Author: webrwanda

  • Turi kureba uko twazamura igipimo cy’ibihano ku barenga ku mabwiriza ya COVID19- Minisitiri Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    Minaloc itangaza ibi mu gihe ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020, Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze berekanye abantu 2046 barimo 925 bo mu Mujyi wa Kigali barajwe muri za sitade zitandukanye.

    Abarajwe muri za sitade zo hirya no hino mu gihugu bari bafashwe barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro yagenwe kugira ngo abantu babe bari mu rugo. Mu gitondo baraganirijwe bibutswa ko icyorezo cya COVID19 gihari kandi kukirinda ari inshingano za buri wese.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abantu batarabasha kubona uburemere bw’iki cyorezo.

    Ati “Nk’abanyarwanda ntabwo turagera aho buri wese iki kibazo akigira icye ngo agihe n’uburemere gifite ngo dutinye COVID19, umuntu nayumva ari iwe mu rugo yumve ayitinye ashaka no kugira ngo itazagera mu rugo rwe, ntabwo iyo ntambwe abanyarwanda turayitera.”
    Yakomeje agira ati “Niba bavuga bati kubera iki cyorezo ntabwo kujya mu masengesho cyangwa gukora iminsi mikuru byemewe, ujya kubona niba hari ufite numero yawe ya telephone akaguhamagara akubaza niba mwamwemerera agakoresha ubukwe. Bigaragaza ko tutari twumva ko icyo tugomba guharanira ari ukurinda ingo zacu.”

    Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu bwirinzi bigatuma iki cyorezo kitazahaza abanyarwanda ariyo mpamvu abona bamwe bakomeje kwirara.

    Ati “Ibyo binajyana n’uko igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda abantu bakaba batarabonye imfu nyinshi, ngira ngo hari aho twageze abantu bakumva ko COVID19 ari nk’ibicurane , bakumva ko ari akantu kaza kakagenda. Ngira ngo bumva ko idahari niba inahari ntabwo ikomeye.”
    Mu mabwiriza y’ibanze yashyizweho hagamijwe kwirinda iki cyorezo harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho y’uko ingendo zitemewe hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na saa tatu z’ijioro.
    Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kutubahiriza aya mabwiriza ari nayo mpamvu kubakurikirana no kubahana bigiye gukazwa byanaba ngombwa ibihano bahabwaga byo kurara muri sitade umunsi umwe bishobora kongerwa.

    Yakomeje agira ati “Uburyo dukurikirana n’uburyo duhana ntabwo birakara cyane, ntabwo turagera aho umuntu wese urenze kumabwiriza tube twamuhaye igihano. Muri rusange ubona biza kandi intambwe atari mbi, dukeneye kuzuza izo nshingano zombi ko abanyarwanda babyumva mu mijyi no mu cyaro bamenya iriya ntero ya polisi ivuga ngo ntabe ari njye uzana Coronavirus.”

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze batangiye kureba uburyo igipimo cy’ibihano cyazamuka bikarenga ku kuraza abantu muri sitade umunsi umwe, hagashyirwaho ibindi bihano bikakaye.

    Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo cy’ubujiji ahubwo n’abajijutse ntabwo baragiha agaciro iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ku bufatanye bwa Polisi ni ubugamije ngo dufatanye ariko tuzamure igipimo cy’uko twahana n’uko twagera ku bakoze amakosa bose.”

    “Nubwo ibihano byari ukubaraza ahantu amasaha make tukabaganiriza bwacya bakarekurwa, ariko nibikomeza bizaba ngombwa ko tuzamura ibihano, hari abavuga ko ijoro rimwe ntacyo ribatwaye ariko ngira ngo bizaba na ngombwa ko tuzamura ibihano.”

    Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaragaho Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo 268,261.

