Author: webrwanda

  • Sunny nyuma yo kwiyambika ubusa mu ruhame yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’uyu Munyarwandakazi akaba n’umubyeyi w’umwana w’imyaka 11 yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru.

    Ababonye aya mafoto banenze iyi myitwarire bavuga ko indakwiye Umunyarwandakazi. Si ibyo gusa ahubwo na Sibomana Emmanuel, wamamaye nka Patrick wo mu runana nawe yabwiye UKWEZI ko ibyo Sunny yakoze byatumye amubenga.

    Uyu musore Patrick yari amaze iminsi abwira itangazamakuru ko akunda Sunny ku buryo bitabaye ibyanga yazashyingiranwa nawe.

    Mu butumwa Sunny yashyize ahagaragara nyuma yo kubona ko ibyo yakoze hari abatarabyakiriye neza, yavuze ko yabitewe n’isindwe ndetse ko abisabira imbabazi.

    Yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y’ibihumbi by’abankurikira kandi barimo n’abadafite nibura imyaka y’ubukure. Ku bw’ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n’inzoga.”

    Abakurikiranira hafi ubushabitsi bw’imyidagaduro bemeza ko kwiyambika ubusa ari imwe mu maturufu abahanzi bakoresha kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru.

    Sunny Dorcas Ingabire utuye muri Kenya, yari amaze iminsi ari we ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze ku munsi wo ku cyumweru ndetse benshi bamushinja kwiyandarika no kwangiza isura y’ubuhanzi bwe.

    Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo nka Kungola, ni n’umucuruzi w’imyenda n’ibirungo by’ubwiza ku bagore aho afite amaduka abiri muri Kenya aho atuye, akanakorera ubucuruzi mu bihugu nka Thailand na Vietnam.

    Umuhanzikazi Sunny yamamaye byihutse mu Rwanda biturutse ku ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ikindi cyatumye amenyekana cyane ni uburyo yirekura cyane iyo ari kuganira n’itangazamakuru biri no mu byatumye Patrick amukunda.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunny-nyuma-yo-kwiyambika-ubusa-mu-ruhame-yasabye-imbabazi

  • Sunny wiyambitse ubusa yasabiwe imbabazi n’uwiyita umuyobozi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe none yasabiwe imbabazi.

    ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

    Kayitare Wayitare Dembe uzwi nk’umwami w’aba-Slay Queen yagize icyo avuga kuri Sunny ahamya ko ubu nawe yinjiye mu bo ayobora,aho yavuze ko ibyo yakoze bihabanye n’amahame yabo ndetse ahamya ko icyabimuteye aruko yari yanyangiwe,aboneraho no kumusabira imbabazi abanyarwanda bose.

    Gusa nubwo yamusabiye imbabazi yahishuye uburyo kureba amashusho ya Sunny yiyambika ubusa nawe bimutera isoni,maze aboneraho n’umwanya wo gusaba abandi ba-Slay Queen kutazakora ayo mahano yemeza ko nihagira undi mu bo ayobora ushyira hanze ubwambure bwe ko azegura ku nshingano ze.

    Muri iki kiganiro kirekire KAYITARE WAYITARE DEMBE yagiranye n’igitangazamakuru gikore kuri Youtube kizwi nka ’VIPI RWANDA’,yanahishuye uburyo Sunny ari umukobwa we anavuga ko ibyo abantu bibwira ko yiyambuye ubusa mu ruhame mu rwego rwo kwimurika cyangwa se ari mu buryo bw’akazi atari byo.

