Author: webrwanda

  • Ebola yongeye kwaduka muri DRC, abagera ku 100 bamaze kuyandura #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola yongeye kwaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wazamutse ukagera ku bantu 100.

    Uwo mubare ukubye kabiri umubare w’abarwayi ba Ebola bari babonetse mu byumweru bitanu bishize. Abantu ba mbere banduye iyi Ebola nshya babonetse i Mbandaka, umujyi mukuru w’intara ya Équateur, mu burengerazuba bw’igihugu. Ebola ubu imaze gukwirakwira muri ako karere.

    OMS ivuga ko iri kugorwa no guhangana n’iyi ndwara kuko abaturage yibasiye bo muri ako karere batuye mu mashyamba y’inzitane, kenshi batuye batandukanyijwe n’intera ya kilometero zibarirwa mu magana. Iki cyorezo nkukoBBC ibitangza, ubu ni ku nshuro ya 11 Ebola yadutse muri DR Congo.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ebola-yongeye-kwaduka-muri-drc-abagera-ku-100-bamaze-kuyandura/

  • PAM Rwanda yagaragaje ikoranabuhanga nk’intwaro urubyiruko rwaserukana ku isoko mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Pam Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

    Ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’uribyiruko mw ‘iterambere ry’isi mu byiciro byose’.

    Byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ‘Webex’ byari birimo urubyiruko rutandukanye haba abari mu nzego zifata ibyemezo, abikorera ndetse n’abari hanze y’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PAM Rwanda, Hon Umulisa Henriette yavuze ko iterambere ry’Isi ritangirira mu miryango abantu babarizwamo rikazamuka ku rwego rw’Igihugu, Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

    Yavuze ko “Muri iki gihe amahirwe arahari, ahubwo turibaza ngo turakora iki nk’abanyarwanda kugira ngo ayo mahirwe ntaducike ? Muri PAM Rwanda turebera hamwe icyo twakora kugira ngo tugire uruhare muri iryo terambere rya Afurika.

    Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo kubaka inzego n’ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro ya mahirwe agaragara muri Afurika ndetse no ku Isi hose muri rusange.

    Hon Umulisa yavuze ko “Icya mbere tugomba guharanira kugira ngo iryo terambere turibone ni amahoro n’umutekano mu bihugu byacu. Kubera ko

    Yakomeje agira ati “Ikindi tugomba kwiremamo nk’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange ni ugukomera ku muco wacu, kubera ko nujya mu mahanga ntabwo uzapiganirwa isoko cyangwa ayo mahirwe udafite wa muco w’iwanyu.”

    Umulisa yavuze ko uburezi n’ikoranabuhanga ari indi ntwaro ishobora gufasha haba urubyiruko cyangwa abaturage ba Afurika kujya guhatana kuri rya soko ry’Isi biyizeye.

    Ati “Kugira ngo tugire uruhare mu iterambere rya Afurika, ntabwo byashoboka tudakoresheje ikoranabuhanga. Ubu hararebwa icyakorwa kugira ngo iryo koranabuhanga turigereho ariko nanone ridufashe mu kwiteza imbere.”

    Yakomeje asaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitinyuka bakibuka ko kuri ubu hashyizweho isoko rusange rya Afurika bityo nabo bagomba kujya guhatana kuri iryo soko.

    Depite Imaniriho Clarisse wari uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko muri ibi biganiro yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange rukwiye kwita ku kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n’ibihugu byarwo.

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihijwe ku wa 12 Kanama 2020, mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19.

    Imibare igaragaza ko mu bantu bazagirwaho ingaruka n’iki cyorezo urubyiruko ruza imbere cyane ko nko mu Rwanda imibare y’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyazamutse kubera COVID19.

    Muri Gicurasi 2020, igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 27.2 ku ijana, mu bafite imyaka 31 kuzamura ni 17.7%.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAM-Rwanda-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-intwaro-urubyiruko-rwaserukana-ku-isoko-mpuzamahanga

  • Mu mafoto : Diamond Platnumz yakoze amateka mu birori by’ikipe ya Simba SC #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba Sports Club byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu Mujyi wa Dar el Salam ahaherereye iyi stade ya Benjamin Mkapa.