    Abamaze kwandura iki cyorezo ni 2,024 mu gihe abamaze gukira bagata iwabo ari 1,119 naho abakirwaye ni 918 mu gihe abamaze kwamburwa ubuzima na Coronavirus ari batanu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turi-kureba-uko-twazamura-igipimo-cy-ibihano-ku-barenga-ku-mabwiriza-ya-COVID19-Minisitiri-Prof-Shyaka

  • Riderman yongeye kunyura abakurikiye igitaramo Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Ibitaramo bya Iwacu Muzika birakomeje kugeza abahanzi 15 barangiye, kuri uyu wa 1 Kanama 2020 hari hatahiwe Riderman na we utatengushye abakunzi be, kuko yagaragaje ubuhanga n’imbaraga mu gushimisha abari bakurikiye igitaramo cye.
  • Perezida Kagame yagarutse ku bibazo muri EAC n’uko abona amatora mu bihe bya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’u Burasirazuba (EAC) ari yo nzira yonyine yafasha aka karere guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka kizazana nyuma yaho.
  • Kubera urukundo rw’Imana, itanga ku buntu ngo natwe dutange ku bundi #rwanda #RwOT

    “Iraguha ntimugura”. Nibyo koko, Nyagasani Imana Se wa Yezu Kristu, ni we Soko y’ibiriho byose, Rugira na Rugaba, uwo byose biturukaho kandi biganaho. Uwuzuye ineza n’ubuntu, uwuje urukundo nyampuhwe afitiye abo yaremye, ni we ubafungurira ku kigega cy’ibyiza by’ijuru, akabahamagarira kumugana ngo buri wese yakire.
  • Papua New Guinea: Indege yaremerewe na cocaine irahanuka #rwanda #RwOT

    Muri Papua New Guinea , Polisi yasanze ibiro 500 bya cocaine mu ndege yakoze impanuka ubwo yageragezaga guhaguruka.
  • Ibihugu 10 byambere muri afurika mu kunywa inzoga nyinshi. #rwanda #RwOT

    Kunywa inzoga muri Afurika biri kurwego rwo hejuru, ariko mu bihugu 54; dore ibihugu 10 bizwiho kugira umubare munini wabanywa inzoga nokumuntu ufite imyaka 15 ugasanga ayinywa.

    10. Tanzaniya – litiro 7,7 ku mwaka
    Muri Tanzaniya kumuntu umwe, 11% by’ibinyobwa bisindisha biva mu nzoga, naho 0.2% gusa biva muri vino. Imyuka igera kuri 1.8% naho 87% yo kunywa inzoga zikomoka kubundi bwoko bwa alcool.

    Abanya Tanzaniya bazwiho gukora ukwezi – n’ubwoko bwa gakondo bwibinyobwa bisindisha. Hafi ya kimwe cya kabiri cyabaturage babaho munsi y $ 1 US (munsi 1000cy’amanyarwanda kumunsi usanga imiryango myinshi ibayeho nabi gusa akayoga ko bakomeza kugafata .

    9. Botswana – litiro 7,96 ku mwaka
    Zinzogazinywebwa n’umuntu kumwaka, 42% ni abo mu cyiciro cyo hasi. Ariko inzoga zayo zikoreshwa cyane, zingana na 57% by’ixinywebwa zose mugihugu. St Louis. Benshi bahitamo gutumiza byeri muri Afrika yepfo cyangwa Namibiya.

    8. Gabon – litiro 9.32 ku mwaka
    Ibinyobwa bisindisha byo guhitamo kubanya Gaboni birasobanutse. Mugihe 10% na 22% byokunywa inzoga muri Gabon bituruka kuri vino numwuka, 68% biva byeri. Inzoga zihenze kandi zizwi cyane muri Gabon ni Regab, igura amadolari ya Amerika 0.70 ikagera kuri $ 2 (hagati ya 700 na 2000frw kandi kutagira umusoro ku binyobwa bisindisha byoroha gutumiza mu mahanga.gabon kandi izwiho kugira inzoga zihendutse cyane.

