Author: webrwanda
-
Uganda: Kaminuza ya Makerere yafashwe n’inkongi (Amafoto) #rwanda #RwOT
Kaminuza ya Makerere muri Uganda, imwe mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru aho kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana. -
Breaking News: Kaminuza ya Makerere muri Uganda yibasiwe n' inkongi y' umuriro #rwanda #RwOT
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 20, Nzeri, 2020 inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere muri Uganda yibasiwe n'inkongi.
Inyubako yibasiwe n'umuriro ni iyo bise Ivory Tower ikaba isanzwe ariyo nini iba muri iriya Kaminuza yigeze kuba muza mbere zikomeye muri Afurika.
Umunyamateka witwa Derek Peterson avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko ibibatsi biri gusatira ahabitse inyandiko zivuga amateka ya Kaminuza ya Makerere kuva yashingwa kugeza ubu.
Iyi Kaminuza yashinzwe muri 1922 ariko itangira gukora nka Kaminuza mu buryo bwuzuye muri 1941.
Mu banyeshuri bayizemo ndetse n'Abayigamo harimo Abaturuka mu bihugu bitandukanye by'Umugabane wa Afurika, harimo n'U Rwanda aho benshi mu banyarwanda bagiye bahakura Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters Degree).
Iyi Kaminuza kandi yigeze kuba imwe muri Kaminuza zikomeye k'Umugabane wa Afurika.

Kuri Facebook y'iriya Kaminuza handitseho ko mbere y'uko inkongi iturika, hamwe mu hagize igisenge kiriya nzu, haridutse.Inzu iri gushya ni yo kandi irimo ibiro by'uwungirije umuyobozi w'iriya Kaminuza, hakabamo, n'inzu mberabyombi yayo n'inzu y'ibitabo irimo ibyaranze iriya Kaminuza mu mateka yayo.

Abarwanya inkongi bari guhangana nayo n'ubwo bigoye kubera ubukana bw'ibibatsi.

The Observer
-
Abayitujwemo barayirahira! Icyerekezo cy'u Rwanda cyo gutuza abaturage mu midugudu y'icyitegererezo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ku wa 4 Nyakanga 2020, ku munsi u Rwanda rwizihizaho ukwibohora kw'igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. -
Abayitujwemo barayirahira! Icyerekezo cy’u Rwanda cyo gutuza abaturage mu midugudu y’icyitegererezo (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ku wa 4 Nyakanga 2020, ku munsi u Rwanda rwizihizaho ukwibohora kw’igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. -
Reka turebe uko Covid-19 yifashe mu Rwanda, abo imaze guhitana n'amakuru mashya y'urukingo  #rwanda #RwOT
Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubuzima, yerekana ko kugeza ubu abantu 18 basanzwemo Covid-19 Â mu bipimo 2,272 byafashwe, bituma umubare w'abamaze kwandura uba 4,689.
Abantu bashya 65 ni bo bakize bituma umubare w'abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,910, abakirwaye ni 1,753. Cyakora iki cyorezo cyahitanye umuntu 1, bituma umubare w'abamaze gupfa bose uba 26.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.
Hagati aho Ikigo cy'Abanyamerika kiri gukora urukingo rwa COVID-19, Moderna, cyatangaje ko mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, aribwo kizamenya niba urwo kiri kugerageza rwizewe ku buryo rwatangira gukoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, yatangarije CNBC ko mu Ukwakira bazaba bamaze kubona amakuru ahagije ajyanye n'uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza.
Nubwo Moderna yatangaje ibi, Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Robert Redfield, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko urukingo rudashobora kuboneka mbere y'igihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu cy'umwaka utaha.

