Author: webrwanda

  • Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League. #rwanda #RwOT

    Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League

    Arsenal yongeye kwitwara neza muri Premier  League aho itsinze Wolves ibitego 2-1 amahirwe yo kuza mu makipe atandatu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ariyongera.

    Wolves yatangiye igira amahirwe yar avuyemo igitego cya mbere aho Adama Traore yahushije  uburyo bwiza bwakabaye bwabyaye igitego.

    Arsenal yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bukayo Saka wari utsinze igitego cye cya mbere muri Premier League. Wolves yinjijwe igitego nyuma y’iminota 448 itinjizwa igitego  muri shampiyona.

    Alexander Lacazette wari umaze amezi 18 adatsinda igitego cyo hanze yajw guterekamo igitego cya kabiri cya Arsenal – yaranzwe no kugarira neza muri uyu mukino – nyuma y’umupira mwiza yahawe na Joe Willock.

    Manchester United yanyagiye Bournemouth mu mukino wagaragayemo ibitego byinshi

    Manchester United yitwaye neza nanone aho yatsinze Bournemouth ibitego 5-2 kuri Old Traffold mu mukino wagaragayemo penaliti ebyiri.

    Bournemouth itari ihagaze neza yatangiye neza umukino aho Junior Stanislas yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane nyuma y’amakosa ya Harry Maguire ariko ntabwo byatwaye umwanya munini kugira ngo Mason Greenwood akishyure ku ishoti rikomeye yarekuye nyuma y’umupira yaru ahawe na Bruno Fernandes.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Manchester United ifite ibitego 3-1 kuko Marcus Rashford yaje guterekamo igiteho cya kabiri kuri penaliti mu gihe Anthony Martial yateretsemo igitego cya gatatu ku ishoti yarekuye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse ahanganye nuko nyuma yuko Eric Bailly wari winjiyemo asimbuye akoze umupira, Joshua King yatsinze igitego cya kabiri ari nacyo cya nyuma cya Bournemouth muri uyu mukino.

    Mason Greenwood wigaragaje cyane yaje guterekamo igitego cya kane cya Manchester United nyuma y’umupira yahawe na Nemanja Matic mbere yuko Bruno Fernandes aterekamo agashinguracumu kuri coup-franc nuko umukino urangira Manchester United itsinze ibitego 5-2 ikomeza inzira igana mu makipe ane ya mbere.

    Leicester City yatsinze nyuma y’imikino myinshi na Brighton yitwara neza

    Jamie Vardy utaherukaga gutsinda igitego muri Premier League yongeye kugaruka ku rupapuro rw’abatsinze ibitego mu mukino wa Leicester City na Crystal Palace warangiye Foxes itsinze ibitego 3-0 mu rugo.

    Wari umukino w’ingenzi cyane ku ruhande rw’abasore ba Brendan Rodgers bari bakeneye kuguma mu makipe ahatanira kuza mu makipe ane ya mbere muri Premier League.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije 0-0 ariko mu gice cya kabiri byahinduye isura aho Kelechi Iheanacho yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na Vicent Guaita nyuma y’umupira wahinduwe na Youri Tielemans.

    Igitego cya mbere cyakurikiwe n’ibindi bibiri bya Jamie Vardy watsindaga igitego cye cya 100 na 101 muri Premier League nuko Leicester City yegukana amanota atatu bari bakeneye cyane.

    Ku mukino wabanjirije iyindi uyu munsi, Brighton and Hove Albion yatsinze Norwich City igitego 1-0 cyatsinzwe na Leandro Trossard ikomeza gushaka uburyo yaguma mu kiciro cya mbere.

    The post Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/leicester-city-man-united-arsenal-ibyaranze-imikino-yo-kuwa-gatandatu-muri-premier-league/

  • Arsenal mu biganiro na Aubameyang: Ibyo akeneye ngo yongere amasezerano muri Arsenal. #rwanda #RwOT

    Arsenal mu biganiro na Aubameyang: Ibyo akeneye ngo yongere amasezerano muri Arsenal

    Arsenal iri mu biganiro na Pierre-Emerick Aubameyang ngo barebe ko bamwongerera amasezerano nkuko amakuru dukesha ibitangazamakuru byo ku mugane w’Uburayi abitugezaho.

    Nkuko James Olley wandikira ESPN yabitangaje, ibiganiro hagati ya Arsenal na Aubameyang bigeze kure aho uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon ashaka ibihumbi £250 nk’umushahara. Nubwo bataremeranya, ibiganiro biri kugenda  neza.

