Author: webrwanda
-
Ngoma: Gitifu w’Akagari yatemwe mu mutwe n’abo yafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, gaherereye mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma yatemwe mu mutwe n’abaturage yasanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. -
Imibare y’abandura Coronavirus ikomeje kwiyongera mu Bufaransa #rwanda #RwOT
Mu minsi ibiri, u Bufaransa bwagize abantu barenga ibihumbi umunani banduye icyorezo cya Coronavirus bwikurikiranya, bituma iki gihugu gikomeza kuza mu bya mbere 20 ku Isi byibasiwe cyane no muri bitanu byugarijwe i Burayi. -
Abarayon batakambiye Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bamusaba ko yakuraho icyemezo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwafatiye umuryango wa Rayon Sports.
Tariki ya 7 Kanama 2020 ni bwo RGB yandikiye umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports bamumenyesha ko bahagaritse inzego zose za Rayon Sports harimo n’Inteko Rusange, ni mu rwego rwo kugira ngo uyu muryango ubanze uvugurure amategeko nshingiro y’uyu muryango hagire ibinozwamo, icyo gihe hasigaye hakora komite nyobozi y’ikipe gusa.
Mu ibaruwa yanditswe na Me Kabuye N. Jean mu izina ry’abanyamuryango nyakuri b’iyi kipe, bandikiye Perezida Kagame Paul bamutakambira ngo iki cyemezo cyafatiwe umuryango wa bo gikurweho maze bakore Inteko Rusange maze bakemure ibibazo birimo.
Yagaragaje ko nyuma yo kubona iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, tariki ya 27 Kanama 2020 bandikiye RGB bayisaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe kuko kitari gikwiye ariko ibabwira ko ari wo mwanzuro wafashwe utahinduka.
Muri iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports bibaza imikoranire iri hagati ya RGB n’umuvigizi w’umuryango wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ari we bafata nk’ishingiro ry’ikibazo cya byose, bibaza ni ba RGB ari yo yahawe ikiraka cyo gukorera Rayon Sports amategeko, ni ba RGB ari yo yasimbuye urwego rukuru(Inteko Rusange), ni ba RGB izakora ayo mategeko ikanayemeza …
Aba banyamuryango bakaba barasanze RGB yarivanze mu buzima bwite bw’Umuryango wa Rayon Sports ari yo mpamvu batakambira Perezida Kagame ngo abakurireho ibyo byemezo.
Ibaruwa yandikiwe Umukuru w’Igihugu
http://dlvr.it/Rg3nHX -
Minisitiri w’Ubutabera yahagurukiye ikibazo cy’imfungwa n’abakekwaho ibyaha baraswa bakicwa #rwanda #RwOT
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Minisitiri w’Ubutabera yagize ati : “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye. Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”
Ibi Minisitiri w’Ubutabera abitangaje nyuma y’uko muri iyi minsi hari abaturage barashwe bagapfa akenshi bafatiwe mu bikorwa byo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirus. Ibi abantu batandukanye bamaze iminsi bagaragaza ko bigayitse cyane.
Nko mu ijoro ryo ku Cyumweru, umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.
Mu ijoro ryo kuwa Kane, nabwo mu karere ka Gatsibo Polisi yarashe imfungwa ihita ipfa. Kuri uyu wa Gatanu nabwo mu murenge wa Kimisagara harashwe umuntu wari ufungiwe ku ishuri ribanza rya Kimisagara, bivugwa ko yashatse gutoroka inzego z’umutekano.
http://dlvr.it/Rg3J01 -
Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi biragoye kuba umuntu yamenya ko mugenzi we amukunda byukuri, ahanini bitewe nuko kutizerana ndetse no gucana inyuma bimaze gufata indi ntera, byagera kubigitsina gore bikaba akarusho uretse ko n’abigitsina gabo nabo atari shyashya.
Uyu munsi Ijabiro.com twabateguriye ibimenyetso byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore mukundana ko agukunda by’ukuri.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya popsugar.com kivuga ko gikurikije ibyo abagabo bakunze guhurizaho ku bimenyetso bagaragarizwa n’abakunzi babo, cyasanze umukobwa ukunda umugose cyangwa umugabo arangwa n’ibi bikurikira.
