Author: webrwanda

  • Rusizi: Abantu 3 mubari mubitaro kubera Covid-19 basezerewe batahana akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu karere ka Rusizi mu mpera za Gicurasi, kuri uyu wa 23 Kamena 2020 ahagana ku I saa sita z’amanywa nibwo batatu mu barwayi basaga 200 bamaze kuhagaragara batashye ndetse bahabwa ibyemezo by’uko bakize. Basubiye mu rugo akanyamuneza ari kose ariko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

    Abantu babiri muri batatu bakize bagasezererwa ni abacuruzi, mu gihe undi umwe ari umushoferi w’imodoka itwara ibicuruzwa byambutswa umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umwe muri aba batatu w’igitsinagore avuga ko agisangwamo iki cyorezo yagize ikibazo gikomeye atekereza ku bana yateruye uburyo baramutse bapfuye yaba ariwe nyirabayazana ariko ngo aza kumva atuye uyu mutwaro ubwo bo bapimwaga bagasangwa ari bazima. Aha ngo yumvise umutima we usazwe n’ibyishimo.

    Ubwo bamutwaraga kwitabwaho, yibwiraga ko ajyanwe muri gereza ariko ngo aza gusanga ahantu ari bamwitaho bidasanzwe. Ati “ Nkurikije uburyo ki navuye mu rugo, numvaga ko banjyanye muri Prison (Gereza), ariko nisanze ngeze hano nyuma y’amasaha makeya tubona abantu baraduhumuriza, ariko tukihagera abantu bahitaga ko baduhunga. Leta yo ndayishima cyane ni umubyeyi wa kabiri yatwitayeho mu buryo bwose bushoboka”.

    Umugabo umwe mubakize avuga ko icyemezo yahawe cy’uko yakize ahubwo azajya acyambara no mu gatuza kugira ngo abantu babone ko yakize. Ati“ Ubwo mbonye iki cyamezo nzajya ngenda ngifite mugikapu cyangwa mu ijosi” akomeza avuga ko impamvu ishingiye ku kuba hari abamuhamagaraga aho yari arwariye bamubwira ko ni ataha bazamumerera nabi.

    Uko ari batatu basezerewe, bahamya ko ubwo basubiye mu miryango yabo batazirara ahubwo bagiye gufatanya n’abo basanze mu kurwanya iki cyorezo no gukomeza kubahiriza ingamba za Leta nkuko babitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

    Mu nama n’impanuro bahawe mbere yo gusubira mu miryango yabo, basabwe kugenda bakishyira mu kato k’ibyumweru bibiri nubwo bakize, kutirara no gukomeza gukurikiza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Abatashye bakurikiranirwaga mukigo nderabuzima cya Nyakarenzo kibarizwa mu Murenge wa Nyakarenzo, aho basizeyo abandi 31 kandi muri bo ngo harimo abandi bashobora gutaha mu minsi ya vuba kuko hari ababonye ibisubizo bya mbere ariko ngo bakaba bategereje ibya kabiri byerekana ko batakirwaye nkuko Dr Iradukunda Cyprien ushinzwe gukurikirana abari mu kato n’abari mu mavuriro ya Covid-19 yabitangaje.

    Munyeneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/rusizi-abantu-3-mubari-mubitaro-kubera-covid-19-basezerewe-batahana-akanyamuneza/

  • Mana mpumura amaso, Nyuma ya 2020 sinzaguhemukire #rwanda #RwOT

    Mugihe tuba dusoje umwaka twinjiye muwundi mushya, biba ari ikimenyotso cy’ibyiringiro byinshi by’uko tuzabona ibyiza. Niba 2019 kuri bamwe warabaye umwaka utoroshye ntagushidikanya ko 2020 uzaba umwaka usharira kuri benshi, hari n’abatazatinya kuwita imfabusa. Hari impungenge rero ko nyuma y’uyu mwaka bamwe mu bakristo bashobora kuzatera Imana umugongo bahugiye mugushaka byinshi byabibagiza 2020. Ariko nigute Umukristo yazabaho nyuma y’uyu mwaka Kandi adateyeImana umugongo?

    Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda nyinshi z’abantu bari barapanze muri 2020.nubwo ari umwaka wari watanzwemo amasezerano kuri benshi, kuri ubu bigaragara ko ari umwaka utoroshye kubantu hafi ya bose. Benshi bazahura nubuzima budashidikanywaho, bw’ibibazo ibura ry’akazi, kwiyitaho kurenza kwita ku bandi, ibibazo byubukungu, muri make inzozi za benshi zashegeshwe bikomeye n’icyorezo cyateye isi guhera mu ntangiriro za 2019 by’umwihariko 2020. Benshi baravuga ngo “nzubura umutwe 2020 irangiye”.

