Author: webrwanda

  • Inkundura ya BREXIT yongeye gusubizwa ku meza y’abanyapolitiki i Burayi

    Mu gihe ukwezi kwa Mutarama 2020 kwasize imbanzirizamushinga yemerera u Bwongereza kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yemejwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo, igihe cyo gusoza inzibacyuho gikomeje kwibazwaho na benshi kuko hakiri amasezerano ataremeranywaho n’impande zombi.

    Mu Mahanga /

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/inkundura-ya-brexit-yongeye-gusubizwa-ku-meza-y-abanyapolitiki-i-burayi

  • Humble Jizzo yafashije murumuna we Famous Sogokuru mu ndirimbo bise “Kuno”

    Kuva mu 2016 ubwo Famous Sogokuru, murumuna wa Humble Jizzo yinjiraga mu muziki kuva yatangira kuririmba yagiye afashwa bya hafi na mukuru we wari warabaye icyamamare mu itsinda rya Urban Boys.

    Imyidagaduro /

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/humble-jizzo-yafashije-murumuna-we-famous-sogokuru-mu-ndirimbo-bise-kuno

  • Musanze: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe mugenzi we amutemye #RwOT

    Umugabo witwa Uwiringiyimana wo mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro Akarere ka Musanze, usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu Murora arakekwaho kwica mugenzi we ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahama witwa Mutuyimana.

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kamena 2020, aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zigera ahakorewe aya mahano, ariko bakaba bahavuye batarabona uwayakoze.
    Uyu Uwiringiyimana w’imyaka 27 ngo hari hashize iminsi itatu yonyine anatemye umugore we aramukomeretsa bikomeye, aho n’ubu akivurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bivugwa ko uyu nyakwigendera bari basangiye akazi yamenye aho Uwiringiyimana yihishe, agiye kureberayo ngo yiyambaze Polisi imufate Uwiringiyimana ahita amutanga kumubona aramutema ahita apfa.
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yavuze ko umutekano w’abaturage urinzwe kandi uwakoze amahano akomeje gushakishwa.
    Yagize ati ” Uwiringiyimana yari amaze iminsi atemye umugore we kubera amakimbirane bagiranaga yo kutumvikana aratoroka, abaturage bagize ubwoba bahumure inzego zishinzwe umutekano zikomeje kumushakisha ntibagire impungenge umutekano wabo urarinzwe”.
    Mu gihe hakiri gushakishwa Uwiringiyimana wishe mugenzi we, umurambo wa nyakwigendera uruhukiye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
    Source : igihe.com
  • Ese uribuka ba nyampinga b’U Rwanda bose?? Ninde wavuga ko ariwe wibihe byose unabarusha bwiza:AMAFOTO>>

    Mu mwaka w’1993 nbwo Uwera Delila yabaye nyampinga w’u Rwanda, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri televiziyo y’igihugu imbonankubone.

    Irushanwa rya nyampinga ryongera kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe, muri 2015 ryegukwanywe na Kundwa Doriane, muri 2016 ryegukanywe na Mutesi Jolly, muri 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, muri 2018 ryegukanywe na Iradukunda Liliane, muri 2019 ryegukanywe na Nimwiza Meghan. Muri uyu mwaka wa 2020 rifitwe na Nishimwe Naomie.

    Miss Rwanda 1993 , Uwera Delila

    Miss Rwanda 2009, Bahati Grace

    Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore

    Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

    Miss Rwanda 2015,Kundwa Doriane

    From Second-Hand Car Gift To Broken Language, Here is Miss Rwanda ...

    Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru - RUSHYASHYA

    Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly

    PHOTOS] Jolly Mutesi is crowned Miss Rwanda 2016 | The New Times ...

    Mutesi Jolly yibukije abakobwa ko gukora imibonano mpuza bitsina n ...

    Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

    Iradukunda ELSA (@ElsaIradukunda) | Twitter

    Matagi Mag Beauty Pageants: Elsa Iradukunda - Miss World Rwanda 2017

    Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

    Miss Rwanda on Twitter: "On Friday evening, @MissRwanda2018 ...