- Ntagusaba ibyo udafite: ni gacye uzabona umukobwa ukundana n’umuhungu ngo areke kujya amusaba amafaranga yaburi kanya, rimwe na rimwe adacyenewe cyane, cyangwa se abona utanabifite, rimwe na rimwe iyo unabibuze cyangwa ukabimwima bibaviramo gutandukana, gusa umukobwa ugukunda byukuri yirinda kuba yagusaba ibintu ahubwo akajya akugira inama yuko bicye ufite wabibyaza ibindi.
- Arakubaha akanakubahisha: Umukobwa ukunda umusore by’ukuri aramwubaha ndetse akanamwubahisha muri bagenzi be ndetse no muri rubanda, bitandukanye n’ibyateye ubungubu aho usanga umukobwa iyo atari kumwe n’umusore bakundana agenda amutaranga mu nshuti ze avuga intenge ze cyangwa amakosa ye.
- Akugirana Inama: Mu buzima tubamo bwa buri munsi dukenera inama z’abantu batandukanye byagera ku nama zuwo mukundana bikaba akarusho, gusa muri iyi minsi usanga abakobwa badakunze kugira inama zubaka abo bakundana nabo, zirimo izijyanye no kwiteganyiriza kuburyo bazabana hari icyo bafite (Umutungo), ahubwo ugasanga abakobwa bashishikariza abasore bakundana kubasohokana ahantu hahenze ndetse no kubaha ibya mirenge.
- Ntago agufuhira:Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko umukobwa utagufuhira aba atagukunda, nyama uko ni ukwibeshya kubera ko umuntu ugukunda ntago agufuhira, bitewe nuko aba yiyizeye ko ari wowe akunda gusa, bitandukanye n’ibyateye ubungubu usanga umukobwa afuhira umusore, akamubuza amahoro ngo aganira n’abandi bakobwa, kandi ugasanga abo bakobwa nta bintu bikomeye baba baganira.
Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina.
Ibi abagabo barabyanga ugasanga bavuga ko aba afite abandi aryamana nabo, nyama burya uwo mukobwa abikora atari ukukwanga cyangwa afite ahandi abikora, ahubwo ari ukugira ngo umubano wanyu ubashe kuramba ndetse unakomere, dore ko n’umunyarwanda yavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko rero iyo muryamanye mutarabana ushobora kumuhaga bikakuviramo kureka kumushaka.
Rero aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda itateganyijwe, bikunda kuviramo abasore kwanga abana ndetse n’urukundo rugahita rucyendera.
Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu? waduha igitekerezo ndetse n’inyunganizi yawe unyuze muri comments.
Share on:The post Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
-
Ibibanza 10 byiza bigurishwa i Nyamata kuri 2.500.000 #rwanda #RwOT

Ibibanza 10 byiza biri ahantu haze, inyamata aho bita kuri Arete,
buri kibanza gifite15/20 ,
buri kibanza gifite icyangombwa cyacyo cyihariye,
buri kibanza kiragurishwa 2,500,000 frw negociable.kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588
source http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ibibanza-10-byiza-bigurishwa-i-Nyamata-kuri-2-500-000
-
Amwe mu mafunguro abantu batitaho kandi afitiye akamaro kanini umubiri #rwanda #RwOT
Ugiye kubarura abantu barya imbuto, imboga rwatsi, banywa amazi, usanga ari bake cyane ku buryo usanga hari n’ababyirengagiza nkana. Nyamara, ubushakashatsi bugaragaza ko ari ingenzi mu buzima bwa muntu. -
Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru azagirana ikiganiro n’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kizagaruka ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu muri rusange. -
Silvio Berlusconi yajyanywe mu bitaro nyuma yo kwandura Coronavirus #rwanda #RwOT
Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ari mu bitaro mu mujyi wa Milan, aho arimo kwitabwaho nyuma y’uko bamusanzemo Coronavirus. -
Adrien Misigaro yasubije Neg G umushinja kubifotorezaho Iwawa ntasohoze ibyo yemeye #rwanda #RwOT
Muri Werurwe 2019 Adrien Misigaro yasuye abari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, yari ajyanwe no kubabwira ubutumwa bwiza bw’Imana no kubafasha kureka ibiyobyabwenge.

