Author: webrwanda
-
Tanzania: Abana 10 bahiriye mu macumbi y'ishuri ryabo #rwanda #RwOT
Abanyeshuri 10 bigaga mu mashuri abanza bapfuye bazize inkongi yibasiye amacumbi bararagamo mu kigo kiri mu gace ka Kagera mu Karere ka Kyerwa, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania. -
Amateka yaranze intwari yo kwizera Augustine of Hippo #rwanda #RwOT
Nyuma y’intumwa Pawulo, Augustine of Hippo, Umutagatifu muri Kiliziya Gatolika, niwe umuntu wakoze byinshi mu mateka ya gikristo, yanditse amagambo arenga miliyoni eshanu, yamenyekanye cyane mu gitabo yanditse cyitwa “The City of God” cyangwa se “Umurwa w’Imana” aho yashakaga kugaragaza ko Imana iriho imbere y’abayihakana. Ikindi kandi inyigisho ze zagize umumaro ukomeye cyane zituma abantu benshi bahindukira baza kuri Kristo.
Augustine of Hippo yavutse mu 354, nyuma y’imyaka 30 itotezwa ry’abakristo ryakorwaga n’Ubwami bw’Abaromani bahakanaga Imana rirangiye. Yapfuye ku wa 28 Kanama muri 430 afite imyaka 75 amaze guteza imbere Ubwami bwa Gikristo. Yavukiye muri Afurika y’amajyaruguru, ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze mu gihugu cya Alijeriya kandi yifataga nk’umunyafurika.
Binyuze mu nyigisho ze zerekeye agakiza n’ubuntu bw’Imana, zagize impinduka ku muryango mugari wa gikristo ndetse bituma abantu nka Maritin Luther King bamuha umwanya wa mbere mu bapadiri bagize ivugurura kandi bamufata nka se wa tewolojiya.
Hari byinshi by’ingenzi dukeneye ku buzima bwa Mutagatifu Augustin kubera Kwatura kwe. Yabyawe kandi arerwa n’umbyeyi w’umukristo , mama we yamureze neza akura afite impano ndetse atera imbere mu bijyanye no kwigisha agenda agiramo imyanya ikomeye. Yamaze igihe i Roma ariko yaje guhungabanywa no gushaka kumenya igisobanuro cy’ubuzima ariyo mpamvu yinjiye mu madini atandukanye ndetse akurikira filozofiya.
Amaherezo, yaje kumva ko byose ari ubusa, mugihe Augustin yari ufite imyaka 30, yasubiye mu bukristo. Yaratuye avuga uburyo, mugihe yari ari mu rungabangabo adashoboye gufata icyemezo, yumvise amajwi y’abana amubwira ati: “fata usome”. Bidatinze, yafunguye Bibiliya ye asoma Abaroma 13: 13-14 hagira hati:”Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari”
Augustine yakoze amahitamo ye, maze afata icyemezo cyo kugaruka mu buzima bwa gikristo arabatizwa ndetse agaruka mu muri Afurika ya Ruguru mu 388 kugirango ashinge umuryango w’abihaye Imana. Mu buryo bunyuranye n’umugambi we, yahawe inshingano, bidatinze agirwa Musenyeri wa Hippo (Bishop of Hippo), ubu hitwa Annaba muri Aligeria. Uyu mwanya yawugumyeho imyaka 40 kugeza apfuye.
Nka Musenyeri, Augustine yahuye n’inzitizi nyinshi. Habayeho impaka zikaze zo kumenya niba hakwemerwa gusubira mu busabane n’abanze gutotezwa, ndetse bahakanye kwizera. Icyo gihe hariho ibibazo bya tewolojiya kuburyo abagabo n’abagore bashakaga kwigira abakiranutsi. Augustin of Hippo yarwanye n’ibyo bibazo byose akora amavugurura menshi mu itorero kandi ategura abayobozi b’ahazaza.
