Author: webrwanda

  • Ikipe yo mu Budage yatsinzwe ibitego 37-0 kubera kubahiriza intera hagati y’umukinnyi n’uwo bahanganye #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga mu Budage yatsinzwe ibitego 37-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, aho yakinaga na SV Holdenstedt II, kubera kubahiriza gusiga intera hagati y’umukinnyi n’uwo bahanganye nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/ikipe-yo-mu-budage-yatsinzwe-ibitego-37-0-kubera-kubahiriza-intera-hagati-y

  • Inama yagombaga guhuza ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari yongeye gusubikwa kubera coronavirus #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya RDC yatangaje ko inama yagombaga guhuriza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Angola na RDC mu mujyi wa Goma ku wa 20 Nzeri 2020 yasubitswe, hagaragazwa covid-19 nk’imbogamizi.

    source https://igihe.com/amakuru/article/inama-yagombaga-guhuza-ibihugu-byo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari-yongeye-gusubikwa

  • Icyo APR FC ivuga ku bihano yafatiye Bukuru, ibyo guhindura Umunyamabanga Mukuru no kugura Kagere Meddie #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa APR FC; Maj Gen Mubaraka Muganga yavuze ko Bukuru Christophe wahagaritswe muri iyi kipe kubera imyitwarire mibi atarafatirwa umwanzuro nubwo yasabye imbabazi ndetse akanazisabirwa n’umubyeyi we; Rwabarinda Omar uherutse kwitaba Imana.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/icyo-apr-fc-ivuga-ku-bihano-yafatiye-bukuru-ibyo-guhindura-umunyamabanga-mukuru

  • Muhanga: Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga igiye kubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK
    Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK

    Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwanzuye ko iyi hoteli izaba ifite inyenyeri eshanu izubakwa mu Murenge wa Shyogwe haruguru y’igishanga cya Rugeramigozi, nyuma yo kwimurirwa ikibanza bimaze kugaragara ko icyari cyarateganyijwe kitakijyanye n’urugero rw’amahotel y’icyitegererezo.

    Mu mwaka wa 2003 ubwo Perezida wa Repubulika Kagame yasuraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yagiranye ibiganiro n’abikorera baho bemeranya kubaka hoteli y’icyitegererezo, yajya yakira abahagana ndetse anemera gutanga miliyoni 10frw icyo gihe ngo hoteli yubakwe.

    Icyo gihe haguzwe ikibanza mu Murenge wa Nyamabuye mu mpinga y’agasozi ka Binunga maze abaturage barimurwa, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya inzego zitandukanye ntizahwemye kwibutsa kubaka iyo hoteli ariko birananirana, kugeza n’ubwo ikibanza cyayo cyubatswemo ibigega by’amazi.

    Inzego zitandukanye kandi zakomeje gusaba ko ibyo bigega bisenywa ikibanza kigakoreshwa ibyo cyari kigenewe ntibyakorwa, mu mwaka ushize akaba ari bwo hafashwe umwanzuro wo kwimurira iyo hoteli mu Murenge wa Shyogwe, mu kindi kibanza kinini ugeraranyije na hoteli y’inyenyeri eshanu nk’uko abayobozi batandukanye n’ubundi bagiye babifataho imyanzuro.

    Ni iki cyatumye hoteli itubakwa?

    Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by
    Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by’amazi

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakomeje gusobanura ko impamvu nyamukuru yatumye hoteli yatewe inkunga na Perezida Kagame itubakwa, byaturutse ku mihindagurikire y’imiterere y’inzego z’ubuyobozi ubwo icyari Perefegitura ya Gitarama yavanwagaho, ndetse n’uturere tuyigize tugahinduka.

    Gitarama yahise iba Muhanga, maze Uturere twa Ruhango na Kamonyi twari tuyigize na two tugira ubwigenge n’ingengo zatwo z’imari, bituma ikibanza cyari kimaze kugurwa gisigara mu maboko y’Akarere ka Muhanga gusa.

    Hakomeje gukorwa ibiganiro ngo utwo turere n’ubundi dukusanye amafaranga twubake iyo hoteli birananirana ndetse n’abikorera birabananira, ariko inzego zasuraga ahagombaga kubakwa iyo hoteli zikanenga uko abayobozi bitwaye mu kibazo.

    Urugero ni nko muri Werurwe 2016, ubwo hamurikwaga raporo ku ngendo abadepite bakoreye mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi icyenda mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu, bakanenga uburyo iyo hoteli itubakwa ndetse bigafatwa nk’agasuzuguro ku Mukuru w’Igihugu.

