Author: webrwanda
-
Microsoft iri mu biganiro byo kugura ibikorwa bya TikTok muri Amerika #rwanda #RwOT
Sosiyete ya Microsoft yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kugura ibikorwa by’urubuga nkoranyambaga rwifashisha amashusho, TikTok, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. -
Kayonza: Umupfumu yahaye umusaza umuti ngo umwereke uwamwiciye umwana, awunyoyeho ahita apfa #rwanda #RwOT
Umusaza witwa Nzabanita Joseph wari ufite imyaka 62 yahuye n’umupfumu amuha umuti ngo awunywe kugira ngo amenye uwamwiciye umwana w’umukobwa mu minsi mike ishize, awunyoyeho ahita yitaba Imana. -
Korali Shalom yasohoye indirimbo “Mfite ibyiringiro” itanga ihumure ku bugarijwe n’ibibazo #rwanda #RwOT

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Mfite ibyiringiro” igusha ku gutanga ihumure ku bantu bugarijwe n’ibibazo byo mu Isi.
“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo ya kabiri Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka watangira. Iheruka yitwa “Wampaye amahoro” yasohotse Muri Mutarama 2020.
Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, Haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Iyi korali imaze imyaka 34 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata”, “Abami n’abategetsi”, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga” n’izindi.
“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 23; yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bobo.
Korali Shalom yayishyize hanze nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wo gutanga ihumure ku bari mu bihe bikomeye.
Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Mfite ibyiringiro byuzuye y’uko inzozi zizaba impamo abera b’Imana tuzataha. Naba ndi mu rusengero ndimo kuririmba, ninumva ijwi ry’Umwami sinzaceceka, naba ndi mu muganda w’igihugu cyanjye cy’u Rwanda ntibizatuma ntitaba ijwi ry’Umwami wanjye.”
Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabwiye IGIHE ko mu butumwa buyikubiyemo bwerekana ko nubwo ibikomeye byabaho ariko hari ibyiringiro byo kuzabana na Yesu.
Yagize ati “Yibutsa abantu gukomeza kugira ibyiringiro ko hari igihe Umwami wacu azadusanganira akadukiza indwara z’ibyorezo. Umuvugabutumwa cyangwa umuhanzi mwiza agenda ahumuriza abantu. Aho ibintu bigeze, abantu benshi batakaje ibyiringiro ariko nkuko ijambo ry’Imana ribivuga mu Abafilipi 1.20 dukwiye ‘gutegerezanya ibyiringiro yuko tutazakorwa n’isoni z’ikintu cyose’.”
Yakomeje avuga ko nubwo abantu babaho mu bukene cyangwa mu ntambara nk’iz’ibyorezo bikomeye hari ‘icyizere ko bizagenda neza.”

Korali Shalom ni imwe muzikunzwe n’abatari bake
Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa bya Korali Shalom birimo n’ibitaramo yateguraga gukora muri iyi mpeshyi.
Ndahimana agira ati ‘‘Twakomeje gukora ivugabutumwa, hari igihe dutumirwa tukohereza abaririmbyi nka bane [i Ntora kuri ADEPR] ku buryo hari aho tuvuga ubutumwa. Twifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dukomeze kubaho mu buzima bw’umwuka.”
Uyu muyobozi yasabye abakunzi babo gukomeza kubasengera no kubasabira kugira iyerekwa ku nganzo yakomeza kubahembura.
Korali Shalom yiyemeje gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura abantu benshi kuri Yesu.
Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda, ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.
Yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.
Umva indirimbo nshya ya Korali Shalom yise ‘Mfite Ibyiringiro’
Daniel@Agakiza
Source:Igihe
-
Meddie Kagere ya Simba SC igikombe kiyongereye mu bindi, Sandvikens ya Yannick itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

Zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo nka Simba ya Kagere yegukanye ikindi gikombe, ni mu gihe andi yo yagisoje mu marira atsindwa.
Mu ijoro ryakeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Simba SC yegukanye n’igikombe cy’Igihugu nyuma yo gutsinda Namungo ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda, Meddie Kagere ikaba yasoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 yegukana n’igikombe cy’Igihugu, ni umukino Meddie atabanje mu kibuga yari ku ntebe y’abasimbura.

