Author: webrwanda

  • RED Tabara yeruye yemera ko ariyo igaba ibitero mu Burundi #rwanda #RwOT

    Umutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y'u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y'ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by'iki gihugu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/red-tabara-yeruye-yemera-ko-ariyo-igaba-ibitero-bibera-mu-burundi

  • Inyigo ku mushinga w'indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga izasozwa mu mpera z'umwaka #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko urugendo rwo guhindura indangamuntu zigahuzwa n'ikoranabuhanga rigezweho ugana ku musozo ndetse inyigo yawo izaba yarangiye bitarenze uyu mwaka.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyigo-ku-mushinga-w-indangamuntu-zikoranye-ikoranabuhanga-izasozwa-mu-mpera-z

  • Raporo yagaragaje uruhuri rw'ibibazo byateye impanuka za Boeing zahitanye abarimo n'Umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Raporo yakozwe n'abashinzwe iperereza mu Nteko ya Amerika, yagaragaje ko impanuka ziheruka z'indege za Boeing 737 MAX, zaturutse ku bibazo byari bimaze iminsi, bitari ibya tekiniki cyangwa ikirere, ahubwo by'imiyoborere mibi y'iyi kompanyi ikomeye mu gutwara abantu n'ibintu mu kirere.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/raporo-yagaragaje-uruhuri-rw-ibibazo-byateye-impanuka-za-boeing-zahitanye

  • Ibintu 3 bikomeye wakwitega ko bizaba mu rubanza rwa Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    REBA VIDEO URUKIKO RUTEGEKA KO AKOMEZA GUFUNGWA AGAHITA AJURIRA HANO :

    Muri iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi twagiranye n’inzobere mu mategeko akaba n’uwungabira abaregwa cyane cyane mu manza nshinjabyaha, turakugezaho ibintu bitatu abona ko Abanyarwanda bakwiye kwitega ko bizaba mu rubanza rwa Paul Rusesabagina.

    1. Gutinza urubanza ku bushake

    Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko, ni umugabo ukuze kandi ufite umuryango umukomokaho. Ibi inzobere mu by’amategeko twaganiriye, ishimangira ko byanze bikunze bizatuma agenda ashaka uko yatinza urubanza rwe bityo rukaba rwazamara igihe kirekire, cyane ko azi ko ibyaha aburana n’ubundi rwihuse bikamuhama yakatirwa igihano kiremereye.

    Impamvu ya mbere ikomeye yatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza, ijyanye no kuba yifuza gupfa yitwa umwere, bikazarinda byinshi umuryango we mu gihe kizaza. Mu gihe yaramuka akomeje gutinza urubanza rwe akazagera ubwo apfa kubera izabukuru, yaba apfuye ari umwere kuko utarahamwa n’icyaha wese yitwa umwere. Ibi byatuma umuryango we utazagira ingaruka uhura nazo zo kwishyuzwa imitungo ishobora gucibwa uyu mukambwe, kuko nyine yaba yapfuye nta cyaha kiramuhama. Ikindi gikomeye, nta gisebo cyazigera kibajyaho kuko nta rukiko rwaba rwaramuhamije icyaha.

    Indi mpamvu ya kabiri yazatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza akaba yararushya ubutabera, ishingiye ku kuba byamufasha guca intege abatangabuhamya bamwe na bamwe bazagenda batumizwa mu rukiko urubanza rugahora rusubikwa, bityo bakazageraho bakananirwa bakabona ko bikomeza kubarushya cyane kwiruka ku byo gutanga ubuhamya bumushinja. Kubura bimwe mu bimenyetso bimushinja, byamufasha kuba hari ibyaha bitamuhama, akaba yaba umwere cyangwa ibyaha bimuhama bikagabanuka.

    2. Umutekano uzakomeza gukazwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina

    Ushobora kuba warabonye ko Rusesabagina yageraga mu rukiko bwa mbere, inzego zishinzwe umutekano zari zicunze umutekano mu buryo bukomeye ndetse hanafatwa ingamba zo kubuza abatarasuzumwe Coronavirus, n’abanyamakuru barimo, ko batagera ahabereye iburanisha.