Augustine yatanze urugero agaragaza kwiyemeza kwe agira ati:”Musenyeri washyize umutima we ku mwanya w’icyubahiro, aho gukora umurimo ashinzwe, agomba kumenya ko atari Musenyeri”. Ni muri ubwo buryo, Augustin umubwiriza butumwa bwiza, umushumba n’umuyobozi yashoboye kuba umwanditsi wibitabo byinshi bivuga ku bintu bitandukanye: igihe, amateka, icyaha, intambara n’ubutatu (trinity).
Mu myaka ye ya nyuma Augustin of Hippo yahuye n’igihirahiro gikomeye cy’isi. Hamwe n’ubukristo bwari ubwa Leta, abizera benshi babonaga ubwami nk’ikintu cy’ingenzi ku mugambi w’Imana mu isi, na Roma nk’umurwa uhoraho. Byanze bikunze igihe Roma yagwaga mu 410, ingaruka ku bizera zabaye mbi, byarushagaho kugirwa bibi cyane n’ibirego bya gipagani bivuga ko Imana y’Abakristo yananiwe. Mu gusubiza, Augustin yanditse igitabo kinini cyitwa “The City of God” bivuga Umurwa w’Imana, muri iki gitabo yavuze ko ibyiringiro by’Abakristo bidashingiye kuri Leta yo mu isi cyangwa umujyi, ahubwo bishingiye gusa mu ijuru, umurwa uhoraho w’Imana.
Urupfu rwa Augustine of Hippo
Mbere gato y’urupfu rwa Augustin, Vandals, umuryango w’Abadage bateye Afurika y’Abaroma. Vandals yagose Hippo mu mpeshyi yo mu 430. Amakuru dukesha Possidius atubwira ko Mugihe Augustine yafatwaga n’uburwayi, yamaze iminsi ye ya nyuma asenga kandi yihana, yasabye ko Zaburi ya Dawidi bayimanika ku gikuta cye aho abasha kuyisoma neza. Augustine yayoboye isomero ry’itorero muri Hippo kandi ibitabo byose byarimo byabitswe neza bigirira umumaro abantu benshi.
Augustine yapfuye kuwa 28 Kanama azize uburwayi, nyuma gato y’urupfu rwe, vandals, umuryango w’abadage baragarutse batwika umujyi. Basenya ibintu byose uretse catederal ya Augustine n’isomero rye nibyo byasigaye bidakozweho.
Augustine yabaye icyamamare ndetse akundwa na benshi, kandi yamenyekanye nk’ umudogiteri w’Itorero mu 1298 byemejwe na Papa Boniface wa VIII. Umunsi mukuru bizihiza Mutagatifu Augustin ni 28 Kanama, ariwo umunsi yapfiriyeho.Ni iki dukwiye kwigira kuri Mutagatifu Agustine of Hippo?
Biragaragara ko yari afite ubwenge butangaje kandi ntibwamubujije gukora umurimo w’Imana. Mubyukuri yari umuhanga wigishijwe kuba umugaragu, ariyo mpamvu dukwiye kumwigiraho byinshi birimo kwicisha bugufi.
Birashimishije uburyo Mutagatifu Augustin yakijijwe ndetse akizera, yahuye n’ibibazo byinshi ariko ntibyigeze bimuvana kuri Kristo ahubwo yamukomeyeho ibihe byose. Iri ni isomo ku bayobozi b’amatorero birakwiye gukizwa no kurinda agakiza kabo.Augustine yagize isesengura ryimbitse ku miterere y’umuntu. Yanditse byinshi kubyerekeye icyaha n’uburyo cyononnye buri gace k’ubuzima. Umuburo we wo gutunga kamere itagira inenge kuri buri wese muri twe ntuzigera wibagirana na rimwe. Mubyukuri twese dukenera gukizwa ariko iyo duhuye n’intege nke tugakora icyaha birakwiye ko twicuza vuba nk’uko Augustin yabigenzaga.
