Author: webrwanda

  • Sudani: Hafatiwe ikinyabutabire cyashoboraga kwangiza bikomeye umurwa mukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikinyabutabire giherutse guturikira i Beirut muri Liban abantu 250 bahasiga ubuzima
    Ikinyabutabire giherutse guturikira i Beirut muri Liban abantu 250 bahasiga ubuzima

    Abategetsi bo muri Sudani bataye muri yombi abantu 41 nyuma yo kubafatana icyo kinyabutabire cy’ibiturika kizwi nka Nitrate d’Ammonium. Biravugwako ko yari nyinshi cyane ku buryo buteye ubwoba.

    Ikinyabutabire nk’iki giherutse guhitana abantu barenga 250 i Lebanon; aho cyari cyarabitswe ku cyambu cy’i Beirut. Bivugwa ko cyabitswe nabi bikaba ari byo byabaye intandaro y’iturika ryakomerekeyemo abarenga ibihumbi bitanu (5000).

    Iki kinyabutabire cyari gitwawe muri kontineri enye ubwo abayobozi bagifataga. Umushinjacyaha mukuru Tagelsir El-Heber; yavuze ko iki kinyabutabire “Nitrate d’Ammonium” bafashe ngo kirahagije kugira ngo iturika ryacyo rishyire umurwa mukuru wose Kharthoum ku butaka ugahita uhinduka umuyonga mu masegonda.

    Umuvugizi w’inzego z’umutekano Jamal Jumaa yavuze ko bamaze gufata abari batwaye icyo kinyabutabire biteza impungenge z’uko aba bashobora kuba bari mu migambi yo gushaka gukoresha iki kinyabutabire mu gutwika umujyi mu bikorwa by’iterabwoba mu rwego rwo kurwanya Guvernoma y’inzibacyuho yagiyeho nyuma y’uko uwahoze ari perezida Omar al Bashir ahiritswe ku butegetsi yari amazeho imyaka irenga 30. Icyakora na none uyu muvugizi nta gihamya y’ibi birego yigeze agaragaza.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/sudani-hafatiwe-ikinyabutabire-cyashoboraga-kwangiza-bikomeye-umurwa-mukuru

  • Musanze: Imodoka yagonze inzu y' umuturage , ku bw' amahirwe ntiyagira uwo ihitana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yinjiye mu rugo rw'umuturage igonga abagore babiri hakomereka umwe wajyanwe mu bitaro.

    Byabereye mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Mu masaha y' umugoroba

    Nyiri inzu witwa Murekatete Jeanne yavuze ko yari mu nzu, yumva ikintu kirakubise. Ngo yahise ashaka uburyo asohoka, asohokera mu muryango wo mu gikari ugera hanze asanga ni imodoka igonze inzu ye.

    Ati 'Imodoka yakataga igana ku ruganda rusya ingano rwa Etiru ikubita ibisima byo ku muhanda harimo n'icy'amazi, iraza yinjira mu nzu iwanjye. Nari nicaye mu nzu numva ibintu birakubise mbona inzu igiye kungwaho, nahise nsohokera mu muryango wo mu gikari'.

    Arongera agira ati: 'Iyo modoka yahise ikubita inkingi z'inzu igisenge kirariduka, igonga umugore udodera ku ibaraza ry'iyo nzu witwa Uwera Gaudiose wari kumwe n'undi wari waje kudodesha.'

    Uwo mugore avuga ko Polisi yahise ihagera ipima ahabereye impanuka, aho Polisi yasabye uwo mugore kuzindukira ku biro byayo kuri Sitasiyo ya Muhoza mu rwego rwo kumufasha gukurikirana icyo kibazo harebwa n'ibyangiritse kugira ngo yishyurwe.

    Nubwo uwo mugore yasabwe gukurikirana ikibazo cy'inzu ye yagonzwe, avuga ko afite impungenge z'inzu ye yangiritse kandi ari yo isanzwe imutunze n'umuryango we dore ko yayikoreragamo n'ubucuruzi.

    Mu gihe hataragaragazwa igiciro cy'ibyangijwe n'iyo mpanuka, Murekatete aremeza ko hangiritse byinshi birimo n'ibikoresho byo mu nzu.

    Ati 'Inzu yangiritse, igisenge cyahise kiriduka n'ibyarimo byangiritse, imashini yangiritse intebe zari mu nzu zavunaguritse, n'ibindi bintu byari mu nzu byose byuzuyemo amabuye. Mfite ikibazo gikomeye kuko iyo nzu ni yo yampaga ibirayi by'abana'.

    Nyuma y'iyo mpanuka nyiri inzu avuga ko nyiri imodoka yamwegereye amubwira ko adakwiye kugira impungenge kuko iyo modoka ye ngo ifite ubwishingizi bumufasha kuriha ibyo yangije.