    7. Afurika y’Epfo – litiro 9.46 ku mwaka
    Afurika y’epfo izwiho kugira Inzoga zihenze cyane, ntabwo bitangaje ko habaho gutandukana kwinshi guhitamo ibinyobwa bikunzwe: Ibirango byinzoga bizwi cyane ni Castle na Black Label, ariko imizabibu minini yo muri iki gihugu, cyane cyane muri Stellenbosch no mu burengerazuba bwa Cape, itanga zimwe muri divayi zizwi cyane ku isi.

    6. Uburundi – litiro 9.47 ku mwaka.
    uyu mwaka uburundi bwaciye kuri Afurika y’Epfo, abanywa. Ikinyobwa kizwi cyane mu Burundi ni urwarwa cyangwa divayi y’ibitoki, ikorwa mu buryo bwa gakondo kandi ikoreshwa cyane mu minsi mikuru no mu bihe bidasanzwe. Kunywa inzoga mu Burundi ni nk’imigenzo.

    5. Namibiya – litiro 9,62 ku mwaka
    Kimwe n’umuturanyi wacyo wo muri Afurika yepfo, Namibiya ifite ibinyobwa byinshi bikundwa, ariko byeri itwara igice kinini hamwe na 67% yabanywa inzoga. Inzoga zizwi cyane muri iki gihugu, Windhoek Lager, zizwi cyane mu gihugu ndetse no mu karere kegeranye.

    4. U Rwanda – litiro 9,10 ku mwaka
    8% gusa byo kunywa inzoga biva mu nzoga z’urufuro mu Rwanda, nubwo ibirango bizwi cyane bya Turbo King, Primus na Amstel byamamaye cyane. Ibindi 92% ahanini biva mubinyobwa byakorewe murugo nk’urwagwa rw’ibitoki, urwagwa, hamwe n’ubuki. Ikigage, ikozwe mu masaka yumye, nayo irasanzwe mu Rwanda.

    3. Kenya – litiro 9.72 ku mwaka
    Mugihe 43% gusa byokunywa inzoga za Kenya biva muri byeri, bimwe mubirango byinzoga bizwi cyane muri Kenya birimo Tusker Lager na Tusker Premium Lager. Kunywa inzoga muri Kenya byafashe indi nteta ku buryo guverinoma yafashe ingamba zo kugabanya igipimo cy’inzoga umuntu yemerewe. Nanone, muri Kenya abagore ntibasigaye mu kunywa inzoga bitandukanye no mu bihugu byinshi biri kuri uru rutonde, cyane cyane Nigeria. Abagore bo muri Kenya banywa inzoga nyinshi nkabagabo.

    2. Uganda – litiro 11,93 ku mwaka
    Ijambo rusange ryibinyobwa bisembuye mu gihugu cya Uganda ni Waragi izwi cyane muri Uganda,irimo vorute zigera kuri 42% bigatuma iba imwe mu nsoga zisindisha ku isi,muri Uganda usanga n’umuturage usanzwe afite ubushobozi bwo gukora inzoga akajyana ku isoko Aho abenshi usanga batunzwe no gukora no gucuruza kanyanga.

    1. Nijeriya – litiro 12,28 ku mwaka
    Numwanya wa mbere muri Afrika mukunywa inzoga bitewe numubare wabaturage bayo. Inzoga zigizwe na 16% gusa byo kunywa inzoga zipfundikiye muri Nijeriya, mu gihe ibinyobwa ‘ibindi’ bingana na 84% bitewe n’ibinyobwa bikorerwa mu ngo bikunzwe cyane.

    Abashingamateka b’amadini baragora cyane kandi bihenze kubyara no kugurisha inzoga mu gihugu. Azwi nka Nigeriya yo mu rugo, ogogoro ni ikinyobwa gisindisha cyane vorute ya60%, bitewe nuburyo ikozwe, kandi ikorwa mumitobe y’ibiti by’imikindo ya raffia. Bamwe mu Banyanijeriya na bo bishimira divayi y’imikindo izwi cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

    The post Ibihugu 10 byambere muri afurika mu kunywa inzoga nyinshi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ibihugu-10-byambere-muri-afurika-mu-kunywa-inzoga-nyinshi/

  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yashimiye iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya 14 cya FA Cup.

    Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup mu Bwongereza.

    Arsenal yari yasezereye Macnehster City muri 1/2 yahuye ku mukino wa nyuma na Chelsea yari yasezereye Manchester United.

    Arsenal yaje kwegukana iki gikombe itsinze Chelsea ibitego 2-1, ni ibitego byose byatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 27 na 68.

    Igitego cya Chelsea cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic ku munota wa 5 w’umukino.

    Perezida Kagame yashimiye Arsenal

    Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Arsenal kuba yegukanye iki gikombe, kikaba igikombe cya 14 yegukanye.

    Yagize ati“ni byiza, mwakoze Arsenal ku ntsinzi yari ikwiye kandi ikenewe yo gutwara FA CUP. Twe, abafana n’abakunzi turacyabafitiye icyizere…mu gihe kiri imbere reka dukomeze twihe intego yo kugera ku byisumbuye. Twabishobora.”

    Bravo,Congrats ARSENAL for a well deserved and needed win -FA CUP. We,FANS and supporters kept Faith in you…going forward let’s aim at much bigger things. WE CAN… !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) August 1, 2020

    Ni igikombe cya 14 cya FA Cup yegukanye mu mateka yayo, akaba ari na yo kipe ifite ibikombe byinshi aho ikurkiwe na Manchester United ifite 12.

    Kwegukana iki gikombe Arsenal ikaba yahise ibona itike ya Europa League y’umwaka utaha, ni nyuma y’uko yari yasoje ku mwanya wa 8 muri shampiyona.

    Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup

    source http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yashimiye-arsenal

  • Team Manager wa Gasogi United yashyinguwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niyibigira Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iikipe ya Gasogi United yashyinguwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu.

    Yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2020, akaba yarazize impanuka.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

    Ni umuhango wabanjirijwe no kumusezeraho iwe i Kanombe aho yari atuye, nyuma yo kujya gufata umurambo mu bitaro bya Polisi Kacyiru.

    Yasezeweho bwa nyuma iwe mu rugo Kanombe

    Cassa Mbungo(wambaye ishati), umutoza wa Gasogi United yari yaje gusezera bwa nyuma kuri Patrick

    Nyuma yo kumusezeraho akaba yahise ajya gusomerwa Misa muri Kiliziya ya Kabuga, umuhango wakurikiwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Perezida wa Gasogi United, KNC yavuze ko bigoye kubona icyo avuga kuri Patrick kuko yari umukozi utemera gutsindwa ariko akaba agiye akiri muto.

    Yagize ati“Biragoye ko wabona ibyo uvuga kuri Patrick mu bihe nk’ibi, yagiye akiri muto, yari umuntu ugira intego kandi agaharanira kuzigeraho, yari umuntu uzi kubana n’abandi , yari umukozi cyane ariko yari umuntu utakundaga gutsindwa mu buzima.”

    KNC yafataga Patrick nk’umuvandimwe we

    Gasogi United yashenguwe n’urupfu rwa Patrick

    Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Gasogi United yavuze ko ari igihombo gikomeye kuko atabashije gukomeza gukorana na Patrick kuko yari umuntu uzi gukora kandi wamwakiriye neza.

    Niyibigira Patrick yavutse mu 1992, akaba imfura mu muryango w’abana batatu bavukana, yitabye Imana akiri ingaragu. Amashuri yisumbuye yayize APERWA Kabuga mu gihe kaminuza yayize muri Kigali Institute of Management (KIM)

    Misa yo kumusabira yabereye muri Kiliziya ya Kabuga

    Patrick yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/team-manager-wa-gasogi-united-yashyinguwe-amafoto

  • USA: N. Fabrice yasohoye indirimbo ‘Sinzasubira inyuma’ y’inkuru mpamo y’ubuzima bwa buri munsi- VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Fabrice Ndagije umuhanzi nyarwanda utuye muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sinzasubira inyuma’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo yanditse akuye inganzo ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo ku Isi.
    http://dlvr.it/Rcqxwk