Baraye begukanye igikombe cy’igihuguBuildcon FC ikinamo abanyarwanda babiri, umunyezamu Bashunga Abouba na Biramahire Abbedy, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko ku wa 5 tariki ya 31 Nyakanga yatsinzwe na NAPSA Stars mu mukino w’umunsi wa 26.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 mu gihe NAPSA Stars yabatsinze ari yo ya mbere n’amanota 48.
Ntibyari byiza kuri Abouba ba Buildcon FCNtiwari umunsi mwiza ku ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Amerika ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ku munsi w’ejo yatsinzwe na Real Monarchs ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.
Ni umukino Rwatubyaye atakinnye kuko yari amaze iminsi ari mu kato. Colorado Springs Switchbacks ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe New Mexico United ya mbere ifite 10.
Ntabwo Rwatubyaye yakinnyi umukino w’ejoSandvikens IF ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ku munsi w’ejo yasuye ndetse inanyagira Kvarnsveden ibitego 3-0.
Hari mu mukino w’umunsi wa 9, Yannick Mukunzi ntabwo yabanje mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.
N’ubwo atabanje mu kiuga ikipe ye yatsinze -
Ally Niyonzima yavuze icyo yapfuye na Yanga #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Azam FC, Ally Niyonzima yatangaje ko impamvu atasinyiye Yanga bavuganye mbere ari uko iyi kipe yarimo itinda kumwishyura ibyo bumvikanye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo Azam FC yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda Ally Niyonzima amasezerano y’imyaka 2.
Ni ibintu byabaye bisa n’ibitunguranye kuko uyu mukinnyi yari amaze amezi arenga 2 ari mu biganiro na Yanga na yo muri Tanzania.
Aganira na ISIMBI, Ally Niyonzima yavuze ko impamvu yateye umugongo Yanga akerekeza muri Azam FC ari uko ibyo bumvikanye batabyubahirije kandi akaba abona yarimo atinda.
Yagize ati“ikintu cyatumye nterekeza muri Yanga ni uko tutumvikanye, ibiganiro byamaze igihe kirekire, twaraganiriye turabirangiza ariko kunyishyura biba ikibazo, nagiye no muri Tanzania turavugana urumva ibiganiro byaratinze cyane, twatinze mu magambo ni yo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza ahandi.”
Akomeza avuga ko Azam FC yo ibiganiro byamaze iminsi 2 ahita ayisinyira ntabyo gutinda.
Yagize ati“ndishimye kuba nasinyiye Azam FC ni ikipe nziza cyane. Ibianiro byacu byamaze igihe gito kuko byamaze iminsi 2 mpita nyisinyira.”
Uyu mukinnyi yahakanye ko impamvu atasinyiye Yanga ari uko yayiciye ibihumbi 60 by’amadorali nk’uko byavuzwe, yavuze ko atari yo ko ahubwo ayo bagombaga kumuha bari bamaze kuyumvikana ariko bagatinda kumwishyura.
Ally Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura VS, AS Kigali, APR FC akaba yari asoje amasezerano muri Rayon Sports.
Avuga ko ibiganiro bye na Azam FC byamaze iminsi 2 ahita asinya
Azam yahise imwerekanasource http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-yavuze-icyo-yapfuye-na-yanga
-
Ibisabwa ku bazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yasabye abazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro ko guhera kuri uyu wa 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw. -
Intandaro y’amasezerano ya N’Sele yafunguye bamwe mu bitwaga ibyitso by’Inkotanyi #rwanda #RwOT
Kuwa 29 Werurwe 1991, icyizere cyari cyose ku banyarwanda bari muri gereza zitandukanye bashinjwa kwitwa ‘ibyitso by’Inkotanyi’, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro, basinye amasezerano ya N’Sele yo guhagarika imirwano. -
Ibintu bikomeje kudogera muri kivu y’amajyaruguru nyuma yaho umusirikare wa Leta yiciye abasaga 13. #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatanu, amakuru avuga ko umusirikare wasinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo) mu burasirazuba yarashe ku bahisi, ahitana byibuze abantu 13 barimo umukobwa w’imyaka ibiri n’abagore barindwi.
Ubwicanyi bwarakaje abaturage baho bashyize imirambo y’abahohotewe.
Urubyiruko rwacanye umuriro mu ruziga runini hafi maze umuyobozi waho asebya ingabo maze asaba ko ingabo zayo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari muri ako karere zavaho.
Ababuriye ababo muri ayamahano bigabije imihanda bagerageza kumvikanisha agahinda ayo makuba yabateye.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa kane i Sange, mu gace ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umushinjacyaha muri Uvira yagize ati: “Umuntu ubishinzwe ni umunyamuryango w’abasinzi w’ingabo za FARDC (DR Congo) warashe byibuze abasivili 20 bambutse inzira ye.”
Kapiteni Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’ingabo, yavuze ko uyu musirikare “yari yasinze maze arasa abantu 13 bapfuye, abandi icyenda barakomereka”.
Ati: “Intumwa z’ingabo n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace gutuza abaturage, bigaragambije kurwanya ingabo”.
Abaturage bafite umujinya bahagaritse Umuhanda wa 5 unyura muri ako gace, bakoresheje amashami, amabuye ndetse n’amapine yaka.
Bagaragaje kandi imirambo 12, yarizingiye mu mwenda wo gushyingura, ku masangano nyabagendwa, bahagarika imodoka, abatangabuhamya benshi babwiye AFP, ko ibi bahise babikuraho nyuma nyuma y’ibiganiro hagati y’abahagarariye uturere n’abayobozi ba gisivili n’abasirikare.
Ndaburwa Rukalisa, umuyobozi waho muri Sange, yavuze ko uyu musirikare yari umwe mu bagize Batayo ya 122 ya FARDC.
Amakuru aturuka mu bucamanza yavuze ko umukobwa w’imyaka ibiri ari mu barashwe bishwe.
Umuyobozi waho, Bernard Kadodo yagize ati: “ntidushobora kumva imyifatire idahwitse yingabo na (UN) mungofero zubururu muri Sange.
Ati: “Batayo igomba kuva muri Sange vuba. Turashaka ko intumwa za Loni ziva mu mujyi. ”
The post Ibintu bikomeje kudogera muri kivu y’amajyaruguru nyuma yaho umusirikare wa Leta yiciye abasaga 13. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Umukinnyi akaba n’umunyamideli, Bertrand yashyizwe kuri website ya Beyonce #rwanda #RwOT

