Leta ikataje kubaka ibyumba by’amashuri 22505, gahunda ni uko mu gihe amasomo yaba asubukuwe, ibyo byumba byaba byaruzuye ku buryo byahita bitangira gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri.
Imiborogo mu mitwe itavuga rumwe n’u Rwanda irakomeje. Nyuma y’impfu z’umusubirizo zavuzwe mu mwaka ushize, ubu haravugwa urwa Col Mpiranya Leo Cyprien wiyitaga Kagoma wayoboraga umutwe wa RUD-Urunana.
Iyi nkuru yatambutse bwa mbere kuri IGIHE tariki 5 Gashyantare 2019 saa 10:57. Rusesabagina Paul ugarukwaho kuri iyi nshuro yatawe muri yombi, ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Abanyamuryango ba Koperative 26 z’abamotari mu Mujyi wa Kigali badafite akazi, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, bashyikirijwe moto 104 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 229Frw, aho bazazikoresha bakazishyura mu mezi 18 hanyuma bakazegukana.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 abonetse mu Rwanda muri Werurwe 2020, igihugu cyafashe ingamba zinyuranye zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ku butaka bwarwo.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko babangamiwe no kutabona amahirwe na serivisi z’ingenzi bagenerwa mu buzima bwabo kubera kutagira ibyangombwa bibaranga nk’amakarita.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abantu 95 bakize COVID-19, uba umubare munini w’abasezerewe mu bitaro mu munsi umwe kuva iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus kigeze mu gihugu.