Author: webrwanda

  • Hatashywe ubukarabiro bushya bwitezweho kugabanya indwara ziterwa n’umwanda mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika World Vision yatashye ubukarabiro bugezweho 49 bwashyizwe mu bitaro bitandukanye mu gihugu bwitezweho gutanga umusanzu mu guhangana na COVID-19 n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke.
  • Hagati yanjye na mama hagombaga gupfa umwe, aba ari we ugenda – Ibitaramenyekanye ku buzima bwa Fireman #rwanda #RwOT

    Uwimana Francis uzwi nka Fireman ni umusore w’imyaka 29 uherutse gufata icyemezo cyo gutera ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore. Iyo muganiriye umwanya munini akubwira inkuru ndende y’ubuzima bwe bwiganjemo inzira z’inzitane.
  • Wari uzi ko nta muntu n’umwe wihagije mu buzima? #rwanda #RwOT

    Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi (Abafilipi 2:4).

    Mu buzima bwa buri munsi, twese dukenera abandi ko batuba iruhande bakadukorera igikorwa cyo kuturwanirira, kuturinda, no kudufasha kuguma kumurongo mwiza. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi, adusaba gutekereza ku nyungu z’abandi, atari izacu gusa. Uyu murongo urwanya rwose umuco wacu wo kwizirikana ubwacu. Uyu munsi mu bihugu by’i Burengerazuba ibintu byose bikorwa umuntu yizengurukaho: ibyo akeneye, inyungu ze, ibyo yifuza n’ibyifuzo bye. Ariko Pawulo atwigisha guhangayikishwa n’abandi.

    Ufite umuntu ukwitayeho? Umuntu uguhangayikira akita ku mibereho yawe yo mu mwuka?

    Uzi ko ufite umwanzi ukomeye kurusha umutwe w’iterabwoba? Ufite umwanzi wihariye ushaka kugutsinda. Yitwa Satani. Ahora ashaka guteza ibibazo mu buzima bwawe, gusenya umubano wawe, no kukugirira nabi cyane ku buryo bwose bushoboka.

    Kuki ashaka kukugirira nabi? Kubera ko ashaka kugirira nabi Imana kandi kubera ko atabishoboye, yibasiye abana bayo. Ku bw’imbaraga zawe ntuzigera ugera ku ntsinzi ngo uneshe Satani. Ariko niba hari abandi bari mu ruhande rwawe bakagufasha, uzashobora gutsinda.

    Dore inama nziza ziboneka mu gitabo cy’Umubwiriza: “Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba” (Umubwiriza 4:12).

    Ese ufite umuntu ukwitayeho? Umuntu uguhagurukira akita kumibereho yawe y’umwuka? Ukeneye abantu bakuba hafi bakubwira bati: “Tuzabana nawe mugihe unyuze mubihe bitoroshye, Ntabwo tuzakwemerera gucika intege cyangwa kwiheba.”

    Kugira abantu bakuba hafi ni igisubizo cy’Imana kigufasha kwamagana gutsindwa. Ibi bivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza 4:10: “Kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano”. Ku rundi ruhande, uri wenyine ni we ugomba kugirirwa impuhwe, kuko aramutse aguye nta muntu wo kumwegura”.

    Mubyukuri dukeneye abandi bagendana natwe, bakorana natwe, bakatureberera ndetse bakadufasha kurwanya umwanzi Satani uhiga ubugingo bwacu ngo abujyane muri gehenomu.

    Ushobora kugerageza, ariko ntuzashobora kubaho ubuzima bwawe wenyine. Teza imbere umubano wawe n’abandi kandi wige gutekereza ku nyungu z’abahagaze i ruhande rwawe, aho kwita ku byawe gusa.

    Source: topchretien.com

    [email protected]
    http://dlvr.it/RfpNsd

  • Rwanda’s New US$40M Cement Plant To Address Shortages #rwanda #RwOT

    Cement scarcity in Rwanda might be an issue of the past after a new cement manufacturer, Prime Cement Limited commissioned its new state-of-the-art plant in Musanze, Northern Province.

    The plant’s maiden 500 tonnes were immediately whisked by distributors who were eagerly waiting for the cement to market. The factory received certification by Rwanda Standards Bureau and its cement is already available in most of the hardware stores across the country and is ready for delivery to construction sites.

    The US$40 million plants are part of the Milbridge Holding, a group of companies involved in manufacturing and distribution of construction materials in Angola, the United Arab Emirates, Rwanda and South Africa.

    The plant has come at a time when a number of construction projects were stalling due to shortage of supply on the local market. Rolf Anttila, the General Manager of Prime Cement, said that the plant will significantly reduce imported cement “with our own Made in Rwanda brand.”

    “This is the perfect time to go to market as projects have been experiencing delays because of lack of cement in the country, ” he told Taarifa on Tuesday afternoon. “We will continue to innovate as we also plan expansion to move from the current 600,000 tons per year to 1,200,000 tons per year in the next two years. This will not only allow us to satisfy the growing demand for cement in the country but also allow us to export to regional markets, ” the Swedish cement veteran said.

    Rwanda’s current cement demand stands at around 800,000 tons per year, while the country produces around 480,000 tons hence relying on imports to cover the production shortfall. Currently, importation has been made difficult due to the coronavirus pandemic. This has affected the progress of a number of construction projects.

