Author: webrwanda

  • Bya bihe! Ku munsi nk’uyu amatara yaka Amavubi yanyagiye Seychelles 7-0(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize Amavubi y’u Rwanda asezereye Seychelles abona itike yo kujya mu matsinda yo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kuyitsinda ibitego 10-0.

    Ni urugendo rwatangiye tariki ya 5 Nzeri 2019 ubwo Amavubi yatsindiraga Seychelles muri Seychelles ibitego 3-0 bya Hakizimana Muhadjiri, Yannick Mukunzi na Kagere Meddie.

    Nyuma y’iminsi 5, tariki ya 10 Nzeri 2019(ku munsi nk’uyu), byari ibirori kuri Stade Regional ubwo Amavubi yari yakiriye Seychelles mu mukino wo kwishyura.

    Ni umukino wari utegerejwe na benshi bitewe n’intsinzi Amavubi yari yakuye hanze.

    Ni umukino wabaye ku isaha ya saa 18:00′ z’i Kigali mu Rwanda, abasore b’Amavubi bakaba bataratengushye abanyarwanda kuko baje kuyinyagira 7-0 maze bakomeza ku giteranyo cy’ibitego 10-0.

    Ibitego 2 bya Jacques Tuyisenge ku munota 29 na 34, 2 bya Kagere Meddie ku munota 28 na 51, 1 cya Djihad ku munota wa 17, 1 cya Mukunzi ku munota wa 57 na 1 cya Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 79 ni byo byatumye abanyarwanda iryo joro bataha baririmba bati'batsinde! batsinde!'

    11 bari bitabajwe kuri uyu mukino

    AMAVUBI: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques.

    Seychelles: Barra Romeo, Bacco Errol Olivier, Constance Adrian, Sourris Michel, Esther Stan, Sinon Keren, Vidot Sennky (c), Mothe Dean, Vioot Gerick, Labrosse Brandon na Franchette Brandon

    Mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Amavubi yaje kwisanga mu itsinda E kumwe na Uganda, Kenya na Mali

    Jacques Tuyisenge wari kapiteni kuri uyu mukino yatsinze ibitego 2

    Rutahizamu Meddie Kagere yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino

    Bizimana Djiahd umwe mu bakinnyi bigaragaje kuri uwo mukino

    Hakizimana Muhadjiri ni we watsinze igitego cya nyuma

    Yannick Mukunzi yatsinze igitego mu mukino ubanza n’uwo kwishyura

  • Hatangajwe abakobwa bahatanira ikamba rya Miss University Africa 2020 batarimo uhagarariye u Rwanda – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Abategura irushanwa rya Miss University Africa 2020 bamaze gutangaza urutonde rw'abakobwa bo mu bihugu 42 bazitabira iri rushanwa batarimo uhagarariye u Rwanda.
  • Coronavirus: Igeragezwa rya nyuma ry’urukingo rwa Kaminuza ya Oxford ryahagaritswe nyuma yo kwerekana ingaruka – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Igeragezwa rya nyuma ry’urukingo rwa coronavirus, rwakozwe n’uruganda rw’imiti AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ryabaye rihagaritswe nyuma yuko umwe mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rumugizeho ingaruka mbi
  • Ubu nibwo buryo 5 imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w'abashakanye. #rwanda #RwOT

    Mu mibanire myiza y'abashakanye, imibonano mpuzabitsina ni ingenzi cyane . Twavuga ko ahanini ari nayo nkingi ya mbere yubaka urugo tutirengagije ko ariko hari n'ibindi bituma umubano w'abashakanye umera neza.

    Uretse ko ituma abantu bibaruka ,bakororoka, imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy'umunezero, ituma abashakanye bagirana ubumwe kurushaho ndetse ikanatuma umuntu agira ubuzima bwiza nk'urubuga Elcrema rwandika ku mibanire arirwo dukesha iyi nkuru rubisobanura .

    Nubwo imibonano mpuzabitsina ifite byinshi kandi byiza izana hagati y'abashakanye,ititondewe ishobora kwangiza umubano w'umugabo n'umugore. Hari imiryango myinshi y'abashakanye ifite imibanire myiza bitewe n'ukoiki gikorwa gihabwa umwanya wacyo n'agaciro gikwiriye ariko hari n'ahandi umubano utameze neza ,ndetse usa n'uwasenyutse bitewe n'iyi ngingo yo gutera akabariro ku rugo.
    Ushobora kwibaza uti Ese ni gute imibonano mpuzabitsina yasenya umubano w'abashakanye?

