Author: webrwanda

  • Uburanga bw’umunyamideli uri mu rukundo n’umukinnyi Ally Niyonzima #rwanda #RwOT

    Ally Niyonzima umukinnyi w’ikipe y’igihugu ubu udafite ikipe, ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli witwa Monica ukoresha amazina ya Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri Rayon Sports, ntiyakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo, ndetse uyu mukobwa bakundana ni na we wahishuye ko bakundana dore ko ari na we washyize ifoto ye bari kumwe hanze.

    Monica ari mu rukundo na Ally Niyonzima nyuma y’uko muri 2018 yapfushije umugabo we basezeranye wavukaka i Rubavu kimwe n’uyu mukobwa, witwa Kapaya Christus.

    Ashimangira urukundo rwe na Ally Niyonzima, aherutse gushyira ifoto yabo kuri Insta story iherekezwa n’ijambo rigira riti “rukundo rwanjye”.

    Si ibyo kuko no muri Bio ye ya Instagram, Muni Bosslady uba New Zealand yashyizemo Muni N8(N: Isobanuye Niyonzima mu gihe 8 ari nimero uyu muhungu akunda kwambara iyo ari mu kibuga akina).

    Niyonzima amakuru avuga ko atajya yifuza kuba yashyira hanze iby’urukundo rwe kuko aba yumva byaba ibanga, gusa umukobwa we kwihangana bikaba byaramunaniye abisangiza inshuti.

    Monica aryohewe n’urukundo

    Monica yahishuye ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima

    Muni Bosslady

    Ally Niyonzima ntakunze gushyira hanze iby’urukundo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/uburanga-bw-umunyamideli-uri-mu-rukundo-n-umukinnyi-ally-niyonzima

  • Sugira Ernest yasinyiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Sugira Ernest yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Sugira Ernest yasoje intizanyo ye muri Rayon Sports yari yaratijwemo na APR FC.

    Iyi kipe yegereye uyu musore ngo ahagume ariko arabyanga bitewe n’uko ibyo yari yemerewe mbere birimo miliyoni 3 atahawe, hakaba hari n’umushahara atabonye.

    Iyi kipe yahise yongera yandikira APR FC iyitira uyu rutahizamu, gusa APR FC yo ikaba yari yaramaze guha uburenganzira uyu mukinnyi wari usigaranye umwaka umwe wa yo ko yashaka ikipe bakumvikana ubundi bo bakamurekura.

    Sugira Ernest akaba yari yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, ibi ni byo byatumye iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.

    Amakuru agera ku ISIMBI ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira Rayon Sports umwaka umwe usobora kongerwa, igisigaye ni uko APR FC imuha release letter.

    Mu mezi 2 n’igice yakiniye Rayon Sports nk’intizanyo, mu marushanwa yose yakinnye imikino 7 ayitsindira 5.

    Asinyiye Rayon Sports yiyongera ku bakinnyi nka Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjiri, Kwizera Olivier, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est b’abanyarwanda bamaze gusinyira iyi kipe.

    Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo.

    Sugira Ernest yasinyiye Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yasinyiye-rayon-sports

  • Inshingano za BNR, politiki y’ifaranga, uburyo gihugu cyaka kikanishyura umwenda: Ikiganiro na Prof Kigabo #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba uri umwe mu batekereza ko Banki Nkuru y’u Rwanda ikora nka banki cyangwa ibindi bigo by’imari bisanzwe bikorana n’abaturage mu buryo bw’ubucuruzi bubyara inyungu.
  • Twasaga n’abigana Dj Bob: Ibyo wamenya ku rugendo rwa Dj Zizou mu muziki #rwanda #RwOT

    Iradukunda Zizou umuhungu wa Soso Mado wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala muri iyi minsi ni umwe mu bahagaze bwuma mu muziki nyarwanda nyamara ataririmba, ni umusore ufite urugendo rutari ruto.
  • RIB yahishuye ko uburwayi bwa Barafinda basanze ari karande, iburira abakomeje kumukoresha ibiganiro #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko abaganga bemeje ko uburwayi bwa Barafinda Sekikubo Fred ari karande, asaba abakomeza kumukoresha ibiganiro bazi ko arwaye, kubihagarika.
  • Musanze: Akarere kahagaritse serivisi zo kwakira abaturage hatifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki 28 Nyakanga 2020, rivuga ko ibikorwa byo kwakira abaturage bari basanzwe bakagana bihagaritswe keretse abazajya bifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
  • Prosecution Explains Former Prime Minister’s Allegations, Detention #rwanda #RwOT

