Author: webrwanda

  • Menya igitera kunyara ku mugore mugore mu gihe cy’imibonanompuzabitsina #rwanda #RwOT

    kunyara ku mugore mu gihe cy’akabariro ni ingingo benshi bakunze kwibazaho byinshi rimwe na rimwe hagati y’abashakanye bikabaviramo gushwana iyo kidashakiwe ibisubizo.

    Mu gitabo “Le point g et l’ejaculation feminine” cyanditswe na Deborah Sundhal, nyuma y’ubushakashatsi yakoze yagaragaje ko abagore bose batanyara kimwe mu gihe cy’akabariro kuko batandukanye nk’uko abantu muri rusange batandukanye.

    Kunyara ku mugore biterwa n’ibintu byinshi:

    -Imirire ye: Nk’uko n’ubundi byatangajwe haruguru ko umugore azana ayo mazi mu gihe cy’akabariro bitewe n’imiterere y’umubiri we, ni nk’uko abakobwa bose badatangirira rimwe kujya mu mihango, bitewe n’uburyo yariye neza hari abayitangira mu myaka 12 kimwe n’uko hari abayibona bwa mbere muri za 18.

    ibi ngo si igitangaza ko umugore ashobora kuba atazana ayo mazi cyane benshi bita ko ari Amavangingo mu myaka 25 cyangwa 30 ariko yazagera hejuru muri za 35 akajya ayazana bidasanzwe, kimwe n’uko hari abaturuka mu bukumi bafite ayo mazi ku kigero cyiza abagabo baba bifuza.

    Aya mazi ngo ntabwo aza kubera ko umuntu abyibushye cyangwa ngo ananuke, ahubwo ko n’imisemburo ye y’umubiri ishinzwe kuregera imikorere/imikurire y’imyanya ndangagitsina nayo ngo iba ibifitemo uruhare.

    -Umugabo uzi gufasha umugore kuyazana: Bitangazwa ko kunezeza uwo mwashakanye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bidasaba imbaraga nyinshi ahubwo ko bisaba ubuhanga n’ubwitonzi, by’umwihariko benshi bemeza ko rugongo igira uruhare mu kuboneka kw’aya mazi ndetse ko bisaba umugabo w’inzobere muri iki gikorwa cyangwa se n’umugore uzi kuganira n’umugabo amubwira ahamunyura.

    -kuba umugore afite umutekano: Mbere na mbere iyo mu rugo nta mutekano uhari hagati y’abashakanye niyo bakora imibonano mpuzabitsina umwe atishimye ntaho ngo biba bitaniye no gufata ku ngufu, Ntibyoroshye kunyaza umugore urakaye cyangwa uhorana intimba.

    -Rugongo (Clitoris): Mu byerekeranye no guhuza ibitsina ku mugore no gushimishwa na byo rugongo iza ku mwanya wa mbere. Rugongo ni inkingi mu gushimishwa n’igitsina ku mugore kandi ni ngombwa ko ikinishwa kugira ngo umugore arangize bitamugoye.

    Nyamara ariko aho rugongo iherereye si mu nzira aho igitsina cy’umugabo gica ku buryo kiyikoraho bitagoye, ni yo mpamvu bitoroshye gushimisha umugore bihagije muri positions izo ari zose kuko rugongo iba itakozweho.

    Ni ngombwa ko umugabo n’umugore batibagirwa bakibuka ko rugongo ifite akamaro mu byo bakora byose.

    -Kunyaza ni ukubyimenyereza: Niba umugore atanyaye uyu munsi ntibivuga ko adashobora kunyara, by’umwihariko uko umugore akura mu myaka ni nako arushaho kubona ayo mazi iyo akora imibonano kenshi, hari abagore bazana amazi make cyane y’igitonyanga bakaba bazi ko ntayo nagira, gusa ngo hari igihe agenda yiyongera buhoro buhoro uko abyimenyereza cyangwa abikorerwa kenshi.

    -Kuba yarakunnye akagwiza birafasha: Ni umwihariko ku Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi aho bavuga ko gukuna(guca imyeyo) bigira uruhare mu kunyara ku mugore mu gihe cy’akabariro.

    Ikinyamakuru The New Scientist cyasohoye inkuru ku gukuna gukorwa n’abakobwa bo mu Rwanda bakinjira mu bwangavu ngo bituma babyiruka bazi kunezaza abagabo.

