Author: webrwanda

  • Perezida Kim Jong Un yazamuye mushiki we mu ntera #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko icyemezo cyo kwikuraho inshingano Kim Jong Un yagifashe kubera ubwinshi bwazo, bwatumaga atakibona umwanya wo kuruhuka.

    Bivugwa ko hari n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru bongerewe inshingano, nubwo ibi byose bidakuraho ko Kim Jong Un ari we muyobozi mukuru wa nyuma ufata ibyemezo muri Korea ya Ruguru.

    Andi makuru avuga ko Jong Un abikoze mu rwego rwo kwikuraho igitutu, cyane ko igihugu cye kiri mu kangaratete k’ibibazo byatewe n’imyuzure ikomeye iherutse kuhaba, ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Bivugwa kandi ko uyu mugabo yagize ipfunwe ry’uburyo ibiganiro bye na Perezida Trump nta musaruro byatanze, ku buryo byamusigiye isura mbi mu baturage.

    Kuzamura abandi bayobozi rero ngo bizamugabanyaho igitutu, bitume atekana dore ko bikekwa ko ubuzima bwe budasanzwe buhagaze neza.

    Igitutu cy’imiterere y’ubuzima bwe cyazamutse cyane ubwo uyu mugabo ubusanzwe ukunda kugaragara ku karubanda, yaburaga ku ruhando mpuzamahanga igihe kinini, bikaza no gutangazwa ko yapfuye.

    Nyuma yaje kugaragara, ariko abahanga bitegereje amafoto ye bemeza ko afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo bikomeye by’umutima, hakiyongeraho ko asanzwe ari umunywi w’itabi n’inzoga mu buryo bukomeye.

    Kim Yo Jong yagaragaye cyane muri politiki mu myaka ibiri ishize.

    Ni umwe mu bahora hafi ya Kim Jong Un, ndetse ni umwe mu bajyanama be b’imena. Uyu mugore bikekwa ko ari we wafashe icyemezo cyo guturitsa inzu yaberagamo ibiganiro byahuzaga Korea zombi mu minsi mike ishize, byerekana uburyo amaze kugirirwa icyizere na musaza we.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Kim-Jong-Un-yazamuye-mushiki-we-mu-ntera

  • Muhanga : Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge ibikoresho birimo za mudasobwa #rwanda #RwOT

    Ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Kanama 2020. Byagaragaye ko abo bajura bapfumuye umwobo munsi y’idirishya riri ahari icyumba cyarimo mudasobwa eshatu zigendanwa n’indi imwe itagendanwa.

    Ibiro by’Umurenge wa Shyogwe byari bicungiwe umutekano n’abarinzi batatu ba Koperative icunga umutekano harimo n’umwe urinda SACCO y’uwo murenge. Bavuze ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake bugamye.

    Ubwo bacungaga uko umutekano wifashe baje gusanga abo bajura bamaze gupfumura inzu no kwiba, bafatamo umwe abandi barabacika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mukamutari Valérie, yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubwo bujura.

    Yagize ati “Hari babiri RIB yafashe bakekwa, iracyabikurikirana, ariko sosiyete yaduhaye abacunga umutekano izatwishyura kuko biri mu masezerano twagiranye. RIB Iracyabikurikirana.”

    Yavuze ko bigaragara ko habayeho uburangare ku bashinzwe kuharinda bityo ubuyobozi bwa Koperative abaharinda babarizwamo bwemeye ko izishyura buzasana n’ahasenywe.

    Si ubwa mbere mu Karere ka Muhanga no mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyepfo hibwa mudasobwa, kuko mu 2019 Polisi y’Igihugu yatangaje ko muri mudasobwa zatanzwe mu bigo by’amashuri muri gahunda ya ‘Smart Classroom’ izigera kuri 636 zibwe.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Muhanga-Abajura-bapfumuye-ibiro-by-umurenge-ibikoresho-birimo-za-mudasobwa

  • Another Kigali Pastor Nabbed In Sexual Scandal #rwanda #RwOT

    Evangelists in Kigali are recurrently failing to keep their zips intact and cannot control their libido levels- something must be wrong among the shepherds.

    Pastor Agaba Fred the founder of Canan Revival Temple is on the verge of breaking his own family after his wife Mutoni Fiona also an evangelist caught him pants down having sex with a church member.

