Author: webrwanda
-
Bukuru witabiriye Art Rwanda Ubuhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe gito cyane irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi ribaye, abanyempano barinyuzemo batangiye kugaragariza u Rwanda ubuhanga bwabo mu muziki. -
Ibitangaje ku Muhinde ushobora gukuba imibare myinshi mu gihe gito #rwanda #RwOT
Mu gihe cy’amasegonda 26, Neelakantha Bhanu Prakash, Umuhinde w’imyaka 20 gusa, ashobora gutanga igisubizo cy’uko 63,470,861,269 ari igikubo cya 869,463,853 ukubye 73. -
Kamonyi/Rukoma: Abantu 6 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, abantu batandatu barimo uwafatanywe ibiro 280 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta barafashwe.
Mu bikorwa bya Polisi byabaye kuri uyu wa mbere, Polisi yafashe uwitwa Tuyizere Jean Damascene apakiye imodoka ibiro 280 by’amabuye y’agaciro agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali. Yari ayatwaye mu modoka ifite ibirango RAC 705 I, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Aloys Bugingo yavuze ko Tuyizere yakoresheje amayeri yo gushyira ibyangombwa ku mabuye atabikwiye.
CIP Bugingo yagize ati “Tuyizere ubusanzwe ni umukozi wa sosiyete yitwa COMIKA ifite ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, ariko Tuyizere akagira ibindi birombe bitazwi yari abereye umuyobozi ku ruhande. Abashinzwe gutanga ibirango by’amabuye y’agaciro (TAGS) baje kubitanga muri sosiyete ya COMIKA,Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye yujuje ibyangombwa abishyira ku mabuye ye ari nayo yafashwe bwite”.
CIP Bugingo akomeza avuga ko ubwo hafatwaga ayo mabuye abapolisi bagiye kubaza ubuyobozi bwa sosiyete niba koko ayo mabuye ari aya sosiyete yabo, umuyobozi wa sosiyete arabihakana yemeza ko Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye ya sosiyete yujuje ibyangombwa ajya kubishyira ku mabuye ye bwite.
Kuri uwo munsi kandi hafashwe umuturage witwa Njenyeri Gaspard w’imyaka 54, yafatanwe amabuye yo mu bwoko bwa Koluta afite ibiro 2.5, hanafashwe abandi bantu bane nabo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko.
CIP Bugingo ati “Muri uriya murenge wa Rukoma haba abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko benshi. Natwe turi mu bikorwa byo kubarwanya kandi ntituzahagarara, ubu twafatiye mu cyuho abiyita abahebyi barimo gucukura rwihishwa. Abafashwe ni Ntakirutimana Martin w’imyaka 19, Ndayahoze Emmanuel w’imyaka 30, Ngendeyukuri Edouard w’imyaka 29 na Tugirimana Joseph w’imyaka 43″.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yongeye gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ndetse no kwirinda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyijwe n’amategeko.
Yagize ati “Bariya bantu ibyo bakora binyuranyijwe n’amategeko, buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwafatiwemo Tuyizere butesha agaciro isoko ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda, byongeye bihombya abashoramari bafite ibyangombwa. Bariya bacukura rwihishwa bafite ibyago byinshi byo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima cyangwa bakahakura ubumuga”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, akomeza avuga ko Polisi itazahwema gukangurira abaturage kwirinda ibinyuranyijwe n’amategeko ariko abatazabyubahiriza bazajya bafatwa babihanirwe nk’uko birimo gukorwa ubu.
Abafashwe bose ndetse n’amabuye y’agaciro bafatanwe nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Igihe FERWAFA izateranira yiga ku bihano izafatira Rayon Sports #rwanda #RwOT

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo byitezwe ko akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kazicara kagafatira ibihano ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko inaniwe kwishyura umutoza Ivan Minnaert.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo iminsi 60 yinyongera yari yahawe Rayon Sports yo kuba yamaze kwishyura ideni ifitiye uyu mutoza yarangiye.
Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umutoza wa Rayon Sports, arishyuza iyi kipe ibihumbi 14.5 by’amadorali kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, muri aya mafaranga akaba yarishyuwemo ibihumbi 2 by’amadoali gusa.
Nyuma y’uko iminsi yahawe iyi kipe irangiye itishyuye uyu mutoza, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, tariki ya 5 Nzeri 2020, akanama gashyinzwe imyitwarire ka FERWAFA kazicara kagafatira iyi kipe ibihano.
Mu bihano iyi kipe ishobora gufatirwa harimo kuba yakurwaho amanota mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020-2021 utangira, kwangirwa kugura cyangwa kugurisha umukinnyi no kwangirwa kwandikisha abakinnyi.
