Author: webrwanda
-
Kirehe: Abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yagonze moto #rwanda #RwOT
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Kirehe habereye impanuka y’imodoka nini yambukiranya imipaka yari iturutse muri Tanzania aho yagonze moto, abantu babiri bari bayiriho bose bahita bitaba Imana. -
Iterambere n’imiyoborere myiza mu mutima w’indirimbo Intore Tuyisenge yaririmbiye Akarere ka Karongi #rwanda #RwOT
Umuhanzi Tuyisenge Intore yongeye kuvuga imyato Akarere ka Karongi kari mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda mu ndirimbo yasubiyemo ivuga ku iterambere, ikanarata ubwiza bw’imisozi n’imiyoborere yako. -
The US will not join the WHO-linked global effort to develop a COVID-19 vaccine, WaPo reports #Rwanda #RwOT

The White House confirmed that it will not join a global effort to develop, manufacture and equitably distribute a COVID-19 vaccine, The Washington Post reports, in part because of the World Health Organization’s involvement. President Trump has criticized the organization over what he calls a “China-centric” approach to the pandemic.
Source : Twitter -
Kamonyi/Rukoma: Abantu 6 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, abantu batandatu barimo uwafatanywe ibiro 280 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta barafashwe.
Mu bikorwa bya Polisi byabaye kuri uyu wa mbere, Polisi yafashe uwitwa Tuyizere Jean Damascene apakiye imodoka ibiro 280 by’amabuye y’agaciro agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali. Yari ayatwaye mu modoka ifite ibirango RAC 705 I, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Aloys Bugingo yavuze ko Tuyizere yakoresheje amayeri yo gushyira ibyangombwa ku mabuye atabikwiye.
CIP Bugingo yagize ati “Tuyizere ubusanzwe ni umukozi wa sosiyete yitwa COMIKA ifite ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, ariko Tuyizere akagira ibindi birombe bitazwi yari abereye umuyobozi ku ruhande. Abashinzwe gutanga ibirango by’amabuye y’agaciro (TAGS) baje kubitanga muri sosiyete ya COMIKA,Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye yujuje ibyangombwa abishyira ku mabuye ye ari nayo yafashwe bwite”.
CIP Bugingo akomeza avuga ko ubwo hafatwaga ayo mabuye abapolisi bagiye kubaza ubuyobozi bwa sosiyete niba koko ayo mabuye ari aya sosiyete yabo, umuyobozi wa sosiyete arabihakana yemeza ko Tuyizere yafashe ibirango byagombaga kujya ku mabuye ya sosiyete yujuje ibyangombwa ajya kubishyira ku mabuye ye bwite.
Kuri uwo munsi kandi hafashwe umuturage witwa Njenyeri Gaspard w’imyaka 54, yafatanwe amabuye yo mu bwoko bwa Koluta afite ibiro 2.5, hanafashwe abandi bantu bane nabo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko.
CIP Bugingo ati “Muri uriya murenge wa Rukoma haba abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko benshi. Natwe turi mu bikorwa byo kubarwanya kandi ntituzahagarara, ubu twafatiye mu cyuho abiyita abahebyi barimo gucukura rwihishwa. Abafashwe ni Ntakirutimana Martin w’imyaka 19, Ndayahoze Emmanuel w’imyaka 30, Ngendeyukuri Edouard w’imyaka 29 na Tugirimana Joseph w’imyaka 43″.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yongeye gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ndetse no kwirinda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyijwe n’amategeko.
Yagize ati “Bariya bantu ibyo bakora binyuranyijwe n’amategeko, buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwafatiwemo Tuyizere butesha agaciro isoko ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda, byongeye bihombya abashoramari bafite ibyangombwa. Bariya bacukura rwihishwa bafite ibyago byinshi byo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima cyangwa bakahakura ubumuga”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, akomeza avuga ko Polisi itazahwema gukangurira abaturage kwirinda ibinyuranyijwe n’amategeko ariko abatazabyubahiriza bazajya bafatwa babihanirwe nk’uko birimo gukorwa ubu.
Abafashwe bose ndetse n’amabuye y’agaciro bafatanwe nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RfqJQk -
Humble yavuze ku itandukana rya Safi n’umugore we(VIDEO) #rwanda #RwOT

Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Manzi James uzwi nka Humble Jizzo, yavuze ko yataunguwe ndetse anababazwa n’uko Safi Madiba bahoze mu itsinda rimwe yatanukanye n’umugore we.
Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Judithe basezeranye imbere y’amategeko ndetse basezerana imbere y’Imana.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yerekeje muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, muri Kanama 2020 ni bwo Safi yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we.
Ubwo aba bombi bashakanaga, byavuzwe ko Safi ashatse umugore nta rukundo ruri hagati yabo ahubwo ari inzira yo kugira ngo abone uko ajya kuba muri Amerika.
Mu kiganiro na ISIMBI, Humble Jizzo yavuze ko yatunguwe no kumva ko Safi yatandukanye n’umugore we, n’aho ngo babaye barakoze ubukwe bakina baba baranakinishije abantu babwitabiriye.
Yagize ati“Safi n’ubwo twatandukanye, ninjye na we twari dushatse Nizzo ntabwo arashaka, buri muntu amenya ibye mu rushako, ariko njye ntabwo nabyiyumvishije, sinzi niba barafashe umwanya wo kumenyana ariko njye numvaga byari kuba byiza iyo baba bakiri kumwe, ntabwo nkeka ko bakinaga kuko babaye barakinaga baba baranakinishije abantu, ni ugukinisha imitima y’abantu babakunda na bo ubwabo.”
Safi Madiba ubu asigaye yibana mu nzu aho avuga ko yitegura gusohora indirimbo nshya, ni nyuma ya I love You imaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebye kuri YouTube.
Safi yamaze gutandukana n’umugore we
Humble Jizzo yababajwe n’uko Safi yatandukanye n’umugoreReba ikiganiro na Humble Jizzo
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/humble-yavuze-ku-itandukana-rya-safi-n-umugore-we-video
-
Tour De France Stage 5 Kicks Off Noon From Gap to Privas 183km #rwanda #RwOT
On Wednesday morning, riders will kick off at 12:20 (BST) pedalling from Gap for the next 183km until they cross a finish-line at Privas later in the evening. The weather is so far good and the mood is high with enthusiastic fans though terrified by Covid-19.
This part of France is partly cloudy today with general temperature of 17 degrees centigrade. Sunrise was seen at 7:06AM and is scheduled to set at 8:16PM. The humidity is almost 64% and riders will have to endure against a wind speed of 14km/h from South East. Visibility is about 10Km and atmospheric pressure of 1016mb.
In assessing this route, it is a gentle descent with only a couple of Category 4 climbs to break the rhythm of the sprinters.
However, the last of those climbs is 15km out from the finish and possibly presents the opportunity for a swashbuckling late breakaway attack, but few riders would be able to repel the peloton that would come barrelling at them thereafter, so it’s a day to stick to the obvious sprint contenders.

This part of France from Gap to Privas is renowned for the Mistral that blows north-to-south, and there’s a chance that things could be smashed asunder if it makes an appearance as the peloton turns west into the finish.
source https://taarifa.rw/tour-de-france-stage-5-kicks-off-noon-from-gap-to-privas-183km/
-
Bombi bafite imyaka 215, nibo ba mbere bakuze ku Isi babana nk’umugabo n’umugore #rwanda #RwOT
Julio Mora Tapia w’imyaka 110 y’amavuko n’umugore we Waldramina Quinteros ufite imyaka 104, bo mu gihugu cya Equateur, ni bo bantu bafite agahigo ko kuba babana bafite imyaka myinshi ku isi. -
FERWAFA yemeje ko ibiganiro na BRALIRWA na RBA nk’abaterankunga ba shampiyona bigeze kure #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryizeye ko mbere y’umwaka utaha w’imikino wa 2020/21 utangira, rizaba ryamaze kurangizanya n’abaterankunga bashya; uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). -
Kayonza: Abantu bataramenyekana bapfumuye inzu biba umwana w’imyaka itatu #rwanda #RwOT
Abantu bataramenyekana mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bapfumuye inzu y’umuturage bibamo umwana w’imyaka itatu. -
Amerika yemeje ko itazajya mu bufatanye bwo gushaka urukingo rwa COVID-19 #rwanda #RwOT
Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zitazigera zifatanya n’ibindi bihugu muri gahunda yo gukora no gukwirakwiza urukingo rwa Coronavirus, kuko zidashaka gushyirirwaho amabwiriza n’imiryango nka OMS.