    Details of the story currently doing rounds and being shared in thousands of whatsapp groups claim that Mutoni is very furious with her husband and that the matter is being arbitrated by senior members of the family.

    According to Ukwezi youtube channel the pastor was found in a very compromising sexual act at an office within the Canan Revival Temple based at Kimironko. He was having blissful sex with a gorgeous lady that is also a staff of church management.

    The church has since indefinitely suspended pastor Agaba and his wife Mutoni as they sort out their marital war caused by this sex scandal that has become a big talk around Kimironko.

    Specifically the church has imposed a ban on Pastor Agaba- he cannot engage with any church member in capacity as pastor. He is not allowed to counsel any church member as he previously did. He is banned from accessing office and using property belonging to Canan Revival Temple.

    However, according to the instructions by this church, Pastor Agaba is only allowed to attend prayers and is conditioned to seat in the back end. He is not allowed to offer tithe 1/10th .

    sourced from Ukwezi

    Kigali Ebenezer Church Pastor Haunted By Bitter Lover

    source https://taarifa.rw/another-kigali-pastor-nabbed-in-sexual-scandal/

  • Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bagize icyo bavuga kuri Perezida w’inzibacyuho #rwanda #RwOT

    Abakoze ihirika ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko Perezida w’inzibacyuho, azatoranywa mu basivili cyangwa mu basirikare. Kuwa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nibwo Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi.

    Abategetsi b’ibihugu muri Afurika y’iburengerazuba basabye ko abusubizwaho, naho ONU/UN isaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa. Gusa abakoze ‘coup d’état’ bavuga ko bari mu biganiro n’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho inzibacyuho.

    Bavuga ko amatora azaba mucyo bita igihe gikwiriye, kandi ko bazubahiriza ubwumvikane mpuzamahanga bwo kurwanya intagondwa.

    Ejo kuwa kane tariki 20 Kanama 2020, umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko uzohereza intumwa zo gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekoshinga.

    Imbere y’inyubako z’ubutegetsi mu murwa mukuru Bamako hongerewe abasirikare, amasoko n’amaduka byongeye gufungura.

    Mali, igihugu kinini kigera mu butayu bwa Sahara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyagiye kigira za ‘coup d’état’ nyinshi za gisirikare. Kimaze igihe gihanganye n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

    Bwana Boubacar Keïta wari watorewe manda ya kabiri mu 2018, kuva mu kwezi kwa gatandatu yari ku gitutu cy’abigaragambya bamagana ruswa no gucunga nabi ubukungu. Mu basirikare naho hari umujinya wo kudahembwa neza mu gihe bahora mu ntambara n’intagondwa.

    Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi yabwiye televiziyo France 24 ati: “Tugiye gushyiraho inama y’ubutegetsi y’inzibacyuho, ifite perezida w’inzibacyuho uzaba ari umusirikare cyangwa umusivili. Turi kuvugana na sosiyete sivile, amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi, na buri wese, kigira ngo dushyireho inzibacyuho”. Yongeraho ko iyi nzibacyuho izajyaho “vuba bishoboka.”

    Inama idasanzwe ya Ecowas, igizwe n’ibihugu 15 – kuri Mali yagize iti: “Mali iri mu kaga, hari ibyago ko igihugu gishobora gutembagara, urugamba ku iterabwoba n’urugomo bigasubira inyuma, ingaruka zikagera kuri bose”.

    Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nkuko BBC ibitangaza, wahagaritse by’agateganyo Mali mu banyamuryango, uvuga ko ‘coup d’état’ ari “ikintu cyo mu gihe cyashize kitakwihanganirwa ubu.”

    Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, igihugu cyakoronije Mali yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage byamaganye ibyabaye kandi bisaba ko vuba hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/Rf46bd

  • Ibiganiro bya Messi n’umutoza mushya wa Barcelona byateye benshi impungenge #rwanda #RwOT

    Nk’uko radiyo ya RAC1 yo muri Espagne ibitangaza, ivuga ko umukinnyi w’icyamamare muri Barcelona ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, yabwiye umutoza mushya w’iyi kipe Ronald Koeman ko nta gahunda afite yo kuguma muri iyi kipe.

