier League muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’uko inyagiwe na West Ham United ibitego 4-0 ku wa Gatandatu. -
Ngororero : Babiri bakurikiranyweho kwararika ibigori by’abaturage ½ cya hegitari, birakekwaho babikoreshweje n’urumogi #rwanda #RwOT

Aba basore umwe afite imyaka 32 undi akagira imyaka 30. Batawe muri yombi kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 saa cyenda z’umugoroba.
Byabereye mu mudugudu wa Gasiza,akagari ka Gasiza,umurenge wa Muhanda,akarere ka Ngororero.
Ibigori byatemwe ni ibya Uwiduhaye Edouard w’imyaka 30,Nshimiyimana Toto w’imyaka 27, Ngirarubanda w’imyaka 65, Saraba w’imyaka 60 na Ndyamiyemenshi Suzana w’imyaka 63.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko abatawe muri yombi basanzwe bazwiho kugira urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Nta kibazo abakekwa basanzwe bafitanye na ba nyiri imirima. Abakekwa basanzwe bazwiho kugira urugomo no kuba bakoresha ibiyobyabwenge”.
Aba basore bafatanywe amabure atatu y’urumogi. Gitifu Hibukimfura Jean Pierre avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge wahora bakora ubukangurambaga basaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ati “Nta cyiza cyabyo”.


Ingingo ya 187 mu itegeko ngenga rishyiraho ibyaha n’ibihango ivuga ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
-
Abiyomoye kuri RNC bashinze irindi shyaka mu kwihimura kuri Kayumba #rwanda #RwOT
Uguhuzagurika muri RNC kurakomeje umunsi ku wundi. Nyuma y’uko bamwe mu bari abayobozi bayo b’imena batangiye kuyivamo umwe ku wundi bagashinga amashyaka yabo, ubu igice kiyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, cyashinze umutwe witwa Rwanda Alliance for Change (RAC).