    Arsenal ikomeje kugenda yongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo harimo nka Bukayo Saka uherutse gusinya amasezerano y’igihe kirekire na Gabriel Martinelli wayasinye kuwa Gatanu.

    Biteganyijwe ko amasezerano ya Pierre-Emerick Aubameyang azaba agana ku musozo mu mpeshyi y’umwaka utaha butuma hari amakipe atandukanye ari kumushaka harimo Inter Milan na FC Barcelona nkuko bigenda bitangazwa.

    Julien Laurens yatangaje ko ibiganiro biru kugenda neza. Aubameyang ashaka kuguma muri Arsenal kandi na Arsenal ishaka ku mugumana. Ibimenyetso biragaragaza ko uyu rutahizamu umazw gutsinda ibitego 19 muri Premier League ashobora kongera amasezerano.

    Arsenal ifite abandi bakinnyi iri gushaka kugura harimo Thomas Partey wa Atletico Madrid nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byo muri Espanye.

    Arsenal izamuha amafaranga ashaka?

    Hari aba gushidikanya ko Arsenal itazamuaha amasezerano y’imyaka itatu n’umushahara w’ibihumbi £250k nkuko ari kubisaba ku myaka 31 y’amavuko bitewe nibyabaye kuri Mesut Ozil.

    Kubwanjye, nshobora kwemera ko bazayamuha kuko Aubameyang ntabwo akunda kuvunika cyane aho yasibye imikino 14 ya shampiona kuva yagera muri Arsenal nkuko tubikesha transfermarkt.

    Kandi ikindi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League kugeza ubu aho yatsinze ibitego 19. Uburyo atsindamo ibitego ubona ko ari umuntu ukenewe cyane muri Arsenal.

    The post Arsenal mu biganiro na Aubameyang: Ibyo akeneye ngo yongere amasezerano muri Arsenal. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/arsenal-mu-biganiro-na-aubameyang-ibyo-akeneye-ngo-yongere-amasezerano-muri-arsenal/

  • Reba ibintu bisekeje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane. #rwanda #RwOT

    Gutandukana n’umuntu akundaga by’ukuri ni kimwe mu bintu biremereye umuntu ashobora guhura nabyo, nyamara abakobwa boroha umutima kurusha abasore. Niyo mpamvu umukobwa iyo ababajwe n’umusore bagatandukana ari nawe ubabara bikomeye bigatuma akora ibintu umuntu yavuga ko bisekeje mu gihe atari yabyakira.

    N’ubwo benshi bagerageza kubihisha, abakobwa benshi usanga iyo batandukanye n’umuntu bakundaga by’ukuri bahinduka cyane, yaba mu mibereho yabo, imivugire n’ibindi bitandukanye ugasanga ntibari bo ubwabo bitewe n’uko ubuzima bwababeraga bwiza buhindutse mu buryo butunguranye bakumva nta byishimo bizakurikiraho nyuma yaho.

    Reba bimwe mu bintu bisekeje cyangwa bitangaje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane.

    1.Gusiba nimero ya telefoni y’uwo bakundanaga

    Iki ni kimwe mu bintu bikorwa n’abakobwa benshi iyo batari babasha kwakira igikomere cyo gutandukana n’umuntu ubahemukiye bamukundaga cyane, nyamara akenshi usanga izo nimero aba asiba muri telefoni ye azizi mu mutwe cyangwa afite ubundi buryo bworoshye adashobora kuzitakaza, byanagera igihe bikamurambira akaba yahamagara wa muntu yasibiye nimero.

    2. Kumva yarabaye inzobere mu by’urukundo

    Umukobwa ukimara gutandukana n’umusore yakundaga cyane ahita yumva abijyanye n’urukundo byose abisobanukiwe ku buryo yanagiramo impamyabumenyi y’ikirenga ndetse icyiciro waba urimo cyose akaba yumva yabasha kuguha inama zikwiye ku bijyanye n’urukundo kuko aba yumva byose yarabinyuzemo.

    3. Kongera gukunda Imana cyane

    Umukobwa umaze kubabazwa mu rukundo akenshi hari igihe yongera kumva ko akeneye kwiyegereza Imana, ndetse n’umwe utari usanzwe asenga ahita atangira kwiyegereza Imana kugirango imushumbushe undi musore ufite urukundo nyarwo, nyamara iyo amaze kubona undi musore umufatisha ibyo gusenga yongera akabishyira ku ruhande.