    Miss Rwanda on Twitter: "CONGRATULATIONS! Contestant IRADUKUNDA ...

    Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

    Mu buryo butunguranye Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w'u Rwanda ...

    nimwiza hashtag on Twitter

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

    Amanota Miss Nishimwe Naomie yagize mu kizamini cy - Inyarwanda.com

    Genesisbizz

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     192 total views,  192 views today

    The post Ese uribuka ba nyampinga b’U Rwanda bose?? Ninde wavuga ko ariwe wibihe byose unabarusha bwiza:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/ese-uribuka-ba-nyampinga-bu-rwanda-bose-ninde-wavuga-ko-ariwe-wibihe-byose-unabarusha-bwizaamafoto/

  • AKA NAKUMIRO!!!! YACUMBIKIYE UMUGABO MURUGO RWE ATERA INDA UMUGORE WE NUBU BIRACYAMURYA!!! SOMA INKURU>>

    Umuturage witwa Nsengiyumva Bonavanture utuye Miyaga mu kagali ka Juru yahuye n’uruva gusenya, ubwo umugabo yari yarahaye icumbi yamutwariye umugore akamutera inda bakabyarana umwana mu rugo rwe, ndetse biza kurangira bamwirukanye mu rugo rwe.

    Mu kiganiro Bonavanture yagiranye n’umunyamakuru akaba yasobanuye ko uwo mugabo yacumbikiye yasanze asanzwe afite ibibazo n’umugore nuko, maze aramushuka amubwirako navamu rugo akagenda aribwo amahoro azagaruka mu rugo.

    Bonavanture rero akaba yaragiye amara imyaka 3 nyuma agarutse nibwo yaje gusanga wa mugabo yacumbikiye yarabyaranye n’umugore we.

    VIDEO Y’IKIGANIRO CYE N’UMUNYAMAKURU>>>

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     230 total views,  230 views today

    The post AKA NAKUMIRO!!!! YACUMBIKIYE UMUGABO MURUGO RWE ATERA INDA UMUGORE WE NUBU BIRACYAMURYA!!! SOMA INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/aka-nakumiro-yacumbikiye-umugabo-murugo-rwe-atera-inda-umugore-we-nubu-biracyamurya-soma-inkuru/

  • Menya impamvu abagabo batinya kurongora abagore beza ariko bakishimira gusambana nabo:INKURU

    Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza banateye neza urebeye inyuma (Physical appearance)), bamwe muri bo babifata nk’umugisha bagize bakanashimira Imana yabaremye basa neza nkuko babyifuza bakaba abantu b’ibitangaza muri sosiyete bahiga abandi mu bwiza. Gusa ni ibintu bigaragararira abantu bose ko abagore beza bakunze kubura abagabo.

    Bimaze kumenyerwa ko abagabo bakundana n’abagore beza bagakunda gusohokana, gutembereana, bagasura inshuti bari kumwe ariko ugasanga umubano wabo ushingiye kugirana ibihe byiza gusa ntibabe babarongora ngo babe ba mama wabana babo

    Ushobora kwemeranya nanjye cyangwa ntitwemeranye ariko nzi neza ko waba warabonye umusore cyangwa umugabo wakundanye n’umukobwa mwiza igihe kirekire, umukobwa akizerako ariwe bazabana, ariko ku buryo butunguranye umukobwa wa musore bari bamaze igihe bakundana ashakanye nundi kandi utari mwiza nkawe (ku isura no mu miterere igaragara inyuma).

    Ibi bikunda gusigira ibikomere byinshi abakobwa, abandi bagahitamo kuzibukira kubaho bakabaho ntanshuti, abandi bakaguma gukunda bakabifata nkaho nta bukwe bukibaho.

    Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo cyangwa abasore bahitamo gukundana n’abakobwa beza cyane igihe kinini bakabakoza icyo bashaka cyose ariko nyuma bakabata bakishakira abandi. Binavugwa ko iyi myumvire itari ku bagabo gusa kuko n’abakobwa beza cyane bazi kandi bizera ko abagore beza bakunda kubata bakajya kubana n’abandi.