    Ni ibirori byabereyemo n’umukino wahuje iyi kipe iri mu zifite abafana benshi ndetse na Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

    Uretse uyu mukino kandi habayeho n’umwanya wo kwishimira ibyo iyi kipe yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse banamurika abakinnyi bashya bazifashishwa mu bihe biri imbere.

    Diamond Platnumz usanzwe ari umwe mu bafana b’imena ba Simba SC yari anaherutse kuyihimbira indirimbo, yaje gususurutsa abitabiriye ibi birori ari muri kajugujugu.

    Ubwo yageraga hejuru ya sitade, abantu bose babanje kugira ngo ni indege iri kuzenguruka hejuru ya sitade iraza guhita ikomeza gahunda zayo ariko bagiye kubona babona imanutse muri sitade ndetse havamo Diamond Platnumz.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Diamond-Platnumz-yakoze-amateka-mu-birori-by-ikipe-ya-Simba-SC

  • DRC Records 90% Cure Of Covid-19 Cases #rwanda #RwOT

    Government of DRC has reported that 8,920 people have been cured of the Covid-19 out of a total of 9,811 (including 9,810 confirmed cases and 1 probable case), reports the daily bulletin of Friday, August 21 from the response team for this epidemic.

    According to the country’s health experts, this represents a cure rate of 90.9%.

    Since the start of the epidemic declared on March 10, 2020, there have been 251 deaths (250 confirmed cases and 1 probable case), a case fatality rate of 2.55%, adds the source.

    For the day of Friday, August 21, 9 new cases were confirmed, including 8 in Kinshasa and 1 in South Kivu. 254 samples were tested and 3 new deaths of the confirmed cases.

    No new healed person came out of the Covid-19 Treatment Centers (CTCo), nor among the patients followed at home.

    The response team also specifies that the Covid-19 test is free for everyone in the country. However, the traveler test costs US $ 30.

    The 17 provinces affected:

    Kinshasa: 7,880 cases;
    North Kivu: 602 cases;
    Kongo-Central: 429 cases;
    Haut-Katanga: 314 cases;
    South Kivu: 297 cases;
    Lualaba: 94 cases;
    Ituri: 91 cases;
    Haut-Uélé: 45 cases;
    Tshopo: 27 cases;
    Nord-Ubangi: 10 cases;
    Ecuador: 6 cases;
    Kwilu: 6 cases;
    Sud-Ubangi: 5 cases;
    Haut-Lomami: 1 case:
    Kasai: 1 case;
    Kasaï-Central: 1 case;
    Kwango: 1 case.

     

    source https://taarifa.rw/drc-records-90-cure-of-covid-19-cases/

  • Hamaze gukusanywa asaga miliyoni 8.3Frw yo gufasha Aimable Karasira #rwanda #RwOT

    Abateguye ubu bukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa ‘Go Fund Me’ barimo Peter Mutabaruka, Patrick Habamenshi ndetse n’uwitwa Chaste Isabane.

    Ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga Karasira bwatangiye nyuma gato y’uko Karasira yirukanwa aho kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri £6,488, ni ukuvuga asaga 8,209,590 mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.

    Karasira Aimable yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

    Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

    Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

    Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

    Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

    Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hamaze-gukusanywa-asaga-miliyoni-8-3Frw-yo-gufasha-Aimable-Karasira

  • Frère Julio Parada wahanze igishushanyo kiri ku makayi ya ‘Nkunda Amahoro’ yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakayi azwi nka ‘Nkunda Amahoro’ ariho iki gishushanyo cy’umwana w’umuhungu urimo guseka yamamaye cyane muri za 2000.

    Iki gishushanyo cyagaragaye ku makayi yakorwaga na Imprimerie Scolaire.

