Author: webrwanda

  • Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bagize icyo bavuga kuri Perezida w’inzibacyuho #rwanda #RwOT

    Abakoze ihirika ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko Perezida w’inzibacyuho, azatoranywa mu basivili cyangwa mu basirikare. Kuwa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nibwo Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi.

    Abategetsi b’ibihugu muri Afurika y’iburengerazuba basabye ko abusubizwaho, naho ONU/UN isaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa. Gusa abakoze ‘coup d’état’ bavuga ko bari mu biganiro n’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho inzibacyuho.

    Bavuga ko amatora azaba mucyo bita igihe gikwiriye, kandi ko bazubahiriza ubwumvikane mpuzamahanga bwo kurwanya intagondwa.

    Ejo kuwa kane tariki 20 Kanama 2020, umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko uzohereza intumwa zo gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekoshinga.

    Imbere y’inyubako z’ubutegetsi mu murwa mukuru Bamako hongerewe abasirikare, amasoko n’amaduka byongeye gufungura.

    Mali, igihugu kinini kigera mu butayu bwa Sahara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyagiye kigira za ‘coup d’état’ nyinshi za gisirikare. Kimaze igihe gihanganye n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

    Bwana Boubacar Keïta wari watorewe manda ya kabiri mu 2018, kuva mu kwezi kwa gatandatu yari ku gitutu cy’abigaragambya bamagana ruswa no gucunga nabi ubukungu. Mu basirikare naho hari umujinya wo kudahembwa neza mu gihe bahora mu ntambara n’intagondwa.

    Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi yabwiye televiziyo France 24 ati: “Tugiye gushyiraho inama y’ubutegetsi y’inzibacyuho, ifite perezida w’inzibacyuho uzaba ari umusirikare cyangwa umusivili. Turi kuvugana na sosiyete sivile, amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi, na buri wese, kigira ngo dushyireho inzibacyuho”. Yongeraho ko iyi nzibacyuho izajyaho “vuba bishoboka.”

    Inama idasanzwe ya Ecowas, igizwe n’ibihugu 15 – kuri Mali yagize iti: “Mali iri mu kaga, hari ibyago ko igihugu gishobora gutembagara, urugamba ku iterabwoba n’urugomo bigasubira inyuma, ingaruka zikagera kuri bose”.

    Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nkuko BBC ibitangaza, wahagaritse by’agateganyo Mali mu banyamuryango, uvuga ko ‘coup d’état’ ari “ikintu cyo mu gihe cyashize kitakwihanganirwa ubu.”

    Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, igihugu cyakoronije Mali yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage byamaganye ibyabaye kandi bisaba ko vuba hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abasirikare-bahiritse-ubutegetsi-muri-mali-bagize-icyo-bavuga-kuri-perezida-winzibacyuho/

  • Karekezi, Sarpong, Rugwiro… Bavuye mu kato #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bari bashyizwe mu kato kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi barimo Rugwiro Herve, Irambona Eric, Kimenyi Yves, Michael Sarpong baraye batashye nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.

    Ku Cyuweru tariki ya 16 Kanama, rutahizamu Michael Sarpong yafashije umukunzi we Djazila kwizihiza isabukuru y’amavuko, ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Mera Neza i Nyamirambo.

    Bitewe n’amafoto y’iyi sabukuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu bageranye, nta dupfukamunwa, byatumye polisi y’u Rwanda ibikurikirana maze bamwe baraboneka byajya mu kato.

    Mu bari baje gushyigikira uyu rutahizamu hari abakinnyi bagenzi be bakinanye muri Rayon Sports nka Habimana Hussein, Kimenyi Yves, Mugisha Gilbert, Rugwiro Herve, Irambona Eric Gisa, hari kandi n’umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier.

    Ku wa Kabiri ni bwo bashyizwe mu kato, aho polisi y’u Rwanda yatangaje ko babonye abantu 11 muri 13 bagaragaye ku mafoto yagendeweho.

    Bakaba barahise bajyanwa mu kato muri Hil Top aho bamaze amasaha 48 bakaba bavuyeyo ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane, ni nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.

