Author: webrwanda

  • Ibikorwa bya Siporo byakomorewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa byose bihuza abantu benshi byari byahagaritswe, by’umwihariko imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyugarije isi.

    Minisiteri ya Siporo yamaze kwandikira amashyirahamwe yose bayamenyesha ko imikino yose yasubukuwe ariko hatangwa n’amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19.

    Iyi Minisiteri kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko agomba gusaba uburengazira bwo gusubukura ibikorwa, ndetse bakanatanga ingengabihe y’amarushanwa bazitabira haba mu Rwanda ndetse no hanze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ibikorwa-bya-Siporo-byakomorewe

  • Imikino yose mu Rwanda yafunguwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yamaze kwemeza ko ibikorwa bya siporo byose mu gihugu bifunguye guhera uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2020.

    Ni itangazo ryasohotse nyuma y’amezi 6 imikino mu gihugu yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 18 Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS bemeje ko nyuma y’amezi 6 imikino yarahagaritswe mu gihugu, mu Kwakira izasubukurwa amakipe agatangira gukora imyitozo.

    Icyo gihe umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier yagize ati“Nk’uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba. Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.'

    'Hari federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basket n’iz’iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.'

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko ibikorwa bya siporo byose bisubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.

    Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.

    Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n’aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bazaba bahari.

    Basubukuye iyi mikino mu gihe tariki ya 8 Kamena 2020 hari indi mikino yari yasubukuwe ari yo; Tennis, Golf, Cycling, imikino ngororamubiri, gutwara imodoka, Fencing, kugenda n’amaguru(jogging).

    Imikino yose yafunguwe uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-yose-mu-rwanda-yafunguwe

  • Abaganga b’u Bushinwa bageze muri Zimbabwe gufasha kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Bagiye gukorera mu itsinda ry’ibitaro bizwi nka Parirenyatwa Group of Hospitals, aho bazamara igihe cy’amezi 12, nkuko ikinyamakuru Herald cya leta ya Zimbabwe kibitangaza.

    Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Dr Luo Weiqiang uyoboye iri tsinda avuga ko we na bagenzi be bazanamamaza ubuvuzi gakondo bw’Ubushinwa.

    Ibiro by’uhagarariye Ubushinwa muri Zimbabwe byatangaje kuri Twitter ko iri ribaye itsinda rya 18 ry’abaganga b’Abashinwa baje kwifatanya na Zimbabwe mu kurwanya Covid-19.

    Kugeza ubu muri Zimbabwe hamaze gutangazwa abantu barenga 7,800 banduye coronavirus, muri bo abarenga 200 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Abaganga-b-u-Bushinwa-bageze-muri-Zimbabwe-gufasha-kurwanya-Coronavirus

  • Menya impamvu mu Rwanda umwana guhera ku myaka 2 agomba kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Udupfukamunwa dukoze nk
    Udupfukamunwa dukoze nk’ibikinisho by’abana ngo twatuma abana barushaho kudukunda

    Nyamara mu Rwanda, amabwiriza avuga ko umwana guhera ku myaka ibiri kuzamura agomba kwambara agapfukamunwa.

    Mu kiganiro Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikorwa by’imivurire ya Covid-19 mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiranye na Kigali Today yabisobanuye neza.

    Dr. Nkeshimana, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko mu Rwanda abana bafite imyaka 2 kuzamura bagomba kwambara udupfukamunwa, naho abari munsi yayo ntibatwambare.

    Agira ati: “Abana bari hejuru y’imyaka ibiri bagomba kwambara udukamunwa, ni yo mabwiriza dufite mu Rwanda, noneho abari munsi y’imyaka ibiri ni bo batatwambara, ariko ababyeyi babo bakababa hafi cyane kugira ngo batisanga mu byago byo kwandura Covid-19 kuko umuntu uwo ari we wese yayandura. Ikindi ni uko umwana w’imyaka 2, kuzamura hari ibyo ababyeyi baba bagomba kumufashamo bijyanye n’ikigero cy’imyaka ye, kugira ngo yumve agapfukamunwa ni iki, impamvu yako ni iyihe.”

