Author: webrwanda

  • Nitwa Marlene mfite imyaka 35 ndashaka umusore dukundana tukabana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam

    source https://www.imbere.com/nitwa-marlene-mfite-imyaka-35-ndashaka-umusore-dukundana-tukabana/

  • Ubuhamya : Uko umuramyi Aimé Uwimana yabuze amahirwe yo kwiga, akihebera umuziki wo kuramya Imana #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise indirimbo ‘Iminsi yose’, ‘Inkovu z’urukundo’, ‘Tu es mon refuge’, ‘‘Thank You’, ‘Muririmbire Uwiteka’, abatari bake bahita bakubita agatima byihuse kuri Uwimana Aimé kubera ubutumwa bwe bwigaruriye imitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu muhanzi afatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana , dore ko abatari bake batazuyaza kubyatuza akanwa kabo bamushimira nk’imwe mu nkingi za muzika ya gospel mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yavukiye mu Burundi. Avuka mu muryango w’abana batatu. Afite umugore n’abana batatu.

    Kuva ku myaka 16 yari umuririmbyi aho yatangiye aririmba muri korali yo muri Eglise Vivante i Bujumbura, kugeza ubu ntarava mu murongo w’indirimbo zo kuramya Imana. Aime yageze mu Rwanda mu 1994 avuye mu Burundi. Muri icyo gihe, icy’ibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.

    Ati ‘‘Iby’Imana ni bigari. Ikintu nashoboraga gukora ni ukureba umuntu acuranga gitari. Nisanze kwiga bidashoboka kubera uburwayi, icyo nashyiraga imbere cyaranze mpita mfata inzira y’umuziki. Iyo ikintu kikurimo hari igihe utaba uzi imbaraga zikirimo. Hari igihe nabaga nicaye nkandika imivugo, iyo ufite umwanya, ibikurimo nibyo biza.”

    Umuramyi Uwimana avuga ko yatekerezaga amashuri kubera ubuzima ariko kuririmba no kuramya byari bimurimo imbere gusa atazi neza agaciro kabyo.Mu buhamya bwe, Uwimana Aimé, avuga ko yagerageje kujya mu ishuri ariko ntibyamuhira nkuko yabyifuzaga ndetse bimuviramo kumera nk’uwahungabanye, byanatumye batekereza kumujyana i Ndera ngo barebe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe.

    Ati ‘‘Byatumye mpora nikingiranye mu nzu ntashaka gusohoka hanze kugira ngo ntabona abandi bana baca imbere y’iwacu bava ku ishuri bikanyibutsa ko njye kwiga byanze.”Yakomeje agira ati ‘‘Nibuka ko iki kiri mu bigeragezo bikomeye nagize kuko iby’ishuri bihagaze nabaye nk’uguye mu mutima. Ndibuka ko navuze nti iyi Mana ntacyo imariye…”

    Uwimana Aimé avuga ko amaze kubona ko kwiga byanze yiyeguriye muzika kugeza ubu ndetse ni urugendo rwamuhiriye dore ko na yo yari impano ye.Guhungabana kwa Uwimana byatumye umubyeyi we yibaza byinshi ariko akomeza kumuba hafi ndetse ibyo byatumye ashimangira ko ari intwari ikomeye mu buzima bwe.

    Uwimana avuga ko gutanga ubuhamya ari byiza kuko bifasha undi muntu ukiri mu bihe bisa n’ibyo wanyuzemo gukomera no kwizera Imana ko ibasha guhindura amateka y’umuntu akaba mashya.

    Aimé Uwimana benshi bafatiraho ikitegererezo mu buzima bwo kuramya Imana

    Ni umugabo uzi kuganira atebya cyane, muri ubu buhamya bwe yahishuye impamvu yatumye ajya kwiga umukino wa Karate n’uko yabanje gukora injyana ya Rap mbere yo gutangira umuziki abantu bamuziho umunsi wa none.Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka”, ‘‘Une Lettre d’Amour”, ‘‘Ngwino mukiza twibanire”, ‘‘Iminsi yose”, ‘‘Urwibutso”, ‘‘Inkovu z’urukundo” n’izindi.

    Uyu muhanzi bagenzi be bita ‘Bishop w’abahanzi’ aherutse no gushyira hanze album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo kizwi nk’igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’iz’agakiza, kandi iboneka kuri YouTube channel ya Aimé Uwimana.

    Izi ndirimbo yazikoranye n’abahanzi baririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Patrick Nyamitari, Tonzi, Guy Badibanga, Dominic Ashimwe, Israel Mbonyi, Patient Bizimana n’abandi.