    Nyuma yo gusanga nta kibazo bafite, batashye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-sarpong-rugwiro-bavuye-mu-kato

  • Igaba Ishimwe wasinyiye Arsenal yihakanye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Lewis George Igaba-Ishimwe uherutse gusinyira Arsenal, yavuze ko u Rwanda nta kintu na kimwe aruziho ndetse ko nta kintu aruziho ngo we ari umwana Tromso muri Norway aho yakuriye ibindi byose bivugwa ntabyo azi.

    Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kanama 2020, ni bwo Arsenal yemeje ko yamaze gusinyisha Lewis George Igaba-Ishimwe amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukina ku mpande asatira, yavukiye mu Rwanda, yaje kuhava we n’ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 4 berekeza muri Norway, ni n’aho yatangiriye gukina umupira w’amaguru.

    Nyuma yo gusinyira Arsenal, uyu musore yahise anyomoza ibyavugwaga ko yerekeje muri iyi kipe bitewe n’imikoranire y’u Rwanda na Arsenal yo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yasinyiye Arsenal kubera ubushobozi bwe.

    Yagize ati“ibyo nabibonye mu itangazamakuru abantu babyandika. Bansinyishije bitewe n’ubushobozi bwanjye nk’umukinnyi, ni ahanjye ho kwerekana ko uyu mwanya nawubonye unkwiriye.”

    Avuga ku Rwanda yavuze ko we nta kintu azi ku Rwanda na kimwe uretse ibyo ababyeyi bamubwiye, ngo ni umwana wa Tromso aho yakuriye.

    Yagize ati“ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi njye ndi umuhungu wo muri Tromso(muri Norway). Aho ni ho nakuriye, ni ho nabaye ubuzima bwanjye bwose. Ikintu nzi kuri icyo gihugu(Rwanda), ni ibyo ababyeyi banjye bambwiye nta kindi, ibindi ntabyo nzi.”

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19, yakuriye mu ikipe y’abato muri Norvege ya Tromso IL nyuma aza gukinira Tromsdalen na Fram Larvik batandukanye umwaka ushize wa 2019.

    Ngo u Rwanda ntarwo azi, ni umwana wo muri Norway

    source http://isimbi.rw/siporo/article/igaba-ishimwe-wasinyiye-arsenal-yihakanye-u-rwanda

  • Huye : Umwana w’imyaka 16 yabaye uwa karindwi upfiriye mu cyuzi cya Kadahokwa #rwanda #RwOT

    Icyuzi cya Kadahokwa cyubatswe mu myaka ya za 2014, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Huye.

    Imibare igaragaza ko kuva cyatangira gukoreshwa mu myaka itanu ishize gikunze kurohamamo abantu barimo abiyahura ndetse n’abajya koga batabimenyereye bakarohama bagahita bahasiga ubuzima.

    Uyu mwana warohamye bikaba bikekwa ko yapfiriye muri iki cyuzi cya Kadahokwa abaye uwa karindwi uguyemo kuva cyakubakwa mu myaka itanu ishize, gusa hari abavuga ko hari n’abandi barohamamo ntibimenyekane.

    Abaturage bagaturiye batangarije UKWEZI ko babangamiwe bikomeye n’iki cyuzi gikomeje gutwara ubuzima bw’abana babo.

    Kuri iki cyuzi hakorerwa uburinzi bugamije kureba no gukumira abaza kuhakora uburobyi butemewe, abana bashobora kuza kogamo bitemewe, gusa abarinzi baracyari bake ku buryo byoroha kubaca mu rihumye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko iki cyuzi nabo kibahangayikishije uburyo gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage babo.

    Gitifu Rwamucyo kandi ashimangira ko ingamba zigamije ubwirinzi no gukumira izi mpanuka ziberamo zigiye gukazwa.

    Ati “Umwana waguyemo ejo yari yajyanye na bagenzi be bagiye koga hanyuma we ntabwo yashoboye kuvamo wasanga yaragiye ari umwiga nta wa menya, ubwo bo bagiye kubona babona ntabwo agarutse bahise babimenyesha ababyeyi. Umurambo we kugeza ubu ntabwo uraboneka turacyakomeje gushakisha.”

