Author: webrwanda
-
Producer Madebeat yahishuye ibanga rimuhoza ku isonga mu batunganya imiziki mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mucyo David ukoresha izina rya Producer Madebeat mu kazi ke ko gutunganya indirimbo ntashidikanywaho ku mikorere yihariye ituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n'abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda. -
Ambasaderi wa Amerika mu Bushinwa agiye guhagarika imirimo ye ajye kwamamaza Trump #rwanda #RwOT
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bushinwa, Terry Branstad, agiye guhagarika imirimo ye yo guhagararira inyungu za Trump ajye kumwamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu mpera z'umwaka. -
Uncle Austin yafashe icyemezo cyo kutazongera guhatanira ibihembo by'umuziki #rwanda #RwOT
Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera guhatanira igihembo icyo aricyo cyose mu muziki w’u Rwanda. -
Yoshihide Suga yatowe n'ishyaka riyoboye Ubuyapani kugira ngo asimbure Shinzo Abe #rwanda #RwOT
Ishyaka riyobora Ubuyapani ryatoye Yoshihide Suga nk'umuyobozi mushya kugira ngo asimbure Shinzo Abe, bivuze ko byanze bikunze azaba minisitiri w'intebe w'iki gihugu. Mu kwezi gushize Bwana Abe yatangaje ko yeguye ku mpamvu z'ubuzima.
Bwana Suga, ufite imyaka 71, ni umunyamabanga mukuru w'abaminisitiri mu butegetsi buriho kandi byari byitezwe ko azatsinda. Afatwa nk'inshuti magara ya Bwana Abe kandi bikaba bishoboka ko azakomeza politiki y'uwamubanjirije, Abe.
Bwana Suga yatsinze amatora yo kuba perezida w'ishyaka riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) ku majwi 377 ku majwi 534 yose hamwe y'abadepite n'abahagarariye uturere.
Ubu LDP imaze guhitamo umuyobozi mushya, hazaba andi majwi ku wa gatatu mu nteko ishinga amategeko, aho byanze bikunze azagirwa minisitiri w'intebe kubera ubwiganze bwa LDP. Biteganijwe ko bwana Suga azarangiza igihe gisigaye, kugeza ku matora yo muri Nzeri 2021.
Source:BBCInkuru yanditswe na Venuste Habineza
-
Sarpong yavuze igisobanuro cy’uburyo budasanzwe yishimiramo igitego #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania, Michael Sarpong yavuze ko uburyo yishimira igitego akoza intoki mu maso akikomanga no mu gatuza, bisobanuye ko byose biva mu bushobozi bw’Imana.
Uyu mukinnyi wasinyiye Yanga muri Kanama 2020 nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe ko azafasha iyi kipe cyane ko yatangiye no kuyitsindira ibitego.
Kuva yagera muri iki gihugu ibitego byose yatsindiye Yanga, yagiye abyishimira afata intoki agahumiriza akazikoza mu maso ubundi nyuma akikora mu gatuza. Ni kenshi no mu Rwanda yagiye yishimira ibitego muri ubu buryo.
Uyu rutahizamu akaba yatangaje ko nta kindi kintu bisobanuye urutse kuba aba ashaka kugaragaza ko ibyo akora byose atari ubushobozi bwe ahubwo ari ubushobozi bw’Imana.
Yagize ati'urabizi kwishimira igitego kuriya bisobanuye ko gutsinda ibitego kwanjye atari ubushobozi bwanjye ahubwo ni Imana, ni yo ituma ntsinda. Nta bindi birenze ibyo.'
Kuva yagera muri iki gihugu mu kwezi gushize, amaze gukinira Yanga imikino 3, akaba yarayitsindiye ibitego bibiri.
Abanza kwikora mu maso
Ubundi anagenda yikora mu gatuzaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yavuze-igisobanuro-cy-uburyo-budasanzwe-yishimiramo-igitego
-
Nyuma yo guta umugore w'isezerano wamurihiye Kaminuza, ati:'Ufite ikibazo ajye mu rukiko' #rwanda #RwOT
Nyamabumba Venant atuye mu Mudugudu wa Bukorota, Akagali ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara avuga ko nubwo yarihiwe n'umugore we Kaminuza ibyo bitamuha uburenganzira bwo kwitwa Umugore we kuko abona bataberanye. Avuga ko yagannye inkiko agasaba gatanya, ko kandi ushaka kumenya ibirenze yajya I Ndora ku rukiko. Gusa avuga ko gatanya yayihawe hasigaye guteza kashe mpuruza .