Rayon Sports ishobora guhanwa kubera Ivan Minnaertsource http://isimbi.rw/siporo/article/igihe-ferwafa-izateranira-yiga-ku-bihano-izafatira-rayon-sports
-
Bijoux wo muri Bamenya yahishuye amagambo yongoreye umukunzi we ubwo yamwambikaga impeta(VIDEO) #rwanda #RwOT

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Abijuru Benjamin yambitse impeta Munezero Aline[Bijoux] amusaba ko yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera, gusa yatunguwe n’uko yari yamuzaniye impeta itamukwira.
Ubwo uyu muhango wabaga, Bijoux yaje kugaragara asa n’aho arimo yongorera umukunzi we, aganira na ISIMBI, yavuze ko yarimo amubaza uburyo yamwambitse impeta itamukwira.
Yagize ati“yari yanzaniye impeta itankwira, naramubwiye nti imyaka tumaranye ntabwo uzi intoki zanjye, arambwira ngo byancanze nyine, sinzi uwo yajyanye bayimupimaho ariko nyine ntabwo yankwiraga.”
Bijoux avuga ko Benjamin ari umusore ufite imico myiza ndetse unitonda akaba ari na kimwe mu byo yamukundiye.
Ngo yari yamuzaniye impeta itamukwiraReba ikiganiro na Bijoux
-
World Bank Under Pressure For ‘Fake’ Doing Business Data #rwanda #RwOT
2021 will be a bad year without scorecards on business performance for about 190 countries across the globe usually assessed by the World Bank annually.
The World Bank said last week on August 27, that it had discovered massive fraud and irregularities in its data handling. “We are conducting a systematic review and assessment of data changes that occurred subsequent to the institutional data review process for the last five Doing Business reports,” the institution said in a statement. World Bank said that a number of irregularities have been reported regarding changes to the data in the Doing Business 2018 and Doing Business 2020 reports, published in October 2017 and 2019. “Publication of the Doing Business report will be paused as we conduct our assessment,” World Bank said.
About two years ago, the World Bank’s Chief Economist warned that the report, called “Doing Business,” was vulnerable to manipulation. It has since been discovered that data on four countries—China, Azerbaijan, the United Arab Emirates, and Saudi Arabia—appeared to have been inappropriately altered, according to a person with knowledge of the decision. In the report published in 2019, for example, indicated that Rwanda’s performance had dropped by nine places to the 38th position in the Ease of Doing Business with a score of 76.5 from 77.88. Rwanda was not happy with this drop in rankings because of the Institution introduced measures without informing countries.
“While we acknowledge this year’s Doing Business Report, we note with great disappointment the abrupt change in methodology which has affected Rwanda’s global rankings negatively. We will continue to engage the World Bank on this issue,” Clare Akamanzi, CEO of the Rwanda Development Board said commenting on this year’s report. In the report, only two Sub-Saharan economies, Mauritius and Rwanda, ranked among the top 50.
It is intriguing that only 10 countries had shown the most improvement and collectively accounted for “one-fifth of all the reforms recorded worldwide. The report, for example, showed vast improvement among Middle Eastern economies with Saudi Arabia climbing 30 places. World Bank says it intends to conduct a thorough audit of its data. If confirmed, the revised data could affect the rankings of the five countries. “We will act based on the findings and will retrospectively correct the data of countries that were most affected by the irregularities,” World Bank said, adding, it had informed affected countries.
Meanwhile, in February 2018, Researchers at the Center for Global Development wrote, “Changes over time in the Doing Business rankings are not particularly meaningful. They largely reflect changes in methodology and sample which the World Bank makes every year, without correcting earlier numbers—not changes in reality on the ground.”
source https://taarifa.rw/world-bank-under-pressure-for-fake-doing-business-data/
-
The Brand Behind The Product #rwanda #RwOT
I shouldn’t even ask whether you’ve gone shopping before because I bet you have and could probably be doing it now. It’s one of those exciting activities we do from time to time.
Did you realize that for some products, you are particular about which brand they belong to and for others, you just pick any off the shelf? If I went shopping for a communication device, I already know which brand I’ll be looking for long before I get there. The same goes for liquor, bath soap, or toothpaste. I believe you too, have your bespoke list.
However, when it comes to sugar, salt, toilet paper, matchboxes, wax candles, or rice, I’ll pretty much pick it from any brand off the shelf. Does this mean that sugar or toilet paper brands aren’t working hard enough to differentiate between themselves or am I drawn to a particular brand because of promo price discount, the familiarity of use, top of mind awareness from frequent ads, and word of mouth/ social endorsement of a particular product’s quality?
This cocktail of reasons and more is what separates brands that boast of high consumption and haul in revenues versus those that get lucky to be chosen in the picky-picky-ponky game. The latter here is selected based on price. Vusi Thembekwayo puts it so well. He says that a discussion around price has no value. Whatever you are dealing with has been commoditized.