    Former Prime Minister Dr. Pierre Damien Habumuremyi, who is facing charges of ‘bleach of trust’ and issuance of ‘unsecured cheques’, is not likely to see the light out of a detention facility any time soon due to prosecution’s fear of his perceived ability to temper with investigations.

    The Prosecutor General (PG), Aimable Havugiyaremye, said on Tuesday evening that the former Prime Minister was denied bail because of his ‘influence’.

    The PG told journalists that Dr. Habumuremyi would have qualified for bail as a matter of principle, but the nature of his case prevented the court from offering him the lawful right to facing justice while out of detention.

    Dr. Habumuremyi is being charged with issuing bouncing cheques worth over Rwf200 million. At first, when he was arrested and detained, his file amounted to about Rwf100 million.

    Later, when he was detained, some of his creditors who were afraid of suing a “former prime minister’, began showing up with claims of him defaulting and issuing them bouncing cheques.

    As investigations continued, Dr. Habumuremyi was found to be owing over Rwf1.5 billion in arrears to suppliers of his Christian University of Rwanda.

    The Prosecutor General said the former Primer could not even provide a guarantee to secure his release because all his other properties are indebted mainly with banks as collaterals against loans. Dr. Habumuremyi

    The prosecution had no choice but to request the court to deny him bail because he could show the ability to pay off his debts and due to his influence, he would jeopardize further investigations that are ongoing.

    Havugiyaremye discredited those who sympathize with Dr. Habumuremyi saying that, “no one is above the law in Rwanda,” even though he is the former Prime Minister.

    Criminal liability is personal, according to article 17 of the constitution, and provides that civil liability be determined by law.

    In the same article, no one should be imprisoned on the ground of inability to fulfill obligations arising from civil or commercial laws. This, according to legal experts, is subject to interpretation.

    Dr. Habumuremyi was arrested on July 3, and the prosecution says he allegedly committed the crimes between 2018 and 2019 in his capacity as a rector and owner of the university.

    His university has been closed due to the inability to secure all requirements to operate after failing to mobilize enough resources to meet the required standards of a full university.

    Meanwhile, according to the 2019 Foreign Private Capital (FPC) report, Rwanda’s average Return on Equity (ROE) is 13.2%, higher than the world’s profitability of 6%, however, education as a sector performs lower than 3%, and in some years it has been performing in negative.

    The education sector is not only capital intense, but it is also interactive because of structural obstacles.

    The manufacturing sector, for example, earned an impressive 8.95% in 2018 and averaged 21.1% between 2013 and 2018, but education earned -12.6% in the same period and having registered negatives from 2014 to 2017 save for 2018 when the sector earned a paltry 2.8% in 2018.

    Unless Dr. Habumuremyi had a magic stick, otherwise his university was bound to get hit nevertheless, even though the phenomenon doesn’t exonerate him from the alleged criminal liabilities.
    http://dlvr.it/RcZRhj

  • Dr Anamali wo muri Baho Hospital yasobanuye uko iryinyo rirwaye ritunganywa bidasabye kurikura #rwanda #RwOT

    Umuganga w’Inzobere mu Buvuzi bw’amenyo muri Baho International Hospital, Dr Anamali Roger, yavuze ko umuntu urwaye amenyo adakwiye kumva ko ajya kwa muganga gusa ngo bayakure, ahubwo hari ubuvuzi bukorwa iryinyo rikaguma mu kanwa kandi rikora neza.
  • Inshingano za BNR, ppolitiki y’ifaranga, uburyo Igihugu cyaka, kikanishyura umwenda: Ikiganiro na Prof Kigabo #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba uri umwe mu batekereza ko Banki Nkuru y’u Rwanda ikora nka banki cyangwa ibindi bigo by’imari bisanzwe bikorana n’abaturage mu buryo bw’ubucuruzi bubyara inyungu.