Author: webrwanda

  • Kamonyi : Umugore akurikiranweho kwica umugabo we akoresheje umuhini #rwanda #RwOT

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko mu masaha y’igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 n’umugore we Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, bahagera bagasanga uwo mugabo yishwe bigaragara ko haba hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

    Mwizerwa Rafiki yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo bikagaragara ko akomoka mu karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko muri icyo gihe ngo nta makuru y’imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenyeshwa.

    Kugeza ubu uwo mugore yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe iperereza rimukorwaho rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuyeho.

    Uyu mugore niwe bikekwa ko yaba yipfakaje akica umugabo we

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Umugore-akurikiranweho-kwica-umugabo-we-akoresheje-umuhini

  • Audi Apologises For ‘Insensitive’ Advert Featuring Girl Eating Banana #rwanda #RwOT

    German carmaker Audi has apologised for an advert showing a little girl leaning on the front of a high-performance car while she eats a banana.

    The advert, promoting the Audi RS 4 Avant, was posted on the company’s official Twitter account and attracted criticism from some social media users who described it as “sexually suggestive”, “strange” and “creepy”.

    Some critics pointed to the ad’s slogan, which reads: “Lets your heart beat faster – in every aspect.”

    Audi said the advert was a “mistake”, tweeting: “We hear you and let’s get this straight: We care for children.

    “We sincerely apologise for this insensitive image and ensure that it will not be used in future.”

    We hear you and let’s get this straight: We care for children. The Audi RS 4 is a family car with more than thirty driver assistance systems including an emergency break system. That’s why we showcased it with various family members for the campaign. (1/3) pic.twitter.com/XAeIjszUWQ

    — AudiOfficial (@AudiOfficial) August 3, 2020

    We hoped we could convey these messages, showing that even for the weakest traffic participants it is possible to relaxingly lean on the RS technology. That was a mistake! Audi never intended to hurt anyone’s feelings. (2/3)

    — AudiOfficial (@AudiOfficial) August 3, 2020

    The firm added that it was investigating how the ad came to be published.

    “This has to be one of the dumbest campaigns of all times,” wrote one person.

    source https://taarifa.rw/audi-apologises-for-insensitive-advert-featuring-girl-eating-banana/

  • Fulham yasubiye muri Premier League nyuma yo gutsinda Brentford #rwanda #RwOT

    Ibitego byombi byatsinzwe na Joe Bryan byafashije Fulham gusubira muri Premier League nyuma y’umwaka umwe ubwo yatsindaga Brentford 2-1 ku mukino wa nyuma wa play-offs z’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.
  • Umusirikare w’u Rwanda yatorokeye muri Uganda nyuma yo kureshywa n’ingabo za Uganda #rwanda #RwOT

    Umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yatorokeye muri Uganda nyuma biza gutahurwa ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.
  • FERWAFA yavuze igihe izatangariza ibijyanye n’itangira rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rivuga ko bitarenze icyumweru kimwe bari bushyire hanze gahunda yose ijyanye n’amarushanwa arimo na shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yahagaritswe tariki ya 14 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyageze mu Rwanda.

    Muri Gicurasi 2020, MINISPORTS yatangaje ibikorwa by’imikino nka football bishobora gutangira muri Nzeri hakinwa shampiyona mu gihe imyitozo yo yatangira muri Kanama 2020.

    Ukwezi kwa Kanama kwarageze ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibi bikorwa bishobora gusubukurwa vuba.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Uwayezu Francois Regis yavuze ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bari buze gutangaza gahunda yose uko iteye.

    Yagize ati“Igihari ni uko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe abantu bari buze kubona gahunda yose. Wenda hashobora kubamo impinduka ariko rwose vuba aha baramenya uko gahunda iteye.”

    Yakomeje avuga ko kuba shampiyona yatangira ku kwezi kwa 9 nta byinshi abivugaho kuko ngo ntabwo FERWAFA yigeze ibitangaza.

