Author: webrwanda

  • Equity Bank yahagaritse gahunda yo kugura BPR Plc #rwanda #RwOT

    Ikigo Equity Group Holdings Plc cyo muri Kenya cyahagaritse gahunda yo kugura Banki zitandukanye zirimo na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) bishingiye ku mpamvu z’ibibazo by’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
    http://dlvr.it/RZBxZG

  • Dosiye y’umuherwe Mironko wavuzweho kwiba amashanyarazi yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    By Akayezu Jean de Dieu

    Amakuru y’uko uyu muherwe uyobora Uruganda rwa Mironko Plastique ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha yemejwe na RIB aho yatangaje ko yamaze gukora dosiye ye ikayishyikiriza Ubushinjacyaha.
    Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye bayitanze mu Bushinjacyaha ku wa 19 Kamena 2020.
    Yakomeje agira ati “Amakuru menshi mwayabaza ubushinjacyaha kuko twamaze kubashyikiriza dosiye ye.”
    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Arakekwaho icyaha cyo kwiba umuriro wa REG. Dosiye twayakiriye ejo. Turayifatira umwanzuro wo kuyiregera Urukiko.”
    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko ku wa 17 Kamena 2020, aribwo yatahuye ubujura bw’amashanyarazi bwakorwaga n’uru ruganda aho byavuzwe ko rwari rumaze igihe barayobeje insinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi.
    Icyo gihe Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre(uyu ni umuhungu wa Mironko Franҫois-Xavier) yavuze atunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

    Umuherwe Mironko Francois washinze Uruganda Mironko Plastique, kuri ubu umuhungu we ari nawe muyobozi warwo yatawe muri yombi

    source : ukwezi.rw
  • Umuhungu wa Mironko afunzwe akurikiranyweho umuriro uruganda rwabo rwibye #rwanda #RwOT

    By igihe

    Dosiye y’umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre [Umuhungu w’umunyemari Mironko Franҫois-Xavier] yashyikirijwe ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwiba umuriro w’amashanyarazi urwo ruganda rukoresha.
  • Imyigaragambyo mu butaliyani #RwOT #Rwanda #COVID19

    Ku wa kabiri, abigaragambyaga babarirwa mu magana b’abataliyani bateraniye i Roma ya Piazza del Popolo, bajugunya masike mu myigaragambyo yo kwamagana leta y’Ubutaliyani gufunga bigamije kugenzura ikwirakwizwa rya COVID-19.

    Source : zerohedge

  • Videwo Yerekana Umukobwa Yakubiswe nabagore , bamutegeka kubasoma ibirenge #RwOT #Rwanda #CORONIL

    Iyi videwo yerekana umukobwa afashwe umusatsi mugihe abandi bagore babiri bari bamukubise
    urushyi mumaso no mumutwe hagati, bamusaba ko yasoma kimwe mubirenge byabo.

    Mu maso h’umukobwa bigaragara ko yakubiswe cyane, bikagaragaza ko gukubitwa nabyo byabaye mbere yuko amashusho atangira gufatwa

    Source : Twitter.com

  • Amabanga atuma abashakanye barushaho kugira umubano mwiza – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

