Author: webrwanda

  • Abapasiteri babiri twigeze gusambana nibo banteye umwaku batuma mbura umukunzi nanubu. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://imbere.com/abapasiteri-babiri-twigeze-gusambana-nibo-banteye-umwaku-batuma-mbura-umukunzi-nanubu/

  • Nitwa Furaha ndashaka umuntu twakundana tukibanira akamfasha kurera abana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Furaha Mary mfite imyaka 38 umugabo wanjye yitabye Imana mu myaka 4 ishize. Umugabo wanjye twakundanye urukundo rw’ukuri tubana neza imyaka 10 tubyarana abana 4 abahungu 3 n’umukobwa umwe, nyuma aza gufatwa n’indwara iramuhitana nsigara ndera abana ndi umwe. Ibi mu bihe bya mbere ntibyangoye ariko nyuma y’uko umugabo wanjye apfuye nahise ntangira ubucuruzi ngira amahirwe burampira buraguka cyane ntangira kujya mbura umwanya wo kwita ku bana. Kurera abana b’abahungu uri umugore biragoye niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko tubana akamfasha kurera abana akababera se akajya abashyiraho igitsure kugira ngo babashe kugendera mu murongo muzima. Uwumva twakundana anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://imbere.com/nitwa-furaha-ndashaka-umuntu-twakundana-tukibanira-akamfasha-kurera-abana/

  • Nitwa Gaudence uwo twashakanye yitabye Imana nkiri muto sinahita nshaka undi mugabo none ubu ndamushaka. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mukashyaka Gaudence mfite imyaka 41, mfite abana babiri umuhugu w’imyaka 22 n’umukobwa w’imyaka 20. Uwo twababyaranye yitabye Imana kera ubwo nari mfite imyaka 25. Nari nkiri muto ariko sinigeze nshaka undi mugabo kuko icyifuzo nari mfite cyari ukurera abana banjye bagakura. None ubu abana banjye nabareze neza bamaze gukura bombi biga muri kaminuza kandi bamaze kugira imyaka yo kuba batangira kwishakiriza ubuzima ndetse n’imitungo papa wabo yansigiye bakayibyaza umusaruro. Ubu rero iki nicyo gihe cyanjye cyo kuba nashaka umugabo. Niyo mpamvu nifuza umuntu twakundana byaba byiza nawe aramutse afite abana bakuru. Sinshaka umusore kuko sindi sugar mummy kandi nanone ndifuza gushaka umuntu udafite gahunda yo kubyara kuko kumyaka yanjye sinamwizeza ko nazamubyarira umwana kuko imyaka ishize mbyaye ni myinshi.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://imbere.com/nitwa-gaudence-uwo-twashakanye-yitabye-imana-nkiri-muto-sinahita-nshaka-undi-mugabo-none-ubu-ndamushaka/

  • Aragisha inama! Nyuma yo gutegurirwa ubukwe n’umugore we mu ibanga, arashaka kumutwara mu Bwongereza ku gahato #rwanda #RwOT

    Muraho neza bavandi, mbere ndabashimye cyane kubw’amakuru meza mutugezaho kuko rwose aba atomoye kandi ari ay’ukuri.

    Ubusanzwe ndi umukozi wa Leta mu nzego z’ibanze, nakundanye n’umukobwa twemeranya kubana, haciyeho amezi 9 akora abona amahugurwa muri Kenya y’akazi. Yenda kuyarangiza ngo agaruke abona ngo umuterankunga umwemerera kumurihira Masters degree in England. Kugira ngo abitekerezeho neza akuraho phone, network zose ntiyongera kuzigaragaraho haba kuri Facebook, Tweetter, Watsapp, Skype mbese nawe urabyumva!

    Igihe cy’amahugurwa kirarangira ndategereza ko yaza
    ndaheba, nkajya mbaza amakuru ndayabura. Hagati aho ajya kugenda twari twaramaze kwemeranya itariki y’ubukwe ariko tutarasohora ubutumire bw’ubukwe ariko bamwe mu muryango bayizi, ayo mahugurwa aje tubona ni inyungu cyane kuri twe ajya kuyakora twemeranya guhindura itariki.

    Nyuma yo kumubura n’itariki y’ubukwe ikegereza cyane, nabuze icyo nkora abantu bajya bambaza iby’ubukwe nkababwira ko ari vuba, mpera muri vuba. Yaje kuza mu gihugu ku ibanga rikomeye aba muri Kigali ategura ubukwe wenyine ntacyo ambwiye ndaho narabuze amahoro. Yaragiye akodesha salle, amamodoka, agura iby’ashaka byose bigendanye n’ubukwe, agura n’inzu yo kubamo.