    Uwera wakomeretse yahise agezwa mu bitaro.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/18/musanze-imodoka-yagonze-inzu-y-umuturage-ku-bw-amahirwe-ntiyagira-uwo-ihitana/

  • Umuherwe Femi yaguriye abakobwa be imodoka za Ferrari abantu bacika ururondogoro – Amafoto #rwanda #RwOT

    Florence Ifeoluwa Otedola uzwi cyane ku izina rya DJ Cuppy, kuwa gatatu yatangaje ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’izo modoka se yabaguriye. Yavuze ko se yaguriye imodoka eshatu abakobwa be batatu – Tolani, Temi na Ifeoluwa Otedola.

    Kuri Twitter umukobwa we Temi yanditse ati : “Data yatujyanye mu iguriro aho yatuguriye buri wese iye”.

    Umuherwe Femi Otedola abarirwa umutungo ugera kuri miliyari 1.85 y’amadorari ya Amerika.

    Ferrari Portofino ku isoko ibarirwa agaciro kagera ku $218,750 (Ni agera kuri miliyoni 210 mu manyarwanda). Iyi imodoka ntoya yo mu bwoko bwa V8, igira ubushobozi bwo kuvuduka bugera kuri 320 km/h.

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangajwe n’iyo mpano y’umubyeyi ku bana be bayivugaho ibinyuranye.

    Basubiza ku byatangajwe n’aba bakobwa, umwe yagize ati : “Ibi ni ugusesagura amafaranga ya rubanda ! Yari kuyaha abakene. Nizeye ko EFCC izabikoramo iperereza”.

    Economic and Financial Crimes Commission (EFCC) ni komisiyo ya leta ya Nigeria ikora iperereza ku byaha by’ubukungu n’imari.

    Undi yasubije ati : “Ibyo birebaho iki EFCC ? Umuntu aguriye abana be ibintu none urashaka ko haba iperereza ?…koko !!!”

    Undi yagize ati : “Umugabo ugurira Ferrari eshatu abana be ! Umugabo nka Otedola niwe nshaka kuba. Cuppy niteguye gufata irindi zina ryawe”.

    Source : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umuherwe-Femi-yaguriye-abakobwa-be-imodoka-za-Ferrari-abantu-bacika-ururondogoro-Amafoto

  • Ntibisanzwe: Umuyobozi ukomeye yitabye urukiko ashinjwa gukorakora imyanya y' ibanga y' umukobwa we ngo arebe koko niba akiri isugu #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki wo muri Zimbabwe witwa Mhene yitabye urukiko akurikiranyweho gusuzuma ubusugi bw'umukobwa we w'imyaka 18 igihe yari asinziriye.

    Umugabo witwa Mhene yajyanwe mu rukiko azira kujya gusuzuma ko umukobwa we wari usinziriye akiri isugi, bivugwa ko uyu mukobwa yari aryamanye na barumuna be babiri, umwe w'imyaka 12 n'undi w'imyaka 3 ubwo se yazaga kureba ubwambure bwe agamije kureba ko ari isugi.

    Urukiko rwagaragaje ko uyu mukobwa urega ngo yashidukiye hejuru nyuma yo kumva ubukonje mu myanya ye y'ibanga abona se afashe itoroshi ari kumumurika abajije se icyo amushakaho undi ntiyamusubiza arigendera.

    Gusa Urukiko rwumvise ko mbere y'ibyabaye Mhene yabajije umukobwa we niba akiri isugi ariko amubwira ko ashaka kubyirebera n'amaso ye.

    Uyu mugabo yaje gucibwa ihazabu y'amadorari 500 ariko kandi ngo yari asanzwe afitanye umubano mubi n'umukobwa we na cyane ko abaturage bakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko uyu mugabo yigeze gufata umukobwa we ku ngufu.

    Src: Hararelive.com

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/18/ntibisanzwe-umuyobozi-ukomeye-yitabye-urukiko-ashinjwa-gukorakora-imyanya-y-ibanga-y-umukobwa-we-ngo-arebe-koko-niba-akiri-isugu/

  • Samlee yasohoye indirimbo nshya 'UMUCYO WAWE' , Isaba Imana ko abana bayo ihora ibamurikiye _VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndamira Samuel uzwi nka Samlee yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'UMUCYO WAWE' ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu Ko bagakwiye kubaho batekereza ko igihe icyo aricyo cyose bava mu buzima.

    Aganira na Impanuro.rw, Samlee yatubwiye icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya 'UMUCYO WAWE', ati: 'Nashakaga ku bwira abantu bose ko bakwiye kwinginga Imana bayisaba ko umucyo wayo urasire kubuzima bwabo ikabuvana mumwijima'.

    Yakomeje agira ati: 'Iyindirimbo nayanditse nk' isengesho kuko ngewe ubwanjye naricaye ntekereza ku byubuzima nsanga umuntu yagakwiye kubaho , atekereza ko igihe icyo aricyo cyose yava mu buzima ( agapfa). Igihe narimaze ntagikorwa cya muzika, nkora muricyo gihe n' abashije kwiyungana n' Imana ndayigarukira ndakizwa nakira , agakiza nasanze ibyo narindimo nabigereranya nkaho nari naratakaye cyangwa ndi mumwijima'.

