Author: webrwanda

  • Umwihariko w’uturere dutandatu tubitse amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu nyirizina atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho Ingabo za RPA zinjiriye tariki ya 1 Ukwakira 1990.
  • Huye: Umwalimu yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye #rwanda #RwOT

    Umwalimu witwa Niyonshuti Aimable wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatutu.
  • Urunturuntu mu rugo rwa Kanye West; we na Kim Kardashian bashobora gutandukana #rwanda #RwOT

    Kanye West yashinje umugore we Kim Kardashian kumuca inyuma muri hoteli hamwe n’umuraperi Meek Mill, avuga ko amaze igihe kinini yifuza ko batandukana.
  • Agahinda nikenshi kuri mani Martin nyuma yo kuborokwa na Kate bashabe kuri Instagram. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin, ntiyakunze kumwikana cyane avugwaho kuba mu rukundo n’umuntu runaka nkuko bikunze kuba kubindi byamamare cyane cyane Aho mumuziki hakunze kugaragara guhinduranya abakunzi bya hato na hato,gusa mani Martin nyuma yo guhurira indirimbo you and I na Kate bashabe ibintu kuri we bisa nibyahindutse.

    Mu minsi ishize umunyamideri Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe ndetse na Mani Martin aboneraho gushyira hanze imbamutima ze amutaka.
    Martin akimara kuvuga kuri iyi foto bashabe yahise ayisiba yihuse.

    Martin wagaragayeho gukururwa n’imiterere ya Bashabe, ntiyabashije guhisha amiyumvo ye ahubwo yahise ajya muri “comments” yandikaho amagambo ngo “Size wanu”, ashatse kugaragariza Bashabe ko yakunze imiterere ye.

    Bashabe wakunze kwerekana ko atifuza kuvugwa mu rukundo n’abahanzi nyarwanda kuva bamuvugana na Meddy mu mwaka wa 2017, yahise asiba iyo foto vuba ndetse anaboroka Mani Martin kuri Instagram bisa n’aho atifuje ko abafana n’itangazamakuru bongera kumubaza ibibazo nk’ibyo bamubajije ubwo hagaragaraga amafoto ari kumwe na Meddy.

    Yaherukaga kugarukwaho mu rukundo ubwo bavugaga ko ari gukundana n’umukinnyi wa Liverpool, Sadio Mane waruherutse mu Rwanda arikumwe n’ikipe ye y’igihugu cya Senegal, gusa Mane yahakanye yivuye inyuma ibyo gukundana bashabe.

    Kate bashabe ukurikirwa n’ibihumbi 459 kuri Instagram ye bijya bitera benshi kwibaza impamvu we nta muntu ku giti cye akurikira.

    The post Agahinda nikenshi kuri mani Martin nyuma yo kuborokwa na Kate bashabe kuri Instagram. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/agahinda-nikenshi-kuri-mani-martin-nyuma-yo-kuborokwa-na-kate-bashabe-kuri-instagram/

  • Kigali ku isonga mu kugira abantu benshi ba Covid-19 mu bipimo byafashwe none #rwanda #RwOT

    Imibare igaragara mu mbonerahamwe y’uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu masaha 24 y’uyu wa 22 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu bipimo 4,613 byafashwe habonetse abarwayi 34 bashya b’iki cyorezo. Kigali ifite 21, Rusizi 6, Kirehe 2, Nyamasheke 4, Ngoma 1.

    Dore uko Minisiteri y’Ubuzima igaragaza iyi mibare  muri rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-ku-isonga-mu-kugira-abantu-benshi-ba-covid-19-mu-bipimo-byafashwe-none/

  • Polisi yasabye umukobwa gukuramo akenda kambarwa mu “mihango”-Cotex ngo imusake #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo kirebana n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu cya Australia kigaragaza ko muri Sydney igipolisi cyasabye umukobwa ukiri muto gukuramo cyangwa se kwambura agatambaro abagore/abakobwa Bambara bari mu mihango kazwi nka Kotegisi-Cotex mu gihe barimo kumusaka. Ibi ngo ni ibintu bimaze gukorerwa benshi, bikaba byarazamuye umwuka mubi, aho abagore n’abakobwa babifata nk’agasuzuguro no kubatesha agaciro.

    Iki gikorwa cyakozwe na Polisi, kiri mu bintu bitanu byerekana imyitwarire itanoze y’abapolisi mu matohoza/iperereza yakozwe mu mwaka ushize wa 2019 mu bikorwa bitanu by’isaka byakozwe babanje gutegeka abantu kwambura ibyo bambaye, ibintu byateye ukutumvikana muri Sydney.