Augustine yabayeho mu gihe cy’imvururu kandi yazitwayemo neza. Niba harigeze kubaho igihe gikomeye wagereranya no kurangira kw’isi, ni ukugwa kwa Roma. Nyamara ashyigikiwe n’Ibyanditswe Byera, Agusitine yahagaze ashikamye kandi yerekana ibirenze ku imvururu z’isi yerekeza ku Murwa w’Imana uhoraho. Iri ni iyerekwa dukeneye byihutirwa ndetse tukaritangaza.
Source:canonjjohn.com, wikipedia.org
Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Augustine-of-Hippo.html
-
Paul Rusesabagina comparaît devant le juge du tribunal de base de Kicukiro #rwanda #RwOT
La séance de procès commence dans de précautions sévères de lutte contre la propagation de la Covid19. Il va sans dire que la sécurité est aussi renforcée.
Le ministère public accable l’accusé de quelques 13 crimes.
Il est accusé de fonder un groupe armé illégal, de financer des activités terroristes, de terrorisme à des fins politiques, d’organisation et participation à des actes terroristes. Au delà de ceci, il lui est reproché de donner des instructions en vue de commettre des actes terroristes, de faire partie d’un groupe terroriste, de comploter et de sensibiliser aux activités terroristes.
Il entre aussi dans la complicité délibérée dans le crime de meurtre, de prise d’otages, de vol à main armée, d’incendie criminel d’habitation d’autrui, de coups et blessures, de recrutement d’enfants-soldats.Pour le Ministère public, Paul Rusesabagina devra être poursuivi pour des crimes commis par le FLN/Forces de Libération Nationale, branche armée du collectif MRCD/Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique.
Les débats qui ont eu lieu cet avant midi tendaient, pour le Ministère Public, à tout faire pour faire valoir le poids de ses accusations dont le fait que Paul Rusesabagina a donné une contribution de 20 mille Euro dans la caisse de FLN.
Son avocat, Me Rugaza allège l’accusation et parle seulement de 900 USD, une somme qu’il a trouvé assez dérisoire pour être utilisée à des fins militaires.Au delà de ceci, le Ministère Public accuse Paul Rusesabagina de propos sensibilisant à la commission du terrorisme.
“Rusesabagina a les pleins droits de commerce de ses idées. Mais pour être intervenu dans les radio et télévisions internationales pour déclarer que le FLN est une branche de MRCD, un FLN qui a commencé ses activités armées au Rwanda, ceci ne se qualifierait pas de droit d’expression. De deux, Rusesabagina admet de son propre chef avoir versé sa contribution en argent au FLN, cet argent a servi pour tuer d’innocents civils rwandais, cela ne se qualifierait pas non plus comme un droit d’expression au moment où il soutenait un groupe qui a l’objectif de tuer les citoyens”, a dit le Procureur tentant d’asséner un coup d’argument-massue à l’accusé pour immédiatement balayer l’argument présenté par l’avocat de la défense selon lequel Paul Rusesabagina est de nationalité belge, que par conséquent il doit être jugé par la justice belge.
“Eh non ! Tout individu doit subir la justice d’une entité administrative où il sera soupçonné d’avoir commis un crime”, rétorque le Procureur.
La même défense trouve que Paul Rusesabagina a résidence dans le quartier de Nyarutarama en District Gasabo où il possède une propriété, par conséquent, c’est le Tribunal de Base de Gasabo qui devrait le juger.“Oui, il y a sa propriété mais cela ne veut pas dire que c’est là qu’il réside. Ce n’est pas non plus là où il a été arrêté”, rétorque le Procureur tentant de balayer tout prétexte de la défense pour montrer les vices de procédure du procès.
Débat sur la qualification et la solidité des crimes
La défense évoque le fait que Paul Rusesabagina est accusé de crimes qui concernent des partis politiques autres que le sien. L’avocat demande qu’il ne soit redevable que des actions qu’il commis lui-même.