    Dr Nkeshimana avuga ko kwambara udupfukamunwa ku bana bato nta ngaruka bifite, akomeza asobanura n’impamvu amabwiriza y’u Rwanda adahura n’aya OMS ku kwambara agapfukamunwa ku bana bato, kuko OMS ivuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batambara udupfukamunwa.

    Agira ati: “Oya nta ngaruka zagera ku mwana ziturutse ku kwambara agapfukamunwa. Amabwiriza ya OMS hari byinshi ashingiraho agena kwambara agapfukamunwa, bitewe n’aho umuntu aherereye. Imiturire y’Abanyarwanda itandukanye n’imiturire y’i Burayi ni urugero, ikindi ababyeyi bo muri ibyo bihugu byateye imbere usanga bita cyane ku nshingano zabo ku bana babo ndetse ku kigero gihanitse, ku buryo bamenya abana babo aho baherereye n’ibyo barimo, naho abo mu Rwanda imiturire yabo ntibemerera kumenya ibyo byose. Ingaruka zabyo zigatuma niba umwana atamenye kwirinda aho ari, aho akinira, abaye yanduye, yatahana ubwo bwandu akabukwiza urugo rwose.”

    Dr. Nkeshimana akomeza avuga ko ababyeyi bagomba gufasha abana gukunda agapfukamunwa bijyanye n’imitekerereze, imyaka ye n’imikurire y’ubwonko bwe.

    Ati: “Umwana ashobora kuba atanze agapfukamunwa, ariko agashaka kari mu mabara akunda, kariho igishushanyo cya spiderman n’ibindi nk’ibyo. Ni yo mpamvu umubyeyi agomba kumworohereza mu buryo bwo kukamukundisha”.

    Dr Nkeshimana asoza avuga ko udupfukamunwa tw’abana duhari ku masoko n’ubwo atari twinshi nk’utw’abantu bakuru.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-impamvu-mu-rwanda-umwana-guhera-ku-myaka-2-agomba-kwambara-agapfukamunwa

  • Roy Jones yiyemeje kuzahangamura Mike Tyson n’ubwo bikekwa ko Tyson arimo gufata imiti imwongerera imbaraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Roy Jones Jr. (Captain Hook)
    Roy Jones Jr. (Captain Hook)

    Roy Jones Jr w’imyaka 51, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko n’ubwo Mike Tyson basanga yarafashe imiti yo kumwongerera imbaraga nta kabuza azamuhangamura kuko ngo nta bwoba amuteye, ndetse ngo yizeye ko ibisubizo by’ibizamini bombi barimo gukorerwa bitazatuma Mike Tyson yangirwa gukina ndetse ngo n’iyo bamusangamo imiti imwongerera imbaraga nabwo ngo ntiyamutinya.

    Mike Tyson (Iron)
    Mike Tyson (Iron)

    Jones Jr yanaboneyeho kubeshyuza amakuru yigeze kumuvugwaho ko muri 2003 yatinye gukina na Tyson nyuma y’uko Tyson yari amaze kunesha John Ruiz akegukana ikamba rya WBA mu cyiciro cy’abaremereye.

    Roy Jones Jr ati: “Kuva kera, nifuzaga kurwana na Mike. Ubwo negukanaga ikamba ry’abaremereye, ni we muteramakofi wenyine wo mu cyiciro cyange nifuzaga guhura na we.”

    Umukino uzahuza Roy Jones Jr na Mike Tyson uzaba ku itariki 28 Ugushyingo 2020 California (USA) ku kibuga cya Dignity Health Sports Park, Carson.

    Ibigwi byabo
    Ibigwi byabo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/roy-jones-yiyemeje-kuzahangamura-mike-tyson-n-ubwo-bikekwa-ko-tyson-arimo-gufata-imiti-imwongerera-imbaraga

  • 70 hospitality establishments penalized for breaching COVID-19 prevention directives #rwanda #RwOT

    The establishments include restaurants, motels and bars, which were found selling alcohol or operating their bar sections, which are supposed to be closed in this period as per the government directive.