    Icyantangaje kurusha ibindi yasohoye invitations z’ubukwe bwanjye nawe atangira kuzitanga ntacyo ambwiye umuntu ni we waje kumbwira ngo wasohoye invitations nziza peee, ubukwe bwawe nzabutaha, naguye mu kantu ndamwihorera ndikiriza. Ntibyatinze mu rugo iwanjye hazanywe invitations z’ubukwe 1000 ndetse na gahunda yose y’ubukwe uko ipanze n’ingengo y’imari yose, hirya ahanditse ngo aho izaturuka, njyewe murabyumva namwe uko mu mutwe byari bimeze, byari bikomeye ku buryo ntabona uko mbyandika.

    Nagishije inama umuntu umwe, ndabimubwira anyemeza gutanga invitations ansaba gutuza ngakora ibintu ku ibanga kandi ngasenga cyane, singire n’undi mbiganiriza. Narabikoze, ndazitanga aho nshoboye n’ubwo harimo igihe gito, mbikorera ko nkunda umugore wanjye kurenza ikintu cyose kibaho

    kuko nari nzi naho twavuye habi cyane, aho iwabo bakingishaga umuhiniw’isuka. Ibyo kwiga kwe byo byari bigoye kurusha ariko akamenya ubwenge butangaje. Kaminuza yayize i Butare mu cyahoze ari UNR nta na bourse abona baramukuye ku rutonde ku buryo butunguranye. Haje uburyo bw’ibyiciro by’Ubudehe, icyo gihe yigaga ndi mwalimu wa primaire ntarabona akazi gahwanye na degree narimaze kubona ariko tubicamo, ariko Imana irigaragaza.

    Sinumvaga rero ko ibyo byose yabikora anyanga. Ku
    ruhande rumwe nkabona amanyanga no kuntesha umutwe ku rundi nkabonamo urukundo ruri hejuru. Bavandimwe, twakoze ubukwe bugenda neza ariko ubu ari kumbwira ngo tujye mu Bwongereza twimuke kuko ari ho afite umuterankunga n’akazi kandi azabasha kwiga akarangiza.

    Iyo mubajije aho yakuye amafranga menshi n’akazi nta kindi ansubiza ngo ni umuterankunga, namubazaho byinshi ati uzaba umubona ushire n’amatsiko.

    Ngaho namwe mumbwire, ngo nintemera ko tugenda azagenda ubutagaruka, namubwira ngo agende nzamusangayo ntabyumve ngo sinzirirwe nza kandi ngo ni uko ntamwizeye twakagiye ntabitinzeho.

    Mungire inama, sinshaka kubura umugore wanjye turakundana. Igihe cyo kugenda cyararenze bamuhamagara ubutitsa

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/aragisha-inama-nyuma-yo-gutegurirwa-ubukwe-n-umugore-we-mu-ibanga-arashaka-kumutwara-mu-bwongereza-ku-gahato

  • Dore inzitizi zishobora gutuma Imigisha yawe itaza #rwanda #RwOT

    Umugisha ni ikintu kiza cyo kwifuzwa ndetse no kwifurizanya, hari imvugo isanzwe izwi mu muco aho bagira bati” Imana iguhe umugisha”. Hari imigisha myinshi yaba igaragara n’itagaragara Imana yageneye abantu, Gusa ikibabaje ni uko hari umuntu utegereza umugisha w’Imana ntawubone kandi Imana yarawumugeneye. Kubera iki Imigisha itatugeraho kandi ubwo twinjiraga mu gakiza k’Imana twarayihawe kubw’ubuntu? Ibi bishobora guturuka kumpamvu zitandukanye. Ese muri izi nzitizi Pasteri Desire Habyarimana yigishijeho, ntihaba harimo iyazitiye imigisha yawe?.

    Icyaha

    Abakristo benshi bakunze kugaragaza ko bafite amasezerano menshi Imana yabavuzeho,kandi yatinze nogusohora. Ibi bituma bahora imbere y’Imana bakora ibimeze nko gushaka mu biganza byayo mbere yo gushaka mu maso hayo. Mubyukuri biragoye ko Imana yaguha umugisha utarihana icyaha cyabase ubuzima bwawe. Icyaha ni umwanzi w’amasezerano yawe Imana yaguhaye. Buri muntu wese yari akwiye kwigenzura umunsi ku munsi agaharanira kwezwa kandi akirinda gucira imanza mugenzi we.Ubundi umukristo yakagombye guhora yihana buri munsi, Kubera ko duhora turwana n’isi, satani n’umubiri. Hari umuririmbyi waririmbye ngo “ Ngerageza uko nshoboye kwibuza inama mbi n’ibyaha, nyamara njya mbyibonamo. Jya umboneza” Rero kwezwa birareba buri muntu wese, kuko kwezwa bizarangira umunsi umuntu yarangije urugendo rwe hano ku isi, cyangwa Yesu agarutse.

