Author: webrwanda

  • Dore ibikoresho 10 bitangaje ushobora kuba utari uziko byavumbuwe #rwanda #RwOT

    1.Guhata inanasi

    Hakozwe igikoresho kifashishwa mu guhata inanasi neza kandi mu gihe gito. Icyo gikoresho gifite umwenge umeze nk’uwitiyo winjizwa mu mutima w’inanasi wagaraga inanasi igahita iva mu gishishwa cyayo. Iki gikoresho kitwa


    2.Igare rikata pizza na capati

    Birasaba n’ibisekeje ariko niko kuri, hakozwe icyuma gikozwe mu ishusho y’igare kifashishwa mu gukata Pizza na Capati kitwa ‘two-bladed pizza knife’

    3.Igare rifite aho guheka uruhinja

    4.Akabaho gaterura ikirahure

    Birashoboka ko hari abantu baba babangamiwe no kuba umuseriveri abazanira ikirahure cyo kunywesha akakizana agifashe mu ntoki kandi umuntu aba atizeye niba uwo museriveri yakarabye neza. Ubu hakozwe akabaho gaterura ikirahure ku buryo ugiye kukinywesha ariwe ugikozaho intoki.

    5.Itasi itanduza ameza

    Ubusanzwe itasi ikoze ku buryo iyo hari igitonyaga cy’icyayi, ikawa n’ikindi cyose wanyweramo kiyimanutseho gihita kigwa ku meza cyangwa ku muntu uri kuyinywesha. Kuri ubu hakozwe itasi ifite akantu kameze nk’urubaraza ahana hasi ku buryo icyo gitonyanga gihera ku itasi aho kugwa ku meza.

    6. Ikiroso cyo mu mutwe kidasanzwe

    Abantu bagira umusatsi muke kugira ngo base neza basokoresha ikiroso. Hakozwe ikiroso gifite mu menyo yacyo akantu kameze nka tapi ku buryo iyo umaze gusokoza ushaka kugisukura ngo ugikuremo imvuvu n’imisatsi uhita wegura iyo tapi imyanda ikavamo.

    7.Ikarito z’ikoranabuhanga

    Abantu babika ibintu haba muri butike cyangwa mu rugo bakazishiduka byarangiritse batabizi. Hari ikarito yakozwe ikoreshwa n’ikoranabuhanga ku buryo ikintu ubiteko iyo kariko ihita ikwereka iminsi icyo kintu kirazamaramo ari kizima, iyo minsi ikazagenda ikabanuka ukabiboneka mu gataburo kaba kuri iyo karito.

    8.Keyboard ya telefone

    Hari abantu babangamirwa no kwandika bakoresheje telefone ya smartphone bitewe n’uko inyuguti. Hakozwe keyboard ya telefone ngendanwa ku buryo aho kugira ngo ugorwe no kwandika ukoresheje inyuguti zo muri telefone ukomekaho keyboard ubundi ukanda muri telefone bikoroheye nk’uri kwandika muri mudasobwa.

    9.Buji itajya ishira

    Ubusanzwe buji ni igikoresho icana rimwe kigashonga kigashira ariko hari buji zidasanzwe zakojwe ugura rimwe ukazayicana ubuzima bwose. Iyo buji iyo uyicanye ishonga igwa mu kantu kameze nk’itibe iyo ishonze igashira iba yashiriye muri ako gatibe, bityo ukongera ukayicana bundi bushya bigakomeza gutyo.

    10.Irinwari zisekeje

    Urinoire, ni aho abagabo bihagarika, hakozwe ubwoko bwa irinwari zifite ishusho y’umunwa w’umuntu uri guseka ku buryo uyo umugabo yihagaritse aba ameze nk’uri kwihagarika mu kanwa k’umuntu wasamye.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Dore-ibintu-10-bitangaje-ushobora-kuba-utari-uziko-byavumbuwe

  • Kayonza: Abasore babiri bafatanwe urutambi bagiye gutwika umuryango urimo abakobwa banze ko baryamana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, hafatiwe abasore babiri bafite urutambi bagiye kurukoresha mu kwangiza umuryango urimo abakobwa babiri bavukana banze gusambana nabo.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abasore-babiri-bafatanwe-urutambi-bagiye-gutwika-umuryango-urimo

  • Ibyo wamenya kuri Kaspersky uzwi mu mutekano w’ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Tariki 4 Ukwakira 1965 nibwo Eugene Valentovich Kaspersy yabonye izuba i Novorossiysk mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (ni mu Burusiya bw’ubu).

    source https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/ibyo-wamenya-kuri-kaspersky-uzwi-mu-mutekano-w-ikoranabuhanga

  • Nyaruguru: Hafashwe magendu y’ibiro 363 by’amabuye y’agaciro yakuwe mu gihugu cy’abaturanyi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru, kuwa Mbere tariki 22 Kamena 2020, yafashe abagabo babiri bafite magendu ibiro 363 by’amabuye y’agaciro. Abo ni Bizimana Celestin w’imyaka 32 na Bagayuwitunze w’imyaka 64.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hafashwe-magendu-y-ibiro-363-by-amabuye-y-agaciro-yakuwe-mu-gihugu-cy

