Author: webrwanda

  • Hamisa Mobetto yavuze ku byo kuba yaba agiye kubyarira Diamond umwana wa 5 #rwanda #RwOT

    N’ubwo bivugwa ko umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz ari hafi gukora ubukwe, umunyamideli banabyaranye, Hamisa Mobetto yavuze ko nta kibazo abona kuba yaba atwitiye Diamond undi mwana.

    Mu minsi ishize ni bwo kuri Instagram hakwirakwiye inkuru y’uko Mobetto yaba atwitiye Diamond ndetse inda ikaba iri mu mezi atatu, akaba yaba ari umwana wa 2 yaba agiye kumubyarira akaba umwana wa 5 wa Diamond.

    Aganira na Global Publishers, Mobetto ubwo yari ababijwe kuri iki kibazo yavuze ko nta shyano ryaba ryaguye mu gihe yaba atwitiye Diamond kuko n’ubundi ari umuntu baziranye.

    Yagize ati“izo nkuru nanjye nazibonye, ese kubyarana na Diamond ni igitangaza ku buryo abantu byabavugishije bigeze aha? Njye nta kibazo mbibonamo kubanamubyarira undi mwana.”

    Mobetto avuze ibi mu gihe asanzwe afitanye umwana w’umuhungu na Diamond witwa Dylan, akaba yiyongera kuri 2 yabyaranye na Zari ndetse n’uwo aherutse kubyarana na Tanasha.

    Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko nyuma yo gutandukana na Tanasha yamaze kubona undi mukunzi ndetse yitegura ubukwe mu gihe cya vuba.

    Mobetto asanzwe afitiye Diamond umwana w’umuhungu

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yavuze-ku-byo-kuba-yaba-agiye-kubyarira-diamond-umwana-wa-5

  • Rwanda’s Covid-19 Cases Reach 2889 #rwanda #RwOT

    As of Saturday evening Rwanda had recorded a total of 2889 #Covid-19 cases since the first confirmation in March.

    According to the Health Ministry, it confirmed 109 new infections on Saturday alone. This indicates a significant rise in daily infections.

    Details indicate that of the new infections on Saturday, 81 cases were confirmed in Kigali city (samples taken from traders in city markets), 24 cases from Rusizi district currently under lockdown, 3 cases from Huye district and 1 case from Nyamasheke district.

    According to official statistics 361,842 tests have so far been conducted since March. But for only Saturday, 4759 tests were carried out across the country.

    Despite the magnitude of the pandemic, Rwanda health physicians have managed to cure 1754 cases including 42 cured on Saturday. 11 have succumbed to the virus while 1124 cases are still active with the virus.

    Covid-19 daily update . Above graphics show for Saturday trend

    source https://taarifa.rw/rwandas-covid-19-cases-reach-2889/

  • Ntibisanzwe kumyaka 71 ntiwamutandukanya n’inkumi y’imyaka 20. #rwanda #RwOT

    Nibintu Bisanzwe ko abageze mu zabukuru bazana iminkanyari, umusatsi ugahinduka umweru, hakabaho nabagenda bakukuka amenyo kandi bamwe bakunze kwifashisha ibikoresho nkinkoni nutugare bagenda bicayemo. Ariko, ibi siko byagenze kuri Vera wang.

    Vera wang yavutse ku ya 27 Kamena 1949. Ubu afite imyaka 71 kugeza ubu 2020. Icyakora aragaragara nkukuri muto cyane kandi mwiza kuburyo umuntu yatekereza ko bishoboka ko afite kimwe cya kane cyimyaka.


    Vera wang yahawe umugisha wo kugira umubiri udasaza uhuza umubiri ndetse nubusaza nkubwo. Kugeza ubu ni umwe mu banyamideli bazwi cyane. Mbere yo gukurikirana no kwinjira mu by’imideri yari umunyamakuru kugeza afite imyaka 40.
    vera avugako abenshi mu basore bakiri bato bamwibeshyaho.

    Vera ntabwo yambara nkumukecuru uko ameze, imyumvire ye yimyambarire no kwambara ni nkabakobwa bato bafite imyaka 20 na 30. ashobora kwambara urukweto rurerure n’akajipo kagufi wareba n’isura ye bikakugora kwizera ko afite imyaka 71.
    vera mubintu akunda haza imbere kwiyitaho.

    Abenshi iyo bageze muzabukuru usanga kwiyitaho bamera nkababyibagiwe gusa kuri vera we siko bimeze kuko ngo niba harikintu kimutwara umwanya cyane ni ukwiyitaho.
    akunze kugaragara nkumuntu ufite imyaka 20.

    The post Ntibisanzwe kumyaka 71 ntiwamutandukanya n’inkumi y’imyaka 20. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntibisanzwe-kumyaka-71-ntiwamutandukanya-ninkumi-yimyaka-20/

  • Mu mafoto : Iby’ingenzi mu myaka itatu ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Iyi manda yaje nyuma y’uko abaturage bagera kuri miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza yavugururwa biza no kurangira abagera kuri 98% bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa binyuze mu matora ya Referandumu.

    Ibi byashimangiwe n’amatora yabaye ku wa 3-4 Kanama 2017, aho Perezida Kagame abanyarwanda bamuhundagajeho amajwi 98, 79 % bamutorera gukomeza kubayobora mu myaka irindwi.

    Abahanga n’impuguke mu bijyanye n’imiyoborere na Politiki muri rusange bagaragaza ko imbere mu gihugu iyi myaka itatu yabaye umwanya wo gushimangira kubaza abantu inshingano no guteza imbere imiyoborere ishyira umuturage ku isonga.

    Impuguke muri Politiki, Dr Ndushabandi Eric aherutse kubwira RBA, ko iyi myaka itatu Perezida Kagame amaze ayobora abanyarwanda umuntu yayirebera mu buryo butatu aribwo Politiki Mpuzamahanga, mu Karere ndetse na Politiki y’imbere mu gihugu.

    Muri iyi myaka itatu nibwo u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibwo kandi umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, ndetse u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba, EAC.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Aho u Rwanda rwari rugeze wabonaga harabaye ubushake bukomeye n’umurongo mugari wa politiki bwo kubaka imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.”

    Yakomeje avuga ko “Nko muri Politiki y’akarere hari ibibazo byari bihari umuntu yavuga ibijyanye n’umutekano ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka za FDRL kandi wasangaga zishyigikiwe n’izindi mbaraga ziva mu bihugu duturanye. Umutekano wakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti.”

    Imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yiganjemo ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC irimo FDRL, P5 ya Kayumba Nyamwasa, Rud-Urunana, FLN, MRCD n’indi myinshi.

    Muri iyi myaka itatu ishize habayeho kuyica intege bikomeye hashingiwe ku mubano mwiza n’imikoranire ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu nka RDC.

    Hari amazina akomeye y’abari abayobozi b’iyi mitwe kuri ubu bari mu Rwanda ndetse bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda nka Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

    Abandi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, barimo Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara, Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi benshi.

    Tukiri muri uyu mujyo w’Ubutabera , iyi myaka itatu yaranzwe no guha imbabazi abafungwa barimo abana, abagore ndetse n’abavugaga ko bafungiye Politiki nka Ingabire Victoire n’abandi.

    Umunyarwanda ku isonga…

    Mu myaka itatu ishize ya Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame yaranzwe cyane no kubaka imiyiborere ishyira imbere umuturage, wa muturage ufite ubushobozi ndetse na bwa bukungu bw’igihugu busangiwe.

    Ibi bigaragarira cyane muri gahunda zitandukanye ziba zarashyizweho hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubudehe aho buri muturage agira amahirwe ku bukungu n’ibyiza by’igihugu.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Ibindi byagaragaye ni ukubaza abantu inshingano zabo ndetse no kurwanya ruswa byose bijyanye no kubungabunga umutungo w’igihugu no kugira ngo uwo mutungo w’igihugu ugere ku baturage bose muri rusange.”

    Ibi byose byakomeje gushyikirwa na gahunda yo guteza imbere uburezi ndetse n’ubuhinzi.

    Ibi bishingirwa ku kuba ireme ry’uburezi ryarakomeje gushyirwamo imbaraga hashyirwaho gahunda zitandukanye ndetse n’ubugenzuzi bwihariye Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafanyabikorwa bagiye bakora hagamijwe kureba ibibura kugira ngo iryo reme rigerweho noneho bishakirwe ibisubizo.

    Ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga n’izindi gahunda zigamije guteza imbere abahinzi n’aborozi muri rusange.

    Kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byatumye u Rwanda ruza imbere mu bihugu abanyamahanga bifuza gusura no gukoreramo inama cyangwa ibindi bikorwa byabo bitandukanye.

    Nko mu buryo bw’inama, Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miliyoni $88 (asaga miliyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n’inama ndetse n’amahuriro mpuzamahanga.

    Ibi kandi byagiye bijyana no kubaka ibikorwaremezo birimo ayo ma hoteli, imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Intambwe yo kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byatumye tugira iterambere ry’ibikorwaremezio, binajyana no guteza imbere n’imijyi yunganira Kigali.”

    COVID19 yabaye rwivanga……

    Mu myaka itatu ishize Perezida Kagame ayoboye abanyarwanda hari byinshi umuntu yavuga nk’imbogamizi byagiye bishaka gukoma mu nkokora wa murongo washyizweho wo guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda.

    Ibibazo by’umutekano muke watijwe umurindi n’ibihugu duturanye nka Uganda ndetse n’u Burundi birimo kuba hari imipaka yafunzwe bikabangamira urujya n’uruza ndetse n’ubuhahirane.

    Ibiza birimo imvura nyinshi byagiye bikoma mu nkokora haba ubuhinzi ndetse bikanasenya ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’inzu z’abaturage.

    Muri Werurwe 2020, nibwo icyorezo cya COVID19 cyateze mu Rwanda, mu gihe ubukungu bw’u Rwanda byari biteganyijwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 8.1% mu 2020, ibintu bishobora kutagerwaho kubera iki cyorezo cya koronavirusi.

    Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by’imibereho ya muntu, nko mu bukungu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z’amadorali ya Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by’ababituye bazaba nta bushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi bafite.

    Amafoto agaragaza bimwe mu bikorwa bya Perezida Kagame mu myaka itatu ishize

    Perezida Kagame yarahiye ku wa 18 Kanama 2017 Ku wa 31 Kanama 2017, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma bashya Ku wa 1 Nzeri 2017, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita izina, wari ubaye ku nshuro ya 13
    Ku wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yasinyanye imihigo n’abayobozi b’uturere Ku wa 7 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yitabiriye yubile y’imyaka 100 y’ubupadiri mu Rwanda Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yambitse imidali y’igihango abarimo Hezi Bezalel, Howard G. Buffet, Linda Melvern, Joseph Ritchie, John W. Dick na Gilbert R. Chagoury Ku wa 13 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu

    Ku wa 18 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Afriprecast Ltd Ku wa 28 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahabwa k’umugaragaro inshingano zo kuyobora umuryango w’Africa yunze ubumwe mu mwaka wa 2018 Perezida Kagame ku wa 24 Mutarama 2018, yitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos, ahura n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
    Ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yayoboye umwiherero w’abayobozi Ku wa 25 Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa ku wa 23 Gicurasi 2018
    Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, ku wa 13 Kamena 2018, mbere y’ibirori byo gufungura Igikombe cy’Isi Ku wa 25 Kamena 2018, Perezida Kagame yakiriye itsinda bafatanya mu mavugurura ya AU, mu nama yabereye muri Mauritania Ku wa 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatashye ibikorwa bya Volkswagen Mobility Solution Ku wa 4 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yasuye abaturage b’i Muhanga, ku munsi wo Kwibohora
    Ku wa 23 – 24 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wari mu ruzinduko mu Rwanda Ku wa 9 Kanama 2018, Perezida Kagame yasinyanye Imihigo n’abayobozi, y’umwaka wa 2018-2019 Ku wa 19 Nzeri 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite bashya

    Reba andi mafoto hano

    Amafoto : Village Urugwiro
    http://dlvr.it/Rf9LJD

  • Hamaze gukusanywa asaga miliyoni 8.3Frw yo gufasha Aimable Karasira #rwanda #RwOT

    Abateguye ubu bukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa ‘Go Fund Me’ barimo Peter Mutabaruka, Patrick Habamenshi ndetse n’uwitwa Chaste Isabane.

    Ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga Karasira bwatangiye nyuma gato y’uko Karasira yirukanwa aho kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri £6,488, ni ukuvuga asaga 8,209,590 mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.

    Karasira Aimable yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

    Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.
    http://dlvr.it/Rf9LLN

  • OMS na UNICEF basabye ibihugu bya Afurika gufungura amashuri #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’iryita ku bana (UNICEF) basabye Leta z’ibihugu by’Afurika gushyiraho uburyo burimo kwirinda kuburyo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya coronavirus.

    Aya mashami ya ONU avuga ko gukomeza gufunga amashuri byagira ingaruka mbi ku banyeshuri. Asaba Leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus mu mashuri.

    OMS na UNICEF bavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo mbi, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.

    Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari “ubuhungiro” bw’abana.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane mu buryo bw’iyakure, Dr Moeti yagize ati: “Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize ibyo bageraho mu buzima. Nkuko ubucuruzi buri kongera gufungura mu buryo bwo kwirinda, dushobora kongera gufungura amashuri”.

    Mohamed Fall, ukuriye UNICEF mu karere k’Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo, yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ejo hazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.

    Ibihugu bitandatu gusa muri Afurika nkuko BBC ibitangaza, ni byo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye, nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya OMS na UNICEF cyakorewe ku bihugu 39. Hari ibihugu bimwe byongeye gufungura amashuri ariko bihita byongera kuyafunga nyuma y’ukwiyongera cyane kw’abanduye coronavirus.

    Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma kugira ngo bakore ibizamini bya Leta bisoza umwaka. Ni mu gihe ibindi nka Kenya byo byavuze ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 ubaye impfabusa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/oms-na-unicef-basabye-ibihugu-bya-afurika-gufungura-amashuri/

  • Mu Rwanda hongeye koboneka umubare uri hejuru y’abantu 100 barwaye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku cyorezo cya Coroavirus, uko kiriwe cyifashe mu masaha 24 ashize y’uyu wa 22 Kanama 2020, igaragaza ko abantu 109 aribo basanganwe iki cyorezo mu bipimo 4,759 byafashwe. Abakize ni 42, abakirwaye ni 1,124 mu gihe nta mushya cyahitanye.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare y’iyi mibare igaragazwa;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/mu-rwanda-hongeye-koboneka-umubare-uri-hejuru-yabantu-100-barwaye-covid-19/

  • Gahunda ya Guma mu rugo yatumye abantu basaga Miliyoni imwe mu Rwanda Babura akazi #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda-NISR kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo. Iki kigo, cyemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranije n’abagabo. Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.

    Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

    Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.

    Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.

    Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.

    Bwana Byiringiro, asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.

    Ubu bushakashatsi kandi, bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane. Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/gahunda-ya-guma-mu-rugo-yatumye-abantu-basaga-miliyoni-imwe-mu-rwanda-babura-akazi/

  • Pasiteri wahanuye urupfu rwa Raila odinga yapfuye bitunguranye. #rwanda #RwOT

    Pasiteri Hezbon Ndirangu wahanuye urupfu rwa Raila Odinga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yatakaje ubuzima mu bihe bidasobanutse.

    Uyu mugabo w’imyaka 48 yari yatangaje ko umuyobozi wa ODM atazagera muri 2021.

    “Umwuka wa Nyagasani wanyeretse ko Raila Odinga atazigera agera muri 2021 Igihe cye cyo ku isi kirarangiye ”.

    Aganira na blog yaho, Madamu Cicily Ndirangu akaba umugore wa pasiteri avuga uburyo umugabo we yarwaye umutwe ukabije mu ma saa mbiri z’ijoro mbere yo kuva mu buzima nimugoroba.

    Umubare w’abashumba bahanura ejo hazaza h’abanyapolitiki mu gihugu warazamutse. Muri Nzeri 2019, undi mushumba wo mu Ntara ya Kiambu yahanuye urupfu rwa Moi kibaki.

    Umuhanuzi Eddie Maina mu ntangiriro z’uyu mwaka yamamaye cyane ubwo yahanuraga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga atazongera kubaho byari ku wa kabiri, tariki ya 12 Gicurasi2020.

    Mu kiganiro yagiranye na Kenya Today, Umuhanuzi Maina uzwi cyane ku ‘Ubuhanuzi bwo guhana ukuboko’, yavuze ko Uwiteka atigeze amuhishurira impamvu agiye gutwara ubuzima bw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi umaze igihe kinini muri iki gihugu.

    The post Pasiteri wahanuye urupfu rwa Raila odinga yapfuye bitunguranye. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/pasiteri-wahanuye-urupfu-rwa-raila-odinga-yapfuye-bitunguranye/