Author: webrwanda

  • Gabriel na Willian bafashije Arsenal gutsinda umukino ufungura Premier League nyuma y'imyaka 11 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abanya-Brésil; Gabriel Magalhães na Willian Borges da Silva, bakinnye umukino wabo wa mbere muri Arsenal, banayifasha kwitwara neza itsinda Fulham ibitego 3-0 ku munsi wa mbere wa Premier League.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/gabriel-na-willian-bafashije-arsenal-gutsinda-umukino-ufungura-premier-league

  • Malaria y'igikatu yagabanutseho 38% mu Rwanda mu myaka ibiri ishize #rwanda #RwOT

    Raporo ya Ministeri y'Ubuzima mu Rwanda ku ndwara ya malaria, igaragaza ko imibare y'abarwara iyi ndwara mu gihugu yagabanutse cyane, bitewe ahanini n'ingamba zagiye zifatwa zijyanye no kuyihashya.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-malaria-y-igikatu-yagabanutseho-38-mu-myaka-ibiri-ishize

  • USA: ADN yagaragaje uwakoze icyaha nyuma y'imyaka 35 kibaye #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri leta ya Florida, yatangaje ko yamaze guta muri yombi umugabo witwa Timothy Williams w'imyaka 56, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica Wendy Jerome wari ufite imyaka 14 ubwo yicirwaga mu mujyi wa New York.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-adn-yagaragaje-uwakoze-icyaha-nyuma-y-imyaka-35-kibaye

  • Ntibisanzwe: Yiciye ikiganza agamije kubona amafaranga y'ubwishingizi #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Slovenia rwamaze gukatira Julija Adlesic, umugore w'imyaka 22 wo muri icyo gihugu, igihano cy'imyaka ibiri y'igifungo, nyuma yo gusanga yarabeshye ibigo bitanga ubwishingizi ku mpanuka yakoze, akavuga ko yacitse ikiganza ari mu kazi kandi ari we wacyiciye ku bushake.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/ntibisanzwe-yiciye-ikiganza-agamije-kubona-amafaranga-y-ubwishingizi

  • Rwanda National Police Donates Bull To Nyamagabe Residents #rwanda #RwOT

    Rwanda National Police (RNP) has donated a bull to the village of Sebukiniro in Rugwogwe Cell, Uwinkingi Sector of Nyamagabe District to help the local farmers increase hybrid cows, improve breeds and raise milk production.

    The bull pledged by RNP to Sebukiniro village last month was officially handed over on Saturday, September 12, by the Southern Regional Police Commander (RPC) Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo alongside the mayor of Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro.

    During the same event, four families were also given varied livestock including a cow, goats and sheep. The beneficiaries are those whose livestock were either killed or taken by assailants when they attacked the village in April last year.  They include one Ntirandekura Ntakirende, who was shot and injured by the attackers, who also killed his cow.

    Ntirandekura was given a cow with its calf. During the social event, 227 households were also given combined eight tonnes of foodstuff including rice, beans, cooking oil, maize flour and salt. Sebukiniro Village chief, Edouard Nzeyimana, said that families with cows in the village were moving about 8kms to get a bull.

    'We have 84 cows in our village that were given to residents under Gir'inka (one cow per household programme) and 90 others owned by families, but all these were facing the same problem,' Nzeyimana said.

    He added: 'Our village is somehow isolated by Nyungwe Forest-National Park and the only bull we had in the whole village was not a good breed, so residents turned to move long distances of over 8kms in search of good breeds to increase milk production, and had to pay not less than Rwf5,000 per cow.

    The long distances are now over, our prayers have been answered; our Police has given us the hybrid bull and built its kraal. We thank President Paul Kagame for such good leadership where our security organs go beyond their mandate to also support community development.'

    The mayor of Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro thanked the residents of Sebukiniro for their 'strong spirit of patriotism, community policing and bravery' despite last year's attack. At the time of the attack, residents managed to apprehend one of the assailants.