    NI BYINSHI UYU MWAMI W’ABA-SLAY QUEEN YAHISHUYE BIRIMO UKO YIMITSWE N’UBURYO BYAJE KURANGIRA SHADDYBOO ARI WE UGIZWE UMWAMIKAZI WE AVUGA NO KU MASHUSHO Y’UBWAMBURE BWA SUNNY

    REBA AMAFOTO YA SUNNY YIYAMBURA UBUSA

    source https://www.hillywood.rw/?p=74078

  • Canal + yeretse abakunzi ba Premier League inyungu bafite mu mpinduka yakoze mu biciro

    Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yahumurije Abanyarwanda batangiye kumva ko yazamuye igiciro cya bouquet yatumaga bareba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ivuga ko impinduka zose zakozwe bazifitemo inyungu cyane ko zigamije gushyiraho bouquets zibonwamo n’umuryango wose.
  • Ntitwategeka ibigo by’amashuri gufata inguzanyo zo guhemba abarimu tutazabifasha kwishyura-Mineduc

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni.
  • Museveni yikomye OMS #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yikomye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ku buryo riri kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus, avuga ko butaboneye.

    Kuri uyu wa Mbere Museveni yavuze ko OMS yakunze kurangwa no guhuzagurika no
     gushyiraho amabwiriza  
    adashoboka.
    Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yatanze urugero avuga ko OMS yatanze 
    inama kuri Guverinoma ko abantu bashaka kwinjira mu gihugu bagaragaweho 
    Coronavirus
     nyuma yo gupimirwa ku mipaka, bakwiye gufatwa na Uganda ikabitaho ndetse
     ikababara 
    nk’abanduriye mu gihugu.
    Museveni yavuze ko bene abo bantu baba basuzumwe mbere yo kwinjira mu gihugu, 
    ko bitaba biboneye kubashyira mu mubare w’abanduriye mu gihugu.
    Ati “Uburyo OMS ikoramo si bwiza. Bakeneye ubufasha. Barashaka ko twinjiza mu 
    gihugu abantu bapimiwe ku mipaka bakagaragara ko banduye COVID-19, ariko
     twaravuze 
    tuti Oya.”
    Yavuze ko OMS itazi umuco wa Uganda. Ati “Ntabwo bazi umuco wacu. Muri Uganda,
     iyo urugo rufite uruzitiro kandi umunyamahanga akaba atarurenze, ubwo rero ntabwo
     abarwa nk’umuntu uri mu bagize urwo rugo.”
    Gusa yavuze ko atanenga OMS nk’uko byakozwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe
     za Amerika, Donald Trump.
    Ati “Sinshaka kugaragara nka Trump, witandukanyije na OMS. Ariko ndashaka ko
     bakora 
    ibintu biboneye.”
    Museveni yakomeje avuga ko mu bwandu bw’abantu 774 ba Coronavirus mu gihugu 
    cye, 373 ari abashoferi b’amakamyo ndetse ko mu bari muri 631 bakize, bamaze
     koherezwa
     mu bihugu byabo.
    Yavuze ko abanyamahanga 167 bapimwe bagasanganwa COVID-19 bakiri ku mipaka 
    bagahita basubizwa mu bihugu byabo.
    Source : igihe.com
  • Mu mafoto irebere abakobwa bigaruriye igikundiro cya benshi muri africa kubera uburanga butangaje #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    MURI AFRICA TUBAZANIYE URUTONDE RWABAKOBWA BANYEGANYZA INSTARGRM NA SNAP CHAT ZABO ABA BAKOBWA BIRAVUGWA KO ARABAKOBWA BAFITE CASH NDETSE ABENSHI BAFITE NA KAZI BAKORA MBESE BESINESS ZABO BWITE.

    SOUTH AFRICA

    HANO HARIMO ABAKOBWA 2 BATURUKA MURI GHANA ABANDI BAGATUKA MURI TANZANIA 3 HAMWE NUNDI UMWE UTURUKA MURI UGANDA HAMWE NA ZAMBIA NUNDI UMWE UTURUKA MURI SOUTH AFRICA.
    DORE AMAFOTO YA BAKOBWA BOSE BANYEGANYEZA INSTARGM NA SNAP CHAT ZABO HANO MURI AFRICA>>

    FROM GHANA
    FROM GHANA
    FROM TANZANIA
    FROM TANZANIA
    FROM TANZANIA
    FROM UGANDA
    FROM ZAMBIA

  • Abanyamerika bashobora kubuzwa kwinjira mu Burayi kubera Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangiye kuganira uburyo bwo gukumira ba mukerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye bishobora no kubamo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburyo byibasiwe na Coronavirus, gusa kugeza ubu urutonde rw’ibihugu bizakumirirwa kwinjira muri EU ntibiratangazwa.
    http://dlvr.it/RZGnv6

  • Muhadjiri muri Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, yavuze ko nyuma yo gusinyisha rutahizamu wo muri DR Congo, Bola Lobota bashobora no guhita basinyisha Hakizimana Muhadjiri.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo Gasogi United yasinyishije uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya DR Congo wifuzwaga na Rayon Sports.