    Nibyiza kumenya rero ko icyaha ari imbogamizi y’umugisha kandi burya buri muntu aba azi ibiri mu mutima we, niba urugero umuntu aziko yasambanye , yaribye, yarakuyemo inda, akaba agira urwango, n’ibindi akaba atarigeze abyatura ngo yihane, uwo muntu aba abizi neza kandi ntaho umugisha wanyura umusanga cyeretse y’ihannye Imana ikamubabarira.Twibukiranye ko nubwo waba ukora imirimo ikomeye ite mu itorero cyangwa ufatiye runini sosiyete, ntabwo ibyo biguhesha itike yo kubona Imigisha y’Imana .Umuti wonyine ni ukwihana icyo cyaha ukabwiza Imana ukuri.

    Ibikomere

    Gukomereka si ibintu umuntu agiramo uruhare ariko umuntu yagira uruhare mugukira ibikomere. Kuba imfubyi,kuba umupfakazi kubura abawe n’ibyababaje umuntu mubuzima bishobora kurema igikomere kizafata ibisekuru byinshi igihe uwo byabayeho atabikize neza. Ni ingenzi kugira uwo ubwira ibikomere byawe, kubera ko umubabaro usangiwe uragabanuka kandi ibyishimo bisangiwe biragwira.Hari ubwo umuntu ababara adafite uwo babarana,yakwishima ntagire uwo bishimana kubera ibikomere yahuye nabyo mu buzima bwe. Yesu rero niwe wenyine wakiza ibikomere byawe Kuko ntakibabaje nakimwe atanyuzemo. Abaheburayo 2: 18, Abantu benshi bayoborwa n’Ibikomere.

    Dukwiye kumenya ko Imana idakiza ibyaha gusa ahubwo ko ikiza n ‘imvune zo mu mutima. Birumvikana ko ibyababaje umuntu ari byinshi, ariko sibyiza gukomeza gutsikamirwa n’amateka mabi, ni byiza kwegera Yesu ukamubwiza ukuri ukamwereka agahinda kawe, ukamusaba kuva mubyagukomerekeje ugana mu butsinzi, kuko bitabaye ibyo wahora ubayeho ubuzima bw’ibikomere niba uri n’umuyobozi abo uyobora ukabayoborera muri ibyo bikomere. Inzitizi y’umugisha w’umuntu ni ibikomere kandi benshi barabigendana, nyamara Yesu wenyine niwe wabikiza.

    Amoshya ya satani

    Mu isengesho Yesu yatwigishije gusenga hari ahavuga ngo “ Ntuduhane mu bitwoshya” Matayo 7: 9-13 . amoshya ya satani ni mabi kandi abantu benshi bayagwamo umunsi ku munsi kandi ntanubwo satani arobanura uwo ari buyatemo, nubwo waba ukora umurimo w’Imna neza ntabwo yagutinya.Twibuke ko igihe Yesu yari ashoje amasengengesho y‘iminsi 40 ntabwo satani yigeze amutinya ahubwo yashatse kumuta mu moshya,Matayo:1-11 .None niba satani ataratinye Yesu w’umunyembaraga wari uvuye mu masengesho,yatinya umuntu w’umunyantege nkeya, unasenga rimwe na rimwe?.

    Amoshya ya satani abwira umuntu ko kwitanga no gukorera Imana byaza ku mwanya wa kabiri aho kuza ku mwanya w’imbere. Nk’urugero ngo amaturo ni pastieri uyahabwa, maze imigisha ikazitirwa ubwo. Nicyo kibazo benshi mubakristo bagira kuko satani aboshya ko guhabwa ari byo byiza kurenza gutanga. Amoshya ni mabi satani iyo yayateje umuntu amubwira ko ubuzima butamubereye agahitamo kwiyahura. yibagiza umuntu ibyiza byose yabonye ku Mana akamubwira ko ntacyo yigeze abona mu buzima bw’agakiza. Burya amoshya ashobora kwereka umugabo ko umugore we atari mwiza, ko arutwa n’umukozi we rugasenyuka gutyo.