    Si igitangaza ko bamwe barimo kwisanga muri 2020 bagenda mu kibaya
    cy’igicucu cy’urupfu Dawidi avuga muri zaburi ya 23. Ikibaya cy’igicucu cy’urupfu ntabwo ari ahantu runaka ahubwo ni ahantu hijimye; ahantu h’umwijima mwinshi n’akaga cyangwa se ibihe biruhije umuntu aba ari kunyuramo. Aha ni ahantu umuntu atakwifuza gusura. Niba rero 2020 warakubereye nk’icyibay cy’igicucu cy’urupfu haricyo wakora kandi ukagumana n’Imana mu yindi myaka izakurikira uyu. Mugihe uhuye n’iminsi y’umwijima kandi igoye, wakora iki?

    Emera ko ukwiye gufashwa:

    Ubusanzwe abantu benshi ntibakunze kugaragaza ibibazo byabo, bakunze kwiyumanganya kandi koko nibyiza kumenya gutuza mu kibazo,umuntu akiga uko yarwanira urugamba imbere mu mutima kandi acecetse. Ariko nanone sibyiza guheranwa n’ibibazo, hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “ Ahari abantu ntihakwiye gupfa abandi” muri Bibiliya mu mu gitabo cy’Imigani havuga ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba( imigani:17,17) ibi birasobanura neza ko hari abantu bashobora ku kumva igihe urimo guca mu bihe bikomeye kandi bigoye.

    Nubwo Imana ariyo ibakora ku mitima yabo bikabatera kuba baguha ubufasha runaka, ariko ningombwa ko nawe ubereka ko wifuza gufashwa,ntabwo ari buri wese uzabwira ko ufite ibibazo, Imana nayo irahari ngo iguhuze n’abagufasha muri urwo rugamba urimo kurwanira mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu.

    Jya usenga kandi utuze:

    Abantu benshi dukunze kugerageza kwigira, tugashaka uburyo bwo gukemura ibibazo byacu dukoresheje imbaraga zacu. Turaryama nijoro tugatekereza kwishakira inzira zo kubikemura,Ntako tutagira ngo tugerageze kwikura mu ntambara n’ibihe bitugoye tuba turimo ,ariko igitangaje nuko hari igihe twishyiraho imitwaro irengeje ubushobozi bwacu. Ni ukugerageza gucunga ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo urimo kunyura muri iki kibaya cy’igicucu cy’urupfu ni ngombwa kumenya ko ntacyo wakwishoboza.

    Nibyiza kwibuka ko igihe twahuye n’ibibazo bidusaba ubushobozi buturenze, nk’amafaranga, ibibazo mu by’imibanire mu muryango, intamabara zo mu kazi, uburwayi…mu gihe rero urimo kunyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, ni ingenzi cyane kumenya ko ukwiye guhindukirira Imana, ikaba ariyo yonyine ibyikemurira. Nukora ibi bizagufasha kuruhuka kubera ko uzaba wikuyeho umutwaro, wumva ko wishyize mu biganza by’ushoboye kukuruhura, ni Imana yuje urukundo.

    Gira icyerekezo:

    Niba igice kimwe cy’ubuzima bwawe kiri mubibazo ntukirengagize ibindi bice byose, urugero niba akazi kawe bitarimo kugenda neza, ntukirengagize umuryango wawe. Zirikana ko uzakomeza kugira umuryango wawe nyuma yuko ugira ibibazo byo kubura akazi. Niba urushako rwawe rugeze habi, ntukongere ibibazo byawe wirengagije ubuzima bwawe, menya ko nanyuma y’ibibazo byo murugo rwawe uzakomeza kugira ubuzima, kandi wizere ko bizagira iherezo. Dawidi avuga “kunyura mu kibaya cy’igicucu cy’urupfu” ntabwo avuga gutura mu kibaya cy’igicucu cy’urupfu.Wikwemera rero ko urwo rugamba urimo kurwana uyu munsi rwashyira ubuzima bwawe bwose mu bibazo.Hazagera igihe ubisohokamo.