    Iyo bije ku mubano w’abasore n’inkumi, akenshi umukobwa ashaka umusore mwiza ushinguuye kandi ukurura abakobwa . Umukobwa iyo mukunda kugirana amakimbirane haba muvugana cyangwa mu butumwa bugufi, mu busanzwe bigargarira abakobwa ko muri mu kuryoshya gusa ariko ntibizera ko muzigera mubana aho abakobwa bavugako iyo mukundanye igihe kinini ari ukuryoshya gusa mu gihe bo baba bashaka abo babana, bakarambirwa bagatandukana nabo bakundana bagahitamo kwigendera bagashaka ababakunda bakabafasha.

    Iyi myitwarire ntabwo abakobwa bakunda kuyakira kubera ko abasore usanga babifata ukundi, abagabo bemera ko aribo bagomba kuba aba mbere mu gufasha abagore ariko abagore bafata iyambere mu gufasha abagabo, bikaba bibi cyane iyo umukobwa ari mwiza cyane abandi bamufata nkaho azajya yifuzwa n’abandi bagabo.

    Kugira ngo wumve ibintu neza abagore bagaragara kandi bateye neza ntabwo ariko baba bari, mu busanzwe umugabo uwari we wese, aba yabakunda ariko iyo ubegereye ukabamenya neza usanga ari agahinda gusa bagatinya kubana nabo, yamara gugasobanukirwa ko ubwiza babuvanye mu mavuta n’imyambaro bambara atari ubwiza nyakuri, akenshi ubwiza bagaragaza ko burahenze, abagabo benshi badafite umutungo ufatika barabatinya bagahitamo kudakundana nabo bagahita bigendera batinya ko bazabakenesha , nubwo ubwoba baba bafite rimwe na rimwe buba budafite ishingiro.

    Bivugwa ko abagore beza bashora menshi kugira ngo base neza kandi bakabikora ashaka guhisha aho batari beza, abagabo benshi bakundanye nabo nyuma bakabata babajijwe impamvu bavuzeko kugendana nabo, kubabona, gukorana imibonano mpuzabitsina bumva bameze neza cyane iyo bari kubonwa nabagenzi babo, ariko kubana nabo nk’umugore n’umugabo bumva badatekekanye, bagatanga ingero bati, “Niba umugore wawe umugabo ufite amafaranga amwifuje mwabana igihe kingana gute? Wahora wishimanye nawe? Nzabasha kumutunga?” Ababajijwe bose bavuze ko abagore beza bahenda udafite amafaranga utabasha kumutunga.

    Abagore beza nabo bizerako abagabo bake batunze aba bagore bavugako bakoresha amafaranga menshi cyane , kuko bene abo bagore bakenera impano, gusohokera ahantu hahenze, impano zihenze, niba ushaka kumutungura ukabikora ubatungurisha impano zihenze bisaba kwikora ku ikofi ngo uhore umunezeza.

    Niba ushaka ko mujyana gufata ifunguro ugomba kumujyana ahantu hahenze kandi hahurirwa nabantu benshi kandi ukamubaza aho yifuza kujya akihitiramo, ugasanga ibyo ubazwa birahenze, bagasobanura ko abasore iyo bakundanye naba bakobwa beza bisa no gutakaza amafaranga bigatuma bacika intege gukangana cyangwa ngo babane nabo.

    Abandi basobanura ko abagore beza baba bashaka umwana umwe cyangwa babairi kugira ngo batazataka imiterere yabo mu gihe abagabo bo baba bashaka abana berenze babiri, binavugwa ko abagore beza ubumenyi bwabo mu guteka ari bucye

    Utitaye no kuri ibi, mukuri usanga abagabo badakunda kubana n’abakobwa bazwi cyane, usanga abasore nta nyota bafitiye abantu bazwi, bakurura abagabo benshi, iyo abasore bashaka abagore bo kurushinga bareba imyitwarire hamwe n’ibindi bitagaragarira inyuma aribyo akundindira uwo mukobwa.

