Author: webrwanda
-
Danny Vumbi yahishuye impamvu Album “Inkuru nziza” ari kuyigurisha 100 000 Frw, biyigira iya mbere ihenze mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”, mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw. -
Leta yashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuyabavugururira #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), cyashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuvugururwa hagaterwamo ibiti bishya byitezweho gutanga umusaruro mu myaka itanu iri imbere. -
Amafoto utabonye yo mu bukwe bwa Kalisi Sabrina wabaye Miss Photogénique muri Miss Rwanda ya 2015 #rwanda #RwOT
Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogénique) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, aherutse gusezerana na Karega Dan Munyura bari bamaze igihe bakundana. -
Sobanukirwa imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe bwa Kanye West #rwanda #RwOT
Byatangiye Kanye West avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe bamwe bati ni ukubeshya uyu asanganywe uburwayi bwo mu mutwe ari kwishakira ko izina rye rivugwa kurushaho none bigeze n’aho umuryango we uhamya ko afite ibibazo koko. -
Uganda mu gihirahiro nyuma y’aho Kenya ihagaritse isukari yinjizwaga mu gihugu #rwanda #RwOT
Abakora isukari muri Uganda bari mu gihirahiro cyo kubura aho bagemura isukari yabo nyuma y’aho Kenya ifatiye icyemezo cyo gukumira isukuri yinjizwaga, kugira ngo abayikora b’imbere mu gihugu babone isoko. -
Ku myaka 54, Mike Tyson agiye kurwana na Roy Jones Jr #rwanda #RwOT
Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe agiye kugaruka mu mikino, aho azahangana na Roy Jones Jr mu murwano uzabera i Los Angeles tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka. -
Uwahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa agiye kuburanishwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT
Luigi Ventura wahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa mu Ugushyingo uyu mwaka azaburanishwa n’urukiko rw’i Paris ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. -
“Twahuye ndi umufana we”Umunyamakuru Agasaro Tracy aherutse kwambikwa impeta n’umuramyi René Patrick #rwanda #RwOT

Umuhanzi uhimbaza Imana René Patrick wamenyekanye mu ndirimbo nka Nibyiza, Ntuhinduka,Arankunda n’izindi. Aheruka gusaba umukunzi we akaba n’umunyamakuru wa KC2, Tracy Agasaro ko yamubera umugore, ndetse anamwambika impeta ibishimangira nyuma yo kubwirwa ‘Yego’.
Ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bihembura imitima ya benshi atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.
Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira ‘Yego’.
Agasaro yemereye uyu muramyi kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by’ikirenga byanatumye asuka amarira

René Patrick yahuje urugwiro n’umukunzi we Agasaro TracyMu kiganiro na IGIHE, Agasaro yirinze kuvuga ku rukundo rwe na René Patrick, ashimangira ko umunsi yambikiwe impeta usobanuye byinshi kuri we.
Yagize ati ”Kiriya gihe mu mutima wanjye hari huzuyemo urukundo, ishimwe ku Mana, nshima Imana byanteye ishema bituma numva mbaye undi muntu rero ndabishimira Imana.”
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yavuzweho mu gihe itari yarigeze yandikwa mu itangazamakuru cyangwa ngo igarukweho kuri radio, bivuze ko yatunguye benshi.
Agasaro yagize ati ”Hari amagambo avuga ngo rimwe na rimwe biba byiza kwigumanira amakuru yawe meza, byari amahitamo yacu ariko byari n’uburyo bwo kurinda urukundo rwacu.”
Umubajije igihe batangiye gukundanira ndetse na byinshi ku rukundo rwe na René Patrick, Agasaro avuga ko ari ibanga ryabo batifuza kurimena.
Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe bikomeye no kuba René Patrick yarafashe icyemezo cyo kumwambika impeta kuko nta n’igitekerezo cyabyo yari afite.
Yakomeje ati “Ntabwo twajyaga tubiganira byarantunguye ni nayo mpamvu mwabonye amarangamutima yanjye aganisha ku kurira.”
Agasaro avuga ku munsi yambikiweho impeta, yifashishije amagambo agira ati “Uriya munsi twari dufite gahunda yo guhura tukajyana mu birori by’undi muntu, biriwe bandagiye ngezeyo nsanga ni kuriya bimeze.”
Agasaro avuga ko ari amashimwe mu mutima we ndetse yizeye ko igikorwa cyabaye cyo kumwambika impeta cyahesheje Imana icyubahiro.

