Author: webrwanda

  • Kiyovu Sports ifite amadeni ya miliyoni 60, 25 ntibazi aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ivuga ko ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko 25 bakaba bataramenye aho zaturutse.

    Ni amadeni bavuga ko amenshi ari ayo bagurijwe bagiye kugura abakinnyi yaba umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’Inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru.

    Ubwo yamurikaga raporo y’umutungo wa Kiyovu Sports, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kiyovu Sports umunsi ku munsi, Twizerimana Bernard, yagaragaje amafaranga iyi kipe yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’ayo bateganya gukoresha muri 2020-2021.

    Muri raporo y’umwaka ushize byagaragaye ko iyi kipe yakoresheje 144.300.000 mu kugura abakinnyi n’imishahara, 4.486.000 y’uduhimbazamusyi, 11.789.000 yo gutegura imikino, miliyoni zirenga 26 z’imyenda, miliyoni zirenga 3 z’ibikoresho bitandukanye byaguzwe, muri rusange iyi kipe yakoresheje 190.084.974 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iyi kipe ikaba izakoresha miliyoni 267, akaba ari amafaranga azaturuka mu bafatanyabikorwa nka Azam, Umujyi wa Kigali, UAP, abanyamuryango, ku bibuga n’ahandi hatandukanye.

    Bernard kandi yagaragaje ko iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko hakaba harimo ayo bemeje ko batazi aho yaturutse.

    Yagaragaje ko ari miliyoni 25 zatanzwe umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, aho bigaragara ko yatanzwe ariko hakaba hatagaragara uwayatanze, ibi bakaba byagaragaye ubwo Kiyovu Sports yafataga amafaranga yatanze bagakuramo ayo bakoresheje yose, basanga bafite uwo mwenda ariko nta nyandiko cyangwa inyemeza bwishyu bw’uwayatanze.

    Andi asigaye miliyoni 35 ni ayatanzwe bagura abakinnyi bitegura 2020-2021.

    Izi miliyoni 35 bivugwa ko ari amafaranga bagurijwe na perezida w’iyi kipe, Mvuyekure Francois, visi perezida wa yo Ntwarindwa Theodore ndetse na Mvukiyehe Juvenal we basigaje kumwishyura miliyoni 17 n’ibihumbi 500. Kiyovu Sports ifite umwenda wa miliyoni 60
    http://dlvr.it/RfCsrX

  • Umugabo wa mbere bivugwa ko yari akuze kurusha abandi ku isi yapfuye muri Afurika y’epfo #rwanda #RwOT

    Umunya-Afurika y’epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116. Ibyangombwa biranga Fredie Blom, bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records.

    Ubwo yari akiri umusore w’ingimbi, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibicurane byiswe ‘Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.
    Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z’isi ndetse na politiki n’ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n’iheza ku batari abazungu, bizwi nka ‘apartheid’ muri iki gihugu.

    Mu mwaka wa 2018, Bwana Blom yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta banga na rimwe yakoresheje ngo arambe. Yagize ati: “Hari ikintu kimwe gusa, ni umugabo uba aha hejuru [Imana]. Afite ububasha bwose. Jye nta na kimwe mfite. Nshobora gutembagara igihe icyo ari cyo cyose ariko aramfashe”.

    Bwana Blom yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akora akazi k’imirimo y’amaboko irimo no gutwara imizigo, bwa mbere agakorera mu mirima, nyuma agakorera mu bwubatsi – aza kugahagarika gusa ageze mu kigero cy’imyaka ya za 80.

    Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza itariki ye y’amavuko nk’iya 8 y’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904.

    Nubwo mu myaka myinshi ishize yaretse kunywa inzoga, itabi ryo yakomeje kuritumura.
    Ariko, amakuru avuga ko ingamba za ‘guma mu rugo’ kubera icyorezo cya coronavirus zashyizweho na leta y’Afurika y’epfo, zatumye adashobora kugura itabi ngo atekere isigareti ye ku isabukuru ye y’imyaka 116 y’amavuko.

    Umuryango wa Bwana Blom wavuze ko yapfuye urupfu rusanzwe ejo ku wa gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu mujyi wa Cape Town.

    Andre Naidoo, umuvugizi w’umuryango we, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:
    “Mu byumweru bibiri bishize, sogokuru yari acyasa inkwi. Yari umugabo ukomeye, wumva ko ashoboye”.

    Yongeyeho ariko ko mu gihe cy’iyi minsi, Bwana Blom yananutse “ava ku mugabo munini aba umugabo muto”. Bwana Naidoo yavuze ko umuryango we utibaza ko urupfu rwe rwaba hari aho ruhuriye na Covid-19.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umugabo-wa-mbere-bivugwa-ko-yari-akuze-kurusha-abandi-ku-isi-yapfuye-muri-afurika-yepfo/

  • Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi ba Covid-19 babarirwa mu magana, hapfa n’umuntu wa 12 #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 23 Kanama 2020 ku cyorezo cya Coronavirus, igaragaza ko mu bipimo 6,402 byafashwe habonetsemo abarwayi 200 b’iki cyorezo mu gihe umuntu umwe cyamuhitanye.
    Dore uko imbonerahamwe igaragaza ishusho y’umunsi;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-ba-covid-19-babarirwa-mu-magana-hapfa-numuntu-wa-12/

  • FC Seville yatsinze Inter Milan yegukana Europa League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Diego Carlos mu gice cya kabiri, cyafashije FC Seville yo muri Espagne kwegukana igikombe cya Europa League ku nshuro ya gatandatu, itsinze Inter Milan yo mu Butalitani 3-2 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu.
  • Ziracyapfa bitanihira muri ADEPR: Guterana amagambo no kuvuguruzanya hagati ya Rev Karuranga na Karangwa #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’ingutu muri ADEPR bimaze kuba nka za filimi z’uruhererekane usanga igice kimwe kirangira hakitegwa ikindi gishya. Nyuma y’amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi, ubu ikigezweho ni uguterana amagambo no kuvuguruzanya hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero.
  • Ishusho y’inyungu u Rwanda rukura mu bucuruzi rukorera muri Congo #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, ni mu gihe kuko iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 81 kandi abenshi bakaba bari mu mijyi ihana imbibi n’u Rwanda.
  • U Rwanda rwatangije uburyo bwo gupima Coronavirus butanga ibisubizo mu minota itarenze 30 #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko hatangijwe uburyo bwo gupima coronavirus buzwi nka ‘Antigen Rapid tests” butanga ibisubizo mu gihe cy’iminota itarenze 30.
  • Abantu 109 mu Rwanda banduye Coronavirus mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 ashize kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abantu 109 bashya banduye coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 2889.
  • Abavugabutumwa b’abagore bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hambere ntibahabwaga ijambo! Usibye mu mico imwe n’imwe aho usanga abagore barahezwaga mu mirimo itandukanye, Bibiliya yo yarenze urwo rwego kugera n’aho mu kubara abantu, hatangazwaga umubare, utabariyemo abagore n’abana.
  • Umunya-Australia yagizwe umuyobozi muri Miss Career Africa itegurwa n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umunya-Australia, Heshani Munasinghe, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa wa Miss Career Africa, itegurwa n’abanyarwanda, nyuma yo kubisaba akanareka akandi kazi yari afite, kubera umuhate afite mu guteza imbere umwali n’umutegarugori muri Afurika.