-
Ubwimvikane buke hagati y'abadepite ba EAC n'ubunyamabanga bwayo bikomeje kudindiza imikorere #rwanda #RwOT
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'u Burasirazuba (EALA) ndetse n'ubunyamabanga bukuru bw'uyu muryango bukuriwe na Libérat Mfumukeko, bakomeje kutumvikana ahanini bitewe n'ibirarane by'imishahara y'aba badepite ndetse no guhora bizezwa ibitangaza bidashyika.Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ubwimvikane-bucye-bukomeje-kudindiza-imikorere-ya-eac
-
Umugabo arashinjwa icyaha cyo kwica umwana we amuziza kunyara hasi #rwanda #RwOT
Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko ukomoka mu Burusiya, Anton Proskurin arashinjwa gukubita akica umwana we w'umukobwa wari ufite imyaka 2 y'amavuko nyuma yaho yanyaye hasi aho kunyara mu gikoresho bamuguriye abana banyaramo.
Amakuru aturuka mu kinyamakuru Selectnews91, avuga ko Anton yakubise umwana we mu mutwe inshuro 60 bikamuviramo gupfa.
Uyu mwana wari ukiri uruhinja umutwe we wabyimbye bikabije birangira apfuye.
Zinaida Proskurina nyina w'uyu mwana amakuru avuga ko we yari ku kazi mu gihe cy'ibyabaye, yabimenye aho umwana yageraga kwa muganga ajyanywe na Ambulance, nyuma y'amasaha 24 gusa umwana yahise apfa.
Abaganga babonye umurambo ni bo bemeje ko umwana yahondaguwe maze bahamagara abapolisi.
Polisi yavuze ko Proskurin yatawe muri yombi akemera icyaha cyabereye mu Burengerazuba bw'u Burusiya muri Kamena.
Ibizamini bya Forensic byerekanye ko umwana, Ksenia yakubiswe inshuro 20 ku mutwe ndetse inshuro zigera kuri 40 umubiri wose. Yapfuye azize kuva amaraso yatewe no gukomereka bikabije mu mutwe.

Abashakashatsi bavuze ko Se w'uyu mwana yakubitaga umukobwa we, gusa akimugeza kwa muganga yashatse guhisha ibimenyetso aho yari yamusize ibigabanya imibyimba.Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yabwiye itangazamakuru ryaho ati: 'Ihohoterwa rikorerwa uyu mukobwa ryamaze amezi menshi. Ababyeyi be bamufashe nabi kandi baramukubita igihe cyose'.

Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/umugabo-arashinjwa-icyaha-cyo-kwica-umwana-we-amuziza-kunyara-hasi/
-
Baguye mu kantu ubwo umusore bari barashyinguye yabasesekaragaho ari muzima #rwanda #RwOT
Abatuye mu mudugudu wa Omururinda ho muri Komini ya Kamuganguzi, mu karere ka Kabale muri Uganda; baguye mu kantu ubwo umusore w'imyaka 19 y'amavuko bari barashyinguye mu mezi abiri ashize yabasesekaragaho ari muzima.
Amakuru avuga ko uyu musore witwa Clinton Tindyebwa yabuze iwabo ku wa 29 Kamena.
Mu gitondo cyo ku wa 06 Nyakanga, umuyobozi w'akagari ka Nyinanyondu uriya musore yakomokagamo, yavuze ko hari umurambo w'umuntu wishwe n'amazi uri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuganguzi.
Mu gihe uwo murambo wari watangiye gushwanyagurika, Ubuyobozi bw'iriya sitasiyo bwahisemo kuwohereza mu ruhukiro bw'ibitaro bya Kabale.
Muri ibyo bitaro ni ho Peninah Kamuhanda, umubyeyi wa Tindyebwa yagiye kuwutora, awushyingura azi ko ari uw'umuhungu we. Ku wa 09 Nyakanga ni bwo umuhango wo gushyingura wabaye.
Nyuma y'amezi abiri abo mu muryango wa Tindyebwa n'abaturanyi bawo bazi ko bamushyinguye, ku wa kane w'iki cyumweru batunguwe no kubona abahingutseho ahumeka uw'abazima.
Igitangaje ni uko ababyeyi b'uriya musore bari bashinje umuturanyi wabo kumwica hanyuma bakajugunya umurambo we mu kiyaga.

