Author: webrwanda

  • Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, Yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania kuva mu mwaka wa 1995-2005 yitabye Imana azize uburwayi nkuko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli mu ijoro ryacyeye rya tariki 23 Nyakanga 2020. Atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize umugore n’abana b’abahungu babiri.

    Mu butumwa Perezida Magufuli yatanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye“. Ntabwo hatangajwe indwara yamwishe.

    Perezida Magufuli yagize ati: “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite“.

    Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

    Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

    Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegeko nshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

    Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi aho zavuze ko Abarundi batasubiramo itegeko nshinga rishya batoye mu 2018.

    Perezida Magufuli nkuko BBC yabitangaje, abinyujije kuri Twitter yavuze ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu” bwa Tanzania. Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/benjamin-mkapa-wabaye-perezida-wa-tanzania-yitabye-imana/

  • Amashuri yari yarafunguwe muri Afurika y’Epfo agiye kongera gufungwa kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2020 ko amashuri muri Afurika y’epfo azongera gufunga imiryango igihe cy’ukwezi guhera kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni mu gihe iki gihugu kirushiriza kubona ibitigiri vy’abandura vyiyongera.

    Afurika y’Epfo, ni Igihugu gikomeje kugira imibare myinshi kandi yiyongera buri munsi kurusha ibindi bihugu kuri uyu mugabane wa Afurika. Imibare itangazwa, igaragaza ko abantu barenga 408 000 bamaze kwandura iki cyorezo. Iza ku mwanya wa gatanu kw’isi. Abarenga 6 000 baramaze kuhasiga ubuzima.

    Ukwiyongera gukabije kw’abanduye Coronavirus, byateye amakenga ku barimu, aho sendika yabo yasabye Leta kwisubiraho ku ngingo yafashe yo kwemerera amashuri gufungura mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2020.

    Tukivuga kuri iki cyorezo muri iki gihugu, ijwi rya Amerika ryatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yavuze ko abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bagera kuri 13 000 banduye iki cyorezo abandi barenga 100 muri bo bahitanwa n’iki cyorezo.

    Umuvugizi, Popo Maja, yavuze ko ibyo byatewe n’ubukene bw’abakozi, aho bamwe bahisemo kureka akazi ku bwoba bwo gutinya kwandura, hamwe n’ibikoresho byo kwirinda bidakwiye.

    Raporo yasohowe ku italiki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi 2020 n’ikigo cya Afurika y’epfo kigenzura abarwayi mu bitaro cyavuze ko ibice 2.6 ku ijana by’abinjira ibitaro barwaye covid-19 muri Afurika y’epfo ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/amashuri-yari-yarafunguwe-muri-afurika-yepfo-agiye-kongera-gufungwa-kubera-covid-19/

  • Amateka ya sultan Moulay Ismail waryamanaga n’umugore umwe buri munsi akabyara abana 1171mugihe cy’imyaka 32. #rwanda #RwOT

    Moulay Ismail ni umwe mu Bantu babayeho bagize amateka n’icyubahiro muri maroc ndetse no mumuco wabo muri rusange,yayoboye maroc yifashishije ingabo zirenga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150.000) abenshi murabo bari abacakara babaga baratutse munsi y’ubutayu bwa Sahara.

    Mu mwaka wa 1704 nibwo sultan Moulay yerekanywe na Guinness book of record nk’umuntu wari ufite abana benshi Aho icyo gihe babaruraga abagera kuri 880 aba nibo byari bizwi neza Hari n’amakuru afatika ko arabana ba sultan,uyu mugabo byavuzwe ko yaryamanaga n’umugore umwe buri munsi ibi NGO yabikoze mu gihe kimyaka 32.