    Uwimana yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza we, aho yakundaga kuririmba ariko akabura aho abihera n’ubwo ngo kugeza magingo aya ataragera aho yifuza kugera.Uwimana Aimé afatanya ubuhanzi n’akazi ko gutunganya indirimbo (Producer).

    Reba ubuhamya burambuye bwa Uwimana Aimé bugaruka ku buzima bwe

    Sogokuru ni indirimbo Uwimana Aimé aheruka gusohora

    Uwimana Aimé yatangije gahunda yise “Ibihe byo kuramya” igamije gususurutsa abakunzi ba gospel

    Daniel@Agakiza

    Source:Igihe

    source https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-umuramyi-Aime-Uwimana-yabuze-amahirwe-yo-kwiga-akihebera-umuziki.html

  • Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na Diamond yavuze ukuri #rwanda #RwOT

    Jihan Dimack byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yabihakanye gusa avuga ko nta mukunzi afite kandi ko we n’uyu muhanzi ari inshuti zisanzwe ariko nta by’urukundo birimo.

    Ibi byaje nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Tanasha ndetse akaba yifuza gushinga urugo.

    Uyu mukobwa wabaye Miss Universe Tanzania 2016/2017, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond uretse ko ari inshuti zisanzwe.

    Yagize ati“turaziranye kuko twebwi turi mu ruganda rumwe, ni umuntu nubaha cyane, ni umuntu mwiza kandi ukora cyane, ndamwubaha kandi ndamwishimira ariko ntabwo turi mu rukundo nk’uko abantu babitekereza, reka mbisobanure neza.”

    Yakomeje agira ati“ni nk’ubusazi, nanakiriye telefoni ivuye mu Burusiya, bambwira ko bumvishe ko ngiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukomeye. Buri umwe arimo kubivugaho ariko siko biri. Reka dutegereze turebe ariko ntabwo biri uko abantu babikeka.”

    Iyi nkuru yatijwe umurindi cyane nyuma y’uko nyina wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we Esma Khan bose yashyize ku nkuuta zabo za Instagram ifoto ya Jihan Dimack ari na byo byahise bikwirakwiza inkuru y’uko Diamond ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

    Ngo ntabwo ari mu rukundo na Diamond

    Yavuze ko ari inshuti zisanzwe

    Diamond aherutse kuvuga ko yifuza gushinga urugo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-bivugwa-ko-ari-mu-rukundo-na-diamond-yavuze-ukuri

  • I&M Bank Plc yateye inkunga umushinga uzafasha abana gukomeza gukunda gusoma muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT

    I&M Bank ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Book Mobile Initiative batangije ubukangurambaga “Soma Nsome” bugamije gutoza abana gukunda gusoma.
  • Abayisilamu bitabiriye umutambagiro mutangatifu i Mecca mu buryo budasanzwe kubera Coronavirus (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abayisilamu ku Isi ukomeje gusatira umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe bamwe muri bo bari mu rugendo rutagatifu ruzwi nka Hajj, i Mecca muri Arabie Saoudite.
  • Rubavu: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Rusigari mu mudugudu wa Bisizi yafashe umwe mu bacuruzaga urumogi.
  • Huawei yaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Abashinwa kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Huawei, cyaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, gihigitse Samsung yakunze kwiharira uyu mwanya mu myaka myinshi ishize.
  • USA: Abamaze kwicwa na Coronavirus barenze 150 000 #rwanda #RwOT

    Abantu basaga 150 000 nibo bamaze kwicwa na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe abandura nabo bakomeje kwiyongera.
  • Bike wamenya ku mugabo ufite izuru rirerire kurusha abandi bose ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki 18 Werurwe 2010, nibwo umugabo witwa Mehmet Özyürek yagiye kuri televiziyo izuru rye rishyirwaho igipimo maze Guinness World Records yemeza ubwo ko ariwe mugabo ifite izuru rirerire.

    Izuru ry’uyu mugabo rireshya na santimetero 8,8. Nubwo bimeze gutya ariko amateka agaragaza ko uyu mugabo atari we muntu wa mbere mu babayeho mu Isi ufite izuru rirerire kuko mu myaka ya za 1770 hari umugabo w’Umwongereza witwa Thomas Wedders wari ufite izuru rireshya na santimetero 19.


    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Bike-wamenya-ku-mugabo-ufite-izuru-rirerire-kurusha-abandi-bose-ku-Isi-AMAFOTO

  • Inkingo zirenga 25 ziri mu igerageza ku ndwara ya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Amaso ahanzwe urukingo rwa Coronavirus nk’igisubizo kirambye cyo guca ukubiri n’impfu zikomeje kwiyongera biturutse kuri iki cyorezo. Ni bwo bwa mbere ibihugu bisa n’ibiri mu isiganwa ryo gukora ubushakashatsi ku muti runaka.