    Ngo iryo kuna rituma bashobora kugira imishino ireshya nibura na 5cm. Abashakashatsi Marian Koster na Liza Price Bo muri Universite ya Wageningenmu Buholandi babajije abagore 11 n’abagabo 2 mu Rwanda ku byerekeranye n’ibyo gukuna. Bavuga ko abagabo n’abagore babajije bababwiye ko abagore b’abanyarwandakazi bashobora gusohora kurenze kunyara udukari duke iyo ubusanzwe abo bagore bakunnye.

    Ababajijwe bavuze ko imishino ifite akamaro kanini mu gutuma umugore aryoherwa n’igitsina no gusohora kunyara.Abagabo benshi muri ibi bihugu byatangajwe haruguru ngo bakunda abagore baciye imyeyo.

    Ngo kuba umugore ataraciye imyeyo byahumira ku mirari akaba atananyara mu gihe cy’akabariro ngo ni ikibazo ngo kuko hari ababigenderaho bagata ingo baca inyuma abo bashakanye bakajya gushaka ababyujuje.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74188

  • Umusaza w’imyaka isaga 100 muri Ethiopia yakize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganga bakurikiraniye hafi ndetse akavura umusaza wo mu gihugu cya Ethiopia bivugwa ko afite imyaka isaga 100 y’amavuko yatangaje ko gukira icyorezo cya Covid-19 k’uyu mukambwe bitangaje.

    Umuryango wa Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko afite imyaka 114 y’amavuko. Kugira iyi myaka, byahita bimugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane, ariko nta cyemezo cy’amavuko gihari cyemeza ko iyo myaka ivugwa ari ukuri.

    Abantu bafite hejuru y’imyaka 80 y’amavuko bavugwaho kuba mu bazahazwa cyane na coronavirus iyo baramutse bayanduye. Kuri uyu mukambwe, ni uwihayimana wo mu idini rya orthodoxe ryo muri Ethiopia. Ubu ari kwitabwaho iwe mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu, Binyam Lulseged Tilahun w’imyaka 24.

    Uyu mukambwe, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ubwo nari mu bitaro, nasengaga Imana nsaba ngo inkize. Narariraga kandi nsengera igihugu cyose ngo cyongera kugira ubuzima”

    Aba Tilahun yari yasanganywe iyo virusi ubwo hapimwaga bitunguranye abatuye agace atuyemo ko mu murwa mukuru Addis-Abeba, ashyirwa mu bitaro mbere yuko agaragaza ibimenyetso, nkuko Dr Hiluf Abate yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

    Uwo muganga wakurikiranye ndetse akavura uyu mukambwe, yongeyeho ko ibi byatumye itsinda ry’abaganga rifatirana iyo ndwara itarakara mu mubiri we ndetse ribona n’uburyo bwo kumukurikiranira hafi.

    Mu minsi ine ashyizwe mu cyumba cy’indembe cyo mu bitaro bya Yeka Kotebe biri i Addis-Abeba, Aba Tilahun yarushijeho kuremba ubwo iyo virusi yari itangiye kuganza ubuzima bwe nuko ashyirwa mu buryo bumwongerera umwuka wo guhumeka wa oxygène, nkuko Dr Hiluf abivuga.

    Yamaze iminsi 14 yose hamwe mu bitaro, avurwa mu gihe cy’icyumweru kirenga ahabwa umwuka wa oxygène. Yanahawe imiti yica udukoko (anti-biotics) ndetse n’umuti urwanya kubabuka (inflammation) wa dexamethasone uherutse gutangazwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kuvura abarwayi ba Covid-19 barembye.

    Kugeza ubu muri Ethiopia hamaze kwemezwa abantu 5,425 banduye coronavirus, muri bo 89 imaze kubica naho 1,688 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umusaza-wimyaka-isaga-100-muri-ethiopia-yakize-covid-19/

  • Igisirikare cya Leta y’u Burundi cyahakanye ko nta wateye u Rwanda aturutse ku butaka bwacyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Kamena 2020, igisirikare cy’Ingabo z’u Rwanda cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bateye ku birindiro byazo biri mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo. Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi iby’iki gitero, kivuga ko ubutaka bw’u Burundi butaba indiri y’abahungabanya umutekano w’Igihugu gituranyi.

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko abateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse na nyuma yo gukubitwa inshuro bakaba basubije mu cyerekezo cy’ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi. Ibyatangajwe n’ingabo z’u Rwanda byatewe utwatsi n’Ingabo z’u Burundi .