    'The attack did not break your spirit; it made you strong to fight for your country, and the government is always with you, that's why we are here today as always,' Mayor Uwamahoro said. The RPC, CSP Kanyamihigo embarked on the impact of human security and community development in community policing and fighting lawlessness.

    'You have displayed a strong community policing spirit in fighting criminality, and we commend that. This bull and other livestock that you have been given today is an indication that there can not be security without the wellbeing of the people. Preserving security is a day-to-day and continuous process, and a generational inheritance,' CSP Kanyamihigo said.Supporting community development in Nyamagabe. Human security and supporting community development is one of the aspects through which RNP engages and strengthens partnership with the people in fighting and preventing crimes. Thus, in that human security aspect, RNP lit 178 households with the solar power system in two villages of Cyabute and Marambo, both in Nyamagabe district.

    The lit houses in Nyamagabe are among the over 10,000 households located far from the national grid that RNP connected with solar energy across the country in the last three years. Also in Nyamagabe, Police constructed a health centre in Mugano Sector in 2017, and house for a disadvantaged woman, last year, in Gasharu Village, Nyabivumu Cell in Gasaka Sector. The house as well as the health centre were also lit with solar energy.

  • Benz yatwaraga Perezida Habyarimana yakuwe i Kigali igurishwa agatubutse mu Budage #rwanda #RwOT

    Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi batunze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz 300 SEL yari igezweho mu myaka y’1990, we akaba yarayitunze igisohoka mu ruganda kuko yakozwe mu 1991. Imodoka y’uwari Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’ubwo yari yakozwe ifite izindi bimeze kimwe, yari ifite umwihariko nk’iyagenewe umunyacyubahiro, ndetse mu Budage byari bizwi binanditse ko iyo modoka izajya itwara Perezida w’igihugu u Budage bwategetse igihe gito butarasimburwa n’abakoloni b’Ababiligi.

    JPEG - 215 ko
    JPEG - 210.7 ko

    Iyi modoka ye yari ifite imiryango ine, ndetse moteri yayo igakurura amapine y’imbere n’ay’inyuma icya rimwe. (Four wheel drive, 4WD). Ni imodoka yapimaga ibilo 1890 nta mushoferi urimo, ikagira ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru w’ibilometero 225 ku isaha. Ubu bwoko bwabaga bufite uburebure bwa metero 5.2 n’ubugari bwa metero 1.8.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’IYI MODOKA HANO :

    Iyi modoka yatwaraga Perezida w’u Rwanda ifite ibirango by’imodoka itwara Umukuru w’igihugu, yaje kugurwa mu cyamunara maze ihabwa ibirango by’imodoka isanzwe, yambikwa RAB 777 B. N’ubwo bishoboka ko iyi modoka yaciye mu maboko ya benshi, uyiheruka vuba ni uwitwa Rebero Anaclet, uyu akaba ari umugabo uyuye ahitwa Sahara mu murenge wa Kimihurura munsi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Ikinyamakuru Ukwezi giheruka gusura uyu Rebero Anaclet, adutangariza ko agura imodoka atari abizi ko yahoze ari iya Perezida Habyarimana ariko aho yabimenyeye ngo byaramutangaje. Yayiguze amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi, ariko iza gukora impanuka yangirika akuma kitwa Bosch bimusaba kugatumiza mu ruganda mu Budage ariko hashize igihe atarakabona, imodoka imara igihe iparitse ku muhanda aho muri Sahara.

    JPEG - 212.1 ko
    JPEG - 218.1 ko
    JPEG - 178.7 ko
    JPEG - 211.1 ko
    JPEG - 249.5 ko
    JPEG - 214.1 ko
    JPEG - 193.3 ko
    JPEG - 205.2 ko
    JPEG - 203.1 ko

    Ikinyamakuru Ukwezi cyagiye gusura Rebera Anaclet cyaramenye amakuru y’uko iyi modoka itakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, kuko hari amakuru yatugezeho yashimangiraga ko umunyamahanga wamenye ibyayo yashatse uko yayigeza mu Budage bakamuha akayabo n’ubwo tukamenye neza ingano yayo.

