Author: webrwanda

  • U Burusiya bwashinjwe guha ibihembo aba-Taliban ngo bice ingabo za Amerika n’iz’u Bwongereza muri Afghanistan

    Inzego z’ubutasi mu gisikare cy’u Burusiya zashinjwe ko zemereye amafaranga umutwe w’abarwanyi b’aba- Taliban bo muri Afghanistan nk’igihembo mu gihe baba bishe abasirikare ba Amerika cyangwa se ab’u Bwongereza bari muri icyo gihugu.
  • Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara #rwanda #RwOT

    Ahantu “Che” Guevara impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 yavukiye hari kugurishwa, ni mu mujyi wa Rosario muri Argentine.

    Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002.

    Avuga ko yashakaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko atigeze abigeraho.
    Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga igiciro yifuza kuri aha hantu.
    Uko imyaka yagiye ishira inzu ihubatse yakomeje kugenda isurwa n’abantu benshi, barimo n’abazwi.
    umukono wa che Guevara

    Mu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro
    Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.
    iyi niyo foto ya che Guevara yagaragaye cyane.

    Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.
    Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari perezida wa Cuba.
    Aleida che Guevara umukobwa wa che Guevara.

    Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.

    Impinduramatwara yifuzaga yashatse no kuyigeza muri Afurika ahereye muri Congo ntibyamushobokera
    Hamwe n’ubufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.
    camiro che Guevara umuhungu wa che Guevara.

    Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.
    Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.

    Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa bitandukanye.

    Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.

    The post Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amatekaahafatwa-nka-gakondo-ya-che-guevara-hashyizwe-ku-isoko-rya-cyamunara/

  • Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye yatawe muri yombi na polisi ya Migori nyuma yo gukubita umukobwa we w’imyaka 17 umwuko kugeza apfuye ubwo yari amusanze ahagararanye n’umuhungu bivugwa ko yamuteritaga.
    Rades Apida hamwe n’umuryango we, bagerageje guhisha icyo cyaha bategura ko umukobwa ashyingurwa nta ruhushya.

    Ikosa ry’uyu mwangavu ryanatumye akubitwa bikamuviramo kuhasiga ubuzima, bivugwa ko ari uko se umubyara yamusanganye n’umuhungu bakundana iruhande rw’urugo rwabo mu gace ka Uriri, mu Ntara ya Migori.
    The Standard yo muri Kenya ivuga ko Apida yakubise umukobwa we n’umukunzi we ikintu kitagaragara ariko bikekwa ko ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gikoni.
    Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena, umuyobozi wa polisi mu gace ka Uriri, Peter Njoroge, yemeje ko uyu mukobwa yitabye Imana.Njoroge yagize ati

     “Twabonye ko ukekwaho yakubise umukobwa we wari mu ishuri mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Ogari nyuma yo kumusangana n’umukunzi we w’imyaka 19.”

    Nk’uko Njoroge abitangaza ngo mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu tariki 26 Kamena ukekwaho ngo yakoresheje umwuko wo mu gikoni ubwo yakubitaga umukobwa we.Haciye akanya gato ibyo bibaye, umuryango wagerageje kurokora ubuzima bw’umukobwa byihuse bamujyana mu bitaro bya Referral Migori, ari naho yapfiriye mu gihe abaganga bari kumwitaho.

    Nyuma yuko abaganga batangaje ko uyu mwana w’umukobwa yapfuye, bivugwa ko uyu muryango wafashe gahunda yo kujyana umurambo mu rugo rwabo i Bondo kugira ngo ushyingurwe.Gusa abapolisi bahawe amakuru baratabaye maze bata muri yombi se w’umukobwa.Njoroge yavuze ko Apida azagezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere tariki 29 Kamena ndetse anabanze asuzumwe barebe ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

    The post Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umwarimu-yicishije-umukobwa-we-umwuko-amusanze-ateretana-numuhungu/

  • Igor Mabano yaserutse neza mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival, Ni inde utahiwe? #rwanda #RwOT

    Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/igor-mabano-yaserutse-neza-mu-gitaramo-cya-kabiri-cya-iwacu-muzika-festival-ni

  • Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-polisi-yafashe-uwari-umaze-iminsi-ashakishwa-kubera-ubwambuzi

  • Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isura-nshya-ya-kigali-ku-kimihurura-hagiye-kubakwa-inyubako-zizahindura-umujyi

  • Igor Mabano yaserutse neza mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival, Ni inde utahiwe?

    Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye.
  • Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi

    Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
  • Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi

    Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera.
  • Menya impamvu umukobwa muteretanye igihe kirekire atariwe urongora #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko wowe uri gusoma iyi nkuru hari abantu uhise wibuka uzi bakundanye igihe kirekire, bashwana umusore agahita asaba undi mukobwa kuzamubera umugore.

    Ibi bibaho kenshi bigatuma abantu bibaza ukuntu umukobwa wakundanye n’umusore imyaka myinshi, umusore amureka agasaba uwo bahuye vuba ko bashyingiranwa.

    Ibi byatumye ikinyamakuru Bright side dukesha iyi nkuru kinjira mu ntekerezo z’abagabo kivumbura impamvu zirindwi (7) zitera abagabo aya mahitamo.

    1.Gukundana igihe cya nyacyo kitaragera

    Hari umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti ‘Abasore benshi ntabwo barongora umukobwa bakundanye cyane, barongora umukobwa ubari hafi igihe biteguye gutangira umuryango’.

    Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwari washyizwe kuri twitter muri 2018, harimo abagabo bahishuye ko abo bakundanye igihe kirekire ataribo barongoye.

    Umusore iyo abonye uwo yashakaga kugira umugore ashyingiwe bimutera ubushake bwo guhita ashinga urugo, icyo gihe ntabwo arindira kubona umukobwa mwiza bakundana, ahubwo areba mu bakobwa bari hafi ye akarebamo uwiteguye kuba umugore agahita amugira umugore we.

    2.Urugo ntirwubakirwa kubwiza by’inyuma

    Hari inyigo yakoze igaragaza ko iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye, umukobwa ari mwiza (akurura buri wese) mu rukundo rwabo baba bishimye. Gusa John T. Molloy mu gitabo yanditswe yise ‘Why Men Marry Some Woman and Not Others’‘impamvu abagabo barongora umugore runaka bakareka bariya’ yavuzemo ko ubwiza bw’umugore butagira icyanga. John yabajijwe abagabo barenga 3 500, kugira icyo bavuga ko bagore babo 20% nibo bakoresheje amagambo agaruka ku bwiza ‘gorgeous, attractive, na sexy. 80% bavuze ku myitwarire y’abagore babo. Abo bagabo bose bavuze ko umugore kuba ari mwiza ku buryo udatinya kumwerekana ari ingenzi ariko ngo iki sicyo cya mbere, ngo ahubwo umugore mwiza ni utagukoza isoni.

    3.Inama z’inshuti n’ababyeyi

    Hari abashobora kwibeshya ko umusore aba yigenga mu gufata icyemezo cyo guhitamo uwo azagira umugore ariko sibyo, ahubwo ibitekerezo yumvana ababyeyi be, n’inshuti ze nibyo bimuyobora mu guhitamo umukobwa uzamubera umugore. Bibaho ko hari abasore cyangwa abakobwa bahitamo uwo bazabana batitaye ku byifuzo by’ababyeyi babo kuri iyi ngingo ariko ni gake.

    4.Umusore ashobora kubona umukunzi we yaranyuzwe

    Umusore n’umukobwa bakundanye igihe hari igihe umukobwa atibutsa uwo musore ingingo yo gushing urugo bagahugira mu kwinezeza gusa, umusore akagira ngo ibyo uwo mukobwa biramuhagije. Yareba ku ruhande yabona undi mukobwa umwereka ko akeneye kuba umugore uwo musore agahita areka uwo bamaze igihe bakundana agasanga uri kumurembuza amwicira akajijo ngo bashing urugo. Nanone hari igihe umukobwa arambirwa gutegereza akabivamo, iyo uwo musore abonye uwo mukobwa amucitse bakundanaga, undi bakundanye yihutira kumusaba kuzamubera umugore kugira ngo nawe atazamucika.

    Inzobere mu by’imiterereze zivuga ko iyo abakundanye batagiranye amakimbirane bagitangira gukundana ingo zabo zitaramba, bityo ngo umusore cyangwa umukobwa ntakwiye kwanga kwiyereka umukunzi we uko ari bagitangira gutundana.

    Abakobwa banga gutanga ibitekerezo byabo birabagora kwambikwa impeta. 73% mu bagore John yabajije bamusubije ko bagize uruhare mu kwereka abagabo babo ko bashaka kuba abagore.

    5.Kubana mu nzu n’umusore mukundana bigabanya 50% ku mahirwe yo kuzakugira umugore

    Inzobere mu by’imitekerereze ziburira abakobwa ko bakwiye kwirinda kubana mu nzu n’abasore bakundana. Abasore benshi basaba abakobwa kuzababera abagore iyo bamaze amezi 22 bakundana nyuma yaho amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 20%, iyo hashize imyaka 3 mukundana amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 50%, iyo mu maze imyaka irenga 7 mu kundana amahirwe yo kuzakugira umugore aba ari 0%.

    6.Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko ataberanye n’ahazaza h’umusore

    Bamwe mu basore biyemeza kuzashaka umugore ari uko bageze ku bintu runaka, yazamuwe mu kazi, yubatse inzu n’ibindi. Muri iki igihe uyu musore aba akirwana no kugera kuri izi nzozi ze aba akeneye umukobwa bakundana, iyo amaze kubigeraho agasanga uwo mukobwa atarigeze amusunika, aramureka kuko aba akeneye umugore utazamurumbya kugira ngo ibyo amaze kugeraho bitazasubira inyuma ahubwo bazagere no kubindi byinshi.

    7.Ntabwo umubano wose uganisha kuri marriage

    Abakobwa batozwa ko umusore ubitayeho igihe kinini, ko urukundo rurambye rurangirira ku gushinga urugo ariko siko kuri. Imyumvire y’abagore itandukanye n’iy’abagabo. Abagabo bo mu myumvire yabo iyo bitinze birapfa.

    Umusore n’umukobwa bakundanye hari igihe umusore ageraho akabibona ko atazakugira umugore ariko agatinya kubikubwira, ugakomeza ugategereza warambirwa ukagenda agahita ashaka undi akamugira umugore.

    Birashoboka ko waba ufite ubunararibonye cyangwa igitekerezo kuri iyi ngingo ‘kuki umukobwa umusore aterese igihe kirekire atariwe arongora?’, jya ahandikirwa ibitekerezo ku nkuru usangize abandi igitekerezo cyawe.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74185