    Iki gishushanyo cy’uyu mwana cyahanzwe n’umunyabugeni wo ku rwego rwo hejuru Frère Julio Parada warambitse ibiganza ku bishushanyo bikomeye biri mu bihugu yagiye akoreramo.

    Frère Julio Parada ni uwihaye Imana wo mu muryango w’aba Frères des Ecoles Chétiennes (De La Salle Brothers), akomoka mu gihugu cya Columbia, aho yaboneye izuba ku wa 19 Mata 1938.

    Frère Jean Bosco Bigirimana wabanaga na Frère Julio Parada muri uyu muryango yahamije aya makuru y’urupfu rwa Frère Julio Parada.

    Yavuze ko yitabye Imana ku wa kane w’iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2020 ko hatarangazwa itariki yo kumusezeraho bwa nyuma.
    Frère Julio Parada yitabye Imana azize uburwayi

    Frère Jean Bosco yavuze ko Frère Julio Parada yazize uburwayi butunguranye bwaba bufitanye isano na AVC (Accident vasculaire cerebral).

    Frère Julio Parada yahanze ibishushanyo bitandukanye byiza birimo n’ibyo yakoreye mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yakoreye igihe kirekire nyuma yo kuva mu Rwanda.

    Frère Julio Parada yayoboye ikigo cya Groupe Scolaire de La Salle kugeza mu 1994. Amakayi yamamaye nka ‘Nkunda Amahoro’ mu myaka ya za 2000

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Frere-Julio-Parada-wahanze-igishushanyo-kiri-ku-makayi-ya-Nkunda-Amahoro-yitabye-Imana

  • Three arrested for hiding remains of genocide victims #rwanda #RwOT

    The suspects are Pastor Munyankindi Landouard who was arrested on August 16, 2020, Deacon Mugabarigira Narcisse arrested on August 18, and Nzabonimpa Crysostome arrested on August 19, 2020, all detained at Nyamabuye RIB Station.

    RIB spokesperson, Dr. Thierry Murangira confirmed the arrest.

    “They face prosecution for hiding evidence and and information about the Genocide. The arrests are related to the bodies of the victims of the Genocide against the Tutsi found during the construction of a water reservoir at the ADEPR / Gahogo church.”

    “Before they built the church they found the bodies, removed and hid them. The bodies were however recently found as technicians were repairing the tank.”

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/three-arrested-for-hiding-remains-of-genocide-victims

  • Mu mafoto : Iby’ingenzi mu myaka itatu ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Iyi manda yaje nyuma y’uko abaturage bagera kuri miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza yavugururwa biza no kurangira abagera kuri 98% bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa binyuze mu matora ya Referandumu.

    Ibi byashimangiwe n’amatora yabaye ku wa 3-4 Kanama 2017, aho Perezida Kagame abanyarwanda bamuhundagajeho amajwi 98, 79 % bamutorera gukomeza kubayobora mu myaka irindwi.

    Abahanga n’impuguke mu bijyanye n’imiyoborere na Politiki muri rusange bagaragaza ko imbere mu gihugu iyi myaka itatu yabaye umwanya wo gushimangira kubaza abantu inshingano no guteza imbere imiyoborere ishyira umuturage ku isonga.

    Impuguke muri Politiki, Dr Ndushabandi Eric aherutse kubwira RBA, ko iyi myaka itatu Perezida Kagame amaze ayobora abanyarwanda umuntu yayirebera mu buryo butatu aribwo Politiki Mpuzamahanga, mu Karere ndetse na Politiki y’imbere mu gihugu.

    Muri iyi myaka itatu nibwo u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibwo kandi umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, ndetse u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba, EAC.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Aho u Rwanda rwari rugeze wabonaga harabaye ubushake bukomeye n’umurongo mugari wa politiki bwo kubaka imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.”

    Yakomeje avuga ko “Nko muri Politiki y’akarere hari ibibazo byari bihari umuntu yavuga ibijyanye n’umutekano ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka za FDRL kandi wasangaga zishyigikiwe n’izindi mbaraga ziva mu bihugu duturanye. Umutekano wakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti.”

    Imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yiganjemo ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC irimo FDRL, P5 ya Kayumba Nyamwasa, Rud-Urunana, FLN, MRCD n’indi myinshi.

    Muri iyi myaka itatu ishize habayeho kuyica intege bikomeye hashingiwe ku mubano mwiza n’imikoranire ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu nka RDC.

    Hari amazina akomeye y’abari abayobozi b’iyi mitwe kuri ubu bari mu Rwanda ndetse bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda nka Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

    Abandi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, barimo Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara, Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi benshi.

    Tukiri muri uyu mujyo w’Ubutabera , iyi myaka itatu yaranzwe no guha imbabazi abafungwa barimo abana, abagore ndetse n’abavugaga ko bafungiye Politiki nka Ingabire Victoire n’abandi.

    Umunyarwanda ku isonga…

    Mu myaka itatu ishize ya Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame yaranzwe cyane no kubaka imiyiborere ishyira imbere umuturage, wa muturage ufite ubushobozi ndetse na bwa bukungu bw’igihugu busangiwe.

    Ibi bigaragarira cyane muri gahunda zitandukanye ziba zarashyizweho hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubudehe aho buri muturage agira amahirwe ku bukungu n’ibyiza by’igihugu.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Ibindi byagaragaye ni ukubaza abantu inshingano zabo ndetse no kurwanya ruswa byose bijyanye no kubungabunga umutungo w’igihugu no kugira ngo uwo mutungo w’igihugu ugere ku baturage bose muri rusange.”

    Ibi byose byakomeje gushyikirwa na gahunda yo guteza imbere uburezi ndetse n’ubuhinzi.

    Ibi bishingirwa ku kuba ireme ry’uburezi ryarakomeje gushyirwamo imbaraga hashyirwaho gahunda zitandukanye ndetse n’ubugenzuzi bwihariye Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafanyabikorwa bagiye bakora hagamijwe kureba ibibura kugira ngo iryo reme rigerweho noneho bishakirwe ibisubizo.

    Ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga n’izindi gahunda zigamije guteza imbere abahinzi n’aborozi muri rusange.

    Kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byatumye u Rwanda ruza imbere mu bihugu abanyamahanga bifuza gusura no gukoreramo inama cyangwa ibindi bikorwa byabo bitandukanye.

    Nko mu buryo bw’inama, Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miliyoni $88 (asaga miliyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n’inama ndetse n’amahuriro mpuzamahanga.

    Ibi kandi byagiye bijyana no kubaka ibikorwaremezo birimo ayo ma hoteli, imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo.

    Dr Ndushabandi avuga ko “Intambwe yo kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byatumye tugira iterambere ry’ibikorwaremezio, binajyana no guteza imbere n’imijyi yunganira Kigali.”

    COVID19 yabaye rwivanga……

    Mu myaka itatu ishize Perezida Kagame ayoboye abanyarwanda hari byinshi umuntu yavuga nk’imbogamizi byagiye bishaka gukoma mu nkokora wa murongo washyizweho wo guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda.

    Ibibazo by’umutekano muke watijwe umurindi n’ibihugu duturanye nka Uganda ndetse n’u Burundi birimo kuba hari imipaka yafunzwe bikabangamira urujya n’uruza ndetse n’ubuhahirane.

    Ibiza birimo imvura nyinshi byagiye bikoma mu nkokora haba ubuhinzi ndetse bikanasenya ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’inzu z’abaturage.

    Muri Werurwe 2020, nibwo icyorezo cya COVID19 cyateze mu Rwanda, mu gihe ubukungu bw’u Rwanda byari biteganyijwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 8.1% mu 2020, ibintu bishobora kutagerwaho kubera iki cyorezo cya koronavirusi.

    Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by’imibereho ya muntu, nko mu bukungu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z’amadorali ya Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by’ababituye bazaba nta bushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi bafite.

