Author: webrwanda

  • Perezida Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa yakambaye muruhame #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020, ku nshuro ye ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara muri Amerika yakambaye mu ruhame anavuga akomeje ko atigeze akarwanya.

    Perezida Trump, yakambaye ubwo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed biri hanze gato y’umujyi wa Washington, aho yasuye abasirikare bakomeretse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

    Ubwo yasohokaga mu biro bye bya White House, Perezida Trump yagize ati: “Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa”.

    Mbere, Perezida Trump yari yaravuze ko adashobora kwambara agapfukamunwa ndetse akwena uwo bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, kubera kukambara.

    K’Umunsi w’ejo, Perezida Trump yagize kandi ati: “Ntekereza ko iyo uri mu bitaro, by’umwihariko ahantu nk’aho hadasanzwe, aho uba uganira n’abasirikare benshi n'[abandi] abantu, bamaze kuva ku meza babagiraho abarwayi, ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

    Aganira na televiziyo Fox News mu cyumweru gishize, Perezida Trump yagize ati: “Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”. Yongeyeho ko “hari ukuntu akunda” uburyo agaragara iyo akambaye.

    Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2020 nibwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangiye kugira abantu inama yo kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi kintu cyo kwipfuka mu maso mu gihe bari mu ruhame, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

    Icyo gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko atazakurikiza iyo nama y’icyo kigo. Yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nzabikora. Kwambara agapfukamunwa mu gihe nsuhuza abaperezida, ba minisitiri w’intebe, abanyagitugu, abami, abamikazi – ibyo simbyiyumvisha”.

    Hari amakuru amwe avuga ko abajyanama be bari bamaze igihe bamusaba kwambara agapfukamunwa mu gihe ari mu ruhame.

    Muri Amerika ubu bihagaze gute?

    Mu masaha 24 ashize, muri Amerika hagaragaye abandi bantu bashya 66,528 banduye coronavirus, ba mbere benshi cyane mu munsi umwe, mu gihe abagera hafi ku 135,000 ari bo imaze kwica kugeza ubu.

    Muri icyo gihugu, abantu barenga 995,000 bamaze kuyikira naho abarenga 3,245,000 bamaze kuyandura bose bamwe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Leta ya Louisiana ni yo ya vuba aha cyane mu gutegeka ko udupfukamunwa twambarwa mu ruhame. Guverineri John Bel Edwards w’iyo leta, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yanategetse ko utubari dufungwa ahantu hose muri iyo leta.

    Perezida Trump yagize ati: “Ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

    Muri iyi leta ya Louisiana, banakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo muri za ‘restaurants’, ubu zitacyemerewe kugaburira abakiliya bicaye imbere muri zo. Iyo ngamba iratangira gukurikizwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020. Byitezwe ko abadepite bo muri iyo leta bo mu ishyaka ry’abarepubulikani, ari naryo rya Trump, bamagana icyo cyemezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-trump-wari-waranze-kwambara-agapfukamunwa-yakambaye-muruhame/

  • Coronavirus ku wa 12 Nyakanga: Afurika y’Epfo mu bihugu 10 byibasiwe cyane ku Isi #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kugira ubwandu bungana na miliyoni 3,3 aho umubare munini w’abanduye iki cyorezo, ari abaturage baba mu Mujyi wa Chicago, ku rundi ruhande, imibare igaragaza kandi ko Afurika y’Epfo iri mu bihugu bya mbere 10 ku Isi bifite ubwandu bwinshi bw’iki cyorezo.
  • Will Smith n’umugore we bahishuye ukuntu batandukanye bakaza kongera gusubirana #rwanda #RwOT

    Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith batangaje ko bigeze gutandukana mu myaka yashize ndetse umugore we agakundana n’undi musore ariko ubu bakaba barongeye guhuza ubumwe.
  • Nyuma ya Wema Sepetu, Zari yavuze ihohoterwa ryo mu rugo yakorerwaga #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko yajyaga akubitwa.

    Zari ni umugore w’abana w’abatanu harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana muri 2017 bari baranashakanye ndetse n’abandi 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana muri 2018.

    N’ubwo yavuze ko yakorerwaga ihohoterwa ntabwo yigeze yerura avuge uwamukoreye ihohoterwa hagati y’aba bagabo uko ari 2 cyane ko bose yabanye nabo nk’umugore n’umugabo.

    Abinyijije kuri Instagram ye, Zari yavuze ko yahohoterwa ku mubiri ndetse ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo abirenge.

    Yavuze kandi ko yumvaga ko naramuka atandukanye n’umugabo nta muntu uzamwemera, agirwa inama yo gukomeza kwishima mu mitungo bafite ko wenda igihe kizagera bigahinduka.

    Yagize ati“kenshi nabazwaga impamvu nshaka gusiga imitungo yose nkagenda kandi hari abandi bagore bayikeneye. Niswe igicucu. Ariko ntabwo bari bazi ibirimo kubera inyuma y’amarido. Nkibaza igihe ibi byose bizarangirira, ese ni uwuhe mwanya mwiza wo kuvuga ko bihagije? Nta gihe nyacyo, reka mbabwire byose ni wowe ubitangira.”