Ibinezaneza byinshi mu mutima wa Patric na TracyNubwo nta byinshi avuga ku rukundo rwe n’uyu muhanzi, Agasaro avuga ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n’ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”
Uyu munyamakuru avuga ko ikintu cyatumye aba umufana wa René Patrick kijyanye n’uburyo akoresha iyo aramya Imana.
Yagize ati ”Ni umuhanzi uririmba arangamiye izina ry’uwo aramya, nicyo kintu cyankuruye ndavuga nti uyu niwe muhanzi nkunda.”
Abajijwe uko biba byifashe iyo uwari umufana abaye umukunzi w’umuhanzi yafanaga, yagize ati ”Byose ni imigambi y’Imana.”
Ikijyanye n’ubukwe bwabo, Agasaro avuga ko igihe cyabwo nikigera bazabitangaza ariko kugeza ubu adashobora kugira icyo abuvugaho, yirinze gutangaza itariki ukwezi ndetse n’umwaka w’ubukwe bwe na René Patrick.
René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka “Arankunda”, “Ni byiza” n’izindi zinyuranye.
Source: IGIHE
-
Umuraperi Khalfan yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports muri studio za Radio #rwanda #RwOT

Umuraperi w’umunyarwanda, Kalfan Govinda avuga ko yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert ubwo bari muri studio za Radio mu kiganiro.
Ni mu kiganiro B-Wire cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, kigezemo hagati uyu rutahizamu yatunguye Khalfan amuha impano ya jersey ya Rayon Sports, yanditseho nimero 12 n’izina rye Mugisha Gilbert.
Aganira na ISIMBI, Khalfan yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa cy’uyu musore cyane ko atari azi ko agiye guhabwa impano, gusa ngo Mugisha yabikoze kuko azi ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.
Yagize ati“yarantunguye cyane. Ntabwo nari niteze ko ari buyimpe rwose gusa yari azi ko ndi umufana wa Rayon Sports. Ni wa muntu nazaga kuri stade tugataha tuganiramo gake gake. We yatekereje ko azampa impano, mu kiganiro rero kigeze hagati yaravuze ngo nakuzaniye impano. Ndebye nsanga ni jersey ya Rayon Sports iriho nimero 12 yambara n’izina rye.”
Akomeza avuga ko yashimishijwe cyane n’impano yahawe n’uyu mukinnyi kuko ari ikimenyetso cy’urukundo.
Yagize ati“byaranshimishije cyane nukuri yarakoze, burya umuntu watekereje kuguha impano aba akuzirikana, Imana imwongerere imigisha.”
Umuraperi Khalfan wamamanye mu ndirimbo nka Power, Ruravuna, Ibaruwa, ni umwe mu bahanzi bafana kandi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.
Mugisha Gilbert yahaye impano Khalfan -
Minisitiri Busingye yagaragaraje ‘imyumvire’ nk’imwe mu mpamvu zituma abiba Leta bayiheza #rwanda #RwOT

Babitangarije mu kiganiro Ubyumva ute ? Cyatambutse kuri KT Radio ku wa 23 Nyakanga 2020, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imitungo ya Leta yanyerejwe igezehe igaruzwa ?”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10, ariko imaze kugaruza miliyari 4.
Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”.
Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi bagashyira mu buyobozi abazabahishira.
Ibi byanashimangiwe na Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda aho yavuze ko abanyereza ibya Leta bakora icyo yise ‘negative solidarity’.
Minisitiri Busingye mu mvugo atemeranyijeho n’abandi batumirwa muri iki kiganiro yavuze ko Leta ifite ubushake bwo kugaruza umutungo wayo wibwa n’abayobozi.
Yavuze ko kuva muri 2015 aribwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kugaruza iyo mitungo ngo kuko mbere yaho abibaga Leta barayihezaga hakagaruka 0Frw.
Abasesengura raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) basanga Leta imaze guhombywa arenga miliyari 270, gusa Minisitiri Busingye avuga ko ayo bakurikiranye ari miliyari zisaga 10.
Agaragaza ko raporo ya OAG ari raporo ishingiye ku bitekerezo ‘opinion report’ bityo ngo iyo inzego z’ubucamanza ziyinjiyemo bimwe mu byo aba yagaragaje biburirwa ibimenyetso.
Aha niho abasesenguzi bahera bibaza impamvu amafaranga ya Leta anyerezwa umuyobozi yajya mu nkiko agahinduka umwere kandi bigaragara ko amafaranga yanyerejwe.
Immaculée ati “Uravuga ngo gukurikiranwa ? Hari n’abakiri mu kazi uyu munsi, wenda bahinduriwe imirimo da ! Ariko bari mu kazi kandi ka Leta. Mbese nko kukubwira ngo ohhh wanyereje umutungo wanjye,wawucunze nabi waranyibye ariko mama komeza wikorere.”.
Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite ibirego 700 by’abanyereje umutungo wa Leta ikurikiranye, gusa ngo n’abo Leta itsinze ntibayishyura kubera ikibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bakuriyemo.
Ati “Mbere ya 2015 hazaga 0, kubera ko mu muco w’Abanyarwanda umuntu wese wabaga watsinzwe na Leta yumvaga ari nk’uburenganzira bwe kutishyura, byari mu muco, byari mu myumvire, byari mu migirire, …byazamutse ari umuco wo kutishyura Leta, ikintu iyo kimaze imyaka nyinshi gishobora guhinduka umuco w’abantu”.
Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza avuga ko ikintu kitwa amakosa gikwiye kugabanywa mu ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta byose bikitwa ibyaha kuko byafasha mu kugaruza ibya Leta.