Author: webrwanda

  • Abafana ba Liverpool birengagije Coronavirus bishimira igikombe begukanye nyuma y’imyaka 30 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Birengagije amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abafana batandukanye ba Liverpool mu Bwongereza bigabije imihanda nyuma y’uko ikipe yabo yegukanye igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishize, mu ijoro ryakeye.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/abafana-ba-liverpool-birengagije-coronavirus-bishimira-igikombe-begukanye-nyuma

  • Airtel Rwanda yagabanyije igiciro cyo kohererezanya amafaranga ho 70 %

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Airtel Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga hifashishijwe telefone (Airtel Money), aho byagabanyijwe ku kigero cya 70 % ugereranyije n’ibyari biriho mbere y’icyorezo cya Coronavirus.
  • BAD yahaye u Rwanda miliyari 1 Frw yo gufasha mu kongera umusaruro w’inyama

    Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yahaye u Rwanda miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu guteza imbere umusaruro w’inyama.
  • Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ibyashingiweho mu gushyira ibice bimwe bya Kigali muri Guma mu Rugo

    Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko gushyira imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, byatewe n’uko kuva tariki ya 3 Kamena kugeza ku ya 24 Kamena, hari imidugudu ine yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 25.
  • Abafana ba Liverpool birengagije Coronavirus bishimira igikombe begukanye nyuma y’imyaka 30 (Amafoto)

    Birengagije amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abafana batandukanye ba Liverpool mu Bwongereza bigabije imihanda nyuma y’uko ikipe yabo yegukanye igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishize, mu ijoro ryakeye.
  • Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. #rwanda #RwOT

    Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof shyaka anastase yatangaga kiganiro kuri RBA, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha.

    Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk’uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw’inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.

    Imiterere y’ibyiciro bishya
    Icyiciro cya ‘A’ kirimo abantu bafite ubushobozi kandi bifite, ni ukuvuga abitwa abakire.

    Icyiciro cya ‘B’ kirimo Abanyarwanda bishoboye, badafite imodoka cyangwa inzu ifite etage, ariko bakaba bafite uko babayeho kandi batunze imiryango yabo.
    Uyu ngo ni umuntu udakeneye ko hagira umutera inkunga ngo aramuke, muri make ni Umunyarwanda wishoboye.

    Minaloc ivuga ko abantu bari muri ibi byiciro byombi ari abantu bakomeye muri iyi gahunda y’ubudehe nshya kuko nk’umuntu uri muri A ashobora gufasha abantu ndetse agahanga n’umurimo, naho uwo muri B nawe yahanga umurimo ariko afite n’amasomo abandi bamwigiraho mu buryo yazamutse.

    Abari mu Cyiciro cya ‘C’ ni abantu b’abakene ariko ngo ubahaye inkunga bahita bazamuka.
    Abakibarizwamo ni abantu bakennye bakaba wenda bafite aho baba ariko umuryango wabo ukaba utabayeho neza, ku buryo badafashijwe babaho nabi.

    Icyiciro cya ‘D’ kirimo abantu b’abakene cyane, gusa nubwo uwo muntu akennye ariko umuhaye inkunga yakora. Ni icyiciro cy’abakeneye guterwa inkunga mu buryo butandukanye kugira ngo bajye muri C babe banagera muri B.

    Naho Icyiciro cya ‘E’ cyo kirihariye, kubera ko umuryango urimo ari uw’abantu bashaje cyane kandi badafite imbaraga zo gukora kandi bafite ubukene cyangwa se bafite ubumuga.
    Abo ngo ni abasaza cyangwa abakecuru babana n’ubumuga bukabije, nta mbaraga zo gukora bafite kandi nta bintu byo kubatunga bihari.

    Prof Shyaka yagize ati “Uyu ni umuntu wavuga ko ari mu maboko ya leta n’abaturanyi. Uyu leta izamurinda ku buryo nta mihigo tuzamusinyisha ngo tuvuge ko dushaka ko mu myaka ibiri aba yavuyemo, uyu ni umuntu ukeneye kurindwa nk’Umunyarwanda ufite intege nke.”

    Mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko abanyeshuri bahabwa buruse na leta zo kwiga Kaminuza, akenshi babaga ari abatishoboye, muri ibi byiciro bishya ho byakuwemo.

    Prof Shyaka avuga ko ‘‘Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w’umwana, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho.”

    ‘‘Ibyiciro by’ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n’udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke.”

    Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by’ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.