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko Messi abonanye imbona nkubone n’umutoza mushya wa Barcelona Koeman, wasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza w’iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich 8-2 muri ¼ cya Champions League.

    Iyi radiyo ivuga ko yabwiye umutoza ko ubu nta cyizere afitiye perezida w’iyi kipe, Josep Bartomeu kuko areba inyungu ze ku giti cye.

    Uyu mutoza mushya wa Barcelona yavuze ko bigoye kumvisha Messi kuguma muri iyi kipe n’ubwo agifite amasezerano y’umwaka.

    Ati“Aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Barcelona ariko sinzi uko nshobora kumwemeza kuguma mu ikipe.”

    Amakuru avuga ko Messi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester City itozwa n’umutoza mukuru Pep Guardiola wanamutoje muri Barcelona.

    Pep Guadiola yatangiye kumvisha ubuyobozi bw’ikipe ngo babe bazana uyu mugabo w’imyaka 33 muri Manchester City.

    Messi ngo arifuza gutandukana na Barcelona

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibiganiro-bya-messi-n-umutoza-mushya-wa-barcelona-byateye-benshi-impungenge

  • Umujyi wa Kigali waburiye abakora ibirori bya ‘Bridal shower’ n’iby’isabukuru muri ibi bihe #rwanda #RwOT

    Mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo no gusaba abantu kuguma mu ngo zabo no kwirinda guhura n’abantu benshi cyangwa gusabana nabo nk’ibisanzwe.

    Ni muri urwo rwego hano mu Rwanda ibirori bihuza abantu benshi byakumiriwe ndetse abanyarwanda bakaba basaba kuba baretse kubikora n’aho bibaye ngombwa bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza.

    Abantu barenze 30 kandi ntibemerewe guhurira mu birori nk’uko bitangazwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyize mu kato abantu 11 barimo umutoza wa Kiyovu Sports, Olivier Karekezi ndetse na Rutahizamu Michael Sarpong.

    Ni nyuma y’amafoto yari amaze amasaha make acaracara ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari kumwe n’abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru n’ibindi byamamare biri mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi wa Sarpong.

    Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo ibirori nk’ibi bibujijwe ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga uhasanga amafoto agaragaza abantu bari mu birori nk’ibi. ibintu bikomeje gutera impungenge ku bijyanye no kwirinda Coronavirus.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali binyuze ku mbuga nkoranyambaga bwongeye kwibutsa no kuburira abakomeje gukora ibi birori bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza Coronavirus.

    Ubu butumwa bugira buti “Mu gihe tugihanganye na koronavirusi, ntabwo ari umwanya wo gukora za ‘baby shower’, ‘bridal shower’, n’ibindi birori bitemewe ngo ubitumiremo n’abandi.”

    Umujyi wa Kigali kandi wasabye abaturage kwitwararika bakirinda gushyira mukaga ubuzima bwabo ari nako bashyiramo ubw’abandi baba abavandimwe babo ndetse n’inshuti baba batumiye muri ibyo birori.

    Ukomeza uvuga ko “Wibashora mu kaga, kuko buri wese ntabwo uzi uko yaje ahagaze. Reka twirinde nituyitsinda tuzishima birambye”

    Inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu zikomeje gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 20 Kanama 2020, igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye Imana. Abarimo Karekezi Olivier na Sarpong baherutse gushyirwa mu kato nyuma yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong

    Mu gihe tugihanganye na koronavirusi, ntabwo ari umwanya wo gukora za ‘baby shower’, ‘bridal shower’, n’ibindi birori bitemewe ngo ubitumiremo n’abandi❌

    Wibashora mu kaga, kuko buri wese ntabwo uzi uko yaje ahagaze. Reka twirinde nituyitsinda tuzishima birambye✅#Tuzatsinda pic.twitter.com/DJefCyPdDL

    — City of Kigali (@CityofKigali) August 21, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umujyi-wa-Kigali-waburiye-abakora-ibirori-bya-Bridal-shower-n-iby-isabukuru-muri-ibi-bihe

  • Aho turi hose tuzirikane ko korona itwegereye kurusha uko tubyibwira-Minisitiri Busingye #rwanda #RwOT

    Ni muri ya gahunda y’uyu muyobozi y’ubutumwa akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, aho mu masaha ya mu gitondo abifuriza kugira umunsi mwiza ariko akabibutsa gahunda zigezweho by’umwihariko izo kwirinda ikwirakwira rya Corinavirus.