    Niko kwinginga Imana nyisaba ngo umucyo wayo urasire kubuzima bwanjye ibuvane mumwijima nkorere Imana muburyo buri mumucyo nyisoza ngiranti ntawundi muriyisi wabasha kumbabarira no kunkiza, ibyaha byose nakoze atari Imana. Niko gusoza indirimbo nyisaba imbabazi zibibi byose nayikoreye' .

    Samlee yadutangarije ko yaje kw'icara atekereza imba yakomeza indirimbo z'ihimbaza Imana yagize ati:'Naje gutekereza uko nakomeza umuziki nsanga na w' ukomereza muri gospel mfata umwanzuro wo gukora, indirimbo ziramya imana ni z' iyihimbaza, kuko abaririmba gospel bambwiye ko ntakiza nko kuramya Imana, kuko wabona ibyo, ukenera mubuzima bwacu bwa buri munsi kandi na nyuma yubu buzima ukazahabwa ingororano n' Imana.'

    Uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana, Samlee, Nyuma yaje kw'icara asanga icyifuzo afite haba hari n' abandi benshi bashobora kuba bagihuriyeho, yagize ati: 'Niko kwandika ino ndirimbo ndavuganti habaye harabo tugihuje iyi indirimbo , ibafashe mukugera kucyo bifuza hamwe no gusenga nifuza ko iyindirimbo yazagira umumaro mwiza kubuzima bwa benshi muburyo bw' umwuka.'

    Uyu muhanzi kandi yavuze ko Samlee mwari mumenyereye muri secular agarutse bushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Niho kariyeri ya muzika nyimuriye hamwe no gusenga Imana, izanshoboze nzasoze urugendo rwanjye neza.

    Samlee yasoje asaba abakunzi be b' indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ko bamuba hafi bakamunshigikira kugirango ubu butumwa batanga mu ndirimbo bubashe kugera ku bantu benshi bishoboka.

    Samlee yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nk'isengesho ry'ibyo yifuza mu buzima bwe

    Reba hano indirimbo nshya 'UMUCYO WAWE' ya Samlee

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/18/samlee-yasohoye-indirimbo-nshya-umucyo-wawe-isaba-imana-ko-abana-bayo-ihora-ibamurikiye-_video/

  • Abana bagera kuri 550.000 muri Amerika basanzwemo COVID-19 #rwanda #RwOT

    Raporo ivuga ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika habaruwe abantu 549.432 bafite COVID-19 ari bana kugeza ubu, bangana na 10 ku ijana byabanduye.

    Raporo nshya y'ishuri ry'Abanyamerika ryita ku bana n'ishyirahamwe ry'ibitaro by'abana, ivuga ko abana bagera kuri 550.000 bo muri Amerika basanzwemo COVID-19 kuva icyorezo cyatangira.

    Raporo kandi ivuga ko habaruwe abana bashya 72.993 kuva ku ya 27 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri uyu mwaka, ibyo bikaba byiyongereyeho 15 ku ijana by'abana banduye mu byumweru bibiri.

    Raporo yavuze ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika habaruwe abana 549.432 bose banduye COVID-19 kugeza ubu, kandi abana bahagarariye 10 ku ijana byabanduye bose. Igipimo rusange ni 729 ku bana 100.000 mu baturage.

    Raporo yavuze ko abana bari 0,6 kugeza kuri 3,6 ku ijana by'abashyizwe mu bitaro, naho 0 kugeza 0.3 ku ijana by'impfu zose ziterwa na COVID-19. 'Muri iki gihe, bigaragara ko indwara zikomeye zatewe na COVID-19 zidasanzwe mu bana. Icyakora, ibihugu bigomba gukomeza gutanga raporo zirambuye ku cyorezo cya COVID-19.
    Source: Xinhua

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/abana-bagera-kuri-550-000-muri-amerika-basanzwemo-covid-19/

  • Umuntu wa 23 mu Rwanda yahitanwe na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima mu itangazo ryo kuri uyu wa 17 Nzeri 2020, ku cyorezo cya Covid-19 uko kiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, igaragaza umuntu umwe cyahitanye, ari nawe wuzuza uwa 23 mu bo kimaze guhitanwa kuva cyagaragara ku muntu wa mbere. Itangazo rirerekana kandi ko mu bipimo 2,097 byafashwe none habonetsemo abantu 19 bacyanduye, abakize ni 28, naho abakirwaye ni 1,813.

    Dore uko imbonerahamwe y'imibare itangazwa na Minisante ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umuntu-wa-23-mu-rwanda-yahitanwe-na-covid-19/

  • Kwibohora26: Kwiga imyuga ntibikiri iby’abananiwe kwiga ibindi #rwanda #RwOT

    Abize imyuga n'ubumenyi ngiro baravuga ko imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye yatumye uru rwego rurushaho gutera imbere.

    Source : https://www.rba.co.rw/post/Kwibohora26-Kwiga-imyuga-ntibikiri-ibyabananiwe-kwiga-ibindi