    4. Utugambo tugaragaza gukomera mu mutima

    Akenshi ibi bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga umukobwa ibintu ashyira ku mbuga ze bigaragaza ko ari umunyembaraga, adakeneye umugabo cyangwa umusore kugira ngo yibonemo imbaraga, mbese ibintu bigaragaza ko ari umuntu ufite umutima ukomeye, nyamara ugasanga ahubwo muri icyo gihe nibwo umutima woroshye cyane ndetse anifuza kuba yaba ari kumwe n’uwo batandukanye.

    5.Bumva cyane indirimbo zituje

    Hari indirimbo zivuga ku rukundo ariko zivuga guhemukirana n’ibindi bibabaje, akenshi zikunze kuba zigenda gahoro. Izi ndirimbo zihinduka umusego kuri bamwe mu bakobwa iyo bakimara gutandukana n’umusore, uturirimbo nka Someone Like You ya Adele tuzana amarira n’amwe yibera mu ndiba y’umutima akameneka.

    6. Kubwira mu buryo butaziguye uwo bakundanaga ku mbuga nkoranyambaga

    Hari bamwe batandukana n’abakunzi babo ugasanga banditse amagambo akenshi adashobora gusigurwa na buri wese uretse uwo babiziranyeho, cyane cyane uwo bakundanaga wamubabaje. Ibi hari n’igihe ntacyo bitanga kuko hari n’igihe uwo muntu aba atabyitayeho ahubwo abandi bitareba ugasanga nibo basaba nyir’ukubishyira ku mbuga nkoranyambaga ibisobanuro.

    7. Gutangira gusohoka kenshi

    Iyo umukobwa afite umukunzi, akenshi aba yumva yasohoka ari uko bari kumwe. Umukobwa umaze gutandukana n’umusore yakundaga usanga yishimira noneho kwirekura no gusohoka aho abonye hose kabone n’ubwo yaba atabiteganyije, hari n’ababa bumva ari bwo buryo bwiza bwo kugerageza kongera kubona umukunzi.

    8. Kwihutira kujya mu rukundo rushya

    Bamwe mu bakobwa bakoresha ubu buryo ngo biyibagize umuntu bakundaga cyane, bakaba babijyamo bataniteguye.

    The post Reba ibintu bisekeje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/reba-ibintu-bisekeje-abakobwa-bakora-iyo-bakimara-gutandukana-nabakunzi-babo-bakundaga-cyane/

  • Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. #rwanda #RwOT

    Tuyizere kellia ukoresha izina rya kellia mumuziki yashyize hanze indirimbo ye yambere ayita divayi nyuma yo kumenyekana aririmba mu makwe no mubindi birori bitandukanye.

    Indirimbo divayi iyo uyiteze amatwi ukayikurikirana neza kellia yumvikanamo abwira umuhungu bakundana ko amuryohera nka divayi, gusa ubwo kasukumedia.com yaganiraga nawe kellia yavuzeko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye k’ubuzima abona abantu bakundana babayemo, ko atari inkuru imwerekeyeho ati rwose nge ndi single nta mukunzi mfite.
    kellia warusanzwe aririmba mu makwe.

    Kellia nkundi muhanzi wese ugitangira ngo usanga harimbogamizi n’utubazo bahurira natwo muri studio bwa mbere we avugako ikintu cyamuteye ubwoba akinjira muri studio arukuririmba harimo abantu benshi ati “mubyukuri numvaga ntari bushobore no kuririmba gusa abobantu ahubwo nibo bagiye bantinyura bambwira ko ntagikomeye kirimo.

    Ubwo yabazwaga kumuhanzikazi yumva umutera ubwoba muri muzika nyarwanda yasubije ashize amanga ko ntanumwe we icyo ashyize imbere ari ugukora umuziki ushimisha abawumva.

    Ku kibazo cya bamwe mubahanzikazi bakunze gushyira ibice byabo by’ibanga ahagaragara muburyo bwo gushaka kumenyekana vuba kellia yagize ati”nemerako umuntu agira uburyo akoramo ibintu bye, aramutse abona aribyo byamwinjiriza uko abyifuza gusa nge sinabyinjiramo”.
    kellia ntiyemeranya nabatanga ruswa y’igitsina ngo bakunde bamenyekane.

    Agaruka ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ikunze kuvugwa mumuziki kellia yavuzeko bitaramubaho gusa ko abyumva ati”iyo ruswa ndabyumva ko ihari gusa niba aruko ntarabimaramo igihe simbizi njye ntibirambaho, iyo bibaye bidindiza iterambere ry’umuziki cyane kuko harawo bica intege Kari wenda yaranashoboye akaba yanabireka

    Ati”kubwange biramutse bimbayeho ntayo natanga,nakomeza nkakora cyane igihe cyazagera ibikorwa byanjye bikamenyekana nubwo byafata igihe kirekire cyane,
    Kimwe nuko wihanganye ntuhite wihutira kumenyekana vuba Dore ko aribyo bituma abenshi bayitanga ati ushobora kuzabona ukunda impano yawe akaguteza imbere ntakindi agusabye.