    Ikibanza cyarahinduwe Guverineri Kayitesi ahabwa inshingano zo kubakisha iyo hoteli

    Nyuma y’uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikomeje kwibutsa ibyo kubaka hoteli isa n’iyananiranye, hafashwe umwanzu wo kuyimurira mu kindi kibanza cy’akarere giherereye mu Murenge wa Shyogwe.

    Habaye gusura icyo kibanza no gukora inama nyinshi kugeza n’ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yahererekanyaga ububasha na Guverineri wari ucyuye igihe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo yasabwe kuzubaka iyo hoteli.

    Guverineri Kayitesi avuga ko ikigo kizakora inyigo n’igishushanyo cy’inyubako ya hoteli cyamaze kuboneka kandi cyatangiye imirimo nyuma hakazatangira gushyira mu bikorwa, ariko igihe ntarengwa cyo gutangira imirimo kikaba kitaratangazwa.

    Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame
    Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame

    Agira ati “Amakuru agezweho kuri iyi hoteli ni uko Kompanyi igomba gukora inyingo n’igishushanyo mbonera cya hoteli yabonetse kandi imirimo ikaba yaranatangiye”.

    RMK Resort Hotel niyuzura izaba ibaye hoteli ya gatatu mu Mujyi wa Muhanga, ikaba yakunganira izisanzwe mu kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari, kuko hari bimwe mu bikorwa bitarabasha kuhabera ahanini bigaterwa n’imbogamizi zo kwakira abashyitsi.

    Urugero ni nk’amasiganwa ya Tour du Rwanda ku magare aho byagaragaye ko Muhanga idafite ibikorwa remezo bihagije ngo icumbikire abaryitabira uko bakabaye nk’uko biteganywa n’imitegurire y’irushanwa.

    Uturere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga ni two tugiye gushora muri iyi hoteli, ndetse n’abikorera muri utwo turere bakaba basabwa kwitegura gushoramo imari.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hoteli-yari-imaze-imyaka-17-mu-mushinga-igiye-kubakwa

  • Facebook igiye gufungura ishami i Lagos muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook cyatangaje ko umwaka utaha kizafungura ishami ryacyo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/facebook-igiye-gufungura-ishami-i-lagos-muri-nigeria

  • Remembering World's Greatest Electric Guitarist 'Jimi' Hendrix #rwanda #RwOT

    Late 1960s were good happy times, the electric guitar ruled the sounds in night clubs and large audience live performances.

    With a sleek 5-inch afro hair, bell bottom pants and platform shoes while strapped with an electric guitar, left-handed 'Jimi' Hendrix always walked to the stage before 1960's happy fans ready to party.

    Born James Marshall 'Jimi' Hendrix was an American musician, singer, and songwriter and widely regarded as one of the most influential electric guitarists in the history of popular music, and one of the most celebrated musicians of the 20th century.

    In his book 'Stone Free' American music journalist Jas Obrecht recounts how French paper Eure Éclair described Hendrix as: 'a singer-guitarist with bushy hair, an unpleasant cocktail of James Brown and Chuck Berry, who did a 15-minute contortionist act on stage and played the guitar with his teeth'.

    With his innovative style and extreme performances, he revolutionized rock music like no other- many fans revere Jimi Hendrix as the best guitarist of all time. His band became known as the Jimi Hendrix Experience, combining American and British blues styles with R&B and rock. The sound combined hard rock and groovy elements; it was sexy and psychedelic at the same time.

    As a child, Jimi was crazy about playing the guitar- born in Seattle in 1942, and was raised mainly by his father Al, since his mother struggled with family life.

    Coming from a poor background, he never considered going to college, and joined the army in 1961 instead, a way for young Black men to make a decent living.

    But after spending only one year with the paratroopers, Hendrix broke his ankle during a jump and had to be discharged from duty. That's when Hendrix started to accompany different R&B bands.

    'I know I can't sing; I'm primarily a guitarist. Some people think I'm good, and that's what I want to find out. I've been working with myself and my ideas for 21 years. Now I want to find out from everyone else if they are any good,' he was quoted.

    In 1966, Hendrix had moved from the US to London, where music producer Chas Chandler was in the midst of gathering together a band centered around the exceptionally talented performer, who was only in his mid-20s then.

    'I just called my dad once when I came to England to let him know I'd reached something. He asked me who I had robbed to get the money to go to England,' Hendrix said after arriving in London.

    'Actually, I'm scared to go home. My father is a very strict man. He would straight away grab hold of me, tear my clothes off and cut my hair,' he said.