    Amafoto agaragaza bimwe mu bikorwa bya Perezida Kagame mu myaka itatu ishize

    Perezida Kagame yarahiye ku wa 18 Kanama 2017 Ku wa 31 Kanama 2017, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma bashya Ku wa 1 Nzeri 2017, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita izina, wari ubaye ku nshuro ya 13
    Ku wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yasinyanye imihigo n’abayobozi b’uturere Ku wa 7 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yitabiriye yubile y’imyaka 100 y’ubupadiri mu Rwanda Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yambitse imidali y’igihango abarimo Hezi Bezalel, Howard G. Buffet, Linda Melvern, Joseph Ritchie, John W. Dick na Gilbert R. Chagoury Ku wa 13 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu

    Ku wa 18 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Afriprecast Ltd Ku wa 28 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahabwa k’umugaragaro inshingano zo kuyobora umuryango w’Africa yunze ubumwe mu mwaka wa 2018 Perezida Kagame ku wa 24 Mutarama 2018, yitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos, ahura n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
    Ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yayoboye umwiherero w’abayobozi Ku wa 25 Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa ku wa 23 Gicurasi 2018
    Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, ku wa 13 Kamena 2018, mbere y’ibirori byo gufungura Igikombe cy’Isi Ku wa 25 Kamena 2018, Perezida Kagame yakiriye itsinda bafatanya mu mavugurura ya AU, mu nama yabereye muri Mauritania Ku wa 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatashye ibikorwa bya Volkswagen Mobility Solution Ku wa 4 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yasuye abaturage b’i Muhanga, ku munsi wo Kwibohora
    Ku wa 23 – 24 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wari mu ruzinduko mu Rwanda Ku wa 9 Kanama 2018, Perezida Kagame yasinyanye Imihigo n’abayobozi, y’umwaka wa 2018-2019 Ku wa 19 Nzeri 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite bashya

    Reba andi mafoto hano

    Amafoto : Village Urugwiro

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Iby-ingenzi-mu-myaka-itatu-ya-manda-ya-Gatatu-ya-Perezida-Kagame

  • Shema Divine yageneye inama urubyiruko abicishije muri filime ye yise regretting. #rwanda #RwOT

    Shema Divine Ni umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’ubushinwa kurubu yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yise ‘Regretting’ mu rurimi rw’icyongereza bisobanuye ‘Kwicuza’ mu kinyarwanda.

    Ni filime ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo no kumvira inama umuntu agirwa cyane cyane n’ababyeyi.

    Divine avugako filime ye y’uruhererekane izaba irimo inyigisho nyinshi ariko cyane cyane iziganisha ku rukundo,
    ati “Iyi filime igamije kwereka abakobwa cyangwa se n’abahungu ko mu gihe babuze uwo bakundanye nta mpamvu yo kwiyicira ubuzima.”

    Iyi filime inahanura urubyiruko ruri koherezwa mu bihugu byateye imbere guhaha ubumenyi, usanga iyo rugezeyo ruri kure y’ababyeyi rwikora ibyo rushatse bigatuma rwibagirwa indangagaciro za Kinyarwanda.

    Ibi yabitekereje kubera ko nawe aba mu Bushinwa bityo akaba akunda kubona benshi byabayeho.

    Ati “Rero muri iyi filime tubereka ingaruka zo kutumvira ndetse no kwisanisha n’abanyamahanga ku buryo byaba isomo urubyiruko ruri mu mahanga ndetse n’abateganya kujyayo.”

    Shema ashimangira ko akenshi iyo umukobwa cyangwa umuhungu ari mu rukundo ni kenshi yirengagiza inama ababyeyi bamuha ugasanga birangiye arimo yicuza kandi bitari bikwiriye, ibi nabyo akabigaragaza muri iyi filime ye.

    Avuga ko umwihariko wayo ari uko yakiniwe mu bihugu bitari u Rwanda gusa. Iyi filime ikinwamo n’abakinnyi batandukanye abenshi babarizwa muri studio yitwa Petit Parole iyobowe na Shema Divine.