    REBA VIDEO UKO ABA ACUNGIWE UMUTEKANO HANO :

    Impuguke mu by’amategeko twaganiriye ivuga ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bishingiye ku iterabwoba no kurema imitwe y’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bigomba gutuma n’igihugu kimufata nk’umuntu kigomba gucunga ngo ataba yatoroka cyangwa hakagira abagizi na babi bakoranaga nawe babimufashamo. Abashinzwe umutekano kandi bakaba bagomba no kumucunga kuburyo ntacyo yaba kuko hari benshi banyotewe no kubona ubutabera cyane abiciwe ababo bigizwemo uruhare na Rusesabagina.

    3. Hari abandi bantu bazakurikiranwa bitewe n’urubanza rwa Paul Rusesabagina

    Bwa mbere imbere y’urukiko, Paul Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga y’ama-euro 20,000 (arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda) umutwe wa gisirikare wa FLN urwanya leta y’u Rwanda, gusa yanze kwiregura ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.

    REBA VIDEO UKO YATAKAMBYE ASABA IMBABAZI HANO :

    Buri cyaha uko azagenda akireguraho, bizatanga amakuru ku bandi bantu barimo abo yahaga ayo mafaranga, ibikorwa yakoreshwaga, inzira zose yanyuragamo n’ibindi bitandukanye. Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ubwe aherutse gusaba ko urubanza rwe rwahuzwa n’urw’uwari umuyobozi we, Paul Rusesabagina, ndetse byitezwe ko bashobora kuzitana bamwana cyangwa bagashinjanya, bikaba byatanga andi makuru yazatuma hari abandi bazafatwa hashingiwe ku makuru bazaba barahaye ubutabera, ndetse byanashoboka ko inzego zishinzwe ubugenzacyaha hari ibyo zatangiye nyuma yo kubazwa kwa Paul Rusesabagina.

    REBA VIDEO HABA IMPAKA KU HANTU YAFATIWE HANO :

    REBA HANO VIDEOS Z’ABAVUGA KO IBYO GUKIZA ABATUTSI MURI MILLE COLLINES ARI IKINYOMA :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibintu-3-bikomeye-wakwitega-ko-bizaba-mu-rubanza-rwa-Paul-Rusesabagina

  • Leta ya Singapore igiye kujya iha amafaranga abambara amasaha ya Apple #rwanda #RwOT

    Sosiyete izobereye mu gukora ibikoresho by'Ikoranabuhanga ya Apple, yagiranye ubufatanye na Singapore buzatuma abaturage b'iki gihugu bashobora gutsindira amafaranga mu gihe bakoresheje amasaha yakozwe n'uru ruganda.

    Source : https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/leta-ya-singapore-igiye-kujya-iha-amafaranga-abambara-amasaha-ya-apple

  • Nyamagabe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 62 wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-ufite-ubumuga

  • Ibintu 5 washingiraho uhitamo uwo muzabana #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hirya no hino ku isi ntihasiba kumvikana ubutane hagati y’abashakanye (Divorce). Ni ibintu byafashe intera ndende kuko no mungo z’abakristo bimaze kugaragara ko zugarijwe n’aka kaga. Ibi biratanga igisobanuro ko Satani yahagurukiye kurwanya umuryango kuburyo bukomeye, ko niba hatagize igikorwa umuryango ushobora guhura n’ingaruka zikomeye ubu ndetse n’igihe kizaza.

    Kimwe mu bitera ubu butane(Divorce) ni uko abashakanye baba barahitanyemo bafite inyungu runaka bashingiyeho, nta rukundo nyakuri ruri hagati yabo. Ikibazo gikunze kwibazwa na benshi ni ibyo umuntu yagenderaho ahitamo uwo bazabana akaramata. Akenshi hari ubwo abakristo benshi babwirwa bati ' ni ugusenga Imana izamukwereka' ariko muby’ukuri ntibihagije , kuko bishyira umuntu mu gihirahiro.