    Ku ruhande rw’u Burundi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

    Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari “ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo”.

    Soma hano inkuru bijyanye ku itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ku gitero cyakozwe n’abavugwa ko bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda baturutse I Burundi:Abantu bitwaje imbunda bateye u Rwanda baturutse i Burundi
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/igisirikare-cya-leta-yu-burundi-cyahakanye-ko-nta-wateye-u-rwanda-aturutse-ku-butaka-bwacyo/

  • ‘Worthy of George Kirby’s name’: Democrats Pelosi, Schumer can’t remember George Floyd

    House Speaker Nancy Pelosi of Calif., wears a face mask as she arrives to speak at a news conference on Capitol Hill in Washington, Friday, June 26, 2020. (AP Photo/Carolyn Kaster)

    Democratic House and Senate leaders want to honor the memory of George Floyd with sweeping criminal-justice legislation, even if they can’t always remember his name.
    House Speaker Nancy Pelosi insisted Friday that Democratic legislation on police reform needed to be worthy of the name — of George Kirby.
    “And I said I’ll recommend that to the Judiciary Committee and to the Congressional Black Caucus, who have shaped the bill, but I only will do that if you tell me that this legislation is worthy of George Kirby’s name,” said Ms. Pelosi at a press conference.
    Commenters pointed out that George Kirby was a Black comedian, actor and singer who died in 1995.
    Ms. Pelosi wasn’t alone. On Wednesday, Senate Minority Leader Chuck Schumer needed three tries before getting Mr. Floyd’s name right.
    “Who do you believe when it comes to civil rights and police accountability: Mitch McConnell, or the lawyer for the families of Floyd Taylor, of George Taylor, George Floyd — and Breonna Taylor?” said Mr. Schumer.
    Mr. Floyd, 46, became a household name in death after video captured a Minneapolis police officer kneeling on his neck for more than eight minutes, spurring widespread protests and calls for police
    Source : washingtonpost.com
  • Imiterere y’igitero cy’i Nyaruguru: Abaturage hari abo bamenye mu bakigabye #rwanda #RwOT #WebRwanda

    Ahagana saa Sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi baturutse mu Burundi, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
    Source : igihe.com
  • Miliyari 2,262 Frw zimaze gukoreshwa mu 2019/20: Ibikorwa by’ingenzi byagezweho #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi yerekana ko kuva muri Nyakanga 2019, ingengo y’imari ya 2019/20, itangiye gushyirwa mu bikorwa kugera mu mpera za Werurwe 2020, amafaranga yakoreshejwe habariwemo n’ishoramari rya Leta agera kuri Miliyari 2,262.5 Frw.
    http://dlvr.it/RZTZ6G

  • Bakoze ubukwe bw’igitangaza nyuma yo gukundanira ku irondo [VIDEO] #rwanda #RwOT

    Batuye kandi bakorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali akagali k’Agateko, umukobwa witwa Iradukunda Liliane umusore yitwa Simon.

    Uyu musore niwe wabanje muri aka kazi, avuye mu kazi yakoreraga mu murenge wa Kimisagara ko gucururiza umukire, umukobwa yaje muri aka kazi nyuma ariko ubu ni umuyobozi w’abanyerongo mu mudugudu ‘village commander’.

    Abakobwa n’abagore ntabwo bamenyerewe mu kazi k’irondo ry’umwuga. Simon avuga ko byamutangaje biranamushimisha kubona umukobwa yinjiye mu kazi k’irondo. Umutima wa Simon ngo waize kuri uyu mukobwa umwiyumvamo.

    Nyuma y’amezi 5 Liliane yinjiye muri aka kazi nibwo yatangiye gukundana na Simon.

    Mu kazi barabatandukanyije bamaze kumenya ko bakundana kugira ngo urukundo rwabo rudatuma bica akazi barabatandukanyije bashyirwa mu makipe yo mu midugudu itandukanye, bakomeza kuvugana kuri telefone.

    Igihe cyarageze buri umwe ujya kwereka umukunzi we ababyeyi be, imiryango ibaha umugisha wa kibyeyi basezerana imbere y’amategeko ubu barabana.

    Uyu muryango ntabwo wemeranya n’abasuzugura akazi k’irondo ry’umwuga. Simon avuga ko yizigamiye amafaranga yagiye akura muri aka kazi none ngo yaguze ikibanza cy’ibihumbi 500.
    http://dlvr.it/RZTZ9m