Author: webrwanda
-
Koreya yahaye u Rwanda udupfukamunwa dufite agaciro ka miliyoni zirenga 96Frw #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yahaye Leta y’u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 kugira ngo dukomeze kuyifasha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. -
Premier League iratangira kuri uyu wa Gatandatu, Toronto Raptors yasezerewe, Td France na US Open byakomeje…agezweho mu mikino #rwanda #RwOT
Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ y’umwaka w’imikino 2020/21, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020. -
Amateka mashya nyuma y’uko urukiko rwemereye umuryango gutwita igi rizavamo umwana w’undi muryango #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho, ko umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango. -
Romeo Dallaire yashimangiye ko filime ’Hotel Rwanda’ ya Rusesabagina ari ikinyoma #rwanda #RwOT
Gen. Romeo Dallaire, wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa mu Rwanda (UNAMIR), yavuze ko filime ya ‘Hotel Rwanda’ igaruka ku butwari Rusesabagina yagaragaje bwo kurokora abarenga 1200 bari bahungiye muri hotel des Milles Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikinyoma. -
Ethiopia yaburiwe ko ishobora kwibasirwa n’igitero cy’iterabwoba #rwanda #RwOT
Ubutegetsi bwa Etiyopia bwaburiwe ko hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba kikibasira umurwa mukuru, Addis Abba. -
World Bank Approves US$130.8M Grant For Road Upgrading In Uganda #rwanda #RwOT
World Bank has approved a 130.8-million-U.S.-dollar grant for upgrading roads in refugee-hosting communities in northwestern Uganda, according to a statement of the bank issued on Friday.
Approved on Thursday, the grant will ease the movement of goods and people and improve access to social services and job opportunities in the refugee hosting districts in the West Nile sub-region of Uganda.
'The Uganda Roads and Bridges in the Refugee Hosting Districts Project will upgrade 105km Koboko-Yumbe-Moyo road from gravel to bitumen and strengthen the institutional capacity of the Uganda National Roads Authority to manage environmental, social, and road safety risks,' the statement said.
Tony Thompson, World Bank country manager, said the road project marks their re-engagement and strong support for the transport sector, a key development pillar in Uganda. 'We expect it to bring economic and social benefits to both hosting communities and refugees and reduce the income disparities between West Nile and the rest of Uganda,' he said. Uganda hosts the largest number of refugees in Africa and the third-largest in the world, according to bank figures.
-
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kureba amabere ndetse ukanayakoraho y' abagore ngo bishobora kongerera abagabo iminsi yo kubaho #rwanda #RwOT
Kimwe mu bitera abagabo akanyamuneza ngo ni ukureba amabere y'abagore ndetse abahanga bagaragaza ko iyo umugabo agikubita amaso umuntu w'igitsinagore ngo igikurikiraho ari ukureba aho amabere aherereye.
Hifashishijwe ubushakashatsi bwasohotse muri 2012 mu kinyamakuru International Medecine byemejwe ko kureba amabere y'abagore byongerera abagabo igihe cyo kurama.Ikinyamakuru 'The Sun' na cyo cyahamije ko ubwo bushakatsi ari ubw'ukuri kuko iyo abagabo barebye amabere y'abagore bibatera akanyamuneza, kimwe mu bigira uruhare mu kuramba kw'umuntu.
Iki kinyamakuru cyakoze ubwo bushakashatsi nyuma yo gusanga impuzandengo yo kuramba ku Isi ku bagabo ari imyaka 79 mu gihe ku bagore ari imyaka 82 bakaba barifuzaga kumenya icyatuma n'abagabo na bo iminsi yabo yo kurama yiyongera.
Ibyo kandi bishimangirwa Mark Eis, Umushakashatsi muri kaminuza ya Naples mu Butaliyani nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagabo 500.
Abo bagabo 500 bose nta kibazo cy'uburwayi namba bari bafite, bamwe muri bo basabwe kujya bareba amabere y'abagore buri munsi kandi kenshi gashoboka, naho abandi bagakomeza ubuzima bwabo busanzwe batayareba.
Nyuma y'imyaka itanu, uyu mushakashatsi yasanze abategetswe kujya bitegereza amabere y'abagore ndetse bakanayakoraho bari bafite ubuzima bwiza, nta kibazo cy'umuvuduko w'amaraso bafite, amaraso yabo atembera neza kandi bafite ibyago bikeya by'uko amaraso yabo ashobora kuvura.
Abandi batabikoze bari bafite ibibazo byo kurwara indwara z'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, ibyago byo kurwara kanseri n'ibindi bibazo byo kwiheba byagize uruhare mu kwihutisha ubuzima bwabo bukagabanukaho imyaka itanu.
Umushakashatsi Mark Eis ati ' Kumara iminota 10 urimo gukora ku mabere y'umugore wambaye ubusa unayareba bigira ingaruka nziza ku buzima kuko bibyara imisemburo igenda igatwika ibinure ku buryo umusaruro bigira ku muntu ungana n'uw'umuntu umaze 30 ari muri gym.'