    Icyakora hari ibintu bifatika umuntu yagenderaho dushingiye kubyo Bibiliya itwereka.

    Ese umaze iminsi wibaza uko wahitamo uwo muzabana akaramata? Igisubi kiri muri iyi nyigisho.

    Ubwo yatambutsaga inyigisho ye kuri Agakiza Tv, Umuvugabutumwa(Evangeliste) Adda Darlene Kiyange, yavuze ku bintu bitanu by’ingenzi umusore cyangwa umukobwa ashobora kwifashisha ahitamo uwo bazarushinga akaramata:

    Agakiza (Kuba umuntu yubaha Imana)

    Nk’ abakristo amahitamo akwiye gushingira ku kubaha Imana. Uwo uhitamo ni umuntu mugomba kuba muhuje ukwizera, kandi akaba ibyo akora byose bishimangira ku gutinya Imana no kuyoborwa nayo. Yifashishije ibyanditswe byera mu Itangiriro igice cya 24, Ev. Adda yagiriye Inama abifuza guhitamo abo bazabana kurebera ku rugero rwa Aburahamu ubwo yatumaga Igisonga cye kujya gusabira umuhungu we Isaka, nk’uko tubisanga muri icyo gice. Yaramubwiye ati' Nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’isi, y’uko utazasabira umwana wanjye Umunyakananikazi,abo ntuyemo . Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu , usabire yo umwana wanjye Isaka umugeni'

    Ni byiza ko ukwiye guhitamo uwo muzabana ushingiye ko muhuje ukwemera , mwubaha Imana kandi muyoborwa nawe.

    Kuba uwo muntu afite urukundo

    Abantu benshi nanone bakunze kwibaza uko wamenya umuntu ugukunda, ariko biroroshye kubimenya. Umuntu ugukunda akwifuriza ibyiza, ibyo agukorera byose bigomba kuba bigaragaza ko agukunda. Muri iki gihe mu rubyiruko harimo kugaragara ukwishora mu mibonanompuzabitsina igihe kitari cyagera( Ubusambanyi) nyamara ntabwo ibyo byakwereka ko uwo muntu muzabana, ahubwo ntabwo agukunda. Iyo agukunda ntabwo yakwifuriza ikibi cyangwa ngo ashyire ubugingo/ ubuzima bwawe mu kaga. Ntawe uyobewe ko gusambana ari icyaha. Umuntu ugukunda rero nta kibi yakwifuriza.

    Kuba uwo muntu atari umunebwe

    Rebeka umugore wa Isaka yagaragaje ishyaka n’umuhate afitiye akazi ubwo yagaburiraga ingamiya z’igisonga cya Aburahamu, Itangiriro 24: 18-22. Muby’ukuri niba umusore cyangwa umukobwa yirirwa yiryamiye, adashishakazwa no gukora ngo ashake icyamuteza imbere, nta cyizere cy’uko n’urugo rwe azarushakira iterambere.

    Kuba uwo muntu agira ikinyabupfura

    Umukobwa cyangwa umuhungu wiyubaha ndetse akanubaha abandi, yubaka urugo rwiza kandi ruzaramba. Uwo muntu akwiye kuba anubaha umuryango wawe ni ukuvuga ababyeyi bawe, abakurera se ndetse n’abo muva inda imwe kabone naho umuryango uvukamo mwaba muri abakene, agomba kuba yemera uko uri akagukundira icyo kandi akubaha n’aho uturuka.

    Kuba uwo muntu akunda abantu

    Kumenya ko umuntu agira urukundo bizanashingira ko uzafata igihe kinini cyo kugenzura wa muntu ucecetse. Itangiriro 24: 21 ' Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe ,cyangwa ataruyahaye'. Ni byiza ko umara igihe wiga imico n’imyifatire y’uwo muntu, ninaho uzamenya niba koko akunda n’abantu.