    The company’s Commercial Manager, John Jovith Maridadi said, “Rwanda is in a construction boom. The need for quick and readily available cement has never been efficient, coupled with impeccable customer service and innovation. There is strength in each bag of Prime Cement – a strength that brings people together in varying forms. It could be family, friends, workmates – businesses- When we come together, we are stronger together.” Thus Prime Cement slogan- Stronger Together.

    Rwanda’s unique natural volcanic pozzolana is known all over the world to be among the best, coupled with world-class machinery and technology from Germany.

    “You are guaranteed a world-class cement for infrastructure projects that will last for generations. We are happy and ready to be part of Rwanda’s transformational journey. We are Better Together, with this we promise that together we will build better and stronger communities, ” Maridadi said.
    http://dlvr.it/RfpNtH

  • Kamonyi/Runda: Abahinduye ingo zabo utubari, abatwimuriye mu bigunda bahawe “Gasopo” #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa 31 Kanama 2020, mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, abaturage baganirijwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee, asaba buri wese kutirara no kudakerensa icyorezo cya Coronavirus. By’umwihariko, yihanangirije abacuruzi b’inzoga bahinduye ibigunda n’ingo zabo utubari kimwe n’ahandi bapimira mu buryo butemewe, babwiwe ko bahagurukiwe.

    Meya Tuyizere Thaddee, yabwiye buri wese mu bitabiriye iyi nama ko urugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus ari intambara nk’izindi zose, ko kurutsinda bisaba ubufatanye n’imbaraga za buri wese.

    Muri iyi nama, hagarutswe kuri amwe mu mazina benshi mu baturage ndetse na bamwe mu bayobozi bahurizaho, y’abantu bataritandukanya no gucuruza utubari muri ibi bihe, baba abazipimira ahasanzwe, ku gasozi no mu ngo. Gusa na none wumvaga hari aho bagera bagasa n’abababwa, ntibashake kwerura ngo bavuge amazina.

    Meya Tuyizere, yabwiye bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze kuva kuri ba Mutwarasibo, abo bakorana, Mudugudu na Komite kimwe n’abandi ko umuyobozi uzafatirwa muri ibi bikorwa kimwe n’uhishira ababikora wese ko atazihanganirwa.

    Tuyizere, yahaye gasopo uwo ariwe wese ukerensa iki cyorezo agashaka kungukira mu kwangiza no gushyira mu byago ubuzima bw’umunyarwanda. Yavuze ko ubuyobozi butazihanganira imikorere n’imigirire nk’iyo, asaba ko hejuru y’ibihano bisanzwe ku bafashwe bacuruza, banywekesha inzoga muri ibi bihe, ko n’akabari kazafungwa kuzageza Corona irangiye.

    Mwizerwa Rafiki, Gitifu w’Umurenge wa Runda yasabye abaturage kutanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, no kugenda bakaba intumwa kubandi.

    Buri muturage, yibukijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kukirinda abandi, yubahiriza kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune kandi kenshi, guhana intera nibura ya metero, no kubahiriza andi mabwiriza yose n’ingamba zo kwirinda harimo no kuba I saa moya z’ijoro zigomba gusanga buri wese iwe.

    Mayor Tuyizere Thaddee, yasabye buri wese gutanga amakuru y’uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’ingamba ndetse n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-abahinduye-ingo-zabo-utubari-abatwimuriye-mu-bigunda-bahawe-gasopo/

  • Hateguwe irushanwa ‘Capital talent competition’ rizahemba abanyempano mu kuririmba, kurapa no kubyina – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Capital Records yateguye irushanwa ryo kuririmba rizahemba abanyempano bahiga abandi mu kuririmba, kurapa no kubyina. Ni irushanwa ryiswe ‘Capital Talent competition’ rikaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere. Eric Rukundo umugabo wa Niyitegeka Yayeli wamamaye muri Kingdom of God Ministries, ni umwe mu bayobozi ba Capital Records.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9bd81feec115837e28bece2bb99e951602a55447f85dc685dfe551bf5ebc332c7ca755ed29c94ac3bc316836d5c523c3882ce0b569ebfaa412c77112ed59ee474a830a4df7e2e508c07fb339c41e2fcad205fefd561dbd345bc059fbe53887224d60e40dfc173fd3b34a

  • Sima ya Prime Cement ikorerwa ku butaka bw’u Rwanda yagejejwe ku isoko (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa Prime Cement Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda rwatangiye kugeza ku isoko sima yarwo mu rugendo rwo gufasha igihugu kuyihazaho.
  • Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Sénégal #rwanda #RwOT

    Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye muri gereza yo muri Sénégal, aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu.
  • Iraswa ry’umuturage wa Ngoma warenze ku bwabwiriza yo kwirinda Covid-19 ryakuruye impaka #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyamabanga w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yari yatangaje ko umusore witwa Nsengiyumva Evariste yari asanzwe yarananiranye, akaba ngo yararashwe n’umupolisi wamusanze mu kabari yanarengeje amasaha yagenwe, ngo akaba yarashatse kumurwanya.

    Polisi y’u Rwanda ariko yaje gutangaza mu masaha y’umugoroba ko irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa nyakwigendera. Polisi kuri twitter iti : “Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice ; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya #COVID- 19, Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze”.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba Polisi ko yatangaza amazina y’uwo mupolisi nk’uko itangaza ay’abandi bakekwaho ibyaha, kandi akazagezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa n’amategeko. Hari abakomeje kuvuga kandi ko umupolisi ufite imyitozo atari akwiye kurasa umuturage udafite intwaro kuko aba ashobora no kwirwanaho bitabaye ngombwa ko amurasa.
    http://dlvr.it/RflcQ3