



















Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, umuntu aremwe mu buryo agomba kubaho agenda. Bituma amera neza mu mubiri ndetse no mu iterambere. Ni siporo rero yakorwa neza muri iyi minsi ya Corona virus, aho siporo rusange zibujijwe. Kugenda n’amaguru nka siporo rero bifasha umuntu muri ibi bikurikira: Kumererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo, Kunanuka, ni siporo yafasha abantu babyibushye cyane bifuza gutakaza ibiro ndetse igafasha no mu kutabyiyongera Igabanya uburibwe bw’umugongo Ifasha mu (…)

Nyuma asizwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu kubera ko bikekwa ko yaba yarakiniye u Burundi, uyu mukinnyi avuga ko we nta kibazo na kimwe cyo gukemura gihari kuko ari umunyarwanda kandi atazigera akinira na rimwe ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Bukuru Christophe yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yari mu bakinnyi 28 umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z’uku kwezi harimo uzahuza Amavubi na Cameroon i Yaounde tariki ya 24 ndetse n’uzayahuza na Congo Brazaville i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.
Uyu musore ntiyaje kugaragara ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye yerekeza muri Cameroun kubera ko byavugwaga ko yaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Icyo gihe uyu musore yavuze ko atigeze akinira u Burundi n’ubwo yahamagawe ndetse akanitabira umwiherero wa bo ariko atigeze akinira u Burundi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, kugira ngo imenye niba iki kibazo cyaba cyamubujije gukinira Amavubi cyarakurikiranywe kigakemuka, Bukuru Christophe yavuze ko we ari umunyarwanda azakinira Amavubi ndetse ko nta n’ibyo gukurikirana bihari kuko atigeze akinira u Burundi.
Yagize ati“igihe icyo ari cyo cyose nakinira Amavubi kuko ni igihugu cyanjye. Ibyo gukinira u Burundi sibyo njyewe ndi umunyarwanda kandi nkunda igihugu cyanjye ibyo byose ntabwo ari byo, nta no kubitindaho.”
Bukuru Christophe ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC afite imyaka 23, amaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC Academy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rwamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza kujya muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye ajya muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 218-19.


Urutonde rw’ibintu abenshi batazi ko biba buri masaha 24
.Buri munsi ku yavuka abana 365 000,
.Buri munsi abantu miliyoni 18 bizihiza isabukuru y’amavuko,
.Buri munsi ku Isi harabya imirabyo miliyoni 8,6,
.Buri masaha 24 mu Bushinwa basarura toni 510 000 z’umuceri,
.Buri masaha 24 inkoko zitera amagi miliyoni 190,
.Buri masaha 24 abatuye Isi barekura amazi yo muri toilette inshuro miliyari 22. Aya mazi angana n’ayo ½ boga.
.Buri masaha 24 ibiti 40 000 biratemwa bigakorwamo ibikapu byo mu mpapuro birimo envelope kaki, ibiti ibihumbi 27 biratemwa bigakorwa impapuro z’isuku,
.Buri munsi impuzandengo yo guseka ni inshuro 15 kuri buri muntu.
.Buri munsi umutima wawe utera inshuro ibihumbi 104.
.Buri munsi impuzandengo y’ayo buri muntu yinjiza ni amadorali 16 y’amerika.
.Buri munsi umuntu ahumeka inshuro ibihumbi 23 000,
.Buri munsi mu Bwongereza honyine havuka imbeba ibihumbi 93,

.Buri munsi ibinyabuzima biri hagati ya 150-200 birazima. Ibyo birimo ibimera, utukoko, inyoni, n’inyamabere.
.Buri munsi buri muntu atera intambwe ibihumbi 8,
.Buri munsi buri gacurama karya udusimba 1 000,
.Buri munsi ku Isi haba imitingito 7 n’imiyaga ibihumbi 18,
.Buri munsi umuntu amara iminota 12 mu bwogero,
.Buri munsi umubiri w’umuntu utakaza cellules ukanakora cellules tiriyoni 50,
.Buri munsi umuntu wese amara mu musarane iminota 20,
.Buri munsi umusatsi w’umuntu ukuraho milimetero 0,35, akanataka imisatsi iri hagati ya 40 na 100,
.Buri munsi umuntu avuga amagambo ibihumbi 48,
.Buri munsi mu isi hagurishwa isigara miliyoni 15,
Src: Blightside