Abanyarwanda bakora imideli bagiye kurushaho kumenyekana kuva aho bamwe batangiye gushyirwa ku rubuga rw’umuhanzikazi w’umunyamerika, Beyonce, muri aho harimo n’umukinnyi w’umunyarwanda ubarizwa muri Moshions, Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.
Umuhanzikazi Beyonce yafunguye urubuga aho yashyizeho n’igice cyigamije gufasha ubucuruzi bw’abarwiyemezamirimo b’abanyafurika mu bintu bitandukanye, ubugeni, imideli n’ibindi.
Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu.
Kuri ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy’imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.
Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo.
Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga
Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa BeyonceAganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya.
Yagize ati“ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka.”
Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda
Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce
House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda
Inzuki Design na yo iriho -
Umukinnyi akaba n’umunyamideli, Bertrand yashyizwe kuri website ya Beyonce #rwanda #RwOT
Abanyarwanda bakora imideli bagiye kurushaho kumenyekana kuva aho bamwe batangiye gushyirwa ku rubuga rw’umuhanzikazi w’umunyamerika, Beyonce, muri aho harimo n’umukinnyi w’umunyarwanda ubarizwa muri Moshions, Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.
Umuhanzikazi Beyonce yafunguye urubuga aho yashyizeho n’igice cyigamije gufasha ubucuruzi bw’abarwiyemezamirimo b’abanyafurika mu bintu bitandukanye, ubugeni, imideli n’ibindi.
Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu.
Kuri ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy’imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.
Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo. Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa Beyonce
Aganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya.
Yagize ati”ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka.”
Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda Inzuki Design na yo iriho
http://dlvr.it/RctXmn