    1.Iyo umwe mu bashakanye ahora asaba …

    Buri wese agira ubushake butandukanye n'ubwundi mu gukora imibonano mpuzabitsina. Hari uba wumva yabikora inshuro 2,undi 3,..ku munsi. Hakaba n'undi wakubwira ko 2 mu cyumweru aribyo akunda. Iyi mihindagurikire mudahuriyeho nk'abashakanye kandi murarana ku buriri bumwe, iyo mutayiganiriyeho yabasenyera.
    Abagabo nibo akenshi baba bumva akabariro ka buri munsi ari ingenzi.

    Guhora abisaba umugore we ,wenda kandi batanahuza ubushake bishobora guteza ikibazo. Ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo nicyo cyabasha gutuma umenya neza umufasha wawe, ukamenya n'uko umutwara.

    2.Iyo umwe mu bashakanye ahora yanga..

    Nubwo mudahuje ubushake ariko sibyo wakwitwaza ngo maze umugabo wawe ujye uhora umuteye umugongo buri joro. Kuba ukora akazi kakunaniza sibyo biguha uburenganzira bwo kwicisha umugore wawe imbeho buri joro. Iyo umwe mu bashakanye ahora yima mugenzi we umwanya wo guhuza urugwiro nabyo birasenya.

    3.Iyo akabariro katakirangwa mu rugo

    Impamvu zo kutabonana n'umugabo cyangwa umugore wawe zishobora kuba zihari kandi zumvikana. Ariko nanone twibukiranye ko mwese mwakuwe iwanyu (mu rugo rw'ababyeyi)n'ibibagoye ,ibigori byo mwarabihasize.

    Urugo rutakirangwamo ijoro ry'urukundo,ruba rugeze aharindimuka. Nayo ishobora kuba impamvu yo kuzamba k'umubano wanyu ,urukundo mwari mufitanye rukagenda rukonja . Iyo bimeze gutya nibwo mu rugo rwanyu hahora intonganya zidashira, kutizerana, uburakari , kugabanuka kw'amarangamutima mwagiriranaga hagati yanyu,..

    4.Gutegera uwo mwashakanye ku mibonano mpuzabitsina

    Iyi ngingo ireba abagore cyane. Umugore akaba aho akumva ko agomba gutegera umugabo we mu buriri. Niba umusabye kumupfumbata undi na we akaba abonye umwanya wo kumusaba ibyo ashaka, kumucyurira cyangwa kumubwira amakosa ye,..Mbese bikaba nko mu rukiko cyangwa aho basabira imbabazi.
    Ibi bituma umugabo agenda ahurwa iki gikorwa. Gucana inyuma bigatangira guhabwa umwanya kandi biturutse ku kutamenya .

    5.Iyo umwe mu bashakanye ashaka kuyobora igikorwa

    Hari igihe umwe mu bashakanye(umugabo cyangwa umugore)aba yumva yayobora ndetse agategeka uko igikorwa kigomba kugenda. Iyo abantu bari mu rukundo, biba byiza iyo ntawifashe nk'umuyobozi. Byangiza urukundo/umubano. Ni umwanya wo kugaragarizanya amarangamutima. Ntiwahatira rero umuntu uburyo agomba kubigenza.

    Gutera akabariro nabyo ni uko. Kwigishanya no guharanira ibyishimo bya mwembi nibyo by'ingenzi. Iyo umwe ashatse kuzana amategeko ye , ntakiba kigikozwe.
    Imibonano mpuzaitsina ni igikorwa gikwiriye kwitonderwa naho ubundi yakwangiza umubano w'abashakanye. Iyo bitagenda neza, nkuko ikiganiro ariho havugirwa byose, nabwo muba mugomba kubiganiraho nta mbereka cyangwa kwishishanya.
    Kujya gushakira umunezero hanze kandi usize umugabo/umugore mwashakanye kubana akaramata sibyo bikemura ikibazo. Ni ubugwari.

    Kugisha inama kuri uru rubuga, wohereza ikibazo cyawe kuri email:[email protected].Umwirondoro wawe ugirwa ibanga%.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Ubu nibwo buryo 5 imibonano mpuzabitsina ishobora kwangiza umubano w’abashakanye. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

  • Guhora wihana,urufunguzo rwo kubaho mu mbaraga #rwanda #RwOT

    Niba warigeze guhindura imitekerereze yawe ku kintu runaka ukabona umusaruro mwiza, noneho tekereza uko wakumva impinduka mu buzima bwawe bwo mu mwuka uramutse ushyize mu bikorwa ihame ry’ingenzi muri Bibiliya , ugahorana umunezero wo mugakiza! 'kwihana’.