    Zirikana ibihe wanyuzemo

    Gira aho ubika amateka y’ibibazo wanyuzemo,haba mu nyandiko cyangwa ahandi kuko iyo usohotse hakurya yikibaya cyigicucu cyurupfu, uzagira igihe cyo guhamya ibyo wanyuzemo, uzabisangize abandi bashobora kuba banyura mu bihe nk’ibyo wigeze gucamo. Ikindi bizagukomeza no mu masengesho yawe bitewe n’ibihamya bifatika wakuye ku mana, uzajya uzirikana ko byose Wabasha kubigeraho.

    Gira kwizera:

    Ni byiza ko nk’abakristo twemera ko tuba mu isi y’icyaha kandi yangiritse. Tugomba kuzirikana ko tutari hejuru y’imibabaro kuko nuwo twizeye yababajwe kuturenza, icyakora yadusezeranyije kutuba hafi kandi akadukiza. ( abaheburayo 2:18) Zirikana ko hariho inkuru nziza kurenza ibibihe urimo kunyuramo.Ikindi dutegereje umunsi Imana igiye guhindura ibintu byose bishya; tukizera ndetseko no mu mwijima w’iminsi harimo na 2020,hariho impamvu y’ibyiringiro.

    Source:Chritian today.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Mana-mpumura-amaso-Nyuma-ya-2020-sinzaguhemukire.html

  • Umusifuzi wa Premier League ashobora gukorera miliyoni 270 Frw ku mwaka, abo mu Rwanda bahabwa angahe? #rwanda #RwOT

    Umwuga wo gusifura ni umwe mu mirimo ikomeye mu mupira w’amaguru. Buri cyemezo ufashe cyakirwa bitandukanye n’abagize amakipe yombi. Iyo umukino urangiye, abasifuzi bavugwaho bitandukanye n’abatoza , itangazamakuru cyangwa abafana ko batitwaye neza mu mukino. Ariko se bakuramo izihe nyungu?

    source https://igihe.com/imikino/football/article/umusifuzi-wa-premier-league-ashobora-gukorera-miliyoni-270-frw-ku-mwaka-abo-mu

  • Misiri yitabaje Loni mu kibazo cyayo na Ethiopia: Uko biteye #rwanda #RwOT

    Misiri yitabaje Akanama ka Loni gashinzwe umutekano igasaba gufata inshingano mu kibazo cyayo na Ethiopia, ikayibuza gutangira kuzuza amazi mu rugomero rwa Renaissance nk’uko iteganya kubikora guhera mu kwezi gutaha.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/misiri-yitabaje-loni-mu-kibazo-cyayo-na-ethiopia-uko-biteye

  • Depite Gasinzigwa na Dr Kalinda batorewe indi manda muri komisiyo ya EALA #rwanda #RwOT

    Depite Oda Gasinzigwa na Depite Dr François-Xavier Kalinda batorewe kuba abakomiseri mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, mu myaka ibiri n’igice isigaye kuri manda y’imyaka itanu y’iyo Nteko.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-gasinzigwa-na-dr-kalinda-batorewe-indi-manda-muri-komisiyo-ya-eala

  • Ambara uberwe bijyanye n’igihe: Imyambaro 10 abagore bakwambara bakaberwa muri iyi mpeshyi #rwanda #RwOT

    Impeshyi yageze, benshi mu banyamujyi bakunze kurimba batangiye kubika imyambaro bari bamaze iminsi bambara ijyanye n’igihe cy’ubukonje kimwe n’imvura, ari nako batekereza ku myambaro bashobora kwifashisha muri iki gihe cy’ubushyuhe.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/ambara-uberwe-bijyanye-n-igihe-imyambaro-icumi-y-abagore-wakwambara-muri-iyi

  • Banki zorohereje kwishyura abazifitemo inguzanyo zibarirwa muri miliyari 647 #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko amabanki y’ubucuruzi yorohereje abari bayafitemo inguzanyo hasubirwamo amasezerano yo kwishyura, ku buryo agaciro k’inguzanyo zasubiriwemo amasezerano kangana na miliyari 647.3 Frw.

    source https://igihe.com/ubukungu/article/banki-zorohereje-kwishyura-abari-bazifitemo-inguzanyo-zibarirwa-muri-miliyari

  • Donald Kaberuka: Ubuzima bwo muri Kaminuza, u Rwanda nyuma ya 1994 n’ahazaza ha Afurika nyuma ya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Donald Kaberuka ni umwe mu banyarwanda bafite amateka akomeye ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanga mu by’ubukungu, aho yayoboye ibigo bitandukanye birimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri manda ebyiri, ndetse ubu ari mu buyobozi bw’inama z’ubutegetsi z’ibigo binyuranye ku Isi ndetse ni intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yihariye mu kurwanya COVID-19.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-ubuzima-bwo-muri-kaminuza-u-rwanda-nyuma-ya-1994-n-ahazaza-ha