Ikindi uyu mushakashatsi agarukaho ni uko ubunini bw'amabere na bwo bugira uko bureshya abagabo ndetse n'imitekerereze yabo igahita ihinduka ako kanya.
Dr. Weatherby wo mu Budage na we wakoze bene ubwo bushakashatsi ati 'Ubushakashatsi bwacu bwerekana ko kureba amabere y'umugore nibura iminota10 ku munsi bigabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso ndetse n'indwara z'umutima kandi bigabanukaho kimwe cya kabiri iyo werekezaga mu kuzirwara.Turizera ko mu gukomeza kubikora umugabo ashobora kongera igihe cye cyo kurambaho imyaka ine cyangwa itanu.'
Ubu bushakashatsi nubwo bugaragaza ko gukora siporo ndetse umuntu akagira gahunda ihoraho byamufasha kwirinda indwara z'umutima mu buryo burambye kuko ngo abagabanyije ibyago byo kuzirwara kubera gukorakora amabere cyangwa kuyareba bitaba bivuga ko zitazabageraho.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kureba amabere ndetse ukanayakoraho y' abagore ngo bishobora kongerera abagabo iminsi yo kubaho
-
Impanuro za Mama Nick wo muri City maid ku bakobwa batarashaka #rwanda #RwOT
Mukakamanzi Beatha, umaze kumenyakanya cyane muri sinema y’u Rwanda kubera ubuhanga bwe mu gukina filimi, by’umwihariko akaba azwi cyane mu yitwa City maid inyura kuri Televiziyo y’Igihugu. -
Louis Vuitton yakoze ’Face shield’ ifite agaciro k’asaga ibihumbi 900Frw #rwanda #RwOT
Urugamba rwo kurwanya Covid-19 ntirukiri urw’inzego z’ubuzima n’inganda zisanzwe zikora ibikoresho byo kwa muganga kuko rwamaze kwinjirwamo n’inganda zikora imideli n’ibindi bikoresho by’umurimbo nka Louis Vuitton, Gucci, Armani, Bulgari na Prada. -
Imyuzure ikabije yibasiye abantu 760.000 muri Afurika y'Iburengerazuba no Hagati #rwanda #RwOT
Umunyeshuri wo muri Nigeria, Hachimou Abdou, byabaye ngombwa ko afata ubwato ava ku masomo ubwo amazi y'umugezi yatembaga muri Kaminuza mu murwa mukuru Niamey, umwe mu bantu bagera ku 760.000 bahuye n'umwuzure ukabije mu byumweru bishize mu bice bya Afurika y'iburengerazuba no hagati.
Imyizure ikunze kugaragara mu gihe cy'imvura, ariko mu myaka yashize imihindagurikire y'ikirere, iyangirika ry'ubutaka hamwe na gahunda mbi z'imijyi byatumye habaho ibiza kenshi kubera ko imijyi ikura vuba ituma habaho imvura nyinshi.
Burkina Faso, Cameroun, Tchad, Ghana, Niger, Mali, Nigeria, Repubulika ya Kongo na Senegale biri mu byibasiwe cyane muri uyu mwaka, hapfa abantu nibura 111, nk'uko imibare iheruka gutangwa n'ibiro by'Umuryango w'Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabazi ( OCHA) ubigaragaraza.
Amazi ntaragabanuka mu bice bya Niamey, kuva imvura idasanzwe yagwa muri Kanama, yatumye imigezi irenga ku nkombe zayo, isenya amazu agera ku 32.000 na hegitari 5.768 z'ubutaka muri Nigeriya.
Abdou yagize ati: 'Ngomba kugera muri kaminuza mfashe ubwato cyangwa nkagenda mu mazi'.
Umyuzure hirya no hino muri Nigeriya kugeza ubu imaze kwibasira abantu bagera ku 333.000. Abantu barenga 188.000 bibasiwe nayo muri Tchad , OCHA iburira ko ibura ry'ibiribwa rishobora guterwa n'ubutaka bwangijwe n'imyuzure.Umuyobozi wa OCHA muri Afurika y'Iburengerazuba no hagati, Julie Belanger, yatangaje ko hateganijwe kugwa imvura nyinshi, cyane cyane muri Afurika yo hagati, ibintu avuga ko biteye ubwoba.
Ubushobozi bw'abaturage bwo guhangana n'ibiza, ibura ry'ibiribwa no kwimurwa kwinshi mu turere tumwe na tumwe. Abantu barenga miliyoni 25 bakeneye ubufasha bw'ikiremwamuntu mu gace ka Sahel karimo ihohoterwa, karimo Niger, Tchad na Mali.
Ati: 'Benshi muri abo baturage baba mu turere dukunze kwibasirwa n'umwuzure.'Belanger yagize ati:' Indwara zishobora gukwirakwira vuba imyuzure imaze gutuma amazi meza abura n'isuku iba nke.
Source: ReutersInkuru yanditswe na Venuste Habineza