Les débats ont été suspendus pour reprendre dans l’après-midi de ce même lundi.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Paul-Rusesabagina-comparait-devant-le-juge-du-tribunal-de-base-de-Kicukiro.html
-
Polisi yataye muri yombi abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage hafi yo kumwica #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 mu Karere ka Rutsiro , Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean.
Abo bantu bamukubitaga nyuma yo kumufata amaze kwiba ibintu bitandukanye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Polisi y'u Rwanda iributsa Abaturarwanda ko kwihanira bitemewe.
Amashusho agaragaza umuntu uryamye mu kiziba cy'amazi, hejuru ye hahagaze abantu bafite inkoni bari kumugubita.
Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu, mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe.


-
Uganda: Itegeko risaba kwiyandikisha ku batangaza amakuru kuri internet ryanenzwe #rwanda #RwOT
Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Uganda iherutse gutangaza ko umuntu wese ufite ibyo ashaka kujya atangaza kuri internet agomba kubanza kwiyandikisha akabihererwa uburenganzira. Ryasabye abantu bose babikora kuba biyandikishije bitarenze tariki 5 Ukwakira uyu mwaka. -
Rusesabagina yasabye imbabazi ku bw'ibikorwa bya FLN byahitanye abaturage #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z'iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru. -
Harmonize watandukanye na Diamond yinjije abandi bahanzi 3 muri Label ye barimo abatandukanye na Ali Kiba anabaha imodoka nshya. #rwanda #RwOT
Umuhanzi uri mu bakomeye mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba Rajab Abdul Kahali uzwi nka Haramonize yasinyishije abahanzi batatu bashya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yise 'Konde Music Worldwide.'
Byatumye Label ye igira abahanzi batandatu ireberera inyungu. Mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabereye kuri City Hotel mu Mujyi wa Dar Es Salaam, Harmonize yemeje ko yinjije muri Label ye abahanzi bashya barimo umuraperi Country Boy, Killy na Cheed.
Harmonize kandi yabwiye itangazamakuru, ko uretse guha amasezerano aba bahanzi batatu bashya, yahaye imodoka nshya umuhanzi Ibraah ndetse na Country Boy, kugira ngo bazajye bazikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari inkomoko y'ibyishimo ku bahanzi bakizamuka bashaka gukora umuziki mu buryo bw'umwuga.
Asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki, kubashyigikira kugira ngo bazagera ku ntego zabo. Avuga ko n'Imana iri kumwe n'abo mu rugendo rushya batangiye.
Ibraah ni we muhanzi wa mbere wasinye muri Label ya Harmonize. Yasinye muri Mata 2020, akora ibikorwa bitandukanye by'umuziki, anasohora 'Ep' y'indirimbo ze yise 'Steps'.
Umuraperi Country Boy uri mu bahanzi bashya muri iyi Label, asanzwe azwi ku izina rya 'The Father', ndetse anafite Album y'indirimbo yitunganyirije.
Killy na Cheed binjijwe muri Label ya Harmonize, banyuze muri Label ya Alikiba yitwa 'Kings Muci', ariko mu mezi macye ashize nibwo byatangajwe ko batandukanye mu buryo bweruye.
Mbere yo gutangaza abahanzi bashya, Harmonize yari yabanje koherereza ubutumire inshuti ze za hafi n'abafatanyabikorwa mu mu muziki, ababwira ko afite ibirori by'umugoroba yise 'The Father Night'.
Label ya Harmonize ubu irabarizwa mo abahanzi batandatu barimo; Harmonize, Ibraah, Country Boy, Cheed, Killy n'umunya-Nigeria Skales winjiyemo muri Nyakanga 2020.

Umuraperi ukizamuka Country Boy bahise bamuha impano y'imodoka nshya. 