    Yagize ati“nta rimwe FERWAFA yigeze itangaza ko shampiyona izagaruka muri Nzeri, FERWAFA ntiyigeze ivuga ko umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira muri Nzeri, nibategereze gato byose biramenyekana vuba.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta gihindutse shampiyona izatangira mu mpera za Nzeri 2020. Biteganyijwe ko gahunda FERWAFA izatangaza izaba ikubiyemo igihe shampiyona izatangirira, imyitozo, imikino ya play offs(mu cyiciro cya kabiri) n’ibindi.

    Abantu bashobora kongera kubona APR FC na Rayon Sports zesurana vuba

    source http://isimbi.rw/siporo/ferwafa-yavuze-igihe-izatangariza-ibijyanye-n-itangira-rya-shampiyona

  • Beirut haturitse igisasu karahabutaka cyumvikanye mu ntera irenga ibilometero 200 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abantu 70 baguye mu guturika kw’igisasu gikomeye kwabereye mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon mu gihe abandi 4000 bakomeretse bikomeye ndetse imibare ikomeje kwiyongera.
  • Huye: Abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka basonewe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.
  • Ibidasanzwe biri mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 29 Nyakanga 2020, mu myanzuro yemeje harimo igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’Igihugu.
  • Umuhanzi Lion Gaga wakoresheje abakobwa bambaye ubusa bikavugisha benshi, yongeye gutungurana #rwanda #RwOT

    Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka; yashyize hanze indi nshya irimo amagambo yiganjemo ayo mu mujyo nk’uwo abandi bahanzi bamaze iminsi biharaje; benshi bise kuririmba ‘ibishegu’.
  • Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. #rwanda #RwOT

    Abaturage batandatu bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro bamaze kurumwa n’agakoko katazwi ariko bikekwa ko ari scorpion, agasimba gato ariko kagira ubumara ku buryo uwo karumye ashobora kumugara ingingo, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona umuti watuma tugenda.

    Ni dukoko tumeze neza nka scorpion ndetse abaganga baganiriye na IGIHE bavuga ko arizo ariko ubuyobozi bwirinze kwemeza ko arizo mu gihe tutarakorwaho ubushakashatsi.

    Ni udukoko tumaze ukwezi tugaragara mu ngo ziherereye mu Mudugudu w’Akamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro. Batatu twarumye bagiye kwa muganga bashyirwa mu bitaro ndetse biba ngombwa ko mu kubitaho bahabwa na serumu, abandi batatu ntibigeze bajya kwa muganga umwe muri bo ngo yivurishije imiti ya Kinyarwanda.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aka gasimba kabariye. Mukeshimana Sauda yavuze kamurumye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ku ibere ndetse no ku ivi.
    mukeshimana sauda uvugako scropion yamurumye ku ibere.

    Ati “Narinsinziriye hanyuma numva ikintu kirandumye nikanga ko ari inzoka, numva kirimo kuntondagira mbyutse ndagashikamira na none kanduma ku ivi, naragakubise kagwa hasi nkabonye mbona kanteye ubwoba, naraye ijoro ryose numva utuntu tunyiruka mu mubiri bituma nihambiraho ibitambaro ha handi kandiye, mu gitondo nakeretse abaturanyi bambwira ko kagira ubumara cyane, sinagiye kwa muganga nivurishije imiti ya kinyarwanda.”

    Izerimana Safinah we yavuze ko kamurumye ubwo yari arimo gutunganya inkweto z’abana.

    Ati “Karandumye nkuyemo ukuboko mu rukweto mbona niko ndakica, mbibwira umuyobozi w’umudugudu ansaba kujya kwa muganga, ngezeyo ntibabashije kubyemera mbereka amafoto banyohereza mu bitaro bikuru bya Rwamagana, ngezeyo bantera imiti muri serumu rwa rutoki rwanjye rwari rwabaye umukara rurongera rusa neza.”