    These are among the violations that were observed during the two-week assessment and operations organized by Rwanda National Police (RNP) and conducted jointly with local authorities and other charged institutions.

    At least 270 people were caught in the fined and closed hospitality facilities in prohibited social gatherings and drinking alcohol, according to the assessment report.

    Over 130 businesses were also not using the recommended cashless payment systems while more than 30 others had neither hand washing apparatuses nor hand sanitizers available.

    According to RNP spokesperson, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, the inspection was part of the “Rwanda National Police’s ongoing awareness on the government directives, safety behaviors and practices as well as maximum compliance.”

    “It is the usual RNP proactive practice of implementing the law and other directives mainly through education and awareness,” CP Kabera said.

    He added: “This specific inspection was, therefore, meant to assess the level of compliance, ensure that those caught in serious violations are penalized but more importantly remind and educate different groups of people on their responsive roles to exhibit behaviors and actions that not only make them safe from the pandemic but also prevent them from spreading the virus where they work, live, walk, in their businesses where they serve clients and anywhere someone runs personal errands.”

    The inspection targeted hospitality establishments, markets and trading centers.
    It also assessed key COVID-19 prevention guidelines like washing or sanitizing hands, social distancing, cashless payment, wearing facemask as well as respect for movement hours.

    “It is commendable that the level of compliance is largely high, although one error or one person can lead to further spread of the pandemic; no one wants that and that calls for individual responsibility to make right and safety choices in whatever you do,” CP Kabera said.

    He commended the role played by the public in sharing information on violators, and called for the continued spirit of community policing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/70-hospitality-establishments-penalized-for-breaching-covid-19-prevention

  • AMAFOTO: Uko byari byifashe Zari yizihiza isabukuru y’imyaka 40 #rwanda #RwOT

    Mu myambaro w’imyeru, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo wanabyaranye n’umuhanzi Diamond, Zari Hassan yizihije isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.

    Iyi sabukuru yabaye tariki ya 23 Nzeri 2020, gusa amafoto menshi y’ibi birori akaba yagiye hanze uyu munsi, Zari yayanyujije kuri Instagram ye.

    Zari akaba yaraserutse mu ikanzu nziza y’umweru, ndetse n’abantu bose bari bitabiriye iyi sabukuru ye bari bambaye umweru gusa uretse abana be babiri bato yabyaranye na Diamond bari bambaye icyatsi.

    Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo ashimira umuryango we wakomeje kumuba hafi umunsi ku munsi.

    Yagize ati' Ku muryango wanjye. mwarakoze kunkomeza. Ntabwo ndi umubyeyi w’intungane, umuvandimwe cyangwa nyogosenge mwiza ariko muracyankunda n’amakosa yanjye yose, sinigeze menya urukundo nyarwo, impuhwe nk’izanyu. Ndabakunda, sinshobora kubatererana na rimwe kuko sinshobora kubona umuryango nk’uyu …. Imana ikomeze idukomeza kugeza ku mpera y’Isi.'

    Zari Hassan ku myaka 40 afite abana 5, harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga ndetse n’abandi 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Ni uku hari hateguye

    Champagne ni kimwe mu byo kunywa byari bihari

    Zari n’abana be uko ari 5

    Abana ba Zari uko ari 5 ni uko bitabiriye ibirori bambaye

    Zari n’umwe mu bahungu yabyaranye na Ivan

    Zari ari kumwe n’abana be yabyaranye na Diamond Platnumz

    Hari cake zitandukanye

    Bacinye n’akadiho

    Yashimiye umuryango we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-uko-byari-byifashe-zari-yizihiza-isabukuru-y-imyaka-40

  • Yarangije ubushakashatsi buzafasha imijyi y’u Rwanda kutamena ibishingwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Buregeya yerekana ubushakashatsi amaze gukora ku musaruro ushobora kubyazwa ibishingwe aho kugira ngo bitabwe
    Buregeya yerekana ubushakashatsi amaze gukora ku musaruro ushobora kubyazwa ibishingwe aho kugira ngo bitabwe

    Mu mwaka wa 1999, Buregeya Paulin yashinze ikigo gikusanya ibishingwe mu ngo no mu bigo kibijyana ku bimoteri, ariko afite na gahunda yo kuzabihinduramo ibintu bikenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Buregeya avuga ko mu mwaka wa 2010 yatangiye kwifashisha abantu b’ingeri zitandukanye bazobereye muri siyansi, asura bimwe mu bihugu byateye imbere mu micungire y’imyanda, agaruka afite gahunda yo kuzabona imijyi y’u Rwanda itagira ibimoteri.