    Today in history, Hendrix died on September 18th 50 years ago, aged just 27. In just four years he changed the face of rock music forever. Born in NY, he rose to fame in London, but his first concerts with the Jimmy Hendrix Experience were here in France, thanks to teen rock idol Johnny Hallyday.

    Source : https://taarifa.rw/remembering-worlds-greatest-electric-guitarist-jimi-hendrix/

  • Umugabo w' umwirabura yahuye nuruva gusenya aho umugore w' umuzungu amukurira inzira ku murima ko ibyo kumuha bitarimo no kuzamwubaha atabyikoza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Angela Deem umugore ukomoka muri Amerika, ubwo yasezeranaga kubana na Michael Ilesanmi umwirabura wo muri Nigeria, ntiyariye iminwa, umugore yamweruriye ko ibyo kumukunda no kumwubaha atabyumva.

    Ubwo uwabasezeranyaga, yababwiraga amagambo basubiramo, yageze kuri Angela Deem, amubwiye gusubiramo ko azubaha umugabo, undi yumvikanye amusubirishamo atari uko atabyumvise cyangwa adasobanukiwe ahubwo ari uburyo bwogutangazwa nayo atayemera.

    Abantu bari bicaye mu myanya yabo, umugore mu ikanzu y'abageni, yagendaga aturutse mu ruhande rumwe, umugabo Michael Ilesanmi nawe aturutse mu rundi ruhande barahura kugira ngo basezerane imbere y'Imana.

    Nyuma yo guhura, umugabo yavuze ko Angela Deem abaye umugore we amwereka abari aho bose, muri icyo gihe, umugore yarize ho gato.

    Angela Deem yagize amarangamutima ubwo Michael Ilesanmi yamubwiraga ibyo amusezeranije, ariko we bimugezeho, kuri bimwe arifata aba nk'utiteguye kugira ibyo amusezeranya.

    Mu kubwira Angela amagambo asubiramo, bageze ko azubaha umugabo, yabasubirishijemo nk'utabyumvise, arongera abasubirishamo abitekerezaho cyane ati:'Iki?' 'nubaha ibiki?' 'nubaha nde?' 'Ibyo abyibagirwe'

    Icyo gikorwa cyakuruye impagarara muri uko gushyingirwa kuko abatumirwa bari batunguwe ni iyo mvugo bategereje kureba igikurikiraho., umugabo yabaye nk'ukozwe n'isoni .

    Nyuma y'umwanya bimeze nk'aho gushyingirwa byahagaze , Angela yongeye kubisubiramo ' Gukunda no kubaha….. kubaha umugabo wanjye' bya nyirarureshwa ni uko ishyingirwa rirakomeza.

    Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga, abantu bacitse ururondogoro bavuga ko Michel nawe abizi ko atarongoye umugore ko ahubwo amukurikiyeho ubutunzi na green card ngo abashe kwigira muri Amerika.

    uwitwa Joy Amoke yanditse kuri facebook ati:' Ni ugute yavuga ko akunda umugabo agaburira, yambika anacumbikiye?'

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/umugabo-w-umwirabura-yahuye-nuruva-gusenya-aho-umugore-w-umuzungu-amukurira-inzira-ku-murima-ko-ibyo-kumuha-bitarimo-no-kuzamwubaha-atabyikoza-amafoto/

  • Tanga Designs yifashishije robot mu gushyira hanze imyambaro mishya yahanze (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Niyitanga Olivier washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yifashishije robot yakozwe muri mudasobwa ayita “Nyambo Azura” mu gushyira ku isoko imyambaro mishya inogeye ijisho buri wese yakwifuza kurimbana.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/tanga-designs-yifashishije-robot-mu-gushyira-hanze-imyambaro-mishya-yahanze

  • Coronavirus: Umudugudu wo muri Nyamagabe wakuwe muri Guma mu Rugo wari umazemo amezi abiri #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko Umudugudu wa Gakoma wo mu Karere ka Nyamagabe wari umaze amezi arenga abiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye muri bamwe mu bawutuye, wayikuwemo.

    source https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/coronavirus-umudugudu-wo-muri-nyamagabe-wakuwe-muri-guma-mu-rugo-wari-umazemo

  • Imikorere n’umusaruro witezwe kuri Académie ya Paris Saint-Germain izubakwa i Huye #rwanda #RwOT

    Mu gihe hagiye gushira hafi amezi umunani hemejwe ko binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Paris Saint-Germain, iyi kipe yo mu Bufaransa izubaka Ishuri ry’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Huye, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko iri shuri rizatangira mu Ukwakira.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/imikorere-n-umusaruro-witezwe-kuri-academie-ya-paris-saint-germain-izubakwa-i