Author: webrwanda

  • ‘Indaya ntihanwa hahanwa uwayiguze’ Societe Civile #rwanda #RwOT

    Mu mahugurwa yabereye mu karere ka Muhanga yateguwe na Ihorere Munyarwanda organization (IMRO-Rwanda; Umuryango nyarwanda utari uwa Leta) bigahuza indi miryango itari iya Leta itandukanye, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango utari uwa Leta Health Development Initiative(HDI) Mbembe Aaron Clavis yavuze ko mu Rwanda indaya zidahanwa hahanwa uwayiguze

    Mbembe ati “Imiryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi y’uko indaya zidakwiye guhanwa,ubu hahanwa umuntu ugura indaya”

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu yatumye hakorwa ubwo buvugizi ari uko abakora uwo mwuga bari bugarijwe no kutabona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA n’uburyo bwo kwipimisha bukaba ikibazo kuko bahoraga bafite imbogamizi yo kuba bahanwa.

    Nteziryayo Ephrem umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu mu muryango Concern and care for the Needy in Rwanda(CCN-RWANDA) yavuze ko abantu bakora umwuga w’uburaya badakwiye guhabwa akato kuko nabo akenshi usanga ataribo babyiteye

    Ati “Umwuga w’uburaya hari ubuhitamo kubera ubuzima bubi akabona ntabundi buryo yabamo bityo hakabaho kubigisha kuburyo uwo mwuga bawureka”

    Umuhuzabikorwa w’ibiro bitanga inama n’ubufasha muby’amategeko(MAJ) mu karere ka Muhanga Uwineza Chantal avuga ko ubusanzwe bigoranye kubona umuntu uregwa ko yaguze indaya ahubwo byoroshye kubona urega avuga ko bamuciye inyuma.
    http://dlvr.it/RZQN25

  • Amakipe yo mu Rwanda agiye kubona ingoboka yo guhangana n’ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yamaze kwemeza ko igiye gutanga amafaranga angana na miliyoni n’igice y’amadorali ku mafederasiyo yose yo ku Isi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    FIFA ifashe umwanzuro wo gutanga igice cya gatatu cy’amafaranga mu rwego rwo gutera inkunga amafederasiyo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyaba cyarateje abanyamuryango bayo(amakipe).

    Ubusanzwe FIFA igenera amafederasiyo miliyoni y’amadorali itangwa mu bice 2, ibihumbi 500 bitangwa umwaka w’imikino ugiye gutangira, andi agatangwa mu mpera z’umwaka w’imikino amafederasiyo amaze kwerekana uko aya mbere yakoreshejwe.

    Igice cya kabiri FIFA ikaba yaragitanze mu kwezi gushize itarindiye ko amashyirahamwe atanga uko yakoresheje aya mbere, ndetse ibaha uburenganzira bwo kuyakoresha mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Mu nama ya FIFA yabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane, yemeje ko FIFA igiye gutanga igice cya gatatu cy’amafaranga azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyazahaje amakipe menshi ku Isi.

    FIFA izatanga miliyoni y’idorali kuri buri federasiyo igenewe kuzafasha yo n’amakipe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, aya akaziyongeraho ibihumbi 500 by’amadorali yo agenewe guhita ajya mu mupira w’abagore.

    Perezida wa FIFA Gianni Infatino yagize ati“nejejwe no kubamenyesha ko inama ya FIFA yemeje gutanga miliyoni 1.5 y’amadorali yo kugobaka amafederasiyo yacu muri ibi bihe bya COVID-19.”

    FIFA kandi ikaba yageneye miliyoni 2 z’amadorali buri shyirahamwe (Confederation) uko ari 6. FIFA yemereye buri federasiyo yifuza kwaka inguzanyo bitewe n’ibi bihe ko yabegera imirango irafunguye.