    Ukigera mu biro by’uyu muyobozi akaba na nyiri ikigo cyitwa COPED, uhasanga ibikoresho byinshi ariko bifite amabara ane(icyatsi kibisi, ubururu, umuhondo n’umukara), bikaba bimufasha gusobanurira abantu uko bavangura ibishingwe hagamijwe kugena uburyo bw’imicungire yabyo.

    Ifumbire n
    Ifumbire n’ibicanwa Buregeya akura mu myanda ibora

    Yagize ati “Imyanda twe tuyicamo ibice bine, hari (1)imyanda ibora igizwe n’ibiti, ibyatsi n’ibiryo,…hakabaho (2) ibintu bibyazwa umusaruro binyuze mu nganda, bikaba ari ibirahure n’amacupa, ibikozwe mu mpapuro, mu ibumba, mu byuma no muri plastique”.

    Ati “Icyiciro cya gatatu(3) ni ibintu bitabora byagenewe kujugunywa biba bikozwe mu myenda, mu ruhu no mu biti” , aho atanga ingero z’imyambaro, inkweto, imikandara, ingofero, ibikapu, ibikinisho by’abana n’imifariso.

    Icyiciro cya kane (4) ni ibintu byose byateza ibibazo ku buzima, birimo imiti n’ibindi byakoreshejwe kwa muganga, ibicuruzwa byarengeje igihe cyo gukoreshwa, ibinyabutabire bitandukanye ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

    Buregeya ahita yerekana uburyo nta bishingwe byo mu cyiciro cya mbere(1) ubu byagakwiye kuba bijyanwa ku kimoteri cy’i Nduba mu karere ka Gasabo, kuko imyanda y’ibintu bibisi bigizwe n’ibiribwa ayikoramo ifumbire.

    Imyanda y’ibintu byumye bikomoka ku biti, Buregeya ayikoramo ibicanwa (briquette) bisimbura amakara n’inkwi, akavuga ko byaka neza, biramba mu ziko kandi bihendutse kurusha ibicanwa bisanzwe.

    Ati “Iyi ‘briquette’ imwe igurwa amafaranga 100, izigera mu 10 zahisha inkono y’ibishyimbo ku kigo cy’amashuri, aho bari gukoresha amafaranga ibihumbi bitanu yo kugura inkwi hagakoreshwa briquette z’amafaranga 1,000”.

    Ipave Buregeya akura mu myanda itunganywa
    Ipave Buregeya akura mu myanda itunganywa

    Buregeya avuga ko hari amahirwe atandukanye abaturage bashobora kubyaza imyanda ibora kuko ari yo myinshi, ikaba igize 70% y’ibishingwe byose bijyanwa ku bimoteri.

    Mu myanda yo mu cyiciro cya kabiri(2) Buregeya akoramo amapave yo gusasa mu nzu cyangwa hanze, ariko ko hari n’abandi bantu bayikoramo ibikoresho bitandukanye byo mu nzu no mu biro.

    Mu myanda yo mu rwego rwa gatatu(3)nta kintu Buregeya arabasha kuyikoresha usibye kuyisya akaba ari byo ajugunya, ariko akavuga ko mu bihugu byateye imbere ibi bishingwe bitwikwa bikabyara ingufu z’amashanyarazi.

    Imyanda yo mu rwego rwa kane Buregeya avuga ko imwe azayishyira mu byokezo byitwa ‘incinerateur’ bikayihinduramo ivu ryo gutabwa, indi igizwe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga akayigurisha ku ruganda ruri mu Karere ka Bugesera.

