Author: webrwanda

  • Amakosa umugabo wanjye yankoreye yatumye mwanga ubu ndashaka umusore twakundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Urwibutso Francine mfite imyaka 32 mfite abana 3. Nabanye n’umugabo tubana twembi turi abakene. Dufatanya gushaka ibintu Imana idutera inkunga iduha umugisha dutera imbere. Umugabo wanjye amaze kubona tubaye abakire yatangiye gushaka kwiharira imitungo, atangira kujya afata amafaranga akayabika ahantu ntazi, agura ibibaza kuruhande ntabizi. Nyuma rero yaje gukoresha impapuro z’impimbano bituma agurisha inzu twari twaraguze mu rwego rwo guteganyiriza abana bacu. Ayigurisha ntabizi njye nashidutse njyayo nsanga habamo abantu ntazi mbabajije bambwira ko bayiguze n’umugabo wanjye ndetse ko nanjye nohereje impapuro nasinyeho, kandi sinjye ahubwo ni umu gabo wajye wiganye umukono wanjye. Ibyo byatumye umugabo wanjye mwanga cyane kuko umuntu suhobora gukora ikintu nk’icyo akakiguhisha kandi murarana uwo yanakwica umurambo akawunyereza. Nahise ntandukana nawe niyo mpamvu ubu nshaka umsore twakundana bikaba byambera byiza nawe abaye ari mu kigero cy’imyaka nk’iyanjye kandi abaye atarigeze abyara byaba byiza kurushaho.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdH72P

  • Umugabo twabanaga yantwariye umukobwa umutima none ubu ndashaka umusore twakwibanira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Umurerwa Patiente mfite imyaka 41 mfite abana 4 barimo abakobwa 2 n’abahungu 2. Umugabo twababyaranye yitabye Imana bakiri bato kuko umukuru yari afite imyaka 5 umuto akiri uruhinja. Nagerageje kubarera neza uko bishoboka, gusa ntibyari byoroshye cyane cyane abana b’abakobwa iyo batabona se ngo abashyireho igitsure usanga bikora ibyo bishakiye. Ubwo umukuru yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye, numvise aricyo gihe cyo kuba nanjye natangira kwitekerezaho, nkashaka umuntu wampa care dore ko nari maze iyo myaka hafi 15 nita kurubyaro ntabona akanya ko kwiyitaho. Nibwo naje gukundana n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, dukundana amezi make maze twemeranya kubana, naramukundaga cyane kuko nabonaga yitonda kandi ari inyangamugayo, muzana iwanjye turabana. Hashize iminsi natangiye kujya mbona uwo musore agirana ibibazo n’abakobwa banjye cyane cyane umukuru nkabona bahora bashwana ugasanga buri gihe ndimo ngerageza kubunga. Uko gushwana cyane niko kwagezaho kuvamo ubushuti bukomeye, kuburyo naje gutungurwa no kumva umugabo wanjye yantaye akajyana n’umukobwa wanjye mukuru bakajya kwibanira. Ikigaragara n’uko uwo musore atigeze ankunda ahubwo yari yarikundiye umukobwa wanjye, kwemera kubana nanjye yari amayeri yo kugira ngo aziyegereze umukobwa wanjye maze abone uko amutwara umutima kandi yashyizwe abigezeho. Kuko amafaranga namuhaga yayakoreshaga agura impano zo guha umukobwa wanjye. Nyuma yabyo rero ntacyo nari kubikoraho usibye kubashyigikira nkabafasha muri byose dore ko ari umuhungu ndetse n’umukobwa ntakazi bafite. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera kunkunda by’ukuri kandi akanyizeza ko atazankora nk’ibyo uw’ubushize yankoze kuko umukobwa wanjye wundi nawe arahari kandi turabana. Uwumva yiteguye yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdH73C

  • Indege ya Air India Express yacitsemo kabiri yica abantu 18 #rwanda #RwOT

    Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

    Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

    Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus. Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

    Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye. Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

    Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

    Tuzi ko iyi ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana b’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

    Yakoze impanuka ejo ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho, ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

    Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

    Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

    Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza. Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, BBC itangaza ko leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/indege-ya-air-india-express-yacitsemo-kabiri-yica-abantu-18/

  • Umuntu wa 6 mu Rwanda yapfuye azize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu mbonerahamwe yo kuri uyu wa 08 Kanama 2020 y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe mu masaha 24 ashize, igaragaza ko habonetse abantu 6 bashya barwaye iki cyorezo. Babonetse mu bipimo 4,452 byafashwe, abakize ni batatu mu gihe umugabo w’imyaka 51 yapfuye.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-6-mu-rwanda-yapfuye-azize-covid-19/

  • Kimenyi Yves yashinze ’Salon de coiffure’ #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yashinze inzu yogosherwamo imisatsi izwi nka ‘Salon de coiffure’.
  • Champions League: Bayern Munich yanyagiye Chelsa, FC Barcelone isezerera Napoli (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Imikino ibiri yo kwishyura itarabereye igihe muri 1/8 cy’Irushanwa rya UEFA Champions League, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yasize Bayern Munich inyagiye Chelsa ibitego 4-1 mu gihe FC Barcelone yatsinze Napoli ibitego 3-1.
  • Igisubizo cya Guverinoma y’u Burundi ku busabe bw’impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Burundi yasubije ubusabe bw’impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda zanditse zisaba kwemererwa gusubira mu gihugu cyazo cy’amavuko.
  • Champions League: Bayern Munich yanyagiye Chelsea, FC Barcelone isezerera Napoli (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Imikino ibiri yo kwishyura itarabereye igihe muri 1/8 cy’Irushanwa rya UEFA Champions League, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yasize Bayern Munich inyagiye Chelsea ibitego 4-1 mu gihe FC Barcelone yatsinze Napoli ibitego 3-1.
  • Muhanga: RIB yafatiye mu cyuho Gitifu w’Akagari yakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, bumukekaho kwakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw.
  • Urukumbuzi ni rwose! Tumwe mu tubyiniro benshi banyotewe kongera gutaramiramo (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Mu gihe gishize Isi itarugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus, mu mpera z’icyumweru wasangaga abantu babukereye bagiye gusomera kamwe mu tubyiniro, kamara kubageramo bagacinya akadiho.