    Kwihana ni iki?

    Kwihana bisobanura guhindura icyerekezo, gukosora ibitagenda neza mu mibanire yacu n’Imana. Bitangirana n’icyemezo cyo kuva mu byaha no kwiyegurira ubwami bwa Yesu Kristo. Ibi kandi ni ingenzi cyane ku bantu bose bifuza kwiyegereza Umwami Yesu no kugendana na we buri munsi.

    Impamvu y’ibyo ni ukubera ko umuntu wese yavutse afite kamere y’icyaha, kamere yigaragariza mu bikorwa by’icyaha. Iki cyaha kirema urusika hagati yacu n’Imana kandi imbaraga zacu ntizabasha gukuraho urwo rusika (Abaroma 3:23, 6:23) Kuba umukristo yagwa mu cyaha ntabwo byagombye kuba iherezo rye , ngo yumve ko birangiye atakaze ibyiriniro. Mu by’ukuri, Imana yita ku bitubaho byose mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri byo harimo n’ibyaha byacu, kugira ngo itwegereze Kristo Yesu (Yohana 6:44, 45; 14: 6; Abaroma 8:28, 29).

    N’ubwo waba warakoze icyaha gikomeye gute, menya ko Imana yaharuye inzira binyuze mu Mwana wayo, Yesu Kristo. Urupfu rwe ku musaraba no kuzuka, kunesha biraguha imigisha yose y’Imana, harimo n’imbabazi. Icyo ugomba gukora ni ukwihana ugahindukira, ukagarukira Yesu (Ibyakozwe 3:19)

    Ibi nibyo Bibiliya yita “kuvuka ubwa kabiri” kubw’Umwuka w’Imana (Yohana 3: 3,5). Twinjira mu kuvuka ubwakabiri twihana ibyaha byacu, twiyegurira Yesu nk’Umukiza n’Umwami w’ubugingo bwacu, kandi twizera ko atubabarira kandi akatwezaho ibyaha byose (Abaroma 3:23; 10:13; 1Yohana 1) : 8,9; Yohana 1:12).

    Mu rugendo rwawe buri munsi

    Kwihana ni urufunguzo rwo gukura buri munsi mu mibanire yacu na Kristo. Ni ukubera ko ubuzima bwa gikristo ari urugendo, ntabwo twatunganyijwe rimwe gusa ngo bibe birangiye. Mu buzima bwacu bwose, tuzahangana n’ingeso z’icyaha no kwikunda kwa kamere yacu . Inzira imwe rukumbi yo gutsinda iyi ntambara y’icyaha kandi izakomeza kutubaho ni ukwihana buri kanya, buri munsi aho turi hose.

    Imyitwarire n’ibikorwa bimwe na biwe bigaragaza ko ibiba muri kamere yacu ari icyaha, nibyo Bibiliya yita “imirimo ya kamere” : gusambana, gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, gusenga ibishushanyo ,kuroga no kwangana, gutongana n’ishyari n’umujinya, amahane no kwitandukanya, kwirema ibice no kugomanwa , gusinda n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Mwene iyi mirimo ya kamere iyo umuntu atayihannye apfa mu buryo bw’umwuka, bivamo kubura ubugingo buhoraho .

    Bibiliya ivuga ko uwo nta mugabane aba afite mu bwami bw’Ijuru. (Gal. 5: 19-21; Yakobo 1:15).

    Impamvu kandi abakristo babura kwizera nabyo bituruka mu muzi w’inzitizi z’icyaha. (Abaroma 14:23; 1Yohana 5:17, Yakobo 4:17). Guhangayika, gushidikanya, ubwoba, gusharirirana, kwiheba, ubwibone, inzika n’umujinya byose bifite inkomoko mu byaha. Kandi, ikintu cyose gifata umwanya mu buzima bw’umukristo kitari ukwiringira Uwiteka nabyo ni icyaha biba bigomba kwihanwa.