    By’umwihariko mu ntangiro z’impera z’icyumweru [Weekend], Minisitiri Busingye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, yifashishije urukura rwe rwa Twitter yongera kwibutsa abantu ko n’ubwo ari iminsi irangwa no kwishimira ko basoje icyumweru ariko bagomba kwibuka ko COVID19 ihari.

    Yagize ati “Bjr #RwOT #Covid19Watch. Weekend iraje, nyine n’ibiyiranga ; gusohoka, ibirori, inama, isoko, siporo, insengero,chantier, garage, gusura abarwayi, utubari turi disguised mu ngo…tout sa.”

    Yakomeje agira ati “Aho turi hose tuzirikane ko korona itwegereye kurusha uko tubyibwira. Twirinde ! Bon WE [Weekend nziza]”

    Bjr #RwOT #Covid19Watch
    Weekend iraje, nyine n’ibiyiranga ; gusohoka, ibirori, inama, isoko, siporo, insengero,chantier, garage, gusura abarwayi, utubari turi disguised mu ngo…tout sa.

    Aho turi hose tuzirikane ko korona itwegereye kurusha uko tubyibwira.

    Twirinde !

    Bon WE.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) August 21, 2020

    Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu zikomeje gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 20 Kanama 2020, igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Aho-turi-hose-tuzirikane-ko-korona-itwegereye-kurusha-uko-tubyibwira-Minisitiri-Busingye

  • ECOWAS Suspends Mali, Demands Reinstatement Of Constitutional Order #rwanda #RwOT

    The Economic Community of West African States (ECOWAS) has suspended Mali from the regional bloc following the seizure of power by military putschists and forced detention of senior officials, including the country’s president and prime minister.

    In a statement made available to Xinhua on Wednesday here, the ECOWAS Commission demanded the reinstatement of constitutional order in Mali.

    The West African bloc said it utterly condemns the overthrowing of President Ibrahim Boubacar Keita’s democratically elected government by Malian military putschists, adding it will categorically deny any kind of legitimacy to the putschists.

    “This seizure of power intervenes within a difficult socio-political context. Indeed, ECOWAS recalls that a mediation process has been on-going during the last two months, with a view to finding a solution to this crisis,” the statement said.

    In view of the current situation, the ECOWAS has decided to close all land and air borders, as well as to stop all economical, trade, and financial flows and transactions between the ECOWAS member-states and Mali.

    The regional bloc also requested the immediate activation of the ECOWAS standby force while demanding the immediate implementation of sanctions against all putschists and their partners and collaborators.

    Malian President Ibrahim Boubacar Keita, currently detained by soldiers in the military camp in Kati, a town close to Bamako, announced late Tuesday night his resignation and the dissolution of the National Assembly and Prime Minister Boubou Cisse’s government.

    Leaders of the military coup said Wednesday they would enact a political transition and stage elections within a “reasonable time.”

    For months, the opposition coalition has been organizing demonstrations to demand Keita’s resignation, accusing him of worsening the security situation in the northern part of the country and Mali’s economic recession.

    source https://taarifa.rw/ecowas-suspends-mali-demands-reinstatement-of-constitutional-order/

  • Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndacyari umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.umwungeri.rw nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndacyari umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/mfite-imyaka-39-nitwa-isimbi-joyce-ndacyari-umukobwa-ndashaka-umuhungu-cyangwa-umugabo-wantera-inda-tukabyarana-sinzamusaba-ubufasha-bwo-kurera-uwo-umwana/

  • Nitwa Nailla naragumiwe bitewe n’uko abahungu benshi bantinya cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore ushobora kumbera umugabo tukibanira byihuse #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Nitwa Nailla naragumiwe bitewe n’uko abahungu benshi bantinya cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore ushobora kumbera umugabo tukibanira byihuse first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/nitwa-nailla-naragumiwe-bitewe-n-uko-abahungu-benshi-bantinya-cyane-niyo-mpamvu-ndi-gushakisha-umusore-ushobora-kumbera-umugabo-tukibanira-byihuse/