If your brand’s “why” is inherent in your product communication, consumers will be attracted to it. The “why”, is the reason you do what you do. And always remember, a brand is your audience’s perception of you. This perception can be informed by the quality of your advertising, social media presence, website, and your promise to your customers.
So, what do your customers care about the most, is it your product or brand?
Robert Kayimbye is a Brand and Marketing Communications expert and our regular columnist.
-
Akon yatangaje ko umujyi wamwitiriwe uzatangira kubakwa umwaka utaha #rwanda #RwOT
Kuva muri 2018, Akon, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, yatangaje ko afite gahunda zo kubaka umwe mu mijyi igezweho ku Isi, akawushyira ku butaka bwa Afurika. -
Imyirondoro y’inzirakarengane z’ibikorwa bya FLN na Rusesabagina #rwanda #RwOT
Ifatwa rya Rusesabagina ryomoye ububabare n’uburibwe bw’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye hamwe n’umutwe yabagamo wa FLN we na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara; nubwo gufatwa kwabo kudashobora kuzatuma bongera kubona ababo bakundaga, cyangwa ngo bakire ubumuga batewe n’ubugizi bwa nabi bakorewe. -
Urujijo ku ibaruwa ya Rugwiro! Umukinnyi umwe kuri umwe babonanye na Sadate, bamwe amafaranga bayararanye #rwanda #RwOT

Ku munsi w’ejo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwakomeje igikorwa cyo kubonana na buri mukinnyi w’iyi kipe baganirizwa ku kibazo cy’ibirarane bafitiwe n’uburyo bazenda bishyurwa.
Ku biro bya MK Card, ari n’aho Rayon Sports ikorera ibikorwa byayo bya buri munsi, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate kuva tariki ya 22 Kanama 2020 kugeza ku munsi w’ejo yagiye abonana n’abakinnyi b’iyi kipe, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi barimo Nshimiyimana Amran na Rugwiro Herve batigeze bahakandagira.
FERWAFA iheruka gutanga icyiciro cya mbere cy’amafaranga angana na miliyoni 14 yatanzwe na FIFA mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ni amwe mu bafaranga Rayon Sports irimo kwifashisha ikemura ibi bibazo.
Munyakazi Sadate yabonanye na buri mukinnyi w’iyi kipe bakabanza bakumvikana ideni ikipe imufitiye, bitewe n’amafarana ahari umukinnyi akerekwa amafaranga ari bwishyurwe ndetse n’ayo ikipe imusigayemo agasinyirwa igihe azayishyurwa, benshi bahawe mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Amakuru ISIMBI yamenye kandi ni uko abakinnyi barimo Sugira Ernest na Kayumba Soter baraye babonye amafaranga yabo, abandi bakaba bayategereje uyu munsi.
Urujijo ku ibaruwa ya Rugwiro Herve
Ku munsi w’ejo ni bwo kandi hasohotse ibaruwa kapiteni w’iyi kipe, Rugwiro Herve yandikiye ubuyobozi bw’ikipe abumemenyesha ibibazo abakinnyi bafite ndetse anabushinja uburangare mu kubikemura.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na bamwe mu bakinnyi, bavuze ko batunguwe n’ibaruwa kapiteni wa bo yanditse kuko bo bari mu biganiro n’iyi kipe ibereka uburyo igiye kugenda ibishyura ibirarane byabo.
Mu kiganiro n’umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko n’ubuyobozi nabwo bwatunguwe n’iyi baruwa kuko bazi ko kugeza ubu nta mukinnyi wabo ufite ikibazo.
Yagize ati“twari twabemereye ko ikirarane cy’ukwezi kwa 3 tugomba kukibahemba bitarenze ibyumweru 2 kandi ejo barayahawe, ibyo kwishyurwa ukwezi 4 kugeza mu kwa 8 twumvikanye ko abakinnyi batazabona umushahara kuko na bo ntabwo bakoreye ikipe bitewe na COVID-19. Natwe iyo baruwa yaradutunguye cyane kuko kugeza ubu uburyo abakinnyi bacu babayeho tubuzi, twebwe abakinnyi bacu tuzi uko babayeho, biriya bibazo kapiteni wa bo yagarageje ntabyo bafite.”
Jean Paul kandi akaba yasobanuye ko kugeza ubu mu bakinnyi ba Rayon Sports nta n’umwe bafitanye ikibazo kuko bamaze kwishyurwa ndetse n’abo basigayemo igice bamaze kubwirwa igihe bazishyurirwa asigaye.
Abakinnyi batunguwe n’ibaruwa ya Rugwiro Herve