    Gira kwizera ko niwihana ubabarirwa

    Niba hari icyaha cyakwizingiyeho kikakubata, kwihana birasa nk’aho bikugoye. Ariko tekereza ko Bibiliya ivuga ngo “ineza y’Imana ikureherereza mu kwihana” (Abaroma 2: 4). Undi murongo utumenyesha ko Imana itegereje yihanganye ko twihana (2 Petero 3 : 9).

    So wo mwijuru ntabwo ashakisha uburyo bwo kuguhana. Nibyo, Imana irahana ariko iranakiranuka, ni Data wuje urukundo ushakisha igiceri cyatakaye cyangwa intama yazimiye. Yiteguye gusiga 99 mu rwuri rutekanye kugira ngo agarure iyazimiye.

    Ikimenyetso kitugaragariza ishusho y’urukundo rw’Imana ni umugani w’umwana w’ikirara. Umwana wamaze guhindura imitekerereze maze yigira inama yo gusubira iwabo. Bibiliya iravuga iti: “agituruka kure , se aramubona aramubabarira, ariruka aramuhobera, aramusoma” (Luka 15:20). Nguyu umutima w’Imana kuri wowe iyo uza kuri yo wihana.

    Mu gihe usenga wihana zirikana ko:

    Imana yihanganye itegereje kandi itegeye amaboko abahungu n’abakobwa bayo ko bayigarukira. Byose bisaba kwicisha bugufi ku ruhande rwacu no kwizera ko Imana Data yuje urukundo izumva kwinginga kwacu no kutwezaho ibyaha byacu. Fata akanya nonaha wihanira kureka no guhindura imitekerereze yawe, hanyuma uzibukire ibintu byose bigutandukanya n’Imana hamwe n’inshuti mbi.

    Maze uvuge uti “Data, ndizera ko unkunda. Ijambo ryawe rivuga ko kwihangana kwawe n’ubugwaneza ari byo bintera kwihana. Nanjye rero nje aho uri nciye bugufi, kandi rwose ndemera ibyaha byanjye. Ndagushimiye ko umbabariye kubw ‘amaraso ya Yesu, rwose nsabye kwezwa bundi bushya mu mubiri wanjye, ubugingo bwanjye n’umwuka wanjye. Unyigishe kugendere imbere yawe nkiranuka , kandi ndusheho kwezwa nawe buri munsi. Mu izina rya Yesu. Amen!. “

    Tugomba kwizera Yesu Kristo ko atubabarira ibyaha byacu kandi tukiyemeza kumwumvira ubuzima bwacu bwose. Iyi niyo nzira yonyine dushobora kumenyamo Imana kandi tukongera kugarurirwa amahoro yacu yo mu mutima n’umunezero w’agakiza.

    Bibiliya iravuga iti' Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa. Kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka , kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa' (Abaroma 10: 9-10)

    Source: CBNNews

    [email protected]

  • Umwunganizi wa Nelson Mandela, umukangurambaga urwanya ivanguramoko George Bizos yitabye Imana afite imyaka 92 #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Afurika y'epfo, wamenyekanye cyane mu kunganira Nelson Mandela mu mategeko, yapfuye ku myaka 92.

    Nyuma yo kunganira zimwe mu mpirimbanyi zizwi cyane muri politike muri icyo gihugu mu gihe cy'ubutegetsi bw'abazungu bw'ivangura n'iheza buzwi nka 'apartheid', Bwana Bizos yabaye umwe mu bateguye itegekonshinga rishya ry'Afurika y'epfo.

    Perezida Cyril Ramaphosa ni we watangaje inkuru y'urupfu rwe, avuga ko Bwana Bizos 'yagize uruhare runini cyane muri demokarasi yacu'.

    Umuryango we wavuze ko 'yapfuye mu mahoro ari iwe mu rugo azize urupfu rusanzwe'.

    Perezida Ramaphosa, uri mu ba mbere bagarutse ku byaranze ubuzima bwa Bwana Bizos, yavuze ko yari afite 'mu mutwe hatekereza neza mu rwego rw'amategeko', avuga ko urupfu rwe ari 'akababaro gakomeye kuri twe nk'igihugu'.

    Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko 'ikindi gihangange mu mateka y'Afurika y'epfo no mu guharanira ubutabera ku isi gitabarutse'.

    Ni uwuhe mubano yari afitanye na Mandela?

    George Bizos azwi cyane kubera akazi yakoreye Nelson Mandela.

    Bamenyanye ubwo bombi bigaga amategeko i Johannesburg, nuko nyuma Bwana Bizos aza kuburanira iyi nshuti ye n'abandi bantu bakomeye batandukanye barwanyaga 'apartheid'.