    Buregeya avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2021 azashinga inganda mu Karere ka Kamonyi zikora ifumbire, ibicanwa n’amapave yo kubakisha, byose bikazaba bikorwa mu bishingwe akura i Kigali no muri Kamonyi.

    Yagize ati “Mfite ikimoteri cy’Akarere ka Kamonyi ncunga ku buryo mu mwaka utaha guhera mu kwezi kwa mbere, ngiye kujya mvana ibishingwe i Kigali babivanguye neza, mbishyire hamwe n’ibituruka muri Kamonyi abe ari na ho mbitunganyiriza, 10% by’ibishingwe byose ni byo byonyine bizatabwa ku kimoteri”.

    Imyanda yo mu cyiciro cya gatatu n
    Imyanda yo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane na yo ngo ifite uburyo itunganywa igatabwa ku buryo idashobora kugira icyo yangiza ku gasozi

    Buregeya avuga ko agiye kumara amezi atatu ya nyuma y’uyu mwaka wa 2020 yigisha abakiriya be bamuha ibishingwe uburyo bwo kubivangura.

    Iyi nyigo Buregeya avuga ko izaba imbarutso yo gufasha abashoramari batwara ibishingwe guhindura imikorere, bakareka kubimena ku gasozi ahubwo bakabihinduramo ishoramari riteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/yarangije-ubushakashatsi-buzafasha-imijyi-y-u-rwanda-kutamena-ibishingwe

  • Rwanda reduces warming gas emissions by 54% #rwanda #RwOT

    The Air Pollution Control Treaty, signed on September 16, 1987 in Montreal, Canada, came into force in January 1989, and was amended in 2016 in Kigali. The revised agreement, which came into force in 2019, is an international one aimed at eliminating air pollution by 80% over the next 30 years.

    Martine Uwera, the National Focal Point of Montreal Protocol said that Rwanda has reduced the importation of chlorofluorocarbons (HCFCs) from 4.1 tonnes in 2010 to 1.89 tonnes currently.

    'We have reduced ozone depleting substances by 54 per cent and there is still a gap of 2.21 tonnes which we seek to phase out by 2030,' she said.
    Uwera said the effects of sunlight damage include skin cancer, DNA damage and more.

    Rwanda has also taken steps to control modern equipment such as refrigerators and air conditioners that can release air pollutants.

    'Currently new appliances such as fridges that use ozone depleting substances are not allowed to be imported. Those caught are arrested and are ordered to return such equipment to their country of origin or take them for recycling. We are only coping with imported gases that are not environmentally friendly,' she said adding

    there are mechanisms to control illicit trade in ozone depleting substances.

    Patrick Karera, the Permanent Secretary of the Ministry of Environment said that Rwanda has also adopted a National Cooling Strategy, which is one of the results of the Kigali Amendment to the Montreal Protocol to help phase out the gases.

    Rwanda needs at least Rwf20 billion to encourage uptake of energy efficiency and climate friendly cooling solutions in the country as part of its obligation under the Kigali Amendment to the Montreal Protocol on Substances that Deplete the Ozone Layer.

    'It is admirable that the Kigali Amendment has exceeded 100 ratifications. Without decisive and global action, emissions from the cooling sector are set to grow 90 per cent by 2050,' he said.

    He said that the National Cooling Strategy approved by the cabinet in 2019 will help to roll out standards for cooling technologies.

    'We are working with Rwanda Green Fund, Rwanda Business Development Fund, and UN Environment’ united for Efficiency initiative and Basel Agency for Sustainable Energy to ensure the success of financial mechanisms for climate-friendly cooling solutions,' he added.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-reduces-warming-gas-emissions-by-54

  • COVID-19: 9 new cases, 8 recoveries #rwanda #RwOT

    A statement from the Ministry of Health showed that 6 COVID-19 cases were detected in Kigali City, 2 from Nyamagabe, while 1 was recorded in Rubavu.

    Rwanda has confirmed a total of 4820 COVID-19 cases out of 488,942 tests taken, 3,099 recoveries, 1692 active cases, and 29 deaths.

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-9-new-cases-8-recoveries