  • Umuyobozi w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Zitto Kabwe n’abandi umunani, batawe muri yombi bazira guterana mu buryo butemewe n’amategeko.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umuyobozi-w-ishyaka-act-wazalendo-ritavuga-rumwe-n-ubutegetsi-yatawe-muri-yombi

  • Ibintu 5 bitangaje ukwiye kumenya kuri Lionel Messi wizihiza isabukuru uyu munsi #rwanda #RwOT

    Lionel Andrés Messi Cuccittini ni rutahizamu wa FC Barcelona ukomoka mu gihugu cya Argentine, afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi kuri ubu, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 33.

    Yavutse tariki ya 24 Kamena 1987, avukira Rosario muri Argentine akaba afite uburebure bwa metero imwe na sintimetero 70. Arubatse, yashakanye na Antonella Ruccuzo aho bafitanye abana batatu b’abahungu, Thiago (born 2012), Mateo (born 2015) na Ciro (born 2018).

    Tugiye kurebera hamwe ibintu 5 by’ingenzi umuntu akwiye kumenya kuri uyu mukinnyi w’ikirarangirire.

    1. Lionel Messi yahuye n’umugore we ubwo yari afite imyaka 5

    Ubwo yari afite imyaka 5 y’amavuko, ni ukuvuga mu 1992 ni bwo yahuye na Antonella Roccuzzo, ubu akaba ari umugore we babyaranye abana batatu ari bo; Thiago Messi, Ciro Messi na Mateo Messi.

    Umugore we akaba ari mubyara w’inshuti magara ya Messi, Lucas Scaglia. Kuva akiri umwana yakundaga Antonella ndetse avuga ko umunsi umwe azamutereta, gusa bwa mbere yatangiye kumutereta yari afite imyaka 20, baza gukora ubukwe muri 2017.

    2. Amasezerano ye ya mbere muri Barcelona yahawe yari yanditse kuri Serviette

    Amasezerano ya mbere Messi yasinyiye FC Barcelona yari afite imyaka 13 akaba yarayasinye ku kuri Serviette. Icyo gihe umunyamabanga ushinzwe ibya tekinike, Carles Rexach yari afite ubwoba yumva atategereza ashaka ko Messi ahita asinya, ahantu yari ntabwo yabonaga urupapuro ahitamo kumusinyishiriza ku rupapuro rwa Serviette.

    Messi yaremeye arasinya ariko nta muntu watekerezaga ko amasezerano yo ku rupapuro rworoshye nka serviette ari yo deal y’amateka Barcelona ikoze.

    3. Yishimira igitego aha agaciro cyangwa azirikana nyirakuru wapfuye

    Ikintu kimwe Messi azwiho iyo yishimira igitego, azamura intoki 2 mu kirere iyo ari mo asubira mu kibuga. Impamvu yabyo ni nyirakuru Celia Olivera Cuccittini.

    Nyirakuru yitabye Imana mu 1998, buri gihe akaba yarashishikarizaga Messi gukina umupira, yajyaga anamutwara ku mikino. Ntabwo yagize amahirwe yo kubona uburyo Messi yabaye igihangange ni nayo mpamvu ibitego byose abimutura azamura intoki 2 mu kirere mu rwego rwo kumuha agaciro.

    4. Ikibumbano cy’ikirenge cy’ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu cyagurishijwe amadorali y’Amerika 5,252,000

    Muri 2013 ikibumbano cy’ikirenge cy’ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu gipima ibiro 25 byakozwe n’umuyapani, Ginza Tanaka cyaje kugurishwa maze amafaranga avuyemo akoreshwa mu kongera gusana igihugu cy’u Buyapani nyuma yo kwibasirwa n’umutingito na tsunami.

    Ginza Tanaka yacyerekaniye mu Buyapani, ni umuhango witabiriwe n’umuvandimwe wa Messi, Rodrigo.

    5. Umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu yahise abona ikarita itukura

    Umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu yawukinnye muri 2005 ku myaka 18, uyu mukino akaba ari na wo yaje kuboneramo ikarita itukura.

    Yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa Hungary, Messi yacitse myugariro Vilmos Vanczak amukurura umupira ashaka kumugarura, Messi mu kugerageza kumwiyaka yahise amukubita mu maso umusifuzi ahita amuha ikarita itukura.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-bitangaje-ukwiye-kumenya-kuri-lionel-messi-wizihiza-isabukuru-uyu-munsi