    Umva inyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-5-washingiraho-uhitamo-uwo-muzabana.html

  • Perezida Xi yashimiye Suga nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping yoherereje Yoshihide Suga ubutumwa bw'ishimwe ku itorwa rye rya minisitiri w'intebe w'Ubuyapani. Mu butumwa bwe, Xi yerekanye ko Ubushinwa n'Ubuyapani ari abaturanyi b'inshuti, kandi ko ari ibihugu by'ingenzi muri Aziya ndetse no ku isi.

    Xi yavuze ko guteza imbere umubano w'Ubushinwa n'Ubuyapani bigaragaza umutekano urambye n'ubufatanye bw'ubucuti bidakorera inyungu z'ibanze z'ibihugu byombi gusa, ahubwo binagira uruhare mu mahoro, umutekano n'iterambere muri Aziya ndetse no ku isi.

    Yasabye ko impande zombi zubahiriza amahame yashyizweho mu nyandiko enye za politiki hagati y'Ubushinwa n'Ubuyapani ndetse n'amasezerano agenga amahame ane, kandi agateza imbere kubaka umubano w'ibihugu byombi uhuza n'ibikenewe mu gihe gishya, bityo nko guha inyungu ibihugu byombi n'abaturage babyo no gutanga umusanzu mwiza mu kubungabunga amahoro ku isi no guteza imbere iterambere rusange.

    Kuri uyu munsi, Minisitiri w'Ubushinwa Li Keqiang na we yashimye Suga kuba yaratorewe kuba minisitiri w'intebe w'Ubuyapani.

    Li mu butumwa bw'ishimwe yavuze ko Ubushinwa bwiteguye gukorana n'Ubuyapani mu gushimangira ubufatanye bwa gicuti n'ubufatanye bufatika mu nzego zose, kandi bugahuriza hamwe iterambere rishya kandi rinini mu mibanire y'ibihugu byombi.

    Source: Xinhua

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-xi-yashimiye-suga-nyuma-yo-gutorerwa-kuba-minisitiri-wintebe-wubuyapani/

  • UNICEF yamaganye igifungo cyahawe umwana w'imyaka 13 muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n'ifungwa ry'umuhungu w'imyaka 13 wahamwe n’icyaha cyo gutuka Imana.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/nigeria-igifungo-cyahawe-umwana-w-imyaka-13-cyamaganywe-n-umuryango-w-abibumbye

  • Umuhanzi Nshuti Appolinaire yasohoye amashusho y’indirimbo “Amashimwe” #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) muri Living Worship church i Kanombe, Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze amashusho indirimbo nshya ‘Amashimwe’.

    Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba,ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo 10 nk’uko abyitangariza, ati “Ubu mbarizwa mu itorero rya Living Worship church Kanomber ni ho nkorera umurimo, ubu maze gukora album igizwe n’indirimbo 10 zakozwe n’aba Producers babiri; Boris pro na Mast P”. Umuramyi Nshuti Appolinaire

    ku bijyanye n’icyifuzo afite mu muziki we, yagize ati “Ariko ndifuza ko hajya hasohoka indirimbo ifite n’amashusho, ubu rero iyasohotse yitwa Amashimwe. Message irimo ni ugushima Imana. Nayanditse muri bya bihe bya Guma mu rugo ntibyari byoroshye, nibuka ko ijambo ry’Imana riri muri Matayo: 6-26 ni bwo nakoze iyo ndirimbo nshima Imana”. Appolinaire mu ndirimbo ye”Amashimwe”

    Nshuti Appolinaire yabwiye INYARWANDA icyamusunikiye gukora umuziki, ati “Maze igihe kitari gito ariko nakoreraga muri Worship team bisanzwe abantu bansaba ko nasohora indirimbo kuva mu 2013 babinsaba, so ndabisengera, ubu rero natangiye uyu mwaka kuzisohora ariko natangiye kuzikora umwaka ushize ubu ndi gukora amashusho yazo zose”.

    Video y’indirimbo”Amashimwe” wayisanga hano:

    Source: INYARWANDA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Nshuti-Appolinaire-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-Amashimwe.html