    “Ingamba ni ugukaza uburinzi bwa kiriya cyuzi, birasaba ko inzego zibishinzwe zakongera abarinzi impande zose. Ubutumwa duha abaturage ni ukuganiriza abana babo bakababuza kujya hariya hafi, ababyeyi bashyireho akabo baganirize abana babo bababwire ububi bwo kujya kuri kiriya cyuzi.”

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Amazi rwa Kadahokwa, Munyamahoro Jonas, yavuze ko iki cyuzi ari kirekire cyane ku buryo bigorana kubona amakuru y’abantu bashobora kurohamamo.

    Yagize ati “Iki kiyaga kimaze imyaka itanu gikora kandi gihana imbibi n’imidugudu itandukanye ku buryo usanga hari nk’abana bajya bagira amatsiko yo kujya kukireba cyangwa koga, ariko hari n’abandi bajyamo bagiye kwiyambura ubuzima.”

    Yakomeje agira ati “Turakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira ngo turebe ko hagabanyuka ikibazo cy’impanuka zibera muri iki cyuzi.”

    Umurambo wa nyakwigendera ntabwo uraboneka kugeza ubu gusa abaturage, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ari nabwo bushinzwe kureberera iki cyuzi bazindukiye mu gushakisha uyu mwana w’imyaka 16 warohamye mu cyuzi cya Kadahokwa.

    Icyuzi cya Kadahokwa gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu batandukanye, ubu bamaze kuba barindwi

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Umwana-w-imyaka-16-yabaye-uwa-karindwi-upfiriye-mu-cyuzi-cya-Kadahokwa

  • U Bufaransa : Urukiko rugiye gusuzuma ubujurire bwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, akaba arirwo rumuburanisha ; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha kuko ubusabe bw’uko yaburanishirizwa mu Buholandi bwanzwe.

    Kabuga ariko yahise ajuriria icyo cyemezo, ari nacyo kigomba gusuzumwa ubundi kigafatwaho umwanzuro.

    Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

    Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

    Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

    Abanyamategeko be kandi baherutse gusaba Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ko uru rwego rwakwikura muri dosiye ya Kabuga igasigara mu maboko y’ubutabera bw’u Bufaransa.

    Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yanze ubusabe bwose bw’uruhande rw’ubwunganizi, ategeka ko Kabuga agomba koherezwa mu nkiko za Loni akaba arizo zimuburanisha. Mu mategeko, bisobanuye ko agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania kuko ari nabyo biri mu mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

    Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

    Ifatwa rya Kabuga ryashyize ahabona iherezo ry’abantu babiri muri batatu bashakishwaga ndetse bagombaga kuburanishwa na IRMCT, aho umwe (Kabuga) yafashwe, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo byemejwe ko yaguye muri Congo naho uwa gatatu ni Protais Mpiranya, kugeza ubu ugishakishwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Bufaransa-Urukiko-rugiye-gusuzuma-ubujurire-bwa-Kabuga-Felicien

  • Umuntu wa 11 yishwe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2020 ntiryerekanye imyirondoro y’umurwayi witabye Imana.

    Rigira riti ‘‘Twihanganishije umuryango w’Umunyarwanda w’imyaka 42 witabye Imana.”

    Mu masaha 24 yashize kandi mu Rwanda, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu 73 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 5463 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2717 mu gihe barindwi ari bo bayikize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 1705.

    Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 48 ndetse n’i Rusizi hasanzwe 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse mu masoko yafunzwe no mu Karere ka Rubavu hagaragaye 11.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye Imana.

    Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    20.08.20 Amakuru Mashya|Update

    *Kigali:48 & Rusizi:14 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi & mu masoko yafunzwe/tests in high risk groups& closed markets), Rubavu:11

    Twihanganishije umuryango w’umunyaRwanda w’imyaka 42 witabye Imana/Condolences to family of 42yo Rwandan who died pic.twitter.com/THwW78vevT

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 20, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umuntu-wa-11-yishwe-na-Coronavirus-mu-Rwanda

  • Sarpong yavuye mu kato, ategerejwe Dar es Salaam #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu kato, rutahizamu w’unya-Ghana, Michael Sarpong uyu munsi ategerejwe mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania kurangizanya n’ikipe ya Yanga ngo abe yayikinira mu myaka 2 iri imbere.

    Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2020, ni bwo Sarpong na bagenzi be bari bitabiriye isabukuru y’umukunzi w’uyu mukinnyi bashyizwe mu kato k’iminsi 2 kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bagiye mu kato mu gihe byari biteganyijwe ko ku munsi wo ku wa Gatatu ari bwo yagombaga gufata indege yerekeza muri Tanzania kurangizanya na Yanga, ni nyuma y’uko Simba SC bari bumvikanye yamuhaye uburenganzira bwo kwishakira indi kipe.

    Ku mugoroba w’ejo ni bwo bavuye mu kato, Michael Sarpong bikaba biteganyijwe ko uyu munsi yerekeza muri Tanzania kurangizanya n’ikipe ya Yanga aho izanamwerekana kimwe n’abandi bakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2020 kuri Siku ya Wananchi izaba tariki ya 30 Kanama 2020.

    Amakuru avuga ko Sarpong na Yanga bumvikanye ko iyi kipe igomba kumwishyura ibihumbi 50 by’amadorali akabasinyira imyaka 2.

    Sarpong ategerejwe Tanzania uyu munsi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yavuye-mu-kato-ategerejwe-dar-es-salaam

  • RIB yafunze abarimo Pasiteri wa ADEPR-Gahogo habonetse imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi ni Pasiteri Munyankindi Landward, Mugabarigira na Nzabonimpaye Chrysostome nk’uko byemejwe n’Umuvugzi w’umusigire wa RIB, Dr Thierry mu kiganiro yagiranye na UKWEZI.

    Bafashwe mu bihe bitandukanye aho umwe yafashwe ku wa 16 na 18 ndetse na 19 Kanama 2020.
    Dr Thierry yavuze ko “Ifungwa ryabo rifitanye isano n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse ubwo bubakaga ikigega gifata amazi y’urusengero rwa ADEPR Gahogo.”

    RIB itangaza ko bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso ku makuru yerekeye Jenoside.

    Aba bose bakurikiranywe n’Ingingo ya 8 y’Itegeko ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

    Dr Thierry yasabye abantu bose baba bagitinyuka guhisha ibimenyetso bya Jenoside no kudatanga amakuru ko babireka kuko bidakwiye mu gihe hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    Ati “Ntabwo ari byo ku mu myaka 26 ishize abantu baba bagihishira, turashishikariza abantu bose baba bafite amakuru kuyatanga kandi turasaba abantu kwirinda ibikorwa byose byo guhishira Jenoside.”

    RIB itangaza ko aba dosiye y’aba bagabo irashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba nk’uko biteganywa n’amategeko.
    http://dlvr.it/Rf3Gmt

  • How Prime Minister Jean Kambanda Poisoned Academicians #rwanda #RwOT

    On April 6, 1994, the plane carrying Rwanda’s President Juvenal Habyarimana and his Burundian counterpart was preparing to land when it suddenly exploded killing all crew and passengers on board.

    Habyarimana was returning from Arusha, Tanzania where he had gone to hold mediated negotiations with the Rwandan Patriotic Front (RPF) rebels that had been fighting his government since 1990.

    Government-aligned Hutu power extremists were opposed to these negotiations and to their surprise, Habyarimana had agreed to form a transition government.

    After the plane crash, there was panic in the country. Colonel Théoneste Bagosora  who served as Habyarimana’s directeur du cabinet (chief of staff) in the Ministry of Defence, formed a Crisis Committee and was  in charge of the country.

    On April 7, the Prime Minister in Habyarimana’s government Agathe Uwilingiyimana was assassinated.