Nyamabumba, yasezeranye na Nyandwi Alice mu mwaka w'I 1994 aba bombi bashakana batarize amashuri, ariko Umugabo yarize amashuri abanza gusa, aho yaje gusengera mu itorero ry'Abanglican atangira kwiyegereza Imana, biza kumuhesha amahirwe yo guhabwa ishuri ajya kwigira kuba Pasiteri.
Nyuma yo kuva kwigira ubu Pasiteri nkuko bivugwa n'Umugore we basezeranye mu mategeko yakomeje gukora umurimo w'ubushumba mu itorero ariko aza kugira ingeso mbi z'ubushurashuzi byaje gutuma itorero rimuhagarika.
Umugore wa Nyamabumba yakomeje gukorera urugo mu gihe Umugabo yari yaragiye kwigira ubu Pasiteri, ariko nyuma y'uko itorero rimaze kumutakariza icyizere yasabye ko yakomeza kwiga amashuri akarangiza na Kaminuza, uyu mugore ntiyatindiganyije kumva igitekerezo cy'Umugabo we kuko yahise atangira kumurihira amashuri kugeza aho ageze na Kaminuza aho yize ubuganga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyandwi Alice, wanzwe n'umugabo amuhora ko batakiberanye. Nyandwi Alice, avuga ko nyuma y'uko Umugabo we avuye kwiga Kaminuza yaje yarahindutse atangira kumubwira ko bagomba gutandukana (divorce) kuko batakiberanye. Nyamabumba nyuma yo kubwira Umugore we ko batakiberanye bagomba gutandukana yahisemo kwitabaza inkiko ngo zibatandukanye, ariko Umugore avuga ko adashobora gutandukana n'uyu Mugabo kuko amafaranga yose yigiyeho ari ayo yagujije Banki bityo bagomba kuyishyura nk'Umugore n'Umugabo.
Nyamubumba uvugwaho gushaka undi Mugore we yita ko ariwe baberanye abajijwe niba koko yaba yifuza gutandukana n'Umugore we wisezerano, yatangaje ko nta mpamvu nimwe yo kubana n'Umuntu adashaka, ko ariyo mpamvu ikibazo yakijyanye mu rukiko kugirango babatandukanye.
Uyu Mugabo, avuga ko Umugore we adashobotse. Gusa abajijwe icyo batumvikanyeho cyatumye ahitamo kwitabaza inkiko yasubije ko uzababazwa n'uko yasabye ko batandukana azajya mu rukiko.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko mu gihe hagize umwe mu bashakanye ushaka ko batandukana hitabazwa inkiko kuko ntawugomba kwizirika ku wundi, avuga ko mu gihe babanye batumvikana bishobora guteza amakimbirane ashobora kuvamo urupfu hagati y'abashakanye.
Nyamabumba afitanye na Nyandwi Alice Abana barindwi, abakobwa bane n'abahungu batatu ariko bose nta n'umwe wize amashuri yisumbuye nyamara Se ni Umuganga, kuri ubu Umugore we akaba yaramaze ku muhunga kuko amuhoza ku nkeke amubwirako azamwica.
Muri raporo ya NISR yiswe 'Rwanda Vital Statistics Report 2019' hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n'inkiko zo mu Rwanda mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe gatanya 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe gatanya 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250.

Uyu ni umugore bivugwa ko ariwe ukunzwe. Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n'imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.
Soma hano inkuru bijyanye:Â Yishyuriye umugabo we kaminuza, ayirangije amwitura ku mubwira ko batakibanye
Imibare yakusanyijwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n'inzego z'ibanze igaragaza ko uwo mwaka hashyingiwe imiryango 48526 mu buryo bwemewe n'amategeko.
Imibare igaragaza ko gatanya nyinshi zatanzwe zaturutse ku kuba hari abashakanye bataye ingo mu gihe cy'amezi 12, guhozwa ku nkeke, gucana inyuma n'ibindi.Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
-
The Ben ahanganiye igihembo n’abahanzi barimo Diamond na Harmonize #rwanda #RwOT
Umuhanzi The Ben ndetse n’umunyarwandakazi w’umubyinnyi, Sherrie Silver batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bya All Africa Muzik Magazine 2020[AFRIMMA 2020].
Ibi bihembo bigiye ku ba ku nshuro ya 7, bitangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Kuri iyi nshuro harimo abanyarwanda 2.
Umuhanzi The Ben ari mu cyiciro cy’abagabo aho ahanganiye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba n’abahanzi nka Otile Brown wo muri Kenya (banakoranye indirimbo bise 'Can’t get enough’), Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania, Khaligraph Jones(Kenya), Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda.