    Ni umwe mu banyamategeko baburaniye Mandela mu rubanza yaregwagamo ubugambanyi rwatangiye mu mwaka wa 1956.

    Yanaburaniye Mandela mu rubanza rwiswe 'Rivonia Trial', ubwo Mandela n'izindi mpirimbanyi zarwanyaga 'apartheid' bakatirwaga gufungwa burundu mu 1964 baregwa gushaka guhirika leta y'ubutegetsi bwa 'apartheid'.

    Byemezwa ko Bwana Bizos ari we wongeye amagambo 'bibaye ngombwa' mu ijambo (imbwirwaruhame) rya Mandela ryamamaye yavuze mu rubanza rwe aho yavuze ko yiteguye gupfa.

    Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko Bwana Bizos yagize 'uruhare rukomeye… haba mu mwuga ndetse no mu kuba inshuti y'umuryango' mu myaka Mandela yamaze afunzwe.

    Mu gitabo kivuga ku buzima bwe kitwa 'Long Walk to Freedom' (urugendo rurerure rugana ku bwisanzure), Mandela avuga ko Bwana Bizos ari 'umugabo wahuzaga kamere yo kumva akababaro k'abandi no kugira mu mutwe hatekereza neza'.

    Mandela Foundation yavuze ko ubucuti bw'abo bagabo 'bwamaze imyaka irenga mirongo irindwi kandi bwabaye ubwa gitwari'.

    Uwo muryango wongeyeho uti: 'Mu myaka ya nyuma y'ubuzima bwa Mandela, akenshi babaga bari kumwe, baganira, biyibutsa ibya kera, cyangwa batembera mu modoka bajya gusura, ahantu h'ingenzi mu buzima banyuzemo'.

    George Bizos yamenyekanye cyane kubera kunganira Nelson Mandela mu manza

    Ni iki kindi tumuziho?

    George Bizos yavukiye mu Bugereki ariko ajya muri Afurika y'epfo afite imyaka 13 ari impunzi ahunze intambara ya kabiri y'isi.

    Mbere yo kwerekeza muri Afurika y'epfo, we na se bafashije abasirikare barindwi ba New Zealand (Nouvelle-Zélande) guhunga Ubugereki bwari bwigaruriwe n'ingabo z'Ubudage.

    Yamaze igihe kirekire yarataye ishuri ahubwo akora mu iduka ry'ibicuruzwa byo mu Bugereki, nyuma yo kugera i Johannesburg nta Cyongereza azi.

    Nyuma yaje kwiga amategeko kuri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y'epfo, mbere yuko yemerwa mu rugaga rw'abunganizi mu mategeko rw'i Johannesburg.

    Ubwo ubutegetsi bw'ivanguramoko n'iheza bwa ba nyamucye b'abazungu bwa 'apartheid' bwari burangiye, Bwana Bizos yafashije mu kwandika itegekonshinga rishya ry'Afurika y'epfo.

    Mu kanama kagamije kugera ku kuri n'ubwiyunge, yanunganiye mu mategeko imiryango y'impirimbanyi zarwanyije 'apartheid' zishwe muri icyo gihe.

    Muri rumwe mu manza za nyuma zikomeye yaburanye, yatumye leta iriha impozamarira imiryango y'abacukuzi 34 b'amabuye y'agaciro bishwe barashwe na polisi y'Afurika y'epfo mu 2012 bigaragambiriza imishahara, mu bwicanyi bw'i Marikana.

    Yarishuti ikomeye ya Mandela

    BBC

  • Un autre contingent de 507 réfugiés burundais rapatriés de Mahama (Rwanda) #rwanda #RwOT

    Un long convoi de 18 gros bus s’étendait ce matin tout le long de ce camp de Mahama qui héberge plus de 70.000 burundais. Il est situé en District de Lirehe, au sud Est du Rwanda.

    Certains rapatriés interrogés disent que ce périple est entouré de beaucoup de conditions hygiéniques pour éviter que tout soit fait tout en se protégeant de toute propagation du Coronavirus.