    Akomeza avuga ko impamvu benshi bahohoterwa bagaceceka ari uko baba bafite ubwoba bw’uko bari bufatwe cyane ko bamwe baba ari ibyamamare.

    Yagize ati“bisaba imbaraga nyinshi kuvuga ngo ‘ibi birahagije’. Nari nkwiye gutegereza ntavuze ikintu? Tuba dufite ubwoba by’umwihariko icyo abantu bazavuga, wenda bazancira urubanza ko ari njye wabyizaniye kuko twari dufite umubano mwiza. Icyo imiryango yacu izavuga. Ndi icyamamare bizazana icyasha ku izina ryanjye n’ibindi. ”

    Zari avuga ko n’ubwo baceceka bibwira ko bizarangira bidashobora kurangira kandi uko umugore yaba ameze kose yaba ari mwiza cyangwa mubi adakwiye guhohoterwa.

    Zari atangaje ibi nyuma y’abandi bakobwa batandukanye baherutse kuvuga ko ihohoterwa bagiye bakorerwa, abo barimo umukunzi w’umuhanzi Davido, Chioma Avril Rowland. Si uyu gusa kuko na Wema Sepetu na we aherutse gutangaza ukuntu yahohoterwaga n’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanaga, uyu muhanzi kandi akaba ari umwe mu babanye na Zari Hassan nk’umugore n’umugabo.

    Zari Hassan yavuze ko ari umutangabuhamya w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-wema-sepetu-zari-yavuze-ihohoterwa-ryo-mu-rugo-yakorerwaga

  • Mbabazi Milly wo muri Ambassadors of Christ yavuze impamvu abahanzi ba ‘gospel’ badatera imbere nk’abasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uririmba muri Ambassadors kuva mu 1998, yavuze ko ubusanzwe abahanzi baririmba indirimbo zizwi nk’izi’Imana bakora cyane kubw’umuhamagaro ariko nabo bakenera amafaranga cyangwa ubushobozi bwo gutunganya indirimbo kugira ngo zigere ku bantu zikoze neza.

    Avuga ko kubona ubwo bushobozi bikomeza kuba imbogamizi kuko abantu badakunda kumva indirimbo z’aba bahanzi baririmba ‘Gospel’ ngo babashyigikire nabo babpne ubwo bushobozi.

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na FINE FM, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe nk’umukristo, umuririmbi ndetse n’ubuzima bwe busanzwe.

    Yagize ati “Ibintu by’Imana birasharira, abantu benshi bakunda iby’Isi, uzarebe indirimbo dukora tuzishyira kuri YouTube abantu ntibazirebe ndetse burya n’iyo umuntu ari kumva radio akumvaho indirimbo y’Imana ahita ahindura akigira ahandi.”

    Mbabazi avuga ko yavukiye I Masaka muri Uganda, nyuma umuryango we ukaza gutaha mu gihugu kimwe n’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga.

    Avuga ko nk’umuntu wavukiye mu muryango w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yakuze aririmba muri korali cyane ko na Se umubyara yari umuririmbyi, nyuma bageze mu Rwanda atangirira muri korali y’I Gikondo ariho yaje kuva mu 1998, yinjira muri Ambassadors.

    Mbabazi uretse kuba aririmba muri Ambassadors kuri ubu nawe afite indirimbo ze bwite zirimo iyitwa ‘Nyemerera, COVID19 n’izindi.

    Mbabazi avuga ko kugira umugabo we umushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana ari kimwe mu byamusunikiye ku gukora umuziki igihe abona afite umwanya wa nyuma yo kuba muri Korali.

    Reba hano indirimbo za Mbabazi Milly Kamugisha

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mbabazi-Milly-wo-muri-Ambassadors-of-Christ-yavuze-impamvu-abahanzi-ba-gospel-badatera-imbere-nk-abasanzwe

  • niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” #rwanda #RwOT

    Umuherwe Bill Gates yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana na cyo ndetse n’urukingo bishobora kuboneka bigahabwa abifite gusa, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.

    BBC yanditse ko mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho.

    Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, rikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.

    Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.
    Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.

    Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.

    Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.
    Ibi byagiye bugaragazwa cyane mu mafirime yagiye akinwa mbere yuko icyorezo gitera sho mu mwaka wa 2015 abanyamerika bakoze iyo bise the last ship Aho barwanaga n’icyorezo neza kimeze nka covid-19.

    The post niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/niba-imiti-ninkingo-bihawe-urushije-abandi-amafaranga-hazabaho-icyorezo-kimara-igihe-kirekirebill-gates/

  • Gen Maj Alex Kagame yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame, yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso kuko baturanye n’ishyamba rishobora kwihishamo umwanzi.
  • U Buholandi: Umugore waciye agahigo ko kubyara afite imyaka 63 yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka icyenda aciye agahigo ko kubyara akuze cyane, umuholandikazi Tineke Geessink yapfuye.
  • Gatsibo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bujuje ibiro byatwaye miliyoni 140 Frw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba batashye ibiro by’uyu muryango byiyubakiwe n’abanyamuryango bifite agaciro ka miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda.
  • Norwich City yabaye ikipe ya mbere ya Premier League imanutse mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Norwich City yabaye ikipe ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu yakinnye Premier League muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’uko inyagiwe na West Ham United ibitego 4-0 ku wa Gatandatu.