  • Trump yavuze ko urukuta yubatse ku mupaka na Mexique rwahagaritse Coronavirus #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko urukuta rwubatswe ku mupaka ugabanya igihugu cye na Mexique rwahagaritse ubwinshi bw’abimukira binjiraga muri Amerika, rukanahagarika coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/trump-yavuze-ko-urukuta-yubatse-ku-mupaka-na-mexique-rwahagaritse-coronavirus

  • Umukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis Novak Djokovic bamusanganye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Novak Djokovic umukinnyi uza ku mwanya wa mbere mu bakina Tennis ku isi yabaye undi mukinnyi w’uyu mukino basanzemo icyorezo cya coronavirus. Ni nyuma y’uko abandi bakinnyi Grigor Dimitrov, Borna Coric na Viktor Troicki nabo bakina Tennis bemeje ko babasanzemo iki cyorezo.

    Djokovic w’imyaka 33 y’amavuko, aheruka gukina na mugenzi we Viktor Troicki nawe ukomoka muri Serbia, mu mikino yabereye i Belgrade. Ku rubuga rwa Novak Djokovic hashyizwe itangazo rivuga ko “nta bimenyetso by’iyi ndwara afite“.

    Bikekwa ko Djokovic yanduriye mu mikino ya Tennis na Basketball yari imaze iminsi ibera i Belgrade. Amashusho yo kuri iyi mikino yo kuwa gatanu ushize yerekana abakinnyi barimo na Djokovic bakina kandi na Basketball.

    Bamwe muri aba bakinnyi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ivuga ko ubu batangaje ko bagiye kujya mu kato iminsi 14, nubwo harimo abo bapimye bagasanga badafite Covid-19.

    Amarushanwa ya Tennis ku rwego rw’isi biteganyijwe ko atangira tariki 14 z’ukwezi kwa munani 2020.

    Irushanwa rya US Open rizatangira tariki 31 z’ukwezi kwa cyenda 2020 ariko nta bafana bari ku bibuga, gusa hari abakinnyi bagaragaje impungenge zo kujya i New York.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umukinnyi-wa-mbere-ku-isi-muri-tennis-novak-djokovic-bamusanganye-covid-19/

  • Igihugu cya Arabia Saoudite cyafashe icyemezo kibuza abanyamahanga kujya mu mutambagiro mutagatifu #rwanda #RwOT

    Ubwami bw’Igihugu cya Arabia Saoudite bwatangaje ko abayoboke b’idini ya Isilamu bajyaga mu mutambagiro muri iki gihugu nta numwe uzemererwa kuwujyamo aturutse hanze kubwo kwirinda Covid-19. Abemerewe ni abanyagihugu n’abanyamahanga bari ku butaka bw’iki gihugu muri ibi bihe gusa.

    Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe ko bashobora kujya i Macca n’i Medina mu mpeshyi y’uyu mwaka mu mutambagiro mutagatifu uhuza abasilamu. Hari hamaze iminsi hari ubwoba ko uyu mutambagiro uzahagarikwa.

    Mu bihe bisanzwe, uyu mutambagiro ni kimwe mu bintu bikomeye ku kirangaminsi cy’umwaka cy’abayisilamu. Gusa ubu abantu bacye bo mu bindi bihugu baba muri Arabia Saoudite nibo bazemerewa kuwukora.

    Abategetsi bavuga ko ubu aribwo buryo bwonyine bazashobora kubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana kugira ngo babarinde kwandura coronavirus.

    Arabia Saoudite nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, imaze kugira abantu 161,005 banduye coronavirus na 1,307 yishe. Muri weekend ishize nibwo bahagaritse amategeko agumisha abantu mu ngo zabo (lockdowon).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/igihugu-cya-arabia-saoudite-cyafashe-icyemezo-kibuza-abanyamahanga-kujya-mu-mutambagiro-mutagatifu/

  • Ubuzima bw’umuhanzi G-Stone watawe na Nyina akiri uruhinja – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Inganzo ya buri wese igira inkomoko! Ku muhanzi Maniraguha Leandre uzwi nka G-Stone, avuga ko ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo bwatumye yiyemeza guhozwa n’umuziki kandi agaharanira gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95df1de8c108807f37b0d63df1d18b111aa35447f850ce85dba952a245b33a2c7fa74de930d84aceb271762ac8c236878629a4b569bceebe02c27a1daa59a11f13cd5d13a9ebff0a81

  • Miliyari zirenga 129Frw zigiye gukoreshwa mu bikorwa birimo kubakira abatishoboye #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko mu ngengo y’imari ya 2020/21, gahunda zigenewe gufasha imiryango itishoboye zagenewe Miliyari 129.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
    http://dlvr.it/RZBxW1

  • C’est l’occasion de nous rappeler notre incapacité collective à reconnaître les signes avant-coureurs d’une violence imminente #rwanda #RwOT

    Cette année marque le 26e anniversaire du génocide contre les Tutsis au Rwanda, au cours duquel près d’un million de personnes ont été tuées en raison de leur identité tutsie. 100 jours d’horreurs commises par des auteurs dont l’intention était d’exterminer les Tutsis en tant que groupe. Ils ont également tué les Hutus modérés et d’autres opposants au génocide.