    “Sachant que nous sommes candidats au rapatriement, nous avons passé la nuit dans un Groupe scolaire du voisinage du Camp, Groupe Scolaire Sattellite. Le matin, il nous a été distribué notre petit déjeuner après quoi nous nous sommes lavés soigneusement avant d’embarquer dans les véhicules pour la frontière rwando burundaise de Nemba dans le Bugesera”, a confié au Umuseke.rw un rapatrié montrant que les autorités rwandaises évitent dans le détail près tout ce qui peut faire que le candidat au rapatriement emporte le virus vers son pays natal.

    Ce mouvement de rapatriement volontaire des Barundi a toujours été souhaité en vain par les congolais rwandophones peuplant les camps de Kiziba (Ouest) et de Gihembe (Nord du rwanda). Au moment où les Barundi réfugiés au Rwanda sont estimés à 72.000, les Congolais rwandophones sont de l’ordre de 77.000.

    Ils espèrent qu’avec le Sommet des Grands Lacs de Goma annoncé par le Président congolais Félix Tshisekedi, leur rapatriement sera discuté et mis à exécution. Leur exil aura duré plus de 26 ans.

    IGIHE

  • AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU #rwanda #RwOT

     

    By Uwineza Vanessa

    Nasibu Abdul Juma Issack umunyamuziki w’icyamamare hano muri Africa ndetse no ku isi hose wamenyekanye nka Diamond Platnumz wakunze kuvugwa murukundo n’abakobwa benshi batandukanye biganjemo abo muri aka karere u Rwanda narwo ruhereyemo biravugwa ko yaba yaramaze gutanga inkwano ndetse imihango yo gukora ubukwe bwe n’umunyarwandakazi imyiteguro igeze kure.

    Diamond agiye gukora ubukwe

    nkuko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com nuko nyuma yamezi asaga atandatu uyu muhanzi atandukanye nuwari umukunzi we tanasha Donna ndetse akaba yaratandukanye nawe nyuma yuko babyaranye umwana umwe biravuga ko uyu mugabo arimbanyije imyiteguro yo gushaka undi mugore ndetse yewe akaba azaba ari umunyarwandakazi nubwo amazina ye nyakuri atari yatangazwa.

    inyarwanda ikomeza ivuga ko ubwo mukwezi gushize kwa karindwi Diamond yari mugitaramo yakoreye dodoma muri tanzania  nubundi yaganirije abari aho ndetse abatangariza ko umukunzi ahari ndetse yewe ko nimyiteguro ayigeze kure vuba agombva kubatumira nanone dore ko ubukwe bwo si ubwambere yaba abukoze.

    Subwambere yaba akoze ubukwe

    ibindi binyamakuru kandi byo muri aka karere dutuyemo byanditse bivuga ko ubu bukwe butari mu magambo gusa ndetse ko uyu mugabo yaba agiye kurushinga n’umunyarwandakazi ndetse yewe unaturuka mu muryango ukomeye nko tubikesha inyarwanda.com

    ibinyamakuru bikomeza bishimangira kandi ko ushinzwe gutegura ibiori muri WASAFI kazimoto Hellen ndetse nuwahoze ahagarariye polisi ya dar es salaam paul Makondo aribo bari gutegura ubu bukwe.

    ibi kandi bishimangirwa namagambo Diamond ubwe yitangarije ubwo yavugaga ko azizihiza isabukuru y’imyaka 31 n’umwe afite umugore  ibi bibaye ari ukuri byaba bisobanuye ko atazarenza ukwezi kwa cyenda adakoze ubukwe kuko isabukuru ye izaba tariki ya 02 z’ukwezi kwa cumi (ukwakira).

    Mbabazi Shadia  ariwe shaddyboo niwe byakunze kuvugwa ko yaba ariwe mukunzi mushya wa Diamond platnumz ibi bikaba byarashingirwaga kumubano wakunze kugaragara hagati yabo bombi haba mugihe uyu muhanzi yazaga mu Rwanda ndeste no mungendo shaddyboo yagiye agirirra mugihugu cya Tanzania.

    shaddyboo yakunze kugaragaza umubano hagati ye na diamond

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

      40 total views,  40 views today

    The post AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

  • Umukobwa wiyemeje kumara icyumweru mu buvumo yinginga Imana bamusanzemo yarapfuye:INKURU>> #rwanda #RwOT

     

    By Uwineza Vanessa

    Umukobwa w’imyaka 31 bamusanze mu buvumo yarapfuye nyuma yo kuva mu rugo avuga ko agiye kumara icyumweru yinginga Imana.

