Author: webrwanda

  • U Rwanda ntirwagaragaye ku rutonde rw'ibuhugu byita ku bana babyo kubaha ibyibanze nkenerwa #rwanda #RwOT

    U Rwanda ntirwagaragaye ku rutonde rw'ibihugu 38 by'isi bibonera abana bayo ibikenerwa byibanze mu buzima bw'umwana rukorwa na World Economic Forum.

    Ni urutonde rukorwa na World Economic Forum. Ibyibanze bishingirwaho hakorwa uru rutonde, harimo uburyo umwana yitabwaho mu myigire (mu bumenyi bwo mu ishuuri n'ubumenyi rusange), uburyo yitabwaho mu mikurure (Mu gihagararo no mu bwenge).

    Uru rutonde rwasohowe Ku munsi wejo, ruyobowe n'ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w'uburayi.

    Ku mwanya wa Mbere mu bihugu bifite abana babayeho neza kandi bitabwaho kurusha abandi ku isi hari igihugu cy'Ubuhorandi. Ubuhorandi bukurikiwe na Danemark, Norvège, Ubusuwisi, Finland n'ibindi.

    Uru Rutonde kandi ntirugaragaraho igihugu na kimwe cya Afurika

    Urutonde rw'ibuhugu 38 byita ku bana babyo kurusha ibindi ku si

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/u-rwanda-ntirwagaragaye-ku-rutonde-rwibuhugu-byita-ku-bana-babyo-kubaha-ibyibanze-nkenerwa/

  • Abazi neza kandi babana n'uwiyita 'Padiri' Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk'inzererezi itunzwe n'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ya mangambure ya Thomas Nahimana, kumbi burya ngo si muzima, ahubwo akeneye gutabarwa , akagangahurwa ibiyobyabwenge yiyahuza !!

    Uyu Thomas Nahimana, ni wa wundi wiyita” Umupadiri w'umunyapolitike “kandi nta na kimwe ari cyo muri ibyo byombi.Mu minsi ishize twababwiraga ubuhemu yakoreye abagore yateye inda, n'abana yasize ku gasozi, ntagire n'icyo abaha cyo kubatunga.Abantu besnhi bumvise iyi nkuru batubwiye ko ahubwo ibyo tuzi ari bike, kuko Nahimana nta ndangagaciro n'imwe asigaranye.

    Tumaze kubona imyitwarire ye idatandukanye n'iy'umuntu wataye umutwe, Rushyashya yashakishije abantu bamuzi neza, ngo batubwire icyabaye kuri uwo muntu uvuga ibintu bimeze nk'iby'abarwayi bo mu mutwe.
    Mu bo twashoboye kuganira nabo, harimo Benoit Uwimana ubarizwa i Buruseli mu Bubiligi , wigeze no kuba mu ngirwashyaka rya Thomas Nahimana. Dore ibyo yadutangarije :
    ” Nabanye na Thomas Nahimana ; mbere nibwiraga ko ari umuntu muzima nitabira ishyaka rye ngirango hari gahunda nzima afite yo gutanga umusanzu wubaka u Rwanda ; numvaga ko nk'umupadiri azashyira imbere amahame ya gikirisitu, cyane cyane urukundo, impuhwe, n'ubworoherane.

    Natangajwe no kubona yarasabitswe n'ingengabitekerezo ya jenoside. ishyaka rye ndisezeramo ubwo. Ariko nakomeje kumukurikirana, ntangira gutekereza ko atari muzima mu mutwe umunsi afata inzira n'umugore w'inshuti ye n'uruhinja ahetsengo agiye kwiyamamariza kuba Perezidawa Repuburika. Nta kindi uretse uburwayi bwo mu mutwe bwahagurutsa umuntu ufite shyaka ku izina gusa, dore ko nyuma yanjye n'abandi bose barivuyemo, ariko n'ubundi ntitwari turenze 15, Watekereza ute kwiyamamariza umwanya ukomeye nk'uwo kuyobora igihugu, utagira amikoro n'ayo kugura igare. Narahebye nkurayo amaso umunsi yihanukiriye ngo ashyizeho Leta ikorera mu buhungiro, maze n'aboyashyizemo atabagishije inama bagahita bamwiyama. “.Yasoje agira ati “Rwose keretse utamuzi niwe wakwita ku byo avuga, kuko ni ibinyabasazi ; ahubwo akeneye abaganga bamwitaho bakamufasha “.
    Amatsiko ntiyashize, maze dushakisha Abanyarwanda bamuzi aho atuye Le Havre mu Bufaransa. Undi nawe babanye mu ishyaka, bahoze banaturanye Le Havre, umuzi imbere n'inyuma, ni uwitwa Pierre Alexandre Muzungu , ubu utuye i Marseille mu Bufaransa.
    Dore ubuhamya Muzungu yaduhaye :