    C’est avec une profonde humilité que je propose une réflexionsur l’un des chapitres les plus sombres de l’histoire humaine. C’est l’occasion de nous rappeler notre incapacité collective à reconnaître les signes avant-coureurs d’une violence imminente, à empêcher la mort de tant de personnes, et à renouveler notre détermination à empêcher que de telles atrocités se reproduisent.

    Se souvenir des crimes odieux commis au Rwanda signifie reconnaître les victimes et appeler l’attention sur les survivants et les luttes auxquelles ils continuent de faire face. Nous devons nous inspirer de la capacité des survivants à montrer que la réconciliation est possible, même après une tragédie aux proportions aussi monumentales.

    Je dis souvent qu’aucune partie du monde ne peut se considérer à l’abri du risque d’atrocités criminelles, c’est-à-dire de génocide, crimes de guerre, crimes contre l’humanité.

    Dans toutes les sociétés il y a des facteurs de risque liés aux atrocités criminelles dans une certaine mesure, par exemple les divisions fondées sur l’ethnicité, la race, la religion ou d’autres motifs, les disparités sociales, la discrimination ainsi que les violations des droits de l’homme.

    C’est la rapidité avec laquelle ces facteurs de risque sont gérés qui déterminera s’ils dégénéreront ou non en situations plus graves. Nous sommes donc tous responsables en matière de prévention et devrions y contribuer, quels que soient nos rôles ou nos capacités.

    Le génocide est le crime le plus grave contre l’être humain. Ce n’est pas hasard s’il a été estampillé ‘Crime des crimes’ ! La meilleure façon d’honorer la mémoire des victimes est de veiller à ce que rien de tel ne se reproduise. Nous devons tous être attentifs aux signes avant-coureurs et agir rapidement pendant qu’il est encore temps.

    L’un des principaux signes d’alerte et de déclencheur de la violence est la propagation du discours de haine dans le discours public et les médias qui ciblent des communautés spécifiques, en fonction de leur identité, en particulier les cas les plus extrêmes de discours de haine susceptibles d’inciter à l’hostilité et la violence.

    Les crises en cours dans de nombreux endroits du monde nous rappellent clairement à tous que nous ne parvenons toujours pas à prévenir les atrocités criminelles. Des civils, notamment des femmes, des enfants et des personnes âgées, continuent d’être brutalement tués, violés, déplacés et victimes de discrimination en raison de leur identité. Nous devons veiller à agir rapidement à un stade précoce pour protéger les personnes menacées d’atrocités.

    Construire une société meilleure est une entreprise qui nécessite la participation de tous les segments de la société, tous les hommes, toutes les femmes, toutes les ethnies et toutes les religions. Cela nous oblige à travailler ensemble vers un objectif collectif. Nous savons très bien que sans sociétés pacifiques et inclusives, le risque de crise, de violence et même d’atrocités criminelles augmente.

    Nous devons nous efforcer de lutter contre les inégalités, construire une société cohésive sans divisions ethniques ou raciales, promouvoir la bonne gouvernance. Nous devons également lutter contre l’intolérance, la haine et toutes les formes de discrimination.

    La jouissance des droits et libertés fondamentaux doit être garantie et protégée. Aussi longtemps que ces valeurs ne seront pas sauvegardées dans toutes les régions du monde, nous poursuivrons notre contre combat pour éliminer les risques d’atrocités criminelles. Nous poursuivrons notre combat pour que notre promesse de « Plus jamais ça » ne soit qu’un simple slogan. Elle doit être une réalité.

    Le Rwanda nous enseigne cette leçon essentielle. Aussi n’est-il pas surprenant que le président Kagame ait affiché son ferme attachement au principe de non-indifférence consacré à l’article 4 de l’Acte constitutif de l’Union africaine. Il n’est pas non plus surprenant que le Rwanda soit un champion du principe de la responsabilité de protéger (RtoP) qui a été adopté il y a 15 ans par les dirigeants mondiaux, tirant les leçons de leur échec au Rwanda et à Srebrenica.

    Cependant, le souvenir du passé, doit nous guider dans notre détermination, pour le présent et pour l’avenir, à ne ménager aucun effort pour construire et renforcer l’esprit de paix pour les générations à venir et bâtir un monde exempt de génocide. Nous le devons aux victimes du génocide des Tutsis au Rwanda et aux survivants. Nous le devons à nous-mêmes.

    IGIHE
    http://dlvr.it/RZBxYk