    Ukuyemuye Jeannette yari waturutse mu Mujyi wa Kigali, yasanzwe mu buvumo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana yapfiriyemo, nyuma yo kumaramo icyumweru atarya, atanywa, ahubwo asenga.

    Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse kuri uyu Gatandatu mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi, mu gihe kuhasengera byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Umwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzige aho ubu buvumo buherereye, aho nyakwigendera yaraye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’uko yerekeza muri ubwo buvumo, avuga ko uyu mukobwa yamubwiye ko ashaka kumara icyumweru cyose asenga, yinginga Imana.

    Ku wa Gatanu ngo icyumweru cyarashize, undi ategereza ko wa mukobwa agaruka araheba, ahitamo kujya kumureba. Agezeyo yahasanze umurambo, yarapfiriyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri, Muhinda Augustin, yatangaje ko ubu buvumo bari barabuhagaritse nta muntu wemerewe kubujyamo, ariko uwo mukobwa yabaciye mu rihumye yinjiramo, amaramo icyumweru.

    Ati “Twabimenye ejo duhamagawe n’umudamu utuye Nzige, uriya mukobwa yabanje kuraraho mbere yo kujya mu buvumo, yari yamubwiye ko azamaramo icyumweru, kirangiye ntiyamubona, aje kureba asanga yapfuye, nibwo yatabaje inzego zose, tujyayo dusanga yapfuye.”

    Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu babimenya, uwo mukobwa yari amazemo icyumweru cyose atarya, atanywa.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage gusengera mu ngo zabo kuko nabwo Imana yabumva, batarindiriye kujya mu buvumo.

    Ati “Gusenga ntabwo ari ukujya mu buvumo, Imana iri ahantu hose, umuntu wese ashobora no gusengera iwe mu rugo Imana ikamwumva, si ngombwa ko ajya ahantu hashobora kwangiza ubuzima bwe, cyane cyane nka hariya Samatare.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubwo buvumo bafashe icyemezo cyo kuhashyira abarinzi ku manywa na nijoro, mu rwego rwo kuharinda abaturage.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma, mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo bawushyingure.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

  • Rwamagana: Umugore yacakiye igitsina cy'umugabo aragikomeretsa amuziza kutamuhaza mu buriri #rwanda #RwOT

    Ni mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana aho umugore nyuma yo gushinja umugabo we kutamuhaza bageze mu buriri yahisemo gufata igitsina cy'uyu mugabo akagikomeretsa nyuma y'aho bombi bari bamaze gutongana bavuye mu kabari. Abana babo basaba ubuyobozi kureba aho bashyira Mama wabo akigishwa indangagaciro zikwiye kuko ngo ingeso ze zitabubahisha.

    Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n'umugore yishakiye, avuga ko nyuma yo gukomeretswa abana be bari aho aribo bamujyanye kwa muganga bakamupfuka. Avuga kandi ko adashobora kujyana umugore we mu nkiko ngo amurege.

    Umwana w'umukobwa wo muri uru rugo, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko byose byatangiye Nyina acyurira Se ko mu buriri ntacyo amumarira, ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho anatangira kwerura ko aca inyuma Se kuko ntacyo amumariye mu buriri.

    Uyu mwana w'umukobwa, avuga ko ikosa rifite Mama we ufite ingeso zo guca inyuma Papa we, akajya mu bandi bagabo. Avuga ko Mama we yivugiye ko azajya agenda agasambana n'uwo musambane we hanyuma akagaruka mu rugo umugabo we bwite agahaha, kuko ibyo mu buriri byamunaniye.

    Uyu mugabo, avuga ko adashobora gufungisha umugore we ngo kuko bafitanye abana benshi bagikeneye kurerwa kandi bose bakiri bato ( bafitanye abana barindwi). Avuga ko iby'uko umugore we amuca inyuma yabimenyereye, ko yamaze kwiyakira kuko bimaze igihe, gusa ngo ikimutera ikibazo gikomeye ni uko uyu mugore amara kumuca inyuma akaza no kubyigamba imbere y'abana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide avuga ko nyuma y'aya mahano bagiye kwegera uyu muryango bakawuganiriza, bakamenya imvo n'imvano, bagasaba umugabo gutanga ikirego cya se akababarira umugore we bakiyunga. Amakuru avuga kandi ko mu gitondo ibi byaraye bibaye hari abagiye kubunga ariko umugore akabyanga, aho yahise yigira kwicururiza ngo kuko yumvaga ko ibyo yakoze nta kibazo kirimo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com