    Mu kiganiro Ten Sports, KNC akaba na perezida wa Gasogi United yavuze ko Bola Lobota atari we mukinnyi wenyine basinyishije wifuzwaga na Rayon Sports kuko ngo nibareba nabi na Muhadjiri bari busoze gusoza gushaka amafaranga na we yamaze kumutwara.

    Yagize ati“Bola si Rayon Sports yamwifuzaga gusa hari n’andi makipe menshi yamushakaga(…), noneho reka mbibabwire mubimenye Muhadjiri na we dushobora kumutwara, bashobora kumuteranyiriza twe tukamutwara, ntabwo ndimo nkina.”

    Rayon Sports imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gusinyisha Hakizimana Muhadjiri watandukanye na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu musore akaba yarabaciye amafaranga angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda akabasinyira umwaka umwe. Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza muri Gasogi United
    http://dlvr.it/RZGp05

  • Ben Nganji yatabarije abana bo mu muhanda mu ndirimbo ye ‘struggle’ #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya ya Ben Nganji yise ‘Struggle’ itabariza abana bo mu muhanda babayeho mu buzima bugoye.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko “Ikintu nashakaga kubwira abantu muri rusange, niba ubayeho neza uri kumwe n’abatabayeho neza jya umenya ko nta mutekano ufite.”

    Yakomeje agira ati “Abana bo mu muhanda nibo nashatse kuvuga, bafite ubuzima bubabaje kandi butandukanye. Ikibazo cyabo twese kiratureba, uwo waba uriwe wese kuko uriya mwana ashobora kwigishwa kwica akakwica, yakwigishwa kugira nabi no gusenya ibikorwa bitandukanye bisenya bya bindi wari ufite.”

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji

    Ben Nganji avuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo uriya mwana wo mu muhanda avanwemo kandi afashwe kugira icyizere cy’ubuzima kandi birashoboka habayeho ubufatanye.

    Ati “Uburyo bwose bushoboka bwaba ubukangurambaga mu gufasha ababyeyi bababyara guhindura imyumvire ariko ikindi nabonye ni uko kubaciraho iteka bidakwiye kuko bafite ibyiza batekereza baramutse bitaweho.”

    Ben Nganji asanga intandaro y’ukuba mu Rwanda hakiri abana babayeho mu buzima bwo kuba inzererezi ahanini bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanyuzemo ndetse n’ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’imyumvire y’ababyeyi bacyumva ko kubyara ari ubukungu.

    Ati “Aba bana benshi bari hirya no hino usanga akenshi bituruka ku makimbirane ari mu miryango, aterwa n’ubukene, ihungabana n’ibindi bibazo bityo bigatuma abana babaho nabi mu miryango bagahitamo kujya ku mihanda.”

    Indirimbo ‘Struggle’ yakozwe mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Alexis. Amashusho yayo ateganya gukorwa mu bihe biri imbere igihe Isi izaba yavuye muri ibi bihe bikomeye irimo byo guhangana na COVIV19.

    Uyu muhanzi ubivanga n’ubuvanganzo anyuza mu mikino yamamaye nka ‘Inkirigito’ yavuze ko agiye kongera guhagurukira Inkirigito igezweho ndetse n’ubundi buhanzi bwe dore ko yemeza ko nta na kimwe yahagaritse ahubwo akora kimwe mu buhanzi bwe kikanazamura ikindi.

    Reba hano indirimbo nshya ya Ben Nganji yise ‘Struggle’

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji
    http://dlvr.it/RZGp0K