    The Crisis Committee on April 9, installed Théodore Sindikubwabo as interim President. On the same day, Army agents grabbed Jean Kambanda from his home and whisked him to Ecole Supeirieot Militaire and informed him that he had been chosen as new Prime Minister.

    At this point, the Arusha agreement signed on August 3, 1993 had become null and void. The Crisis Committee formed a caretaker government as the RPA rebels intensified their military campaign.

    Faustin Twagiramungu of Mouvement Democratique Republique-MDR party was destined to become the Prime minister under the Arusha agreement had the transition government been implemented. Twagiramungu Faustin lives in self imposed exiled. He was Prime Minister from 1994 until his resignation in 1995, the first head of government appointed after the Rwandan Patriotic Front captured Kigali.

    However, the Crisis Committee appointed Kambanda born 1955, to the position of Prime Minister. He holds a Bachelors degree in (banking) commercial Engineering.

    By April 1994, he was vice president of the Butare section of opposition MDR party. He had for long worked at Union des Banques Populaires du Rwanda (BPR) bank where he rose to become chairman.

    With his new powerful position as Prime Minister, Kambanda traversed the country mobilising youths to create a massive militia.

    Genocide against Tutsi was openly discussed in cabinet meetings. For Kambanda, his government wanted to get rid of all Tutsi so that, according to him, all of Rwanda’s problems would be over.

    Across the country, they were recruiting youths into a massive anti-Tutsi militia- Interahamwe which proceeded to set up roadblocks across Rwanda and slaughter every Tutsi.

    Kambanda and Sindikubwabo remained in control for the entire 100-day genocide period that claimed more than a million lives.

    Bringing Academicians on Board

    On Saturday 14 May, 1994, Kambanda drove to the National University of Rwanda, in Butare in former Ngoma commune. His assignment was to recruit the academia into what he referred to as a massive army.

    “We cannot allow a small group of Inyezi to remove us from our country and they occupy it when we are living outside,” Kambanda told the attentive gathering including university students and their lecturers.

    When the RPF rebels attacked the Habyarimana’s regime in 1990, the Hutu extremists called them ‘Inyenzi’ including Tutsi inside the country.  Inyenzi, a Rwandan word, refers to Cockroaches in English.

    He assured them that he had been travelling across the country doing the same. ” It’s impossible to remove seven million people from the country by a small group of Inyenzi from Uganda.”

    Kambanda challenged the academicians that it was their responsibility to protect themselves and the  country from enemies. “The soldiers cannot fight this war alone. You the academicians should also mind your own security and security of the nation”.

    At the start of the genocide in April, Kambanda was vice president of the Butare section of the opposition Democratic Republican Movement MDR. The region was a stronghold of his party. He expected massive mobilisation.

    The government and his party had a already setup a detailed recruitment master plan. “We need to have millions of this new force,” he said.

    “Here in Butare, Ngoma commune, we need at least 100 youth in every sector. They will go to commune and the burgomaster will ask commune police to begin training them. You don’t have to wait for instructors from Kigali. The instructors should arrive here when you already know how to use a gun.”

    The premier said the new force in this region including Butare and Gikongoro would be commanded by Lt. Col. Aloys Simba who was also President of MRND party in Gikongoro prefecture. He later personally killed several Tutsi at Gikongoro town market and Kaduha trading centre.

    According to Kambanda, his government had learnt that FPR Inkotanyi feared civil defense. “We heard that Inkotanyi are interested in capturing this city. Therefore we need to protect this city. Roadblocks need to be established along all roads in this area.” While Adressing people, Jean Kambanda told them not to fear the gun. He pulled out a pistol from his hip covered by a military jacket and swang it in the air for everyone to see

    Don’t fear the gun

    After intense pressure from RPA rebels, Kambanda’s government shifted from the capital Kigali to Murambi, Muhanga district.

    While there, Kambanda visited residents of Nyakabanda Commune (now Kibangu sector). He told them the enemy was a serious problem and they needed to defend themselves.

    Kambanda encouraged the residents to learn how to use the gun, “Guns are not only for soldiers. Every person can own a gun. They shoot, you shoot back.”

