source https://www.rba.co.rw/post/Imikorere-yabacamanza-kimwe-mu-bitera-akarengane-mu-manza
source https://www.rba.co.rw/post/Imikorere-yabacamanza-kimwe-mu-bitera-akarengane-mu-manza

Uwo mugore ufite umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka umunani, avuga ko yarwaye indwara idasanzwe yari yaramuteye guta ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu, aho yari arwajwe n’uwo mwana we.
Aganira na Kigali Today yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, byagaragaraga ko atarakira neza, kuko avuga ururimi rutava mu kanwa, akavuga ko muri iyo myaka itatu yarwaye atabashaga kumenya aho ari n’icyerekezo aherereyemo, dore ko ngo yabaye nk’uta ubwenge.
Uretse kuba yicaye muri ako kagare, ntabasha guhagarara ngo abe yakwijyana mu bwiherero, kuko bigaragara ko amaguru ye adakora.
Agira ati “Iyo myaka yose namaze mu bitaro nta wo mu muryango wanjye waje kunyitaho nari intabwa ndetse n’umugabo wanjye ntiyigeze ansura, ni aka kana kanjye kandwaje muri iyo myaka itatu yose kuva mu mwaka wa 2017 ntazi aho ndi, abagiraneza mu bitaro bari bafite abarwayi ni bo bafashaga umwana wanjye kunyitaho muri iyo myaka yose”.
Avuga ko uburwayi yarwaye na we bwamuteye urujijo, kuko ngo bwizanye atangira kumva atakibasha kwicara no guhagarara, birangira ataye ubwenge ku buryo atamenye n’uburyo yageze mu bitaro.

Mu byamuteye ubwoba ngo ni ukubona abantu bambaye udupfukamunwa no kubona bamuhunga bamwita umuzimu.
Uwo mugore ngo akizanzamuka yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamukikije bambaye udufukamunwa yibaza ibyabaye mu gihugu, ikindi ngo akigera aho yari atuye yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamuzi bamuhunga bose bavuga ngo babonye umuzimu.
Ati “Kuba ntaramenye uko hanze hameze, ni uko ntabashaga kugenda ngo ngere hanze, nta n’ubwo nabashaga kumenya umuntu. Nsohotse bwa mbere mbona abantu bose bambaye udupfukamunwa bintera ubwoba, mbajije impamvu umwana wanjye ansobanurira ko hari indwara yateye aho abantu bose ku isi basabwe kwambara udupfukamunwa”.

Arongera agira ati “Ubwo naratashye nkigera mu ikaritsiye nari ntuyemo ngenda mu kagare, mbona abantu bose barampunga ngo ndi umuzimu, nyuma babonye ko ndi muzima bansobanurira ko ari umugabo wababwiye ko napfuye, mu rwego rwo gushaka uburyo agurisha inzu”.
Uwo mugore kandi ngo yatunguwe no kugera mu rugo iwe asanga inzu barayisenye bari kuzamura etaje, abajije bati “umugabo wawe yaragurishije”!
Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kubona aho aba n’umwana we dore ko ubu acumbitse ku muyobozi w’Umudugudu. Uretse ubufasha, uwo mugore arasaba kandi abashinzwe ubutabera gukurikirana umugabo we wamutaye akagurisha n’imitungo abeshya ko yapfuye, dore ko iminsi amaze avuye mu bitaro atazi amakuru y’umugabo we ngo baherukana mu mwaka wa 2016.
Umugabo we arabihakana

Mu kumenya neza amakuru ku byo uwo mugore ashinja umugabo we, Kigali Today yamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa, uwo mugabo witwa Habimana Idrissa avuga ko uwo mugore yamutaye ajya iwabo ubwo bari bakimara kugura iyo nzu amugabo avuga ko yari ishaje cyane.
Ngo icyo bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha ngo bimukire ahajyanye n’ubushobozi bwabo dore ko iyo nzu yendaga kubagwaho kandi badafite ubushobozi bwo kubaka muri icyo gice gituyemo abakire, umugore bagashwana akahukana.
Ati “Uwo mugore yagiye iwabo ajyana n’ibyangombwa by’aho dutuye, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bampesha icyo gipapuro. Kubera ko inzu yari ishaje ntashoboraga kuba nakubaka muri iyo karitsiye, byabaye ngombwa ko ngurisha bantegeka gutanga ibihumbi 100 byo gufasha umwana wanjye”.
Uwo mugabo kandi arahakana ibyo umugore amushinja avuga ko yagurishije inzu abeshya ko umugore yapfuye, avuga ko yanamenye ko umugore yarwaye akomeza no kumusura aho yari arwariye mu mavuriro ya kinyarwanda anamugemuriye, ngo aho atamusuye ni mu bitaro bya Ruhengeri ariko ngo na bwo bajyaga bavugana akanamwoherereza amafaranga kuri telefoni yo kwifashisha.
Uwo mugabo wabwiye Kigali Today ko akora umwuga w’ubukanishi, avuga ko nta kindi yamarira uwo mugore kuko ngo iho yagurishije ari umutungo we wavuye mu maboko ye, gusa ngo icyo yamuha ni itike imujyana kwa Nyirarume i Rubavu aho yafatiwe n’uburwayi.
Abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga iki?

Mu gihe uwo muryango ukomeje kwitana ba mwana ku igurishwa ry’umutungo w’urugo, bamwe mu baturanyi b’uwo muryango baranyomoza ibyo uwo mugabo avuga. Babwiye Kigali Today ko umugabo yari yarababeshye ko umugore we yapfuye.
Ayinkamiye Dancille ati “Ndi umwe mu nshuti z’uyu muryango, ni nanjye wabandikiye bagura inzu babagamo, bose barafatanyije no mu nyandiko narabyanditse, ariko ubwo umugabo yazaga kuhagurisha naritambitse ndabyanga nti ntabwo wagurisha umutungo w’urugo umugore adahari. Umuguzi wa mbere yarabyumvise aragenda, uwa kabiri yihererana uwo mugabo aramwishyura”.
Ayinkamiye avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugore aje mu gihe bari barabwiwe ko yapfuye.
Ati “Uwo mugabo ubwo yagurishaga yemezaga abantu bose ko umugore we yapfuye ko bamaze kumuhamba. Ejobundi abana banjye baza biruka bavuga ko hari umugore babonye mu kagare abantu bayobewe.
Mu gihe ngiye kureba nsanga ni Mama Frank nsanga ndamuzi ndatungurwa, ndamubaza nti uracyanyibuka ati ndakwibuka avuga n’izina ryanjye, nti ko batubwiye ko wapfuye, ati ninde wabivuze nti ni umugabo wawe, ati yarababeshye nari ndwariye mu bitaro bya Musanze mazeyo imyaka itatu, yari amayeri yo kugira ngo agurishe”.
Ayinkamiye n’abandi baturanyi b’uwo muryango, barasaba ko uwo mugabo yashakishwa akaryozwa ibyo yakoze, uwo mugore n’umwana we bakabona ubutabera ku mitungo yabo ndetse bakanafashwa kuko ubwo burwayi bwamuviriyemo ubumuga budakira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakimenye kandi biteguye kumufasha no gushakisha amakuru nyayo y’aho umugabo we aherereye, hakarebwa n’icyo amategeko ateganya nk’uko Kigali Tiday yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

Agira ati “Ikibazo turi kugikemura tunyura mu buryo bwo gushakisha amakuru no kureba icyo itegeko riteganya, ariko ku mibereho y’uyu mugore mu buryo bwihuturwa turi kumushakira ahantu aba acumbitse no kumushakira uburyo abaho neza, afite ubumuga bukomeye kandi ni umuturage w’igihugu, agomba kubaho neza atekanye kuko ubumuga afite ntibuvuze ko agomba gupfa, niyo mpamvu turi ku mushakira uburyo abaho neza, ahasigaye hagakurikiranwa iby’uburenganzira bwe n’icyo amategeko amuteganyiriza”.
Uretse kuba uwo mugore atagira aho acumbika ndetse n’ibimutunga, akenera no kubona ibikoresho by’isuku bimufasha guhangana n’ibibazo yatewe n’iyo ndwara, kuko ku munsi akoresha pamperise eshanu.


Muri Werurwe 2020, iki gihugu cyafunze imbibi zacyo kugira ngo virusi idakomeza gukwirakwizwa.
Kuva kuri uyu wa kane, Afurika y’Epfo irafungura imipaka y’imbibi z’ubutaka hamwe n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana ko nta bwandu bwa covid-19 bafite, biturutse ku bipapuro bazajya berekana bipimishirijeho mu bihugu byabo, ariko nanone ngo bagomba kubanza gusuzumwa ku yindi nshuro, mu gihe bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo.
Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu n’impfu ziri hejuru kurusha iki gihugu cya Afurika y’Epfo ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.
Ariko nanone ngo hari abaturage bashobora kwemererwa kwinjira muri Afurika y’Epfo nubwo baba baturuka muri ibyo bihugu bifite ubwandu bwishi.
Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati “Muri ibi bihugu tuzemera kwakira gusa abashoramari baturukayo, abadipolomate, abafite viza zishingiye ku bumenyi buhanitse ndetse n’abacuruzi [baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi], abo tuzabemerera ariko nta myidagaduro bazemererwa kujyamo”.
Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa bipimishije bagasanga baranduye bo ngo bazakoresha amafaranga yabo mu kwiyishyurira ikiguzi cyose cyo kwivuza n’ubufasha bazahabwa.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyibasiwe cyane n’icyorezo mu kugira impfu nyishi, n’abarwayi benshi kurusha ibindi bihugu byose byo ku mugabane waAfurika.
Kugeza ubu imaze kwemeza abantu 674,000 banduye icyorezo covid-19, harimo abashya babonetse 1,767 ku wa gatatu. Iyi mibare iteye inkeke kuko igize hafi kimwe cya kabiri cy’imibare y’ubwandu bwose buvugwa muri Afurika.
Hagati aho kandi muri iki gihugu, abantu 16,374 ni bo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’iki cyorezo.

source https://www.rba.co.rw/post/Iyo-imvura-iguye-bikanga-ko-yabateza-ibiza
Uru rutonde rugizwe n' abahanzi b' abakobwa bubatse amateka akomeye muri Uganda muri muzika bakoranye indirimbo n' ibyamamare bikomeye mu rwego mpuzamahanga bafite amafaranga ndetse banakunzwe cyane mu ncamake ariko bakaba bafite ikibazo cyo kuba badafite abana ndetse n' abagabo.

Uru rutonde rwatanzwe n' abafana b' abahanzi bagendeye ku rukundo babafitiye ndetse n' ibyifuzo byiza aho bavuga ko igihe cy' aba bakobwa cyo kurongorwa no kubyara cyageze ndetse na bandi bashimangira ko igihe cyabo cyanarenze.
1.Jeniffer Full Figure:
Abafana bavuga uyu mukobwa bamwemera cyane ndetse ko afite n' inyinya ibakurura bakaba bamwifuriza gutwita bidatinze.
2.Irene Ntale:
Uyu mukobwa nawe arakunzwe cyane n' ubwo yavuye mu rusengero aho yarerewe abafana be bamwifuriza kuba yabyara.
3.Sheebah Kalungi:
Muri iyi myaka ishize uyu muhanzi yakoze udushya twinshi mu rugendo rwe rwa muzika ibi bituma abamukunda bamwifuriza kubona umwana we bwite.
Ice Cream,Twesana,Maridadi, Mankoona, Jordan, John Rambo ni zimwe mu ndirimbo za Sheeba zikunzwe.
4.Serena Bata:
Indoro nziza, ijwi rigorotse n' ubugwa neza bituma abafana b' uyu muhanzi ukomoka i Mitiyana bamwifuriza kubyara akanaheka.
5. Nina Roz:
Uyu muhanzi azwiho kugora ubucuruzi ku mateleviziyo azwiho kuba afite umwana umwe ariko ntibibuza abakunzi kumwifuriza kongera gusubirayo bagira bati nta mahwa!
Wankyawa, Bikulabye, Akati ,Yegwe Nsonyiwa, Yegwe Munangwe ni zimwe mu ndirimbo z' umuhanzi Serena Bata.
Abafana ba Irene Nantale bemeza ko ashobora kubyara abana beza ngo biturutse ku buranga bwabo.
POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
 4 total views,  4 views today
The post Reba urutonde rw'abahanzikazi bo muri Uganda bifurijwe guterwa Inda bamwe bikaba abandi bikanga:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
Munyentwari Eugene n'umuvandimwe we Karekezi Bernard, ni abavandimwe bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw'amayobera ku mubiri wose. Nyuma y'inkuru twabagejejeho igakora benshi ku mutima, abagiraneza bishyize hamwe biyemeza kubafasha uko bashoboye, icya mbere bakoze kikaba ari ukubageza mu mujyi wa Kigali aho bageze kuri uyu wa Gatatu bahita banabonana na muganga. Bivugira ko nabo byabarenze kuko babonye abantu bafite urukundo n'ubumuntu.

Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n'imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.


Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose


Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we
N'ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.
REBA AMAFOTO YABO HANO>>




Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.



Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata
POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
 0 total views
The post Ba bagabo bafite uburwayi bw'amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, uretse kunoza ibyo yasabwe na RGB, irimo no gukora ibishoboka byose ngo ibe yasinyisha abakinnyi bari ku rwego ikipe iriho.
Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah yahawe inshingano nyinshi kandi igomba gukora mu gihe gito kitarenze iminsi 30.
Uyu muyobozi aheretse gutangariza B&B FM ko akurikije ikipe bafite uyu munsi basanze bagomba kongeramo abakinnyi bagera kuri 5.
Amakuru avuga ko muri abo bakinnyi 2 bagomba kuba ari abanyamahanga bakina basatira bafasha iyi kipe kubona ibitego.
Ni mu gihe abandi bakinnyi 3 bagomba kuba ari abanyarwanda harimo abazaba bakina mu bwugarizi cyane ku mpande dore ko basanze bahafite ikibazo.
Iyi komite igifata ikipe ikaba yarahise isinyisha myugariro Niyigena Clement wakiniraga Marines. Kugeza uyu munsi iyi kipe ifite abakinnyi 44, ariko umutoza akaba agomba gutoranyamo abo azakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamaanga-2-mu-bakinnyi-5-bashobora-kwinjira-muri-rayon-sports
Ku wa 22 Nzeri 2020, nyuma y'ibibazo byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, rwafashe umwanzuro wo gusesa komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.
Ku munsi w'ejo yafashe umwanya atemberera muri Pariki y'Ibirunga mu rwego rwo kuruhura mu mutwe ari kumwe n' umuryango we.
Uyu mugabo wari umaze umwaka umwe n'amezi make ayobora iyi kipe, yatangaje ko n'ubwo avuye ku buyobozi yishimira ko ibyo yaharaniye bigezweho n'ubwo adakomeje kuyobora iyi kipe, ngo yashakaga impinduka muri Rayon Sports.
Nyuma y'ibibazo bya Rayon Sports byatumaga rimwe na rimwe atanasinzira, yafashe umwanya atemberera muri Pariki y'Ibirunga gusura Ingagi.
Akaba yaragiyeyo ku munsi w'ejo aherekejwe n'umufasha we aho yavuze ko nta gitutu(stress) na gike ariho.
Mu mafoto yashyize hanze ari kumwe n'umufasha we muri Pariki y'Ibirunga, yaherekejwe n'amagambo agira ati'Iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha. Nta gitutu na gike(0 stress).'


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko tariki ya 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rubavu mu masaha ya saa yine habanje gufatwa Ngarambe Francis, nyuma na we aza kugaragaza Nzansamahoro avuga ko ari we wamuhaga ayo madorari y’amahimbano.
CIP Karekezi yagize ati “Umuturage yaturangiye uriya musore Ngarambe, abapolisi bagezeyo bamusangana inoti 6 z’ijana z’amadorari ya Amerika y’amahimbano, yari anafite impapuro 101 avuga ko ari zo bakoramo ayo madorari. Amaze gufatwa yavuze ko atari we uyakora ko ayahabwa na mugenzi we witwa Nsanzamahoro na we utuye muri uwo Murenge wa Rubavu”.
Ku rubuga rwa Polisi bavuka ko CIP Karekezi akomeza avuga ko Ngarambe yahise ajyana abo bapolisi mu rugo aho Nsanzamahoro atuye, basanga afite igisa nk’icapiro rikora ayo madorari.

Ati “Kwa Nsanzamahoro abapolisi bahasanze inoti 5 na zo z’ijana z’amadolari ya Amerika z’impimbano, mudasobwa imwe, imashini isohora izo noti (printer). Akimara gufatwa yeretse abapolisi uko akora ayo madolari, yifashisha murandasi akareba uko inoti z’amadolari ya Amerika ziba zimeze, akaziha amabara yazo yifashishije mudasobwa, nyuma agasohora iyo noti yifashishije ya mashini isohora impapuro (printer)”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko izo noti zose uko ari 11 bafatanye bariya basore zari zihuje nimero iranga inoti ndetse zinazihuje n’izo abapolisi baherutse gufatana umukobwa muri ako Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, yafatiwe mu nzu icuruza amacumbi (Lodge).

CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu bakora ibyaha bitandukanye kubicikaho kubera ko ku bufatanye n’abaturage abanyabyaha badashobora kumara kabiri badafashwe. Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufantanye na Polisi mu kurwanya ibyaha, asaba n’abandi gukomeza guha amakuru inzego z’umutekano mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitaraba.
Ati “Hashize ibyumweru bibiri gusa dufatiye umukobwa muri uriya Murenge wa Rubavu na we afite inoti 37 z’amadolari ya Amerika na zo z’impimbano. Ubwo twafataga bariya basore babiri twasanze inoti bafite zisa nk’izo twafatanye uriya mukobwa kuko zihuje nimero, gusa bahakanye ko bamuzi.

Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha, ariko tunakangurira abantu kuba maso ku noti bahabwa cyane cyane inshya”.
Bariya basore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