    Icyakora ushaka guhunga ayo moshya ya satani, ntakindi cyo gukora usibye ku murwanya.Niba utajya usenga ngo hagati yawe na satani haboneke intambara, igihe cyose uzahora ugwa mu moshya, uzaba munzu y’Imana ariko uhora mubyaha wihannye, bisa nkaho ari ukugwingira, ntabwo uzigera ukura muby’umwuka. Bibiriya itubwira ko dukwiye kurwanya satani kandi nawe azaduhunga Yakobo 4:7. Inzitizi ikomeye itumye benshi batakira umugisha w’Imana ni uguhora mumoshya y’umwanzi , umugome satani.

    Karande

    Inkomoko ya karande iva henshi, twavugamo ubusambanyi,umujinya,kubeshya, ubwibone, amaraso n’ahandi. Iyo umuntu aguye mu cyaha cy’ubusambanyi, nubwo Imana yamubabarira ariko gikururuka ku bisekuru byinshi. Aha rero iyo utamenye ko iyo karande iri mu muryango wawe bishobora kuba inzitizi y’umugisha kugera no kubisekuru byinshi. Urugero twavuga ibyabaye kuri Dawidi, cyangwa Salomo ubwo yaterwaga n’umujinya yakomoye ku bisekuru bye bigatuma atagera mu gihugu cy’isezerano Kanani.

    Birakwiye ko twemera inkomoko yacu, tukamenya aho tuvuka ko ari muri karande zitandukanye maze kuko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibyakera bikaba bishize, ntabundi buryo bwo gutsinda karande usibye kuguma muri Yesu, tugakurikiza amahame ye twigana ingeso ze.Nubwo umuvumo waza ugushakisha bitewe n’uko ari ibintu biba mumaraso kandi bisa n’ibyikora, Igihe uzaba wihishe muri Yesu umuvumo uzaba urimo kuzerera hafi aho ariko ntuzakugeraho uzaba urinzwe n’amaraso ya Yesu.

    Ubuswa (Kutamenya)

    Abantu benshi bakunze gukerensa igihe Imana ibagendereramo, ntibabe maso. Bibiriya ivuga mu gitabo cy’umuhanuzi Hoseya 4:6, Ko abantu b’Imana barimbuwe no kutamenya. Imigisha yo mugakiza k’Imana twayihawe kubw’ubntu, abantu benshi bibaza imvamvu batabona iyo migisha y’Imana, Ariko kubera kutamenya icyo Imana ibashakaho no guhora bakerensa ubuntu bw’Imana biragoye ko babona iyo migisha.Birasaba ko umuntu amenya neza amahame y’Imana akayimika mu mutima we. Muby’ukuri iyo ukijijwe nabi uhora wihisha mu byaha, niwowe uba wihima wizitirira imigisha, ntawundi uhomba.Mwenedata baho ubuzima bunejeje Imana, ntabwo abahamagawe nayo bagenda nk’abandi bose, bagira imbuto zibaranga.Kumenye ibyo Imana ishaka, uzabibwirwa no kuyegera, maze imigisha yawe ihere ko ikugereho.

    Reba inyigisho yose ivuga ku nzitizi z’imigisha. Murayigezwaho na P.Desire

    Daniel@Agakiza

    source https://agakiza.org/Dore-inzitizi-zituma-Imigisha-yawe-itaza.html

  • Meddie Kagere na Simba SC igikombe kiyongereye mu bindi, Sandvikens ya Yannick itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo nka Simba ya Kagere yegukanye ikindi gikombe, ni mu gihe andi yo yagisoje mu marira atsindwa.

    Mu ijoro ryakeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Simba SC yegukanye n’igikombe cy’Igihugu nyuma yo gutsinda Namungo ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

    Iyi kipe yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda, Meddie Kagere ikaba yasoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 yegukana n’igikombe cy’Igihugu, ni umukino Meddie atabanje mu kibuga yari ku ntebe y’abasimbura.

    Baraye begukanye igikombe cy’igihugu

    Buildcon FC ikinamo abanyarwanda babiri, umunyezamu Bashunga Abouba na Biramahire Abbedy, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko ku wa 5 tariki ya 31 Nyakanga yatsinzwe na NAPSA Stars mu mukino w’umunsi wa 26.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 mu gihe NAPSA Stars yabatsinze ari yo ya mbere n’amanota 48.

    Ntibyari byiza kuri Abouba ba Buildcon FC

    Ntiwari umunsi mwiza ku ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Amerika ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ku munsi w’ejo yatsinzwe na Real Monarchs ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Ni umukino Rwatubyaye atakinnye kuko yari amaze iminsi ari mu kato. Colorado Springs Switchbacks ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe New Mexico United ya mbere ifite 10.