Uwari warabuze yasobanuye ko umunsi iwabo bamubura, yahagurutse iwabo yerekeza mu mujyi wa Kabale afite inkoko yagurishije, nyuma yurira imodoka ajya gushaka akazi.
Yavuze ko imodoka yamusize i Ntungamo mu ma saa moya z'umugoroba, ahahurira n'umumotari wahise amusezeranya kumuha akazi iwe mu rugo.
Tindyebwa yakomeje avuga ko atishimye mu rugo rw'uwo mumotari, biba ngombwa ko amucika ajya mu rundi rugo aho yahise ahabwa akazi k'ubushumba.
Uyu musore nk'uko ChimpReports yabitangaje, yavuze ko abo yaragiriraga Inka yabasabye umushahara w'ukwezi kwa karindwi yari yarakoreye bakawumwima, ibyatumye afata umwanzuro wo gusubira imuhira.
-
Musanze: umugabo ukekwaho kwicisha umugore we icyuma yafashwe #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze witwa Niyibizi Innocent ukekwaho kwica umugore we witwa Uwurukundo Claudine akoresheje icyuma.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2020 nyuma y'uko iki cyaha kimaze kuba yahise atoroka.
Yafatiwe mu kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze. We n'umugore we bari bamaranye amezi abiri babana.Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha, amaze kwica umugore we, yahise atoroka ariko aza gufatwa ku bufatanye n'abaturage.
Ati 'Abuturanyi nibo bahuruje, baha amakuru RIB, ifatanya n'abaturage aza gufatwa. RIB irashima ubufatanye n'abaturage, kuko ku bufatanye nabo, aba bagizi ba nabi barafatwa. Turasaba kandi abantu kwirinda amakimbirane ashobora gutuma havamo ibyaha nk'ibyo.'Uyu nyakwigendera Uwurukundo yabanaga n'uyu mugabo mu buryo butemewe n'amategeko, kuko umugabo we wa mbere yari yaritabye Imana, amusigira abana batatu ari nabo asize ubu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius kuri uyu wa Gatanu yavuze ko mu makuru bamenye, ubu bwicanyi bwatewe n'amakimbirane yabanjirijwe no gutongana hagati y'umugabo n'umugore bapfa telefone, gusa ngo bakundaga kugirana amakimbirane ariko adakabije.
Yagize ati 'Umwana mukuru wa nyakwigendera niwe watanze amakuru abimenyesha irondo bamaze kwica nyina. Yatubwiye ko mu gihe bari ku meza umugabo yatonganye n'umugore we, bapfa telefone, biza kurangira bajya kuryama. Nyuma ngo uyu mugabo yishe umugore, mu gihe arimo gusohora umurambo, uyu mwana yabyumvise asohoka buhoro yiruka atabaza irondo, bahageze basanga umurambo mu mbuga n'amaraso menshi mu nzu'.
Ukekwa aramutse ahamwe n'icyaha, yahanishwa n'ingingo ya 107 mu gitabo cy'amategeko y'ibyaha n'ibihano iteganya igifungo cya burundu.Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/musanze-umugabo-ukekwaho-kwicisha-umugore-we-icyuma-yafashwe/
-
U Burusiya bwiyitiriye umubumbe wa Venus #rwanda #RwOT
Abahanga mu by'isanzure batangaza ko irushanwa ryo kugera mu isanzure mbere y'abandi no kuhakorera ubushakashatsi buhambaye, bishobora kuzateza ikibazo cy'uko ibihugu by'ibihangange bizagenda byiyitirira indi mibumbe iri mu isanzure, bikayigira uduce twayo.Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwiyitiriye-umubumbe-wa-venus