    Nyuma y’urupfu rwa Saadi sultan Ahmad Almansur maroc yaranzwemo umutekano mucye aho abahungu ba Almansur barwaniraga ubutegetsi hagati yabo mu gihe igihugu cyari cyacitsemo ibice, murizo ntambara Moulay Ismail yahisemo gushyigikira Uwitwaga Rashid maze aza kumugira guverineri wa Mekness akigerayo Moulay yatangije ubuhinzi n’ubucuruzi muri ako karere kugira ngo yongere ubukungu bwe bwari kuzamufasha kugenda nawe yigarurira ahantu hatandukanye.
    Rashid Kandi yahaye Moulay kuyobora igisirikare mu majyaruguru ya Maroc maze amugira uhagarariye intumwa y’Imana Muhammad muri feodal na viceroy ahagana 1667 ubwo yarwanaga mu majyepfo ya Maroc. (khalifa Ni izina ryahabwaga uhagarariye Muhammad mu gace runaka muri Africa)
    inzu ndangamurage yitiriwe sultan Moulay niyo yonyine amarembo aba afunguye kubatari abasiramu.

    Moulay Ismail yarindaga cyane abagore be bane 4 n’inshoreke ze magana atanu 500 Aho umugabo uwo ariwe wese warebaga umwe mu bagore cyangwa inshoreke ye yahabwaga igihano cyo kwicwa,bamwe mu nshoreke ze sultan Moulay yagiye abanyonga abandi akabaca amabere hakaba nabo akuye amenyo bitewe nuko abafashe cyangwa akabakekaho kumuca inyuma.

    Nkuko igitabo cya Guinness world Record kibitangaza Ismail yibarutse abana barenga 888 umubare munini w’abana wigeze ubaho bibarutswe n’umuntu umwe,dukurikije inkuru zanditswe na Dominique Busnot wari ambasaderi w’ubufaransa wahoraga akora ingendo muri maroc sultan ashobora kuba yari afite abana 1171 mu 1704 Aho yari afite imyaka 57 amaze kubutegetsi imyaka 32.

    Nubwo abahanga bashidikanyaga ko bishoboka ubushakashatsi bushya bwakozwe kuri sultan n’imibereho ye bwerekanye ibi bishoboka cyane mu gihe yaba yararyamanaga n’umugore umwe byibuze kumunsi.

    The post Amateka ya sultan Moulay Ismail waryamanaga n’umugore umwe buri munsi akabyara abana 1171mugihe cy’imyaka 32. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amateka-ya-sultan-moulay-ismail-waryamanaga-numugore-umwe-buri-munsi-akabyara-abana-1171mugihe-cyimyaka-32/

  • Who do you think would make a better candidate for the democratic party? Ye vs Joe Online Poll #RwOT #Rwanda

    In this twitter poll, Who do you think would make a better candidate for the democratic party?

    Kanye West vs Donald Trump vs Joe Biden: Rapper to run for US ...

  • Danny Vumbi yahishuye impamvu Album “Inkuru nziza” ari kuyigurisha 100 000 Frw, biyigira iya mbere ihenze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”, mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw.
  • Leta yashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuyabavugururira #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), cyashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuvugururwa hagaterwamo ibiti bishya byitezweho gutanga umusaruro mu myaka itanu iri imbere.
  • Amafoto utabonye yo mu bukwe bwa Kalisi Sabrina wabaye Miss Photogénique muri Miss Rwanda ya 2015 #rwanda #RwOT

    Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogénique) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, aherutse gusezerana na Karega Dan Munyura bari bamaze igihe bakundana.
  • Sobanukirwa imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe bwa Kanye West #rwanda #RwOT

    Byatangiye Kanye West avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe bamwe bati ni ukubeshya uyu asanganywe uburwayi bwo mu mutwe ari kwishakira ko izina rye rivugwa kurushaho none bigeze n’aho umuryango we uhamya ko afite ibibazo koko.
  • Uganda mu gihirahiro nyuma y’aho Kenya ihagaritse isukari yinjizwaga mu gihugu #rwanda #RwOT

    Abakora isukari muri Uganda bari mu gihirahiro cyo kubura aho bagemura isukari yabo nyuma y’aho Kenya ifatiye icyemezo cyo gukumira isukuri yinjizwaga, kugira ngo abayikora b’imbere mu gihugu babone isoko.
  • Ku myaka 54, Mike Tyson agiye kurwana na Roy Jones Jr #rwanda #RwOT

    Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe agiye kugaruka mu mikino, aho azahangana na Roy Jones Jr mu murwano uzabera i Los Angeles tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka.