Author: webrwanda
-
Rusizi: Ntibumva uburyo umusaza ukekwaho gusambanya umwuzukuru we yarekuwe #rwanda #RwOT
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter baratabariza umwana w’imyaka 8 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bikekwa ko yasambanyijwe na sekuru we, bagasaba Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB kubafasha kuko nyuma yo gutabwa muri yombi bongeye kumubona. -
Abantu 10 bafatiwe mu kiyaga cya Kivu baroba binyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakoze igikorwa cyo kurwanya ba rushimusi b’amafi ndetse n’abandi bakora ibyaha bibera mu mazi. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rutsiro. -
Somalia: Abadepite beguje Minisitiri w’Intebe bamushinja ubushobozi buke #rwanda #RwOT
Inteko Ishinga Amategeko ya Somaliaa yatakarije icyizere Minisitiri w’Intebe, Hassan Khaire, imushinja ubushobozi buke harimo; kunanirwa gushyiraho urwego rw’umutekano rukomeye, no gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. -
Polisi y’u Bufaransa yongeye guta muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare mu nkongi yibasiye cathédrale y’i Nantes #rwanda #RwOT
Polisi yo mu Bufaransa yongeye guta muri yombi umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare mu nkongi yatwitse cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa. -
Gentil Misigaro, ababyeyi be, Rhoda, Miss Dusa, n’abandi bo mu muryango wa Dr Mutabazi bakoranye indirimbo yanditswe mu 1986 #rwanda #RwOT

Iyi ndirimbo yanditswe n’ababyeyi ba Gentil Misigaro kera mu 1986 mbere y’uko bibaruka abana babo. Kuri uyu wa 6 tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze.
Ni indirimbo bise ‘Uwaneshereje’ yahuriwemo n’abo mu muryango wa Dr Bishop Mutabazi Shadrack. ‘Mutabazi Legacy Family’. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango umwe wa Dr Bishop Mutabazi, Se wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, n’izindi zitandukanye. ‘Uwaneshereje’ ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda Misigaro (umugore wa Gentil Misigaro) agaragayemo.
Gentil Misigaro Mutabazi uzwi cyane nka Gentil Misigaro,uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kuba abashije kuririmbana n’ababyeyi be bamutoje bakanamukundisha umurimo w’uburirimbyi. Ati “Biranshimishije cyane kuba nshoboye kuririmbana n’ababyeyi banjye. Ni bo bantoje banankundisha umurimo w’uburirimbyi”.
Yavuze ko yakuranye inzozi zo kubona ibikorwa byo gukorera Imana, yatojwe n’ababyeyi be bigera ku Isi yose. Yagize ati “Zari inzozi zanjye kubona ibikorwa byo gukorera Imana batangije kuva kera bakanabitoza umuryango wabo bigera ku bantu benshi mu migabane yose. Niyo mpamvu rero nabasabye ko batwemerera tuga producinga zimwe mu ndirimbo banditse imyaka irenga makumyabiri (20) ishize”.

Hasohotse indirimbo yanditswe na Se wa Gentil Misigaro
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’ yakozwe na Gentil Misigaro, amashusho yayo (Video) akorwa n’umusore wiga muri ‘Vancouver film school’ witwa Michael Oyaro ukomoka mu gihugu cya Kenya. Gentil Misigaro wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yagize ati “Twayikoreye mu rugo hari ku cyumweru mu gitondo mbere y’uko dutangira amateraniro. Rero ndizera ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi tuzakorana nk’umuryango”.
Abantu 10 bo mu muryango wa Dr Mutabazi biganjemo abanyempano ni bo bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’. Amazina y’abari muri iyi Video n’uko barutanwa mu myaka, ni Dr.Bishop Mutabazi Shadrack (Se wa Gentil Mis), Miriam Mutabazi (Nyina wa Gentil Mis), Mukiza Alex Misigaro (Uncle wa Gentil Mis) n’umufasha we Naomi, Gentil Misigaro Mutabazi n’umufasha we Rhoda Misigaro, Mandela Mutabazi, Console Mutabazi, Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) na David Mutabazi.

