Author: webrwanda
-
Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 59 mu munsi umwe, barindwi ni ab’i Kigali #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus kuko abantu 59 bayisanganywe mu bipimo 2287 byafashwe uyu munsi mu gihe 11 bayikize basezererwa mu bitaro. -
Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 59 mu munsi umwe, barindwi ni ab’i Kigali
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus kuko abantu 59 bayisanganywe mu bipimo 2287 byafashwe uyu munsi mu gihe 11 bayikize basezererwa mu bitaro. -
Etincelles yabonye ubuyobozi bushya bwiyemeje kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku b’i Rubavu #rwanda #RwOT
Hitayezu Dirigeant yatorewe kuyobora Etincelles FC mu matora y’Inama y’Inteko Rusange y’ikipe yabereye mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. -
Etincelles yabonye ubuyobozi bushya bwiyemeje kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku b’i Rubavu
Hitayezu Dirigeant yatorewe kuyobora Etincelles FC mu matora y’Inama y’Inteko Rusange y’ikipe yabereye mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. -
Habonetse abarwayi 59 ba Covid-19 mu turere dutandukanye, harimo Kirehe yagize benshi #rwanda #RwOT
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe gihagaze mu Rwanda, kuri uyu wa 22 kamena 2020 hagaragajwe abantu 59 basanganye iki cyorezo bavuye mu bipimo 2,287 byafashwe none. Aba nibo benshi babonetse umunsi umwe kuva cyagaragara mu Rwanda.
Mu barwayi bashya bagaragaye, barimo 33 babonetse mu karere ka Kirehe, Harimo 12 bagaragaye mu karere ka Rusizi, hakaba 7 bo mu mujyi wa Kigali, Nyamasheke yagaragayemo 4 mu gihe hari hari 3 babonetse mu karere ka Rubavu.
Dore uko ishusho mbonera y’umunsi iteye, haba abashya, abakize, abakirwaye, ibipimo ndetse n’abamaze gupfa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Amabanga atuma abashakanye barushaho kugira umubano mwiza – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ikintu kimwe ntakekeranywa, ubusanzwe umubano w’abashakanye usaba akazi katoroshye, ariko abahanga mu by’urukundo berekana ko bisaba imyitwarire y’ubwenge gusa kandi bikazamura umubano wanyu. -
Premier League: Birasaba Liverpool gutegereza intsinzi ku mikino 2 ngo yegukane igikombe nyuma yo kunganya na Everton – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, byari ibicika ku kibuga Goodson Park hafi y’umugezi wa Mersyside, aho ikipe ya Everton yari yakiriye Liverpool mu mukino w’abakeba wagaragayemo uburyo bwo gutsinda ku mpande zombi ariko iminota 90 y’umukino irangira baguye miswi 0-0, iminsi yo gutegereza igikombe kuri Liverpool iriyongera. -
Mutaganzwa agiye gusohora igitabo kivuga ku mpanuro z’ingenzi Perezida Kagame yagiye atanga #rwanda #RwOT
“Tujye twirinda kumera nk’isenene aho uwazifashe yazishyize kandi mu kanya zitegereje gukarangirwa hamwe” ni impanuro Perezida Kagame yatanze tariki 5 Ugushyingo 2016 ubwo hizihizwaga imyaka 20 yari ishize umuryango Unity Club ushinzwe.
http://dlvr.it/RZ78Kj -
Huye: Mukabutera umaze imyaka ine asenyewe n’ibiza aracyasembera nubwo akarere kamuhaye amabati #rwanda #RwOT
Uyu mukecuru wo mu murenge wa Huye akagari ka Rukira, Umudugudu wa Gitwa avuga ko kuba iyi myaka yose ishize atarubakirwa habayemo uburangare bw’abayobozi bamwegereye.
Ubwo inzu yasenywaga n’ibiza, ubuyobozi bwamweretse aho ajya gucumbika, hashize iminsi bumutegeka ko iyo nzu agomba kujya ayishyura akoresheje amafaranga y’inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abakecuru batishoboye.
Ati “Nasenyewe n’ibiza, haje umuyobozi w’akagari n’umukuru w’umudugudu banyasiriza udutwi, bajya kunshumbikira aho hantu nshumbitse, bavuga ko inzu yanjye bazayubaka kandi bazagira vuba. Umukuru w’umudugudu aca hirya ajya kungambanira ngo amafaranga mfata y’abakecuru njye nyariha uwo muntu w’I Maraba”.
Amabati yahawe amaze amezi 10 abitse ku muturanyi
Amafaranga y’inkunga y’ingoboka ahabwa abakecuru batishoboye ntabwo arenze 7 500frw.
Umuyobozi w’umudugudu yabwiye uyu mucekuru ko impamvu inzu ye itubakwa ngo yuzure ari uko habuze abakora umuganda wo kumwubakira.
Avuga ko nko mu mwaka ahabwa imiganda ibiri. Mukabutera avuga ko nyuma yo kubona atubakirwa ngo inzu yuzure yagiye ku murenge gusaba ubuyobozi bw’umurenge ngo buzamutere inkunga y’umuganda, ngo umuyobozi w’umurenge ntiyabumuha.
Ati “Gitifu w’umurenge arambwira ngo wowe wanyiyemeyeho uziyubakire”.
Uyu mukecuru yibaza ukuntu yiyemeye kuri gitifu w’umurenge kandi ntaho bahuriye.
Ngo gitifu w’umurenge akimara kumwima ubufasha bw’umuganda nibwo yagiye ku karere aganira n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereyo myiza y’abaturage mu karere ka Huye ariko ngo ibi nabyo gitifu w’umurenge yabifashe nko kujya kumurega ku bamukuriye.
Mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize nibwo Visi Meya Annociata Kankesha yoherereje uyu mukecuru amabati ngo yubakirwe inzu yo kubamo ariko n’ubu aya mabati aracyabitse ku muturanyi we.
Abaturanyi ba Mukabutera bavuga ko inzu uyu mukecuru yubakiwe kugeza ubu itarasakarwa yamaze kwangirika ku buryo bisaba ko yashyirwa hasi yose ikazamurwa bundi bushya.
Rwamucyo Prosper, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye aganira na UKWEZI yavuze ko ubu iyi nzu y’uyu mukecuru igiye kubakwa atanga icyizere ko bitarenze Nzeri izaba yaruzuye akayihabwa.
Ati “Ni ikibazo twagize inzu twubakaga zisenywa n’ibiza ntabwo ari icye gusa, ikibazo cy’ibiza nawe urabizi ubu rero twari turi kuzamura izagiye zangirika, n’ubu hari ibikwa twateye ngo tuzamure dusakare, amabati yarabonetse iyi mpeshyi irayisiga yuzuye twayimuhaye”.
http://dlvr.it/RZ78MR -
USA: Trump yavuze impamvu yatinze guhana u Bushinwa bwahonyoye uburenganzira bw’aba-Uyghurs #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yanze kuba yakwihutira gushyiriraho ibihano abayobozi b’u Bushinwa bagaragaye mu birego byo gufunga Abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Uyghurs n’aba- Kazakhs mu rwego rwo kwanga ko byarogoya ibiganiro bye by’ubucuruzi n’iki gihugu.
http://dlvr.it/RZ78NJ