    Icyegeranyo kivuga ko byinshi muri ibyo byabereye mu nzu z’umuziki/mutubyiniro, kandi bikaba byaratumye ababikorewe biyumva ko “basuzugujwe kandi bateshejwe agaciro“. Igipolisi cya New South Wales kivuga ko kizagenzura neza ibiri muri icyo cyegeranyo.

    Icyegeranyo cy’itsinda rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano, gihamagarira abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa babikorewe, kikanavuga ko hari n’ahandi byabayeho bigatuma umupolisi ahagarikwa mu kazi.

    Ibi byagiye kujya ahagaragara nyuma y’aho ababyeyi b’abakobwa/abagore babikorewe bitotombeye cyane bigatangazwa mu binyamakuru byaho.

    Icyo cyegeranyo, nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko ibibazo bijyanye n’uko isaka nk’iryo ryaba ryemewe n’amategeko bihora bigaruka igihe cyose, hose bakaba bakora ibyo barimo barashakisha ibiyobyabwenge.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-yasabye-umukobwa-gukuramo-akenda-kambarwa-mu-mihango-cotex-ngo-imusake/

  • Polisi ikomeje kurwanya ibyaha bibera mu biyaga na barushimusi b’amafi #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abagize amashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Burera bashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera mu mazi.

    Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Nkurunziza, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kiyaga cya Burera yavuze ko ibi bikorwa bikomeje kandi birimo gutanga umusaruro kuko hamaze gufatwa ba rushimusi amato yabo ndetse n’imitego itujuje ubuziranenge bifashisha baroba amafi.

    Yagize ati“ Mu myaka ibiri ishize mu kiyaga cya Burera twahafatiye amato arenga 150, aya yakoreshwaga mu kuroba amafi binyuraje n’amategeko, harimo n’amato atujuje ubuziranenge yakoreshwaga mu kwambutsa abantu andi agakoreshwa mu bikorwa bya magendu. Ayo mato yose yarafashwe ndetse bene yo n’abayakoreshaga bose barafatwa”.

    CIP Nkurunziza akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020 hafashwe imitego ibiri ikozwe mu nzitiramibu, buri umwe ufite uburebure bwa metero 40. Avuga ko iyi mitego hari n’iyo basanze iri mu bwoko bwa Kaningini, ubwoko bw’imitego ifata ikanica amafi matoya.

    Yagize ati“ Bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi mu kiyaga cya Burera ibi bikorwa birimo kugabanuka bigaragara. Abagize amakoperative y’abarobyi nabo barimo gutanga umusanzu ugaragara muri ibi bikorwa aho batanga amakuru y’ahantu hose higanje aba banyabyaha”.

    CIP Nkurunziza yavuze ko bariya bantu usibye no kuba bakora uburobyi butemewe n’amategeko barimo guhemukira umuryango nyarwanda kuko imitego bakoresha aba ari inzitiramibu z’abaturage Leta iba yarabahaye ngo bikingire imibu itera Malariya ariko abandi bo bakayibaguraho bajya kuyitegesha amafi.

    Ibikorwa nk’ibi kandi nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, ntabwo bibera mu kiyaga cya Burera gusa kuko no muri Gicurasi byabereye mu kiyaga cya Kivu ahafatiwe imitego irenga 27 itujuje ubuziranenge (Kaningini). Iyo yafashwe nyuma y’ukwezi kumwe hamaze gufatwa abarobyi 17 nabo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu.

    CIP Nkurunziza yakanguriye abaturage baturiye ikiyaga cya Burera kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, abasaba ubufatanye mu kuburwanya batangira amakuru ku gihe.

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-ikomeje-kurwanya-ibyaha-bibera-mu-biyaga-na-barushimusi-bamafi/

  • Ange Kagame ati“ Turi mu biganza byiza”, ashimira abaganga bamufashije kubyara #rwanda #RwOT

    Ange Ingabire Kagame, uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yashimiye ikipe y’abaganga, abaforomo n’ababyaza bamubaye hafi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bakamufasha kubyara.

    Mu butumwa yanyujije kuri twitter, yashimiye bikomeye ikipe y’abaganga badasanzwe, abaforomo n’ababyaza bo mubitaro byitiriwe Umwami Faisal bamufashije kubyara kandi bakamuremera ubunararibonye. Avuga kandi ati ” turi mubiganza byiza”, agasabira umugisha ku Mana abo bose.

    Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bibarutse umwana wabo w’imfura kuwa 19 Nyakanga 2020.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul, abinyujije kuri Twitter, yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba abonye umwuzukuru.