Harmonize n'abahanzi bashya yinjije muri Label ye ya Konde Music. Share on:The post Harmonize watandukanye na Diamond yinjije abandi bahanzi 3 muri Label ye barimo abatandukanye na Ali Kiba anabaha imodoka nshya. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
-
Live: Paul Rusesabagina yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru abisabira imbabazi #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n'ufungwa n'ufungurwa ry'agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w'abarwanyi wa FLN inkunga y'amayero ibihumbi makumyabiri.
Urubanza ku ifunga n'ifungurwa rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuri uyu wa Mbere, mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aregwa ibyaha 13 byose byakozwe mu 2018 birimo ibitero bya FLN mu Majyepfo y'Igihugu.
Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kuvuga ngo icyaha iki n'iki ndacyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
Yabwiye Inteko Iburanisha ko amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yamuhaye ama-euro 3000 kuko ngo 'yarampamagaye arandirira' noneho amwoherereza amafaranga nk'umuntu w'umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.
Ku bijyanye n'amajwi n'amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we.
Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru byahitanye ubuzima bw'abaturage, Rusesabagina yavuze ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage abyicuza kandi akabisabira imbabazi.
Ati 'Njye ubwanjye narabyicujije kandi mbisabira imbabazi imiryango y'abo byagizeho ingaruka ndetse n'igihugu.'
-
Korea donates 100,000 KF94 facemasks to Rwanda #rwanda #RwOT
The handover ceremony was held at Kigali International Airport, attended by the Division Manager of Rwanda’s National Reference Laboratory, Dr. Emille Mwikarago, and the Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy, Jongyun Choi.
The Director-General of the RBC, Dr. Sabin Nsanzimana thanked the Government of the Republic of Korea, saying their support was timely.
'We appreciate the contribution of the Government of Korea; indeed the masks will help us to stop the spread of COVID-19. The donation is a sign of concrete cooperation; a friend in need is a friend indeed,' he said.
Jongyun Choi said that global solidarity is important more than ever and assured that his country will be a close friend of Rwanda in its fight against COVID 19.
KF94 mask is equivalent to FFP2 mask in Europe and N95 mask in the United States.
As Rwanda continues to cope with the Covid-19 pandemic, it has been receiving international funding to help with the fight, with over 100 breathing machines recently provided by the United States and other medical supplies including masks, temperature testing equipment provided by the army of this country.
The death toll from Covid-19 in Rwanda has risen to over 4,500 so far, while the death toll has risen to 22.
The event was attended by various Rwandan health officials and members of the Korean Embassy
Dr. Emille Mwikarago also attended the handover ceremony
This Korean grant consists of 100,000 masksElina Jonas Ruzindaza
Source : https://en.igihe.com/news/article/korea-donates-100-000-kf94-facemasks-to-rwanda
-
AMAFOTO: France mumujyi wa Rennes habereye amarushanwa yo gusiganwa ku magare bambaye uko bavutse. #rwanda #RwOT
Bwa mbere mu mujyi wa Rennes uherereye mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'u Bufaransa, kuri iki cyumweru habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bambaye ubusa.
Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera no mu yindi mijyi nka Paris na Lyon ariko ku munota wa nyuma ntiryaba.
Ubusanzwe iri rushanwa rimenyerewe ahandi nko mu Bubiligi, Espagne, u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatandatu nibwo umujyi wa Rennes wemeye ko iri rushanwa rihabera ku bilometero 15, abaryitabiriye bakaba bari bambaye gusa isaha cyangwa ingofero irinda umutwe mu gihe umuntu yaba aguye gusa.
Michèle Charles-Dominé wo mu ihuriro ry'abashyigikira kwambara uko umuntu yavutse ari naryo ryateguye irushanwa, yagize ati 'Twishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza cyane bidasanzwe'.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n'abantu 70 ariko atari benshi ku buryo bizera ko ku yindi nshuro bizaba byiza kurushaho kandi iri rushanwa rikaguka.

Aya marushanwa hitezwe ko azamamara no kw'isi hose. Share on:The post AMAFOTO: France mumujyi wa Rennes habereye amarushanwa yo gusiganwa ku magare bambaye uko bavutse. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.