Sherrie Silver ari mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza muri Afurika aho ahananye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.
Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola.
The Ben ahanganye na Diamond
Ivan Minnaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports nyuma yo kumvikana -
U Rwanda rwatangije gahunda ya Generation Unlimited izazamura urubyiruko #rwanda #RwOT
U Rwanda rwatangije gahunda ya Generation Unlimited izazamura urubyiruko.Source : https://rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwatangije-gahunda-ya-Generation-Unlimited-izazamura-urubyiruko
-
Rwanda chamber of tourism #rwanda #RwOT
RCT was established in 2006, with a mandate of enhancing business opportunities through effective lobbying and advocacy for the tourism and hospitality industry in Rwanda. It is an umbrella of all other associations that are engaged in tourism and hospitality business. The Director General of the Rwanda Chamber of Tourism at the Private Sector Federation Frank Gisha Mugisha, Says member companies and associations of the RCT have a number of benefits that come with their affiliation.
'The benefits include advocacy where we act as the voice of all players in the tourism sector in relation to policies that do a favor or create a more enabling business environment. Also, the Rwanda Development Board, RDB, through the tourism office has done a lot to create a policy which facilitates investment in Rwanda. Here in Rwanda tourism is one of the biggest foreign exchange earners, contributing 10% of the Gross Domestic Product, GDP, [as per statistics for 2019] and also employing about 150,000 people mostly the youth,' says Frank.
He adds that whenever there is a policy that has been adopted by the government, the RCT review it with an ultimate purpose of harnessing it to ensure that it promotes vibrancy of tourism and hospitality sector other than stifling it.
Recently, RCT has initiated a number of programs to support members of the chamber to enable them recover from business shocks visited on them as results of COVID-19. Komeza Program is one such initiative. It was launched under MasterCard Foundation to help members recover from financial strain brought about by business hibernation and the associated loans. Another, 'Hanga Ahazaza' one of the MasterCard Foundation’s programs aimed to empower youth and women but also to create jobs especially focusing on the tourism sectors.
Rwanda Chamber tourism creates relevant linkages to mobilize its members to apply to these grants and gives them technical assistance and guidance to apply to general grants that can qualify for the Komeza program.
'One of our key areas of focus is capacity building for our members. This is through identifying whatever missing in terms of skills, what is the gap and what could be done better to fill the gap,' he added.
He added that 'We started a campaign of domestic tourism which now we are growing to regional and maybe later as various countries open their airspaces we can go also international. Someone who has been used to doing international marketing now it’s an opportunity to sit down and think of what he can do better t and even tap the potential with domestic and regional tourism.'
Victor went on to ask the basic guidelines of operations.
'One is to register your company to RDB and then go come to the chamber of tourism for orientation. In orientation is all about what, where, who can you network with to do your tourism business and join the Rwanda Association of tour operator,' said Frank.
There are several events organized by the tourism board. One of them is the Kivu Belt Festival is one of the events that happen out of Kigali. This brings together the conservationists. In the western part of the country, we have regions with tropical rainforests, hills, beautiful lakes, and Nyungwe national park (rich with Flora and Fauna).
'In Kivu Belt, there is always an event which we have been doing in connection with our partners to showcase what the region has in potential of attracting or promoting tourism. We have various community best tourism actors to showcase the products, packages, hotels around there which attracts people within the country, around neighboring countries, and also international.'
Post-COVID is still a big project for tourism. Starting from this month there is a business development program which will be stabled starting from this month to aiming at providing support to their members to stay strong and still resilient. This will be more of access to finance, reducing costs, grant proposal, business plan, and even reviewing or revisiting your input or output ratios to stay in business.
Frank says that people should visit Rwanda because it has many beautiful things that attract tourists such as magnificent hills stretching from south to east, mountainous gorillas, tropical rainforest, and many others.
Rwandan has empowered these sectors and various segments such as religious tourism which is being given a boost from the government. Talking of also sports tourism there is a cricket stadium, sports stadiums, and by next year we shall have one of the best gold stadium golf stadiums in the region.
Another segment that Rwanda has taken an advanced stage into excelling at is meeting or conference tourism. Since 2017, Kigali is considered ranked by the international conference association as number two, second from Cape Town to host conferences on the international events. We have Convention Center as a boost for international events, Kigali Arena for an international sporting event, and also Intare conference Arena. All those are venues for events with the capacity to host meetings of over three thousand people.
Above all happening in this hospitable and friendly culture from the Rwandan people, Kigali is regarded as one of the cleanest cities in Africa and over the world.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-chamber-of-tourism