Dr Bishop Mutabazi n’umufasha we ni bo banditse iyi ndirimbo mbere y’uko babyara abana bafite ubu
Dr Mutabazi Shadrack na Miriam Mutabazi bafitanye abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2. Muri iyi ndirimbo bakoze nk’umuryango haraburamo umwana wabo umwe Reagan Mutabazi utari uhari ubwo bafataga amashusho, gusa asanzwe ari umunyamuziki aho acuranga Guitar Bass.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: “Intambara Samson yarayirwanye urugamba ruramutsinda. Ku kw’igihe nawe yamennye ibanga ry’Imana abanzi be bamunogoramo amaso. Mana yanjye, sinzabe nka Samson nanjye ntazamena ibanga ryawe abanzi bakanogora amaso y’umwuka nkananirwa, gukora umurimo wawe”.
“Intambara Abraham yarayirwanye, urugamba ruramutsinda, ku kw’igihe yageze imbere y’abimeleki, aravuga ati Sarah nimushiki wanjye. Mana yanjye undinde umwuka w’ubwoba kugira ngo ntihakana ijambo ryawe, abanzi banjye bakambonaho urwitwazo nkananirwa gukora umurimo wawe. Uwaneshereje Samson njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Aburahamu njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Dawidi njyewe ndamuzuzi, Ni Uwiteka nyiringabo Jehovah.”
Ni indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye kandi bakinga Imana ikabaneshereza mu byo bacamo byose.
‘Uwaneshereje’ ibaye indirimbo ya 2 Miss Dusa mushiki wa Gentil Mis agaragayemo mu gihe ari kwitegura gusohora nawe ize bwite.

Iyi niyo Video y’indirimbo Uwanesheje
Daniei@Agakiza
Source:Inyarwanda
source https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-ababyeyi-be-Rhoda-Miss-Dusa-n-abandi-bo-mu-muryango-wa-Dr.html
-
Karongi:Umusozi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda, wangiza imyaka #rwanda #RwOT
Umusozi wo mu karere ka Karongi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda ndetse wangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka, imiryango ibiri irimurwa. -
Amerika igiye guha u Rwanda imashini 100 zongerera umwuka abarwayi ba Coronavirus #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zigiye guha u Rwanda Imashini zigera ku 100 zitanga umwuka ku barwayi ba Coronavirus. -
Abakinnyi bo muri NBA y’Abagore banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu #rwanda #RwOT
Abakinnyi b’ikipe ya Seattle Storm n’iya New York Liberty banze kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahitamo kuva mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor. -
François Bozizé wahoze ayobora Centrafrique agiye kwiyamamariza kuba Perezida #rwanda #RwOT
François Bozizé wahiritswe ku butegetsi muri Centrafrique yatangaje ko agiye kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. -
Umunyamakuru Friday James wakoreye televiziyo Rwanda yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

Friday James, umunyamakuru usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubukwe na Karemera Sandrine biyemeza kubana akaramata.
Ni ubukwe bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanya 2020, bubera muri Amerika aho batuye.
Ni ubukwe bwabereye ku nkombe z’ikiyaga bukaba bwitaburiwe n’abantu banyuranye, inshutu n’umuryango w’abageni.
Umuhango wabereye ku nkengero z’ikiyagaFriaday James abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutsa gutangaza ati“inzozi zibaye impamo! Ndishimye kandi mbuze amagambo yo kuba njye na Sandrine isezerano ryo ry’urukundo no kuzabana ribaye impamo. twahawe umugisha n’Imana n’ababyeyi bacu. Turishimira urukundo rwacu turishyira ku y’indi ntera tugiye kuba umugore n’umugabo.”
Fridaye James akaba yasezeranye kubana akaramata na Sandrine nyuma y’uko muri Nzeri 2019 yari yateye ivi amusaba kuzamubera umugore.

Bahamije isezerano ryabo imbere y’ImanaIcyo gihe Friday James yashimiye Sandrine kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n’umwunganizi utaramutengushye.
Mu magambo yuje amarangamutima, Friday James yagaragaje ko yishimiye kuba azabana n’umugore bahuje itariki y’amavuko.
Yagize ati“ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n’ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y’amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose.”
Muri Nzeri 2019 yari yamwambitseFriday James yamenyekanye cyane kuri TVR mu biganiro binyuranye ndetse n’amakuru, yanamoreye kandi TV10.