    Inkuru yanditswe na Dr. Chris Mauki kuri Bongo5 ivuga ko akenshi usanga abagabo badakururwa n’abagore bashaka kurebwa igihe cyose, bashaka kumenyekana cyane iyo bari mu bantu benshi, icyo abagabo baba bashaka n’umugore uba wishimye mu rugo , wumva, wajya inama n’uwo bashakanye, washobora guha uburere bwiza abo azabyara, agashimisha abana be n’umuryango we atari uhora yita ku ngoyi n’inzara ze.

    Ujya utungurwa nuko abantu babana n’ubumuga bashyingira buri munsi, bagashyingiranywa n’abakobwa beza, kuki udashyingirwa? N’ubwo bashyingirwa buri munsi, urukundo rugomba kuvomerewa, byaba none cyangwa ejo, adadshyingiwe none bazashyingirwa ejo cyangwa batandukane ejo bongere bashyingirwe

    Ucyeka ko abagabo bashyingiranywa n’abagore batazi icyo bashaka, uzatungurwa nubwo ntacyo atakubwira ko azakurongora, nubwo yiteguye gukundana nawe, ntimuzabana,

    Inama ku bakobwa bagenzi banjye muhindure imyitwarire, imbaraga mukoresha muconga inzara n’ingoyi muzikoreshe muhindura imico n’imyitwarire

    Posted by uwineza vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw/tv

     2 total views,  2 views today

    The post Menya impamvu abagabo batinya kurongora abagore beza ariko bakishimira gusambana nabo:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/menya-impamvu-abagabo-batinya-kurongora-abagore-beza-ariko-bakishimira-gusambana-naboinkuru/

  • Nanjye icyo nzira sinkizi – Ally Niyonzima

    Ally Niyonzima avuga ko atazi icyo azira gituma kuva yagera muri iyi kipe muri Mutarama 2020 yishyurwa igice cy’ukwezi gusa, ngo ni mu gihe iyi kipe irajwe ishinga no kumusinyisha andi masezerano.

    Uyu musore avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza yafasha umukinnyi ariko na none ngo ntabwo yakwihandagaza ngo avuge ko bameranye neza.

    Yaize ati“ni ikipe nziza, ndayishimira yanafasha umukinnyi gutera imbere ariko ubu ntabwo tumeranye neza, n’abandi bamaze guhembwa ariko njye nta kintu nigeze mbona ariko ndakeka ni ibihe, bizarangira ibintu bisubire mu buryo ariko ntabwo byanshimishije kubona barahembye abandi njyewe singire ikintu mbona.”

    Aganira na RBA yakomeje avuga ko amaze 4 yicaye adakora kandi afite umuryango umubaza buri kimwe, gusa ngo nk’umugabo aba agomba gushaka ibisubizo.

    Avuga ko hari ibintu umuntu aba ashobora kwihanganira n’ibyo atakwihanganira, ngo kuva yagera muri Rayon Sports yishyuwe igice cy’umushahara ungana n’ibihumbi 400 gusa.

    Yagize ati“ugiyemo ideni umukinnyi ry’amezi 2 yakwihangana ariko hari ibintu na we adashobora kwihanganira iyo bigeze mu mezi 4, kuko nanjye haba hari ibinsunika, ubu icya kubwira ko kuva njyeze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Mbere nabonye igice cy’umushahara, n’ubwo baza bakabihakana gusa ni ko kuri njyewe nabonye ibihumbi 400 gusa kuva nasinya muri Rayon Sports, sinzi icyo nzira kuko nanabandikiye mbabaza impamvu batampemba ariko nta gisubizo nabonye.”

    Ally Niyonzima avuga ko iyi kipe yasinyiye amezi 6 mu kwa Mbere, yifuza ko bagirana ibiganiro ngo babe bamwongerera amasezerano , gusa avuga ko atiteguye kuba yagirana na bo ibiganiro mu gihe bakimufitiye amadeni ari na yo mpamvu yabasabye kubanza gukemura ibya mbere.