    ” Nahimana atuye Le Havre ahantu hitwa Mont Gaillard hafi ya supermarket yitwa Auchan. Mont Gaillard rero ni ahantu hubatswe kera cyane ; hubakiwe abatishoboye bakora imirimo iciriritse. Ni ahantu hari umwanda mwinshi cyane, hagaragaza ubukene utabona ko ari i Burayi, ku buryo habarirwa mu duce Leta y'Ubufaransa yita” zone urbaine sensible “, icyiciro cy'abatuye umujyi gitunzwe n'imfashanyo ihoraho ya Leta. Ariko cyane cyane ikiranga agace ka Mont Gaillard , ni aho Abafaransa bita ” zone de securité prioritaire “, ni ukuga ahantu wo kugenda wikandagira kubera umutekano muke cyane.
    Twagize amatsiko yo kumenya ukuntu , umuntu nka Thmas Nahimana , umupadiri, yageze ubwo ajya gutura mu manegeka , hataba umutekano na mba , maze Muzungu adusobanurira imvano yo gukena bikabije kwa Nahimana : ” Kubaho nk'umusabirizi by'uriya mugabo byaturutse ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko aho atangiriye gukora politike itanya Abanyarwanda, Diocese yabarizwagamo ya Cyangugu yaramwihanangirije kenshi ; yanze kwikosora iramusezerera burundu muri Nzeri 2012, ndetse isesa amasezerano yo gukorera by'agateganyo Dioceseya Le Havre ariko ari umupadiri ugengwa na Diocese ya Cyangugu, Birumvikana Dioceseya Le Havre yahise imusezerera, hanyuma ihagarika imfashanyo zose yagenerwaga nk'umupadiri uyikorera. Byaramukenesheje cyane, bimuviramo no kwanduranya, kuko i Burayi nta munsi y'urugo .

    Kwiheba byabyaye kwiyenza no kugira amahane.Ikindi cyamuteye kwitwara nk'utagira rutangira, ni ugufuhira umugore babanaga Marie Claire Kwitonda banabyaranye abana babiri. Umunsi umwe gufuha byabaye ibisaz, i afata inkota ngo arashaka kwica umugabo w'umunyamahanga akeka ko amusambanyiriza umugore. Inzego z'umutekano zabaye hafi kuko aho Mont Gaillard zihoza ziryamiye amajanja, nuko zibuza ” Padiri ” kumena amaraso.Igitangaje ahubwo ariko, n'ubwo yarazaga Marie Claire ku nkeke amukubita ngo amuca inyuma, we ubwe byaje kumenyekana ko asambanya murumuna wa Marie Claire nawe yafashije kuzana Le Havre ; nawe akaba atuye Mont Gaillard . Nawe si we, nkeka ko aba yanyweye urumogi. “.
    Yakomeje agira ati : ” Indi nyirabayazana yo gutindahara kwa Nahimana Thomas ni uko guhohotera Marie Claire byageze aho yitabaza ubutegetsi , maze Police yirukana Nahimana munzu ndetse imuha itegeko ryo kutazongera kwegera umugore n'abana. Ng'uko uko yavuye mu nzu, atagira akazi , umugore n'abana bamuvumira ku gahera, asigara atunwze no gusabiriza, no gusakuza kuri youtube ngo arebe ko views hari udufaranga zamuzanira .

    Nguwo Thomas Nahimana wisanze mu manegeka, aho yirirwa asangirira urumogi n'amabandi baturanye. Muri make Nahimana si muzima “
    Nyuma twashatse kumenya icyo Marie Claire Kwitonda abivugaho , maze telefone ye igendanwa ntitwabasha kuyifatisha, ariko tuzakomeza kumushakisha. Gusa dufite amakuru yizewe avuga ko Marie Claire yaregeye urukiko, arusaba ko Nahimana yatanga igitunga abana 2 babyaranye. Gusa abamenye iyi nkuru bagize bati : ” Marie Claire nawe arashinyagura, nako arashakira amata ku kimasa. Umuntu usabiriza ngo abone uko aramuka, azabona indezo y'abana babiri ? “
    Twabibutsa aba bana 2 biyongereye ku bandi 4, Nahimana yataye mu Rwanda, akaba yishyuzwa ikibatunga. Ikigaragara ariko abo babyeyi ntibazi ubuzima bubi Thomas Nahimana abayemo mu Burayi, ari nabwo bumutera kwiyahuza ibiyobyabwenge, bikamutegeka kuvuga amangambure.
    Biracyaza……