    Kanda hano wumve indirimbo divayi ya kellia

    The post Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/nyuma-ya-divayi-yagarutse-kuri-ruswa-yigitsina-ikunze-kuvugwa-mumuziki/

  • Irebere ubwiza bw’inzu z’ibyamamare hano mu Rwanda -Amafoto #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

    Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

    Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

    Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

    Abakinnyi

    1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

    Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

    Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

    Kwa Bakame

    Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

    2. Haruna Niyonzima

    Inyubako ya Haruna Niyonzima

    Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

    Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

    Kwa Haruna Niyonzima

    Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

    3. Hakizimana Muhadjiri

    Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

    Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

    Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Kwa Muhadjiri

    Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

    4. Bizimana Djihad

    Inzu ya Djihad Bizimana

    Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

    Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

    Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

    5. Jacques Tuyisenge

    Inzu ya Jacques Tuyisenge

    Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

    Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    6. Areruya Joseph

    Inyubako ya Areruya Joseph

    Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

    Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

    Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

    Abahanzi (Abaririmbyi)

    1. Ama G The Black

    Kwa Ama G The Black

    Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

    Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

    2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

    Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

    Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

    3. Platini (Dream Boys)

    Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

    Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

    4. TMC (Dream Boys)

    Inyubako ya TMC

    Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

    5. Tom Close

    Kwa Tom Close

    Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    SOURCE: KIGALITODAY
    http://dlvr.it/RZxd5N

  • Dore urutonde 10 rw’abahanzi bambara neza mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bakunze kugaragara neza imbere y’abafana babo iyo bari ku rubyiniro maze bagatangaza abafana babo bitewe nuko baba bambaye. Imyambarire myiza y’abahanzi bakurikira ntabwo ishingiye k’uko bagaragara iyo bari ku rubyiniro gusa ahubwo inashingiye k’uko bagaragara bambaye n’iyo bavuye ku rubyiniro.

    Uyu munsi umunyamakuru wa hillywood.rw yabakoreye urutonde rw’abahanzi bambara neza kurusha abandi mu Rwanda.Mu gukora uru rutonde ntabwo uko abahanzi bakurikirana ariko barushanwa kwambara neza.

    1.The BEN

    2.ANDY BUMUNTU

    3.IGOR MABANO

    4.YVAN BURAVAN

    5.BUTERA KNOWLESS

    6.MEDDY

    7.MARINA

    8.QUEEN CHA

    9.BRUCE MELODIE

    10.SAFI MADIBA

    source https://www.hillywood.rw/?p=74501

  • Former Prosecutor General Joins Rwanda BAR Association As Senior Advocate #rwanda #RwOT

    On Friday afternoon, July 3, the former Prosecutor General, Jean Bosco Mutangana, took oath as a senior advocate before the President of the Kigali High Court, Xavier Ndahayo.

    Together with four other lawyers, Mutangana swore to uphold the highest professional values as he walked out of the room as a private advocate after 20 years in public service.

    Mutangana will begin providing legal services in the courts of law, this time in defense of individuals as opposed to serving as a prosecutor.

    “I am carrying all my experience from prosecution to practicing as a defense lawyer,” Mutangana said, adding that, “it is important for those who served in government to cross to private sector.”According to Julien Kavaruganda, the current President of the BAR, the new members have come with a set of skills highly needed to contribute to the needs of the association.

    Specifically, the BAR expects them to add value to ongoing efforts of creating a research center.

    The center will require sophisticated input and, “we are glad to have them.”

    There are 1250 members in addition to the four new members.

    Meanwhile, the President of the High Court, shortly after their swearing, said that there is a specific focus on fight graft and he submitted a plea requesting them to play their role.

    “We want to fight corruption. We are requesting you to play your role on top of other duties of helping courts to deliver justice,” Justice Ndahayo said.

    Loyce K. Bamwine, former Company Secretary at BRD, who also took oath, enters the sector with legal firm, B&BS, and plans to bring in new blood.

    “This gives me another opportunity to serve the public and my country to the best of my capabilities,” she said.

    Other new members are Esperqnce Mugenzi is a State Attorney, require to become a member in order to appear before any court.

    The other is Jean Bosco Nsengiyunva, a practicing bailiff who has been in the sector for a very long time.

     

     

    source https://taarifa.rw/former-prosecutor-general-joins-rwanda-bar-association-as-senior-advocate/