    Byitezwe ko aya mafaranga natangwa, mu Rwanda azagera no ku makipe yazahajwe n’iki cyorezo, amwe agahagarika amasezerano y’abakinnyi byanakuruye impaka ndende bishobora no kuzavamo imanza bitewe no kutumvikana hagati y’impande zombi kubera uburyo amasezerano yahagaritswemo. Rayon Sports iri mu makipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 Musanze iri mu makipe yahagaritse amasezerano y’abakinnyi mu ba mbere
    http://dlvr.it/RZQN2Y

  • Abamotari, utubari, ibikorwa by’ubwubatsi: Ibyuho by’ubwandu bushya bwa Coronavirus muri Kigali

    Kuva hafungurwa ibikorwa bitandukanye na gahunda ya Guma mu Rugo igakurwaho, ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, bwagaragaye cyane mu Turere twa Kirehe na Rusizi bitewe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
  • Perezida Pierre Nkurunziza arashyingurwa

    Ibihumbi by’Abarundi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 byazindukiye kuri Stade Ingoma mu Mujyi wa Gitega mu muhango wo gusezera no gushyingura Nkurunziza Pierre wahoze ayoboye icyo gihugu.
  • Byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports uyu munsi

    Nta gihindutse, Hakizimana Muhadjiri ararara abaye umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ku bisabwa byose ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi asinya umwaka umwe kuri uyu wa Gatanu.
  • Amafoto: abakobwa ba perezida Putin yahishe itangazamakuru imyaka 30 bagiye hanze #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari inshuti ya Vladmir Putin yamuhemukiye ashyira hanze amafoto y’abakobwa babiri ba Putin batari bazwi na benshi mu baturage b’Uburusiya.

    Aba bakobwa ba Putin ntibigeze bagaragara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko yashyizwe hanze n’umwe mu nshuti ze.

    Maria na Katerina nibo bakobwa babiri Putin yabyaranye n’umwe mu bagore baheruka kubana ubwo yatangiraga kwinjira muri politiki hanyuma bagatandukana.

    Aya mafoto yashyizwe hanze nyuma y’ikirego uwitwa Sergei Pugachev w’imyaka 57 yari amazemo iminsi ahanganyemo na Putin.

    Uyu mugabo yasohoye ayo mafoto nk’uruhande rumwe rw’ikirego cya miliyoni 11.6 z’amapawundi yari ahanganyemo n’inshuti ye Putin.

    Mu gihe cyose amaze ku butegetsi,Putin yahishe amasura y’aba bakobwa be bari mu myaka 30 ndetse ntabwo ajya abavugaho na rimwe.

    Aba bakobwa bagaragaye bari mu myidagaduro itandukanye ndetse hari n’aho bari gukinira Billiards.Aba bakobwa bagaragaye mu nzu y’isomero ya Klemlin.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74117

  • Airtel Rwanda yagabanyije igiciro cyo kohererezanya amafaranga ho 70 % #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Airtel Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga hifashishijwe telefone (Airtel Money), aho byagabanyijwe ku kigero cya 70 % ugereranyije n’ibyari biriho mbere y’icyorezo cya Coronavirus.

    source https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/airtel-rwanda-yagabanyije-igiciro-cyo-kohererezanya-amafaranga-ho-70

  • BAD yahaye u Rwanda miliyari 1 Frw yo gufasha mu kongera umusaruro w’inyama #rwanda #RwOT

    Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yahaye u Rwanda miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu guteza imbere umusaruro w’inyama.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bad-yahaye-u-rwanda-miliyari-1-frw-yo-gufasha-mu-kongera-umusaruro-w-inyama

  • Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ibyashingiweho mu gushyira ibice bimwe bya Kigali muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko gushyira imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, byatewe n’uko kuva tariki ya 3 Kamena kugeza ku ya 24 Kamena, hari imidugudu ine yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 25.

    source https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/minisiteri-y-ubuzima-yasobanuye-ibyashingiweho-mu-gushyira-ibice-bimwe-bya