    Nyuma yo gutanga ibi byiciro by’Ubudehe byavuguruwe bikaba bitanu, A, B, C, D, E; Guverinoma yihaye amezi atandatu yo kubanza kubisobanurira abaturage, mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa.

    The post Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/leta-ntizongera-gutanga-buruse-ishingiye-ku-byiciro-byubudehe/

  • Migi yakomoje ku biganiro yagiranye na Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri KMC yagiranye ibiganiro n’umutoza Karekezi Olovier ngo abe yaza muri Kiyovu Sports, Migi avuga ko n’ubusanzwe asanzwe aganira na Karekezi nka mukuru we n’ubwo muri iyi minsi yamubajije ibya masezerano ye muri KMC.

    Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru avuga ko Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC muri Tanzania ashobora kuza muri Kiyovu Sports, dore ko ari ku mpera z’amasezerano ye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, uyu mukinnyi yavuze ko kuza muri Kiyovu Sports akayikinira nta kibazo na kimwe kuko ari ikipe yakuriyemo, gusa ngo ubu nta kintu yabivugaho kuko ikipe ye akinira yamaze kumusaba kongera amasezerano.

    Yagize ati“kugaruka muri Kiyovu ni mu rugo, ni ikipe nakuriyemo, ni ikipe nkunda, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, ngarutse mu Rwanda nkakinira Kiyovu Sports ndumva nta gitangaza cyaba kirimo, byaba ari ukwisanga, byaba ari ukugaruka mu rugo ariko aka kanya nta kintu nshoboa kubivugaho cyane kuko ndacyafite amasezerano ya KMC azarangirana n’uku kwezi kwa 6.”

    KMC yamaze kumuaba kongera amasezerano

    “Bamaze kumpa imbanziriza masezerano bifuza ko nzabakinira umwaka utaha w’imikino, ndizera ko ku bwanjye ndamutse ngarutse ntabwo byaba ari bibi kuko ni mu rugo ariko ubu ndacyafite amasezerano hano, nyuma yo kuyarangiza no kugirana na bo ibiganiro nibwo nzamenya icyerekezo cyanjye.”

    Akomeza avuga ko umutoza Karekezi uzaba utoza iyi kipe baganiriye, gusa ntabwo byari bishingiye ku kuba yaza muri Kiyovu Sports cyane kuko n’ubundi basanzwe baganira.

    Yagize ati“Karekezi turaganira, ni umupapa twakinanye, ni umuntu wamfashije mu rugendo rwanjye rwa ruhago, kuva aho atangiriye gukina muri Sweden ni we muntu wanzaniraga inkweto nakinishaga, ibikoresho nakoreshaga, turaganira cyane umunsi ku wundi, angira inama, mu minsi ishize yambazaga uko amasezerano yanjye ya hano ateye n’igihe azarangirira ariko ni umuntu tuganira umunsi ku wundi.”

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi ubu ukina mu gihugu cya Tanzania yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na APR FC batandukanye umwaka ushize.

    Ngo kuza gukina muri Kiyovu Sports nta kibazo abibonamo

    Ni umwe mu bakapiteni b’iyi kipe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-karekezi-olivier

  • Babaho mu munyenga w’urukundo bakanafatanya umurimo w’Imana: Couple z’abaramyi ziririmbana zimaze kwamamara #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka ushize, amatsinda atandukanye mu muziki wo kuramya Imana yatangiye kunguka imbaraga ziganjemo iz’ama-Couple, yashyize hanze ibihangano byakunzwe na benshi.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/babaho-mu-munyenga-w-urukundo-bakanafatanya-umurimo-w-imana-couple-z-abaramyi

  • Ibikubiye mu itegeko rishya riha ububasha Perezida wa Repubulika ku bigo bya leta bikora ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Mu itegeko rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta rishya, ubu ibigo bya Leta bigabanyije mu byiciro bibiri: ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi n’ibigo bya Leta bikora imirimo y’ubucuruzi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikubiye-mu-itegeko-rishya-riha-ububasha-perezida-wa-repubulika-ku-bigo-bya

  • Yolanda Ngarambe yishimiye kongera gusiganwa ubwo yegukanaga irushanwa ryabereye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Suède, Yolanda Ngarambe, yavuze ko yishimiye kongera gusiganwa ku maguru ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yatsindaga irushanwa rya Dual ryari rigamije gukusanga inkunga yo kugoboka imiryango itifashije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    source https://igihe.com/imikino/ngororangingo/article/yolanda-ngarambe-yishimiye-kongera-gusiganwa-ubwo-yegukanaga-irushanwa