    Kanda hano urebe filime regretting

    The post Shema Divine yageneye inama urubyiruko abicishije muri filime ye yise regretting. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/shema-divine-yageneye-inama-urubyiruko-abicishije-muri-filime-ye-yise-regretting/

  • Sobanukirwa inyamaswa y’impundu ifite byinshi ihuriyeho n’abantu birimo no gushyingura #rwanda #RwOT

    Impundu zifite uturango tujya gusa n’umuntu kuko yo ihuza ‘DNA’ n’umuntu kigero cya 98, 2%., igira ibiro biri hagati ya 30 na 40, uburebure bwa sentimetero 78, abahanga bayita ‘Pan troglodytes schweinfurthii’.

    Umuryango BIOCOOR [Biodiversity Conservation Organization], wita ku rusobe rw’ibinyabuzima utangaza ko impundu ari inyamaswa izi ubwenge kandi bishoboka ko mu minsi iri imbere zishobora kuzatobora zikavuga.

    Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’inzobere mu bijyanye n’inyamanswa, Dr Imanishimwe Ange, avuga ko Impundu ari inyamaswa zishimishije, kuko iyo urebye imiterere yazo usanga 98, 2% by’akarango k’impundu bisa neza n’iby’abantu.

    Impundu mu mikorere yazo ya buri munsi hari ibyo zihurizaho n’abantu, mu mikorere, mu migirire, no mu mibereho ya buri munsi.

    Dr Imanishimwe ati “Iyo impundu zapfushije zirashyingura. Niyo mpamvu bitakorohera umuntu kuba yabona umurambo w’impundu kubera ko iyo zibonye iyagize impanuka ikagwa ahantu zirayijyana zikayishyira ahantu zikarenzaho ibyatsi”.

    Ikindi kigaragaza isano hagati y’umuntu n’impundu ni uko iyo impundu yabyaye ngenzi zayo ziyitindira ikiriri.

    Dr Imanishimwe ati “Kugira ngo umubyeyi wabyaye agire ubuzima bwiza, zimuba hafi zikajya zijya gushaka ibyo kurya zikamuzanira, kandi nazo ubwazo zigasimburana kujya gushaka ibyo zirya”. Impundu ni imwe mu nyamanswa zifite imiterere ijya kuba nk’iy’abantu

    Impundu igira gahunda mu kubyara ntabwo ishobora kubyara undi mwana uwa mbere ataragira imyaka itanu.

    Dr Imanishimwe avuga ko nk’abashakashatsi batarabona impundu yakoze ikosa ngo ibyare undi mwana uwa mbere ataragira imyaka 5.

    Izi nyamaswa zigira umuco wo gusangira, iyo imwe muri zo ibonye ahari ibyo kurya byinshi ihamagara izindi, byazashira muri yose ikajya kwihigira.

    Dr Imanishimwe ati “Ikindi ntareka kuvuga ku mpundu ni uko iyo ikiri akana iba ifite mu maso hasa n’inzobe, mu mason ta bwoya buhaba, impundu ntabwo igira umurizo kandi nanone rimwe na rimwe hari igihe ihagaragara ku maguru abiri”.

    Iyi nyamaswa iyo igiye guhakura ubuki igasanga igiti ni kigufi, ishaka ikirekire kugira ngo kize gushyikira ubuki. Iyo impundu ishaje mu maso yayo haba igikara ariko n’ubundi nta bwoya buba buhari. Mu ntoki z’impundu ntabwoya bubamo kandi igira amano atanu n’intoki eshanu.

    Dr Imanishimwe avuga ko impundu ari ibinyabuzima bishimije, ati “Ni ngombwa kubibungabunga kubera ziri mu nyamaswa zinjiza amafaranga menshi hano mu gihugu cyacu ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika aho bazifite ba mukerarugendo bakunda kuza kuzisura”.

    Umuryango BIOCOOR, ukora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku rusoze rw’ibinyabuzima by’umwihariko muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Iyi parike impundu zirenga 500.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Sobanukirwa-inyamaswa-y-impundu-ifite-byinshi-ihuriyeho-n-abantu-birimo-no-gushyingura