    Mu gihe cyose amaze muri Rayon Sports yabonye igice cy’umushahara kingana n’ibihumbi 400

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nanjye-icyo-nzira-sinkizi-ally-niyonzima

  • Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>>

    Mu minsi ishize nibwo Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasabye abafana be kumubaza ibibazo byose bifuza ndetse nawe avuga ko nta kabuza yiteguye kubasubiza. Umwe mu bafana be yamubajije abantu 5 akunda kurusha abandi mu buzima bwe, niho yavuzemo umuhanzi Shaffy, uyu akaba ari umusore w’umunyarwanda ubu muri leta zunze ubumwe za Amerika.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW.RW/TV

     60 total views,  60 views today

    The post Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/amakuru-adafite-ivumbiuwo-shaddy-boo-yahaye-urukundo-yakundaga-meddy-saleh-nguyuuuamafoto/

  • Nyanza: Gitifu w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufungirwa inyandiko mpimbano yirukanwe

    Umuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 15 Kamena 2020, bwemeje ko bwasezereye mu mirimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufatwa, agafungwa ashinjwa inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

    Nsengiyumva Alfred, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza niwe wirukanwe mu kazi k’ubugitifu bw’Umurenge. Yari yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuwa 26 Gicurasi 2020.

    Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com iby’aya makuru, avuga ko uyu Nsengiyumva Alfred yamaze gusezererwa ku mwanya w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Ntyazo. Yagize ati“ Nibyo yasezerewe mu kazi kubera amakosa yakoze”.

    Soma hano inkuru yabanje, ivuga ku ifatwa n’ifungwa ry’uyu Gitifu wirukanwe: Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

    Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyanza-gitifu-wumurenge-wa-ntyazo-waherukaga-gufungirwa-inyandiko-mpimbano-yirukanwe/

  • USA: Umupolisi uherutse kwica umwirabura amurashe yirukanwe mukazi

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igipolisi cyo mu mujyi wa Iy’Atlanta muri leta ya Georgia kirukanye umupolisi warashe, akica umugabo w’umwirabura kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020.

    Umwirabura wishwe arashwe yitwa Rayshard Brooks w’imyaka 27 y’amavuko. Byavuzwe ko yazize kuba yarirutse atwaye ikintu kimeze nk’imbunda cy’uwo mupolisi wamwishe, kiraswa umuntu kugira ngo acike intege hanyuma afatwe mu buryo bworoshye. Uwo mwirabura yirutse ahunga kuko yatinyaga gufatwa ngo kubera yari yafashwe ibipimo bagasanga atwaye imodoka kandi yanyoye inzoga zirenze igipimo.

    Urupfu rw’uyu mwirabura Brooks, rwatumye haba imyigaragambyo mu mujyi wa Atlanta kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020. Ni imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko nyuma yabayemo ubugizi bwa nabi, aho inzu y’uburiro ( Restaurant) iri hafi y’aho Brooks yarasiwe yatwitswe igakongoka.

    Ibi byabaye nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari hashize umunsi uwitwa Erika Shields, umuyobozi mukuru wa Polisi w’I Atlanta yeguye nyuma y’urupfu rw’uwundi mwirabura wapfiriye mu maboko ya Polisi.

    Umupolisi Garrett Rolfe arimo gusuzuma umugabo w’umwirabura Rayshard Brooks ko yaba yatwaye imodoka yasinze. Atlanta, Georgia. Aha ni mbere y’iraswa.

    Urupfu rwa Brooks, rubaye mu gihe igihugu cyose gihangayikishijwe no gushakisha icyakorwa ngo habeho impinduka mu gipolisi, aho abirabura b’Abanyamerika bicwa mu buryo butandukanye bahowe ibyaha bito bito.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/usa-umupolisi-uherutse-kwica-umwirabura-amurashe-yirukanwe-mukazi/