    Izerimana yakomeje avuga ko uretse we n’umwana we yamujyanye kwa muganga akitabwaho, yavuze ko utu dusimba dukunda kugaragara iwe mu rugo ku buryo afite impungenge z’uko twakomeza kubarya.

    Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamatare, Ntwari Janvier Musa, yavuze ko nawe amaze ukwezi abaturage batandukanye bamubwira ko babona utwo dukoko tumeze nka scorpion mu nzu zabo, nawe ngo mu minsi mike ishize yakiciye iwe mu rugo aho asanga utu dukoko tudakwiriye gukerenswa ahubwo hakwiriye gushakwa imiti yatwica.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko babimenye ko hari udukoko tumeze nka scorpion tumaze kurya abaturage batandatu gusa ngo ntabwo bapfa kwemeza ko ari zo kuko ubusanzwe zikunda kuba mu butayu.

    Ati “Nanjye narahageze nsanga abo tumaze kurya ni batandatu mu bihe bitandukanye, mu cyumweru hari igihe karya umuntu umwe mu kindi kakarya undi mu gihe cy’ukwezi ni batandatu twariye, batatu bagiye kwa muganga abandi ntibigeze bajyayo barabyihoreye kandi nta kibazo bafite.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ntagikuba cyacitse kuko abenshi bagenda babona kamwe, kamwe ngo basabye abaturage ko uwo kazajya karuma wese azajya yihutira kujya kwa muganga mu gihe bagifatanya n’inzego z’ubuzima gushaka igisubizo gihamye.

    Ubundi Scorpion ni agakoko ki?

    Umuganga w’inzobere mu buvuzi bwihutirwa ku ndwara zishobora guhitana umuntu vuba, wanakoze ubushakashatsi ku kuribwa n’inyamanswa harimo na Scorpion, Doctor Nsengiyumva Jean Beranrd, ukora mu bitaro bya CHUB yabwiye IGIHE ko ubundi ku Isi habarurwa ubwoko 1500 bwa scorpion, nibura ngo ubugera kuri 20 nibwo bukaze cyane harimo n’ubushobora kuruma umuntu akamugara ingingo.

    Ati “Ni agakoko kari mu bwoko bw’ibitagangurirwa n’utundi dukoko bimeze kimwe, zigira ubumara bumeze nk’ubw’inzoka, mu moko 1500 ya za scorpion zibarirwa ku isi izigera kuri 20 nizo zigira ubumara bushobora kwica umuntu, kakujomba ihwa kagira ahagana mu kibuno niryo ribamo ubumara, karya umuntu iyo kitabara akenshi.”

    Dr Nsengiyumva yasabye abantu kutagira ubwoba cyane ngo kuko inyinshi muri scorpion ziba mu Rwanda zitagira ubumara bukanganye bwatuma umuntu agira ikibazo, yasabye abaturage kwirinda abantu babavura bakoresheje imiti ya Kinyarwanda ngo kuko bashobora kubaha imiti ibatera ibindi bibazo.

    Ati “Uwo kariye ashobora kubanza kureba mu masaha 24 uko ha hantu hahinduka yabona hatabyimbye cyane akabyihorera agatuza, yabona hari kurushaho kumera nabi akajya kwa muganga bakamufasha ariko birinde ababavurisha imiti ya Kinyarwanda.”

    Nubwo ubumara bwa scorpion zigaragara mu Rwanda bushobora kudateza ibibazo bikomeye cyane, Dr Nsengiyumva avuga ko inyinshi ziba zisa n’umukara ngo kubera kuba ahantu mu butaka hari umwijima hatari umwuka, nyinshi ngo zishobora gutera abantu tetanus n’izindi ndwara.

    Yasabye abaturage kugira isuku yo mu nzu no hanze ngo kuko biri mu bishobora kuzirwanya, cyane ko akenshi zikunda kuba mu mwijima.

    The post Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rwamagana-bahangayikishijwe-nibisa-na-scropion-zimaze-kuruma-abagera-kuri6/