    Kambanda reminded residents that he was also a civilian but had a gun. He plucked out a pistol from his hip and waved it for all to see and cautioned them to carry their guns to gardens and when the enemy shoots, they can immediately fight back.

    But Kambanda desperately wanted the academicians to also learn the gun. While at University of Rwanda, he told researchers and professors and students that a gun didn’t require allot of knowledge above what they had.

    He challenged them to carefully think of how Inkotanyi (RPA rebel) agents were recruiting idlers, petty thieves and casual labourers that go and return from Uganda with ranks as Captains and Majors.

    “How can you allow such to happen. Professors, researchers and students all need to understand that the enemy weapon is the gun. You all need to learn how to use it. This doesn’t require money.”

    The chanting academicians were convinced and were ready for anything. For Kambanda, the argument was  “there is no reason why we shouldn’t get our professors, researchers and students and we train them to become soldiers  and also be Majors and Colonels”.

    After portraying the gun as a simple weapon which can also be used by uneducated people he assured the academicians, “there should be no fear of shooting, or getting close to a gun. The gun does not operate itself. you need to learn how the gun is used.”

    Kambanda was determined that his government wished to militarise everyone, “We wish to ensure that every person with energy including the elderly should have some knowledge on how to use a gun.”

    The mission was a success as Maurice Ntahobari the national university rector grabbed the microphone from Kambanda and thanked him for the visit and promised him that the university would support the plan. Ntahobari is currently living in Norway.

    “Because the late president Habyarimana was the University supreme leader and his Burundi counterpart who studied here, we wish to pledge our support to government agents in all their activities.”

    Ntahobari is believed to be hiding in Scandinavian counties.

    In the First two weeks of Genocide, Ntahobari’s wife Pauline Nyiramasuhuko a lawyer and Minister of Family and Women’s Affairs in Habyarimana’s government called for militias from the capital, Kigali, to come Butare to eliminate the Tutsi population.

    She asked her son Arsene Shalom Ntahobali to organise militias to take part in the kidnap and rape of women and girls in Butare.

    While at college Nyiramasuhuko became friends with Agathe Habyarimana, the future wife of President Juvenal Habyarimana.  Her connections with Agathe influenced her appointment to a cabinet position. She became a fierce politician.

    In 1982 Nyiramasuhuko’s husband, Ntahobari, would later become speaker of parliament (President of the National Development Council).

    After the fall of Habyarimana regime, Nyiramasuhuko and her family fled the country. But on July 18, 1997 she was arrested by Kenyan and international authorities and taken to ICTR.

    Nyiramasuhuko was the first woman to be charged with genocide in an international court, and specifically, the first woman to be charged with inciting rape as a form of genocide. Laurence Kanayire is a survivor of the 1994 Genocide against Tutsi , she stands at the ruins of her parents former home

    Testimony

    Laurence Kanayire a microbiology lab technician since January 1979 remembers so well that the situation at the university was tense. The Tutsi students and staff were targeted.

    “In 1990 after inkotanyi attacked, the Tutsi didn’t have peace in the country. There were always secretive meeting at the university.” She was surprised that in those meetings, “kitchen workers, cleaners and night guards could also be invited into the meeting in the office of the Vice rector.”

    Kanayire said,  “it was difficult for Tutsi to leave Butare prefecture. one required a visa- Laissez-Passer to cross to another prefecture.” She said Tutsi feared to seek travel documents because they would be suspected of trying to escape.

    On April 22, Kanayire and hundreds of others fled to Tumba about 15km away from Butare town.

    She says a Hutu workmate always smuggled food for pigs and rats from the university and took it to Kanayire. It’s what she fed on until RPF rescued her. Her children also survived.

    However, as the militia were contemplating on how to kill them, gun fire from advancing RPA rebels aborted their mission.

    Extremists members at the university had been given small axes, Kanayire remembers “a workmate Anthere showed me. It’s what they used to kill Tutsi day and night every day. ”

    According to Kanayire, on April 19, several Tutsi were brought into the stadium and were shot dead at night. In the morning there were alot of dead bodies piled in the stadium”.