    The post Abazi neza kandi babana n'uwiyita 'Padiri' Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk'inzererezi itunzwe n'ibiyobyabwenge appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abazi-neza-kandi-babana-nuwiyita-padiri-nahimana-thomas-batubwiye-ibye-aho-abayeho-nkinzererezi-itunzwe-nibiyobyabwenge/

  • Imbuto zifite agaciro ka miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwa RAB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, cyemereye abadepite ko imbuto z'ibigori za miliyoni 128 Frw zangirikiye mu bubiko bwacyo bwa Rubirizi, bituma zimwe zangizwa, izishoboka zihabwa abaturage ngo bazirye.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-zifite-agaciro-ka-miliyoni-128-frw-zangirikiye-mu-bubiko-bwa-rab

  • Mvukiyehe Juvénal wifuzwaga ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ntiyemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Impaka zishingiye ku matora y'uzaba Umuyobozi wa Kiyovu Sports mu myaka itatu iri imbere, zongeye kubyuka nyuma y'aho Komisiyo y'Amatora ishyizeho amabwiriza arimo irigonga Mvukiyehe Juvénal wifuzwa na bamwe mu bafana b'iyi kipe ko ari we waba Perezida.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/mvukiyehe-juvenal-wifuzwaga-ku-buyobozi-bwa-kiyovu-sports-ntiyemerewe

  • Nyagatare:Umudugudu uherutse gutahwa na Perezida Kagame umaze kunguka miliyoni icumi mu mezi abiri #rwanda #RwOT

    Umudugudu wa Gishuro uherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, uherutse gutahwa n'Umukuru w'Igihugu, mu mezi abiri ashize umaze kubona inyungu ya miliyoni 10 875 640 Frw arimo 220 600 Frw yakuwe mu mukamo w'inka n'andi 10 875 640 Frw yakuwe mu magi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umudugudu-uherutse-gutahwa-na-perezida-kagame-umaze-kunguka-miliyoni

  • Amafederasiyo yari afite impungenge ko ashobora kwimurira ibiro mu mufuka, yahumuririjwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impungenge zamwe mu mafederasiyo y’imikino mu Rwanda yabunzaga imitima yibaza aho azerekeza mu gihe Stade Amahoro itangiye kuvugururwa, Minisitiri ya Siporo yatanze ihumure ko izabafasha bakabona aho bazimukira.

    Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, nibwo inkuru y’uko Stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa.

    Tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe(iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

    Iki gihe amwe mu mafederasiyo akoreramo nka FERWABA, FERVB, NPC… bari babwiye ISIMBI ko batarabona aho bimukira kandi ko nta n’ubushobozi bafite bwo kuba bafata inyubako bonyine, bityo ko nk’uko Minisiteri yari iacumbikiye ikwiye no kubafasha kubona aho bimukira mu buryo butabagoye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi batekereje uburyo bazafasha amafederasiyo nk’uko basanzwe bafatanya.

    Yagize ati'ikijyanye n’amafederasiyo aho azimukira, iki ng’iki nka Minisiteri ya Siporo mu mikoranire ifitanye n’amafederasiyo ni uko turimo turareba aho tuzimukira mu gihe Stade Amahoro izaba igiye kuvugururwa ko n’amafederasiyo twazayashakira aho yakorera nibura kugira abe yabone ibiro akoreramo.'

    Uretse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, andi mafederasiyo yose ntabwo afite inyubako zayo bwite yakoreraga muri stade Amahaoro.

    Nyuma y’uko iki gikorwa cyagiye gisubikwa, biteganyijwe guhera mu Kuboza 2020, Stade Amahoro izatangira kuvugururwa ikongerrwa ubushobozi bwo kwakira abantu benshi, ikava ku bihumbi 23 ikazajya yakira ibihumbi 45.

    Stade Amahoro igiye kuvugurwa, amafederasiyo yakoreragamo agomba kwiimuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amafederasiyo-yari-afite-impungenge-ko-ashobora-kwimurira-ibiro-mu-mufuka-yahumuririjwe

  • Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty

    Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda  #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now

    Source : https://www.instagram.com/p/CFU7ynKDCyL

  • Igitaramo cya Jay Polly byavugwaga ko cyahagaritswe Dubai, kirakomeje nta gisibya #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay Polly avuga ko igitaramo agomba gukorera mu mujyi wa Dubai kuri uyu wa Gatandatu nta gisibya kigomba kuba kuko bamaze kubona uruhushya bahawe na Leta ya Dubai.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, ni bwo haje inkuru y’uko igitaramo cyiswe East African Night, umuraperi Jay Polly yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai cyakuweho.