    JPEG - 232.3 ko

    Rebero Anaclet bamubeshye ko imodoka ye bagiye bagiye kuyisenyera mu yindi birangira bayigurishije agatubutse mu Budage

    Rebero Anaclet nawe yaduhamirije aya makuru, avuga ko imodoka ye yayiguze n’umugabo w’umukire wo muri Sudan amubwira ko ashaka kuyibagira mu yindi nkayo afite (Gukuramo ibyuma akeneye akabishyira ku ye) ariko ngo nyuma yaje kumenya ko yamubeshyaga kuko yayurije indege akayijyana ku ruganda mu Budage.

    Ubusanzwe inganda nyinshi zikora imodoka hirya no hino ku isi, ziha agaciro cyane imodoka zo ha mbere ziba zarashaje ariko zikigaragaza umurage n’umwihariko wazo ku gihe cyazo. By’umwihariko iyo modoka yo, yari imari ishyushye kuko yaguzwe igenewe Perezida w’u Rwanda, uwaduhaye amakuru akaba yarashimangiye ko uwajyanye iyo modoka mu Budage yaba yarahawe amafaranga menshi ashobora no kugera kuri miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’IYI MODOKA HANO :

    PHOTOS : IGIHE

  • Basketball igiye kubimburira indi mikino mu Rwanda gufungurwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi arenga 6 mu Rwanda imikino yarahagaze kubera CIVID-19, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball 'FERWABA’ ryamaze kwemeza ko shampiyona igiye kugaruka aho imyitozo itangira muri uku kwezi, shampiyona ikazakomeza mu kwezi gutaha abakinnyi baba hamwe.

    Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWABA yabaye kuri uyu wa Gatandatu yahuje abanyamuryango b’iri shyirahamwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Muri iyi nteko rusange bemeje ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 18 Ukwakira 2020 ni mu gihe imyitozo izatangira tariki ya 26 Nzeri 2020.

    Hemejwe ko Shampiyona ya 2019/20 ihagararira aho yari igeze noneho uburyo amakipe akurikirana bikagenwa hagendewe ku manota ikipe yari ifite, akagabanywa n’imikino yari imaze gukina.

    Hemejwe ko kandi amakipe umunani ya mbere mu bagabo azagabanywa mu matsinda abiri; amakipe abiri ya mbere azatandukanywa, andi hazabanza kuba tombora mu gihe mu bagore ho, amakipe ane ya mbere azahita akina ½.

    Uyu mwaka nta play-offs zizakinwa, ahubwo hazaba imikino ya ½ n’iya nyuma muri buri cyiciro, hakinwa umukino umwe gusa.

    Mu bagabo muri buri tsinda amakipe azahura hagati yayo maze 2 ya mbere agere muri ½ yishakemo agera ku mukino wa nyuma. Mu bagore aya makipe uko ari 4 azahura hagati yayo maze uko akurikirana ni byo bizagena uko ahura muri ¼, iya mbere ihure n’iya 4, iya 2 ihure n’iya 3.

    Ku wa 16 Ukwakira, abakinnyi bose, abandi bo muri buri kipe n’abasifuzi, bose bazajya hamwe mu mwiherero bapimwe icyorezo cya Coronavirus.

    Hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2020 nibwo hazaba imikino y’amatsinda mu gihe ku wa 22 Ukwakira hazakinwa imikino ya ½ naho umukino wa nyuma ube ku wa 24 Ukwakira.

    Amakipe 8 ya mbere mu bagabo

    1. REG BBC
    2. APR BBC
    3. Patriots
    4. Espoir BBC
    5. RP IPRC Kigali
    6. RP IPRC Huye
    7. UGB
    8. RP IPRC Musanze

    Amakipe 4 ya mbere mu bagore

    1. RP IPRC Huye
    2. THE Hoops
    3. Ubumwe BBC
    4. APR BBC

    Shampiyona ya Basketball igiye kugaruka