     By Liliane Kaliza

    Ikintu kimwe ntakekeranywa, ubusanzwe umubano w’abashakanye usaba akazi katoroshye, ariko abahanga mu by’urukundo berekana ko bisaba imyitwarire y’ubwenge gusa kandi bikazamura umubano wanyu.
    Abahanga mu by’imibanire y’abashakanye bagerageje gutanga ibintu byoroshye guhindura hashingiwe ku byo abashakanye banyuzwe bakora kandi bikabubakira by’ukuri bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurirkira:
    Iyo baryamye ntibasigamo umwanya: Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Hertfordshire bugaragaza ko 94% by’abashakanye iyo baryamye imibiri ikoranaho baba babanye neza mu gihe 68% by’abarara batandukanye, umubano wabo uba urimo akangononwa niba wifuza kugirana umubano mwiza na mugenzi wawe, kuramo metero hagati yanyu mu gihe muryamye.
    Ibiganiro byabo biba bishimishije: Impuguke mu mibanire y’abashakanye, Dr. Terri Orbuch yagize ati “Abashakanye benshi bavuga ibitagenda neza mu mibanire yabo, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko abibanda ku bintu bigenda neza igihe kirekire kurusha abagerageza “gukemura” ibibazo byabo abo ni bo babanye neza. 
    Niba Imibonano mpuzabitsina igenda neza, mukaba mugirana ubwumvane hagati yanyu nta cyabuza umubano wanyu kuba mwiza, niba wifuza umubano mwiza na mugenzi wawe irinde kumubwira ibitagenda neza gusa ahubwo urebe no ku ruhande rwiza.
    Bakora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru: Iyi ngingo ishobora kuguhangayikisha cyangwa kugutera ibyishimo, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Social Psychological and Personality Science bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru biganisha ku byishimo byinshi mu mibanire y’abashakanye ndetse ngo ni rimwe mu mabanga akoreshwa mu kugira umubano mwiza w’abashakanye kuruta ababikora buri munsi.
    Biyuhagirira hamwe: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi bw’imibonano mpuzabitsina bwerekanye ko abagabo n’abagore banyuzwe n’umubano wabo bakunze kwiyuhagirira hamwe, bikaba nabyo biri mu mabanga akoreshwa mu kugira umubano mwiza. Niba nawe wifuza umubano mwiza na mugenzi wawe musabe ko mujyana kwiyuhagira.
    Ntibashishikazwa n’imbuga nkoranyambaga mu gihe bari kumwe: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Cyberpsychology, bwerekanye ko abakoresha Facebook ntabwo bagira umubano mwiza na bagenzi babo kuko bahora bari busy. Byongeye kandi, iperereza ryakozwe ku rubuga rwo gukundana OkCupid ryerekanye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uri kumwe n’uwo mwashakanye bishobora kwica umubano wanyu. Nta kibi kiri mu kuba ukoresha imbuga nkoranyambaga zisanzwe, ariko menya neza ko uwawe na we agukeneye maze umubano wanyu urusheho kuba mwiza.
    Iteka barashimagizanya: “Ufite agafoto keza”, “Uyu munsi watetse neza”, “Akazi kagenze neza?” Dr. Orbuch atanga inama agira ati: “Gushimagizanya  biroroshye kandi birema umubano mwiza,  Abashakanye benshi bakora amakosa yo gutegereza ibihe bidasanzwe, nk’umunsi w’amavuko cyangwa iminsi mikuru, kugirango bagaragaze ibyiyumvo byabo kuri bagenzi babo  ariko kureka umukunzi wawe agahora yumva adasanzwe (cyane cyane abagabo) bituma abashakanye barushaho kubana neza  mu byishimo bihoraho.
  • Bisa n’ibikomeye ariko tugomba kubikora – Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Yanga muri Tanzania avuga ko ubu intego bafite ari ugusoza ku mwanya wa 2 muri shampiyona n’ubwo bisa n’ibikomeye ariko ngo bagomba kubikora kuko umwanya wa 3 atari wo bakeneye.

    Kuba aba mbere bakegukana igikombe cya shampiyona byo bisa n’ibidashoboka kuko Simba SC ya mbere ibarusha amanota 19, ni mu gihe hasigaye imikino 8 ngo shampiyona isozwe.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 aho irushwa na Azam FC ya 2 amanota 2, ikaba ivuga ko iri ku rugamba rwo gushaka uburyo yakuramo iyi kipe bagasoreza ku mwanya wa 2.

    Aganira n’ibinyamakuru byo muri Tanzania yagize ati“dufite imikino ikomeye, amakipe menshi arimo kurwana cyane, ari hamwe umwana arira nyina ntiyumve, natwe gahunda zacu ntabwo tugomba gutsindwa mu mikino tuzakina. Ikintu cy’ingenzi ni ukubona amanota 3, bizadufasha kuza ku mwanya mwiza, ntidushaka gusoreza ku mwanya wa 3, turashaka uwa 2 n’ubwo bisa n’ibikomeye ariko tuzabikora.”

    Mu gihe shampiyona ya Tanzania ibura imikino 8 ngo irangire, Simba SC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 75, Azam FC ifte 58 mu ihe Yanga ifite 56.

    Ku munsi w’ejo kuri Uwanja wa Taifa, Yanga izakira Namungo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 54.

    Haruna Niyonzima avuga ko bagomba kurwanira umwanya wa 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bisa-n-ibikomeye-ariko-tugomba-kubikora-haruna-niyonzima

  • Amani yasohoye indirimbo ya mbere, yiyemeza kuzana impinduka mu muziki

    Amani François, ni umwe mu bahanzi bashya bafite ijwi ryiza ufite intego zo kugera kure mu muziki nyarwanda.
  • LIVE: Abasirikare baregwa gukorana na P5 ya Kayumba Nyamwasa bagarutse imbere y’urukiko

    Urukiko rukuru rwa Gisirikare, kuri uyu wa Kabiri rwasubukuye iburanisha mu mizi ry’abantu 33 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa.
  • OMS yanenze uburyo icyorezo cya Coronavirus kirimo kugirwa ikibazo cya politiki

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreysus, yanenze ko harimo kubura ubufatanye bw’Isi yose mu kurwanya Coronavirus, asaba abayobozi kunga ubumwe mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.