    Amakuru yavugaga ko cyakuweho kuko abagiteguye batigeze babimenyesha ubuyobozi bwa Ambasade ndetse na Diaspora, rero bakaba barasanze cyitemewe bahita bagihagarika.

    Aya makuru ariko akaba yaje kunyomozwa na Jay Polly aho yavze ko igitaramo cye agomba gukorera mu mujyi wa Dubai nta gisibya kigomba kuba kuko babamaze kubona uburenganzira bubibemerera.

    Yagize ati'bantu banjye mumeze neza? Amahoro y’Imana abane namwe, uyu munsi rero ku mugoroba nk’uko byateganyijwe nta gihindutse, nta na kimwe kiri buhinduke amasaha ni ya yandi guhera saa 21h kugeza bukeye turaba dukora igitaramo cyiswe East Africans Night(…) Amagambo yavugwaga yashize ivuga, dufite uburenganzira twahawe na Leta ya Dubai turayishimira cyane.'

    Iki gitaramo kibaka giteganyijwe uyu munsi guhera saa tatu z’ijoro(21h), kirabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge kwinjira ni ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.

    Jay Polly ubundi yavuye mu Rwanda ku wa 11 Nzeri 2020 agiye mu mujyi wa Dubai aho yari ajyanywe no kugura ibikoresho bya Studio ye nshya agiye gushinga itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Jay Polly yahamije ko igitaramo kigomba kuba

    Igitaramo Jay Polly ari bukore cyiswe East African Night

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cya-jay-polly-byavugwaga-ko-cyahagaritswe-dubai-kirakomeje-nta-gisibya

  • Cyera kabaye Aimable Karasira agiye kurongora #rwanda #RwOT

    Karasira yirukanywe burundu ku mirimo yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda ku wa 14 Kanama 2020 ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi, nyuma yo kumara imyaka 14 yigishamo.

    Uyu mugabo usanzwe ugira ibitekerezo n’imyumvire itavugwaho rumwe yakunze gutangaza ko atazigera abyara abana ngo baze kubabarira kuri iyi si yuzuye imihangayiko ndetse ngo n’ubwo yashaka umugore yavugaga ko atashaka umugore w’umunyarwandakazi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Karasira yavuze ko ibihe arimo bikomeye byatumye atekereza icyo yakora ngo abyare abana bazamusimbura naramuka apfuye.

    Uyu mugabo utigeze utangaza niba yaramaze kubona umukobwa bazabyarana abo bana atangaza ko ashaka ko nibura umwaka utaha wa 2021 azaba afite umwana.

    Yavuze ko 'Bizaza ndabona bica amarenga, bizaza ni vuba aha mu mwaka wa 2021 nzaba mfite umwana. Ntabwo umuryango wanye wapfa gutyo gusa ngombwa kubyara ngaharanira ukwaguka k’umuryango wanjye.'

    Avuga kandi ko ashaka kubyara abana benshi bakajya mu gisirikare kugira ngo bazamuhorere ku karengane arimo gukorerwa.

    Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

    Karasira Aimable yavuye ku izima none agiye kurongora abyare abana…Reba ikiganiro twagiranye hano

    Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

    Karasira ni umuhanga cyane mu bya mudasobwa ari nabyo yigishaga dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye na Software Engineering.

    Ni umugabo utavugwaho rumwe kubera imyitwarire itangaje. Ni umuhanzi ari naho izina rye Prof Nigga arikomora ari naryo yagiye amenyakanaho cyane.

    Uyu mugabo w’imyaka 43 yatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ubwo ibinyuzwa ku rubuga rwa Youtube byari bimaze gukomera.
    Yatangiye kugaragara avuga ku ngingo zitandukanye ndetse akenshi agatanga ibitekerezo bifatwa na bamwe nk’ibikakaye, binenga cyangwa bisebya Leta bitakabaye bitangwa n’umurezi muri Kaminuza nubwo avuga ko ari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Nk’umurezi, hari abatangiye kubigiraho impungenge, bagaragaza ko bidakwiriye nubwo yaba abyemererwa n’amategeko.

    Kubera ibyo bitekerezo bye, hari abamubona nk’utavuga rumwe na Leta ndetse hari abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga bakunze kumushimagiza cyane iyo yatanze ibitekerezo, nubwo we yakunze kuvuga ko ntaho ahuriye nabo.

    Karasira Aimable yavuye ku izima none agiye kurongora abyare abana…Reba ikiganiro twagiranye hano

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Cyera-kabaye-Aimable-Karasira-agiye-kurongora