    Ntabwo Rwatubyaye yakinnyi umukino w’ejo

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ku munsi w’ejo yasuye ndetse inanyagira Kvarnsveden ibitego 3-0.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 9, Yannick Mukunzi ntabwo yabanje mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

    N’ubwo atabanje mu kiuga ikipe ye yatsinze

    source http://isimbi.rw/siporo/meddie-kagere-na-simba-sc-igikombe-kiyongereye-mu-bindi-sandvikens-ya-yannick-itanga-isomo-rya-ruhago

  • Uko Bruce Melodie yajugunye inkweto za Pasiteri muri Toilet #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa inkoni yakubiswe nyuma guta inkweto za Pasiteri wari wabasuye mu bwiherero(Toilet).

    Ubundi Bruce Melodie avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

    Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2 ba Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ahanini kibanze mu bwana bwe, yavuze ko mu bwana bwe yari umwana ukubagana ugira amafuti menshi ku buryo ari we mwana iwabo bakundaga gukubita cyane.

    Avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa yakubitiwe ari ukujugunya inkweto za Pasiteri wari wabasuye muri Toilet.

    Yagize ati“mu rugo ni abakristu bo muri ADEPR, kera rero umuntu winjizaga inkweto zisa nabi mu nzu baramukubitaga, haza umupasiteri ariko aza yakandagiye ibyondo byinshi, mfata inweto ze nzijugunya muri Toilet, nakubiswe inkoni zitagira umubare.”

    Akenshi ngo iyo yibutse ibyo yakoraa akiri umwana, na we ubwe araturika agaseka

    Akomeza avuga ko undi munsi yakubiswe ari ubwo bamutumaga kugura igihaza kugira ngo papa we ajye ku kazi ariye, ariko agahita yigira muri filime.

    Yagize ati“hari n’undi munsi bantumye igihaza, papa yakundaga igihaza cyane, agasobanueye kari kacyaduka, mfata umwungu nywugereka ku wundi ndeba filime amasaha abiri, kandi yakoreraga i Butare agomba kugenda amaze kurya, filime yararangiye ndataha nsanga ku kazi yretse kujyayo, nabwo sinzibagirwa ibyambayeho.”

    Ku kijyanye n’urugendo rwe rw’amashuri, avuga ko yize bimugoye aho atarangije amashuri yisumbuye ariko aza gukora Candidat Libre abona Diplome mu ndimi n’ubuvanganzo yigaga.

    Ubundi amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana

    Uyu muhanzi avuga ko ibintu byose umuntu akora akiri umwana akenshi nta mutima mubi aba abikoranye ahubwo we aba areba ibimushimisha atitaye ku ngaruka ziri bukurikireho, cyane ko n’icyo bamukubitiye bucya akagisubiramo.

    Bruce Melody ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-bruce-melodie-yajugunye-inkweto-za-pasiteri-muri-toilet

  • Happening Now At Kigali Convention Center: CIMERWA Officially Lists On Rwanda Stock Exchange #rwanda #RwOT

    Rwanda Stock Exchange CEO, Celeetin Rwabukumba, says the decision for CIMERWA to list on our young bourse is yet another vote of confidence in our market’s ability to attract good reputable companies and investors from anywhere in the world. 

    “It is a good signal for Rwanda as well as a country to showcase that we are open for business: Despite the current crisis the world economy is going thru, we are still going to keep a leadership role as a gateway to investment opportunities for the EAC region and the wider continent.  We shall keep building schools and other big infrastructure projects, Visit Rwanda is here to stay, Made in Rwanda campaign shall prevail, and this is just to name a few.”

    source https://taarifa.rw/happening-now-cimerwa-officially-lists-on-rwanda-stock-exchange/

  • Ibyishimo bya Moshions nyuma y’uko imyambaro yayo itangiye kwamamazwa ku rubuga rwa Beyoncé #rwanda #RwOT

    Urubuga rw’ikirangirire mu muziki ku Isi Beyoncé, rwashyizweho imwe mu myambaro y’abanyafurika batandukanye barimo Moses Turahirwa, ufite ikigo gikora imideli cya Moshions.
  • Nyabihu: Aborozi babangamiwe n’abatuma inka zabo zifatwa n’ubuyobozi, bagamije kubungukamo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu borozi bo mu nkengero z’Ishyamba rya Gishwati, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abantu bahawe akazi n’Umurenge wa Bigogwe, bavana inka z’abaturage mu nzuri bakazijyana ku murenge byitwa ko zari zirimo kona mwa leta, ngo bakunde bacibwe amande kuko nabo bunguka 10 000 Frw kuri buri nka bafashe.