Author: webrwanda
-
Kanye West yatunguranye ashyira hanze amashusho yihagarika ku gikombe cya Grammy Awards #rwanda #RwOT
Umuraperi w'Umunyamerika Kanye Omari West uzwi nka Kanye West, yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Twitter ari kwihagarika ku gikombe cya Grammy Awards, bitungura benshi. -
Kayonza: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahawe amagare azarufasha kugenzura abarenze ku mabwiriza ya COVID-19 #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw'abakorerabushake 38 rwo mu Karere ka Kayonza mu mirenge itandukanye rwahawe amagare azajya arufasha mu kugenzura uburyo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa, abandi 185 bakazajya bagenerwa amafaranga azajya abafasha kuzenguruka imidugudu bigisha abaturage uburyo bwo kwirinda iki cyorezo. -
Nyaruguru: Abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo kubera kutagira radiyo batangiye kuzihabwa #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bwatangiye guha radiyo abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus kubera kutazigira. -
Obama agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku byaranze ubuyobozi bwe #rwanda #RwOT
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje ko tariki ya 17 Ugushyingo azashyira hanze igitabo kivuga ku byaranze manda ze. -
Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty
Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now -
Umugabo w'imyaka 48 yabaye uwa 23 uhitanywe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umugabo w'imyaka 48 yishwe na Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uzamuka ugera kuri 23. -
Kubona uburyo bunoze bwo gukusanya inkunga ku bakeneye ubufasha biracyari ingorabahizi #rwanda #RwOT
Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Nta wigira'! Ni imvugo ishushanya ko abantu bakenerana kugira ngo bagere ku ntego biyemeje cyangwa iterambere rirambye. -
OMS yakebuye ibihugu byatangiye kugabanya iminsi y'akato ka COVID-19, iburira u Burayi #rwanda #RwOT
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryaburiye Umugabane w'u Burayi ko ushobora kongera guhura n'ibihe bikomeye kubera COVID-19, unakebura ibihugu byatangiye kugabanya iminsi umuntu amara mu kato harebwa niba yaranduye iki cyorezo cyangwa ari muzima. -
Nta gihundutse APR FC irerekana Jacques Tuyisenge kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT
Mu gitindo cy’ejo ku wa Gatanu, nta gihindutse ikipe ya APR FC irerekana rutahizamu w’umunyarwanda wamaze gusinyira iyi kipe, Jacques Tuyisenge.
Kuva mu mpera za Kanama 2020 yasezera ikipe ye ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, uyu rutahizamu yagiye avugwa muri APR FC.
Ntabwo APR FC yigeze yemeza ko iri mu biganiro na Jacques Tuyisenge, gusa umuvugizi w’iyi kipe yakunze kuvuga ko ari rutahizamu mwiza nta kipe itamwifuza.
Uyu musore yagiranye ibiganiro na APR FC byafashe igihe kinini bitewe n’uko impande zombi hari ibyo zitumvikanagaho neza.
Kimwe mu byatindije ibiganiro harimo kuba Jacques Tuyisenge yarifuzaga umwaka 1 APR FC ikamuha imyaka 2, uyu musore kandi yifuzaga ko mu gihe yabona ikipe imwifuza yaba ari we uvugana nayo ubundi hakagira ijanisha rijya muri APR FC, ibintu ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butemeraga.
Nyuma y’ibiganiro by’iminsi myinshi, kuri uyu wa Kane amakuru avuga ko ari bwo Jacques Tuyisenge yasinye umwaka umwe nk’umukinnyi wa APR FC, ndetse nta gihindutse akaba azerekwa itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 saa 9:00′ ku biro by’iyi kipe Kimihurura.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yishyuwe ibihumbi 40 by’Amadorali, azajya ahembwa amadorali 3500 ku kwezi.
Jacques yamaze kuba umukinnyi wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-gihundutse-apr-fc-irerekana-jacques-tuyisenge-kuri-uyu-wa-gatanu
-
Inzozi zabaye impamo! Bishop Mutesi Hope yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT
Bishop Mutesi Hope yakuze afite inzozi zo gukora umuziki. Nyuma y'igihe kirekire aharanira kubigeraho, uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.Source : https://igihe.com/iyobokamana/article/inzozi-zabaye-impamo-bishop-mutesi-hope-yinjiye-mu-muziki