    Its estimated that over 220,000 Tutsi were killed in Butare prefecture alone. Most influential officials of the Hutu government were natives of Butare. They included President Sindikubwabo, Premeir Kambanda, Gen. Augustin Ndindiliyimana (head of the Gendarmie)

    Kanayire survived the genocide against Tutsi and is still a lab technician in the faculty of Agriculture at the same university that changed to University of Rwanda.

    Dominique Ndahimane a former Interahamwe in Huye district says that on April 12, burgomaster Jean Marie Vianne Habineza summoned residents to Isimbi church compound. He announced that because of the ongoing killings, the Tutsi in his area should take refugee at Isimbi church and be given protection.

    However, Ndahimane says this was a secret plan to gather Tutsi in one place and kill them easily. Few days later many Tutsi started assembling at the place. But Ndahimane and his fellow militia began looting property left behind by the Tutsi.

    On April 17, Col. Simba summoned for another meeting and told the militia that the following day, President Sindikubwabo would come to Isimbi to officially launch the killings of Tutsi. “He told us that we should come with traditional weapons.”

    Ndahimane remembers well that on April 18, president Sindikubwabo arrived with massive escorts and he officially  launched the killings by starting with the Tutsi at Isimbi church which went on for three days.

    When RPF rebels stopped the genocide and established a new government. Ndahimane was arrested with others and jailed for eight years. He pleaded guilty and sought forgiveness and was set free in 2005.

    RPF stops Genocide

    Kananyire says on 3rd July 1994, she and others were hiding at Tumba when they heard heavy gunfire, “people started saying it was gunfire from the RPF rebels which pushed away Interahamwe.”

    The RPF rebels had arrived to secure Butare prefecture in their protracted struggle to stop the genocide against Tutsi which claimed a million lives in 100 days.

    At that time, the interim government had been dismantled and its army defeated. Most senior government officials had fled the country including Kambanda. The RPA rebels were in control of the a larger part of the country including the capital Kigali.

    The RPF setup a unity government. Kananyire says today she lives side by side with the people who were killers. “We are in the same cooperative and sharing everything”.

    On the 18th of July 1997, the exiled Prime Minister Kambanda was arrested in Kenya and flown to Arusha Tanzania at the International Criminal tribunal for Rwanda ICTR.

    Later on May 1, 1998, Kambanda a father of two, pleaded guilty to six charges genocide, conspiracy to commit genocide, direct and public incitement to commit genocide, complicity in genocide and two charges of crimes against humanity.

    Kambanda told the tribunal;  “Mr. President, in deciding to plead guilty I did so consciously. No one forced me to do it.”

    He is the only head of government to plead guilty to genocide, in the first group of such convictions since the convention on the prevention and punishment of the crime of genocide came into effect in 1951.

    The tribunal sentenced Kambanda to life imprisonment and is serving his sentence at Koulikoro Prison in Mali.

    Mali signed a deal with ICTR in 1999 to host Rwandan convicts. The tribunal funded an air-conditioned facility specifically built for them in Prison. The facility has separate showers, a dining room and a well-appointed library.

    They receive $2 a day to buy newspapers and are entitled to receive visits. They are served better  meals compared to other Mali prisoners.
    http://dlvr.it/Rf3Gn1

  • Umubare w’abamaze gupfa bazize Covid-19 wiyongereyeho umwe #rwanda #RwOT

    Mu mbonerahamwe y’imibare ya Covid-19 yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu masaha 24 y’uyu wa 20 Kanama 2020, hagaragajwe ko hari umuntu umwe wahitanwe n’iki cyorezo. Umubare wose hamwe w’abo kimaze guhitana wabaye abantu 11, mu gihe abagaragaye bakirwaye ari 73 babonywe mu bipimo 5,463 byafashwe none.
    Dore uko imbonerahamwe igaragaza imibare y’umunsi;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umubare-wabamaze-gupfa-bazize-covid-19-wiyongereyeho-umwe/