    Soma hano inkuru bijyanye, ivuga ku byishimo Perezida Kagame yatewe n’ivuka ry’Umwuzukuru we: Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yabonye umwuzukuru

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ange-kagame-ati-turi-mu-biganza-byiza-ashimira-abaganga-bamufashije-kubyara/

  • AS Kigali ishobora gutandukana n’abatoza bayo bose #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abatoza ba AS Kigali bose basoje amasezerano, biravugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w’uko batazongererwa amasezerano bose.

    Abatoza batatu b’iyi kipe, umutoza mukuru Eric Nshimiyimana wari wayigarutsemo umwaka ushize wa 2019 akaba asoje amasezerano y’umwaka yari yahawe.

    Umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu n’umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas, aba bose basoje amasezerano, bikaba bivugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w’uko batazongerwa amasezerano.

    Impamvu ni uko iyi kipe itishimiye umusaruro w’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino kandi yatanze amafaranga menshi igura abakinnyi.

    Mu kiganiro umunyamabanga w’iyi kipe, Gasana Francis yagiranye na ISIMBI yavuze ko ayo makuru atari yo gusa yemeje ko basoje amasezerano batangiye ibiganiro, gusa ngo nibitagenda neza bazatandukana na bo.

    Yagize ati“ayo makuru ntabwo ari yo rwose, ntabwo twatandukanye n’abatoza bacu. Twatangiye kuvugana na bo kugira ngo tube twabongerera amasezerano kuko nta kibazo dufitanye n’abatoza bacu. Sinakwemeza ko tuzakomezanya na bo kuko mu kuganira ku masezerano habamo byinshi, nibikunda tuzakomezanya kandi nibyanga ubwo tuzabareka.”

    AS Kigali ntiyanyuzwe n’umusaruro yagize umwaka ushize w’imikino bitewe n’ibyo yari yashoye, yasoje ku mwanya wa 6 n’amanota 33. Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wahise atandukana n’iyi kipe Umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas(ibumoso), Mateso(ukurikiyeho) na Eric Nshimiyimana(wa kabiri uhereye iburyo) bashobora gutandukana na AS Kigali
    http://dlvr.it/Rc84Rv

  • Itsinda Inyenyeri z’Ijuru basohoye amashusho y’indirimbo”Coronavirus” #rwanda #RwOT

    Mu ndirimbo yabo bide “Coronavirus” itsinda Inyenyeri z’Ijuru batangamo ubutumwa bukomeye busaba abantu kwerekeza amaso kuri Yesu, bagaragaza ko n’ubwo duhura n’intambara tukabura n’abacu muri ibi bihe igikenewe ari ukwerekeza amaso mu ijuru kuko ariho hari ubuhungiro.

    Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda ry’abasore batandatu basengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Mahembe. Iyi ndirimbo Coronavirus yabo yakozwe na Bosco Pro ikorerwa mu Mujyi wa Kigali.

    Muri iyi ndirimbo bumvikanishamo gahunda abantu bari bafite mbere y’iki cyorezo, bagaragaza ko Coronavirus itarimo ahubwo ko Imana ariyo ifite impamvu zayo ku bantu yaremye.

    Bateruye bagira bati” Mu byo twari twiteze twari twateguye, twari twapanze mu igenamigambi, Coronavirus ntiwarurimo ,… Umwaka benshi bari bazi ko uzaba uw’uburyohe,ubaye uw’ububihe, amarira menshi n’umuborogo Mana weee. Ni wowe uzi byose kandi ntaho ukingwa uzi impamvu z’iki cyorezo”.
    Abasore 6 bagize isinda” Inyenyeri z’Ijuru”

    Mu kiganiro na Mugiraneza Claude umwe mu basore bagize Inyenyeri z’ijuru Group yahishuye impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo avuga ko nyuma yayo bafite ibindi bikorwa birimo n’umuzingo benda gushyira hanze.

    Yagize ati “Nk’abantu dutekereza ukwacu ariko burya Imana yo ifite inzira zayo kandi ibyo dutekereza byahinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Twaricaye rero dusanga isi n’Abanyarwanda muri rusange bakeneye kumenya ukuri ku byerekeye iki cyorezo ndetse bakanamenya ko Imana ariyo ishoboye byose bityo bakayizera bakayiha n’umwanya mu mitima yabo”.

    Yakomeje agira ati “ Dufite ibihangano byinshi nk’itsinda kandi vuba aha turabishyira hanze twizeye ko Imana izadufasha ubutumwa bwiza bw’Imana bukagera ku batuye isi by’umwihariko muri ibi bihe abantu bose bakeneye guhumurizwa”.

    Video yose y’indirimbo”Coronavirus” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com
    http://dlvr.it/Rc84Sw